Umubare ’30’ ufite igisobanuro gikomeye ku gitaramo cya Patmos Choir, ibyo kwigana Ambassadors #rwanda #RwOT

Written by

in

Korali Patmos yo mu Itorero ry’Abadivantisti b’Umunsi wa 7, yateguye igitaramo cyo kwizihiza imyaka 30 bamaze iyo Korali ivutse aho umubare ’30’ ufite igisobanuro gikomeye muri iki gitaramo.

Ni igitaramo cyiswe 'Timeless Praise – 30 Years Anniversary Concert', kizaba ari umwanya wo gushimira Imana ku myaka 30 imaze iyifasha mu murimo wo kuramya no kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo kizaba ku wa 15 Kanama 2026 muri Kigali Convention Centre (KCC), imiryango izafungurwa saa kumi n’imwe z’umugoroba (5:00 PM).

Aimable Niyonzima umwe mu bayobozi b’iyi Korali, yavuze ko umubare 30 ufite igisobanuro gikomeye muri iki gitaramo aho bazaba bizihiza imyaka 30 kandi bakazaririmba ari 30, indirimbo 30.

Ati “Tumaze imyaka 30, tuzaririmba indirimbo 30, kandi tuziririmba turi 30. Uwo ni wo mwihariko twifuje kuzaba dufite muri iki gitaramo.”

Banakuyeho urujijo rwo kuba bariganye Ambassadors of Christ Choir nayo irimo itegura nayo igitaramo cyo kwizihiza imyaka 30 kizaba tariki ya 30 Kanama 2026, aho bavuze ko ari abavandimwe.

Perezida w’iyi Korali, Vincent Ngirikiringo yagize ati “Turi abavandimwe, muri twe hari abaguze amatike y’igitaramo cyabo kandi n’abo hari abayaguze bazitabira icyacu. Nta kibazo dufitanye, barizihiza imyaka 30 natwe niyo twizihiza. Nta kibazo gihari nta n’ikizabaho.”

Umwe mu mwihariko iyi Korali ifite ni uko mu rugendo rwayo rumaze imyaka 30, yakomeje kubakira ku nkingi z’abayitangije, bamwe muri bo bakaba bagikomeje kugira uruhare mu iterambere ryayo nka Edouard Barema, Chantal, Gaju Gashugi n’abandi.

Korali Patmos ikaba yarakunzwe cyane mu ndirimbo nka “Mfite Ibyishimo,' 'Mfite Ibyishimo,' 'Isi Irashaje,' 'Ur’Uwera' ndetse na 'Ihumure'.

Abifuza kuzitabira iki gitaramo bashyiriweho ibyiciro bitatu by’amatike. Itike ya Standard igura 25,000 Frw, iya Premium igura 100,000 Frw ndetse n’iya 15000 Frw y’abana.

Amatike akaba aboneka hakoreshejwe kode ya *55022*103# cyangwa ku rubuga rwa www.patmoschoir.com.

Korali Patmos igiye gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 30

Source : http://isimbi.rw/umubare-30-ufite-igisobanuro-gikomeye-ku-gitaramo-cya-patmos-choir-ibyo-kwigana.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *