Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ko niba hari ikintu kibaraje ishinga ari ukubona ikipe y’igihugu Amavubi ikomeye yitabira amarushanwa akomeye ku rwego mpuzamahanga.
Mu ntego bihaye ni uko igomba kuzitabira Igikombe cya Afurika gitaha, ni igikombe iherukamo 2004.
Yabigarutseho ejo hashize ku wa Kabiri ubwo yaganiraga n’abanyamakuru, barebera hamwe uko umwaka w’imikino wagenze, ibyagezweho ndetse n’ibiteganyijwe gukorwa.
Agaruka ku ikipe y’igihugu Amavubi (abagabo mu mupira w’amaguru), yavuze ko hari ibirimo gukorwa kugira ngo yitware neza.
Nelly Mukazayire yavuze ko byibuze hasabwa ibintu bitatu ari nabyo birimo gukorwaho muri iyi minsi.
Ati “Icya mbere uba ugomba kubaka ubushobozi bw’ikipe y’igihugu. Ugomba kuba ufite umutoza mwiza, ufite n’ikipe nziza.”
Yavuze ko icya kabiri ari abakinnyi, ndetse ubu hahinduwe uburyo hubakwamo ubushobozi bwabo.
Ati “Icya kabiri ni abakinnyi. Iyo urebye muri FIFA Series twahinduye uburyo twubakamo ubushobozi bw’abakinnyi bacu, byagaragaje izindi mpano z’abanyarwanda, tuzakomeza muri uwo mujyo kandi muzabibona mu kipe yacu.”
Icya nyuma ni ugufasha abo bakinnyi kubona imyiteguro ihagije no gukina amarushanwa menshi.
Ati “Icya gatatu ni ukubaha amahirwe yo guhangana, ntabwo bazigera na rimwe babura amahirwe yo kwitoza, gukina imikino ya gicuti cyangwa amarushanwa kuko nibwo buryo bwiza bwo kububaka.”
Yavuze ko ibindi ari inyongera ziza zunganira ibyo bintu bitatu yavuze.
Yavuze ko kandi nta cyumweru kijya gicaho Minisiteri ya Siporo ya FERWAFA badakoze inama ngo barebe ibyo biyemeje gukora aho bigeze, ni ibintu bakorana n’umutoza.
Minisitiri wa Siporo kandi yakomeje no ku bakinnyi bafite inkomoko mu Rwanda bataraza gukinira u Rwanda, aho yavuze ko bisaba igihe.
Ati “Tujya tunakira amazina namwe muduha tugasanga bamwe biteguye kuza, abandi ntabwo biteguye. Mujya muvuga ngo kuki kanaka mutamuzanye, ni urugendo, nshuti zanjye kugira ngo kanaka azaze hari inzira bisaba ziba zigomba gukurikizwa.”
Yijeje Abanyarwanda ko hari abakinnyi bafite inkomoko mu Rwanda bakuriye cyangwa bavukiye hanze bari mu biganiro kandi bazaza bagatanga umusaruro.
Kugeza ubu u Rwanda rumaze kugira umubare munini w’abakinnyi bemeye gukinira u Rwanda bavukiye hanze, bakahakurira ndetse bakaba ari ho bakina nka Hakim Sahabo, Kavita Phanuel, Joy-Lance Mickles, Joy-Slayd Mickles, Leroy-Jacques Mickles, Samuel Gueulette, Kwizera Jojea n’abandi benshi.
Source : http://isimbi.rw/ibintu-bitatu-minisitiri-wa-siporo-yavuze-barimo-gukoraho-ngo-amavubi-akomere.html
Leave a Reply