Umukozi ushinzwe ibikorwaremezo muri Spiro Rwanda, Rubanda Felix, yavuze ko impamvu bashyize imbaraga mu kongera sitasiyo nini zishyira umuriro muri batiri, ari uko abazikoresha biyongereye ku buryo bugaragara.
Ati 'Habayeho ubwiyongere bunini cyane ku bakoresha moto z'amashanyarazi zacu rero ugasanga umurongo uba ari munini ndetse ibikorwa byo gushyiramo bigatinda cyane. Ni yo mpamvu twahisemo kuzana izifite ubushobozi bwo hejuru mu kwakira abantu benshi icyarimwe.'
Iyi sitasiyo yari isanzwe ifite ubushobozi bwo gushyiramo umuriro muri batiri 36 icyarimwe, ubwo ni ukuvuga ko moto zashyirwagamo umuriro ku munsi zabaga ziri hagati ya 100 na 120.
Gusa iyafunguwe yo ifite ubushobozi bwo gushyiramo umuriro muri batiri zirenga 900 icyarimwe, bivuze ko moto zirenga 2000 zizajya zifashwa gushyirirwamo umuriro ku munsi.
Uzabakiriho Damascène, usanzwe utwara moto ya Spiro yavuze ko yishimiye kuba uru ruganda ruri gushyiraho sitasiyo nini zibafasha gushyiramo umuriro mu gihe gito kubera ko bajyaga bahura n'ikibazo cyo gutegereza igihe kinini.
Ati 'Bimwe mu bihombo twahuraga na byo ni ibiterwa n'umwanya munini byatwaraga mu guhindura batiri birimo n'uko abakiliya twabaga dutwaye bajyaga baducika.'
Yakomeje avuga ko rimwe na rimwe hari igihe bajyaga bategereza igihe kingana n'amasha abiri ariko ubu byamutwaye igihe kitarenze iminota itanu.
Ubusanzwe sitasiyo nto zari zisanzwe zikoresha umuriro w'amashanyarazi ugenwa na Sosiyete y'u Rwanda ishinzwe Ingufu, REG, zikawusangira n'abaturage bigatuma hagenwa ikigero cy'umuriro ntarengwa ugomba gukoreshwa, ibyatinzaga igikorwa cyo gushyira umuriro muri batiri.
Mu gukemura icyo kibazo, Spiro Rwanda yashyizeho ibikoresho byayo bwite bigena umuriro w'amashanyarazi wose wakenerwa, bikaba ari na wo mwihariko sitasiyo nshya zifite.
Muri rusange sitasiyo nini zimaze gufungurwa ahantu hane harimo Kimironko, Gikondo, Nyamirambo no mu Karere ka Kicukiro ahazwi nka Sonatube.
Bimwe mu bice bindi bizashyirwamo izi sitasiyo nini ni Kanombe, ku Kinamba, Batsinda, Zindiro, Kabuga, Ruyenzi n'ahandi hatandukanye.




Leave a Reply