Yabigarutseho ku wa 24 Nyakanga 2026 ubwo hatangizwaga ku mugaragaro umushinga Imbuto Hubs ukubiyemo kubaka mu turere twose tw'igihugu ibigo bitangirwamo serivisi zirimo iz'uburezi, ubuzima, imyuga, ikoranabuhanga n'imikino.
Ni umushinga wa Imbuto Foundation wabimburiwe no gutaha ku mugaragaro Imbuto Hub ya Bugesera iri mu Murenge wa Nyamata muri aka Karere imaze amezi atatu ikorerwamo ikaba ari na yo ya mbere yubatswe.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko imyaka 25 Imbuto Foundation imaze ikora yamweretse ko abantu benshi bataburaga ubushobozi bwo kugera ku nzozi zabo, ahubwo baburaga amahirwe yo kubugaragaza.
Ati “Kugira ngo ubuzima bw'umuntu buhinduke na byo ntibisaba igitangaza. Bisaba umuntu umwe wenyine ukumva, ukwizera akaguha amahirwe ya mbere. Twagiye twumva ubuhamya bw'abavuga bati 'Icyamfashije si inkunga gusa, ahubwo ni uko hari uwambwiye ngo urashoboye.' Hari urubyiruko rwatubwiye ko icyabahinduye atari igishoro, ahubwo ko umuntu yabonye ubushobozi batari bazi ko bafite.”
Yavuze ko ayo mahirwe ari yo atuma umuntu yitekerezaho akiyizera ndetse akabona ubushobozi bwo kwiteza imbere no kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu; iyo ikaba ari yo nkingi nyamukuru umuryango Imbuto Foundation wubakiyeho.
Ati “Igiti gitangira ari urubuto rushyirwa mu butaka, ariko iyo urwo rubuto rubonye ifumbire, rukuhirwa, rugahabwa urumuri, rurakura rukaba igiti cy'inganzamarumbo. Ngiyo 'philosophie' ituranga muri Imbuto Foundation. Twemera ko buri muntu ari urubuto. Iyo tumuhaye iby'ingenzi nk'uburezi, ubuzima, indangagaciro n'amahirwe, ashobora gukura neza agahindura umuryango we n'igihugu.”
Yibukije ko urugendo rw'uyu muryango mu myaka 25 ishize rwagaragaje ko gushora mu bantu bitanga umusaruro urambye, aho bamwe mu rubyiruko rwafashijwe ubu bamaze kugera kure mu iterambere.
Ati 'Ndibuka amarushanwa yahaye urubyiruko uburyo bwo kugaragaza impano no guhanga imishinga ikemura ibibazo. Uyu munsi bamwe muri bo ni ba rwiyemezamirimo bafite ibigo bitanga imirimo. Ibyo byose twarabibonye bituma twibaza tuti 'twakora iki kugira ngo amahirwe nk'ayo agere kuri benshi kurushaho?'”
Ni muri uwo murongo havutse igitekerezo cyo kubaka Imbuto Hubs, aho urubyiruko n'abakuru bazajya bahurira bagakora ibikorwa bibubaka.
Ati “Umwana ukeneye ishuri akeneye no kugira ubuzima bwiza. Twabonye ko urubyiruko rukeneye ubumenyi ariko runakeneye ubujyanama, indangagaciro n'urubuga rwo guhanga udushya. Twabonye ko umuryango ukeneye amakuru n'ibiganiro biwuhuza kugira ngo urere neza. Imbuto Hub rero si inkuta, ni urugo.”
Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kuzabyaza umusaruro amahirwe rugiye kubona muri iki kigo no kwigirira icyizere cy'ejo hazaza.
Ati “Twifuza ko muva aha mwemera ko mufite ubushobozi bwo kugera ku ntego zanyu, ko mushoboye kandi mufite uruhare mu kubaka ejo hazaza heza.”
Imbuto Hubs zizajya itangirwamo serivisi zirimo iz'ubujyanama ku buzima n'imibereho, aho abantu bashobora kuyigana bagahabwa inama ku buzima bwo mu mutwe, gupimwa indwara zitandura, aho bibaye ngombwa bakoherezwa kwa muganga, serivisi zo kuboneza urubyaro n'izindi.
Mu mikino harimo ibibuga byo gukiniramo volleyball, basketball, umupira w'amaguru n'imikino njyarugamba. Kirimo kandi ahigirwa imyuga n'ubumenyingiro mu mezi atandatu, harimo ubudozi aho kuri ubu higamo abantu 30, n'ibijyanye n'ubwiza biri kwigwa n'abantu 60.
Hari kandi abiga ibijyanye n'ikoranabuhanga rya mudasobwa mu mezi atandatu, hakaba irerero n'isomero ry'abana bato, ndetse n'aho abana bigira imikino inyuranye nka karate, umupira w'amaguru, volleyball bigamije kubafasha kuvumbura impano bifitemo.
Mu minsi ibiri mu cyumweru, iki kigo cyakira ababyeyi bageze mu zabukuru bakahahukira ndetse bakidagadura n'ibindi bibafasha kunanura umubiri. Hanatangirwa serivisi zijyanye no kwigisha indangagaciro nyarwanda n'ibijyanye no gusigasira umuco binyuze mu kuwigishwa.
Izo serivisi zose zitangwa ku buntu, ndetse ku minsi itandukanye mu cyumweru bitewe n'imiterere ya serivisi, kandi zimaze amezi atatu zitangwa.
Abagenerwabikorwa b'izi serivisi bahamya ko bazajya bifashisha iki kigo mu kubaka iterambere ryabo, mu gihe abahaturiye muri rusange bavuga ko Imbuto Hub Bugesera iziye igihe kuko ibikorerwamo byose batari bafite ahantu haboneye babikorera.
Umuhuzabikorwa wa Imbuto Hub Bugesera, Bayingana Jean Bosco, ati “Rimwe na rimwe nk'urubyiruko usanga rutekereza ko kubona serivisi z'ubuzima bw'imyororokere ku kigo nderabuzima birutera isoni kuko ruhahurira n'abantu baruzi. Uyu munsi turuha izo serivisi hano mu buryo bw'ibanga.'
Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko Imbuto Hub Bugesera ari igisubizo gikuraho imbogamizi urubyiruko rwari rufite zo kutagira aho rukorera ibikorwa rukeneye.
Ati “Mbere inyubako n'ibibuga urubyiruko rwakoreshaga byari bishaje cyane ndetse byanashyiraga mu kaga umutekano n'ubuzima. Uyu munsi, turishimira ko urubyiruko rwacu rubonye ikigo kigezweho gifite ibikorwaremezo biboneye, kizabafasha guteza imbere impano zarwo, ndetse no kongera ubumenyi no kwitegura kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu.'
Iki kigo cyubatswe ahahoze ikigo cy'urubyiruko cyari gishaje i Nyamata, ndetse kiri muri gahunda ngari ya Imbuto Foundation yo kubaka Imbuto Hubs mu turere dutandukanye, ihereye kuri eshanu muri uyu mwaka ariko gahunda ni uko zizagera muri buri karere.
Mu mezi atatu ashize kuva Imbuto Hub Bugesera itangiye gutanga serivisi, yakira nibura urubyiruko 200 buri munsi. Muri iki gihe, abantu barenga 960 bamaze kugana isomero ryayo, 875 bahawe ubujyanama ku buzima n'imibereho kandi 117 bahakorera imyitozo ngororamubiri mu buryo buhoraho. Irerero ry'abana na ryo rimaze kwakira abagera ku 1402.








Leave a Reply