Ku wa 25 Kamena 2026, Abanya-Sudani barenga 150, bifatanyije n'Akarere ka Gasabo gukora umuganda wo kubaka Akagari ka Kabuye, mu rwego rwo kwifatanya n'Abanyarwanda muri gahunda yo kwishakamo ibisubizo.
Ambasaderi Khalid yavuze ko muri Sudan naho bagira ibikorwa rusange biteza imbere igihugu, ariko ashima gahunda y'umuganda n'uburyo ukorwa mu Rwanda, avuga ko utuma abantu bafatanya kandi bagasabana, by'umwihariko ukaba utuma abantu bose bareshya, aboroheje n'abakomeye bose bagahurira mu gikorwa kimwe.
Yashimangiye ko n'Abanya-Sudani bari kubyigiraho, kugirango nibasubira iwabo bazajyane uwo muco.
Yagize ati ' twazanye ngo bige kuri iyi gahunda nziza y'u Rwanda, …kuko urubyiruko rwacu rwifuza kuyigiraho… nibasubira iwabo bashobora kujyana iyi gahunda nziza rwose. '
Abanya-Sudani na bo bishimiye icyo gitekerezo, bavuga ko Umuganda babonye ari igikorwa cyiza cyongera gukunda igihugu, kigateza imbere ubumwe n'ubufatanye, bigafasha abaturage kubaho mu mahoro bishimye, bakanateza imbere imibereho myiza yabo, bityo bakaba bakwishimira kuwugeza mu gihugu cyabo.
Umunya-Sudani uba mu Rwanda witwa Ahmed Sufyan Abdalla, yagize ati' njyewe ndabishyigikiye ko tuwujyana iwacu. Umuganda utuma abantu bagira ubumwe kandi bakishimira ubuzima bafite amahoro.'
Umuyobozi wa kaminuza ya ALU ikorera mu Rwanda, Sidee Dlamini na we yavuze ko Umuganda ushobora kuzagera igihe ukorwa muri Afurika yose.
Ati ' umunsi umwe mushobora kumva Afurika yose iri gukora umuganda kandi biturutse ku Rwanda…iki gikorwa ni cyiza.'
Ambasade ya Sudani yatanze ibikoresho bizifashishwa mu bwubatsi no mu bikorwa by'umuganda birimo amasuka, amapiki, ibitiyo n'ingorofani, inifatanya n'abandi kubaka fondasiyo y'akagari.
Abatuye mu murenge wa Jabana bashimye ubu bufatanye, bavuga ko bibanezeza kubona abanyamahanga na bo biyumvamo inshingano zo guteza imbere igihugu cyabakiriye.
Ntawukigiruwe Seraphine utuye mu Kagari ka Kabuye yagize ati 'Twishimye kubona abanyamahanga baje kudufasha kubaka akagari kacu, tugafata isuka na bo bakayifata.'
Ambasade ya Sudani yavuze ko yiteguye kwitabira ibikorwa, gutanga umusanzu no kwigira ku Rwanda.


Leave a Reply