Perezida Kagame yaganiriye na Gen Muhoozi ku mutekano w'akarere – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ibiganiro byahuje impande zombi byabereye i Kigali ku wa 25 Nyakanga 2026, ubwo Gen Muhoozi yagiriraga uruzinduko rw'akazi mu Rwanda.

Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko rw'iminsi ibiri, Gen Muhoozi azaganira n'abayobozi bakuru mu Ngabo z'u Rwanda ku kongerera imbaraga umubano w'ingabo z'ibihugu byombi.

Ubutumwa bwashyizwe kuri konti ya X y'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu Village Urugwiro bugira buti 'Perezida Kagame yakiriye Umugaba w'Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba. Ibiganiro byabo byibanze ku mubano ukomeye uri hagati y'u Rwanda na Uganda, amahoro n'umutekano mu karere.'

Gen Muhoozi yaherukaga mu Rwanda muri Werurwe 2025. Icyo gihe yaganiriye n'abayobozi bakuru mu ngabo z'u Rwanda ku bufatanye bw'impande zombi, asura Ishuri Rikuru rya gisirikare rya Nyakinama riri mu Karere ka Musanze.

Muri iri shuri, Gen Muhoozi yatanze amasomo ku bufatanye bw'ibihugu bya Afurika mu kubungabunga amahoro n'umutekano.

Andrew Mwenda (uhagaze iburyo bwa Perezida Kagame) yari kumwe na Gen Muhoozi

Abayobozi ku mpande zombi banaganiriye ku mutekano n’amahoro mu karere

Perezida Kagame yaganiriye na Gen Muhoozi ku mubano ukomeye urangwa hagati y’u Rwanda na Uganda


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yaganiriye-na-gen-muhoozi-ku-mutekano-w-akarere

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *