Author: webrwanda

  • Umuziki nawutangiye ari imikino – Tom Close #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda ukunzwe na benshi, Tom Close yavuze ko kimwe mu bintu byamushimishije ari uko yatangiye umuziki ari imikino birangira avuyemo umuhanzi ukomeye.

    Dr Thomas Muyombo wamamaye nka Tom Close ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru ISIMBI agaruka ku bintu byamugoye n’ibyamushimishije kuva 2005 yakwinjira mu muziki.

    Yavuze ko kuri ubu atakwicara avuge ko hari ikintu cyamubabaje gihora kigaruka mu mutwe we kuko umuntu ahura n’ibihe bigoye byinshi bitandukanye ariko kuri we nta byari bikomeye ku buryo byari kumusigara mu mutwe.

    Ati “Nta kintu kidasanzwe navuga cyangoye kuko n’ubusanzwe na kamere yanjye si ndi umuntu ukunda gutinda ku bintu bitagenda.”

    Yakomeje avuga ko ikintu cyamushishije ari uko yatangiye umuziki yikinira ariko bikaza kumuviramo umugisha.

    Ati “Icyanshimishije ni uko natangiye umuziki nikira birangira bikunze. Hari ukuntu umuntu atangira ari muri Studio kuko ubikunze bikarangira utangiye kugera hirya no hino mu gihugu ugakundwa.”

    Ku bihe atazibagirwa mu muziki, yavuze ko ibyo atazibagirwa mu rugendo rwe rwa muzika ari ibitaraza kuko afite byinshi mu bubiko azabaha.

    Tom Close urimo witegura gushyira hanze Album ye ya 10 yise Sunshine, yinjiye mu muziki muri 2005 ari mu itsinda 'Afro-Saints’ gusa ntiryaje gukundwa maze 2007 atangira gukora wenyine aho yahereye ku ndirimbo 'Mbwira Yego’ yahise ikundwa cyane akaba ari nayo yabaye inkingi mu rugendo rwe rwo kwamamara mu muziki.'

    Tom Close yavuze ko yatangiye umuziki yikinira

    Source : http://isimbi.rw/umuziki-nawutangiye-ari-imikino-tom-close.html

  • Ikibazo rutahizamu William Togui yagize cyatumye adakina umukina wa Al Ahli #rwanda #RwOT

    Ntabwo rutahizamu William Togui Mel wa APR FC yaraye agaragaye mu mukino ikipe ye yatsinzemo Al Ahli SC Wad Medani kubera ikibazo afite ku ino.

    Ejo hashize APR FC yakinaga na Al Ahli SC Wad Medani umukino wa gicuti wabereye mu Bugesera, iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yaje gutsinda iyi kipe yo muri Sudani ibitego 2-1.

    Ntabwo rutahizamu William Togui Mel yagaragaye muri uyu mukino aho yari yicaye muri Stade arimo afana bagenzi be.

    ISIMBI yagerageje gushaka amakuru ku mpamvu yatumye uyu rutahizamu ukomoka muri Côte d’Ivoire atakinnye, yamenye ko yagiriye ikibazo mu myitozo aho bamukandagiye ino akababara ku buryo atari kubasha gukina.

    Gusa ntabwo bikabije cyane ndetse amahirwe menshi ni uko kuri uyu wa Gatatu bashobora kuzakina na Al Hilal SC, akaba yazawugaragaramo.

    APR FC irimo kwitegura umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League izakina na Les Aigles du Congo tariki ya 5 Kanama 2026.

    Togui yagize ikibazo ku ino

    Source : http://isimbi.rw/ikibazo-rutahizamu-william-togui-yagize-cyatumye-adakina-umukina-wa-al-ahli.html

  • Uburanga bw’inkumi yigaruriye umutima wa Ruti Joel wemeye icyaha #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’indirimbo z’injyana gakondo, Ruti Joël, yashyize ahishura umukobwa wamutwaye umutima witwa Ineza Lisa.

    Ni nyuma y’uko mu mpera z’ukwezi gushize Ruti Joël, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yaciye amarenga ko ari mu munyenga w’urukundo.

    Kuri iyi nshuro noneho, yasangije abamukurikira ifoto y’iyi nkumi bari kumwe anaboneraho kumwifuriza isabukuru nziza.

    Yagize ati 'Isabukuru nziza mutima wanjye Gicanirambyeyi, umwiza w’Intore ndagukunda kabeho wa mfura we.'

    Lisa Ineza na we yahise avuga kuri ubu butumwa bwa Joël yashyize ahajya ubutumwa bumara amasaha 24, yahise agira ati 'Urakoze ugize neza wa mfura we.'

    Muri 2024 nibwo Ruti Joël yavuze ko arimo yitegura gukora ubukwe ariko nta byinshi yigeze atangaza ku Rukundo rwe kugeza atangiye guca amarenga y’urukundo.

    Icyo gihe ubwo yari mu kiganiro 'BB2to6' kuri B&B FM, Ruti yahishuye ko afite umukobwa bakundana ndetse ko urukundo rwabo ruriho.

    Yagize ati 'Umugore na we ni vuba […] arahari narakunze ndakundwa. Waririmba Musomandera ntihagire ugukunda? Ndakundwa nanjye, ndahendahendwa, ariko baravuga ngo iryo ni ibanga ryanjye. Gusa arahari!'

    Ruti yatangiye umuziki mu 2013 ubwo yari umwe mu bagize itsinda rya Gakondo Group, mbere yo gufata icyemezo cyo gukomeza umuziki ku giti cye. Uyu muhanzi akunze kugaragaza ko afata icyitegererezo ku bahanzi bakomeye barimo Massamba Intore, Muyango, Sentore Athanase, Rujindiri, Cecile Kayirebwa na Jules Sentore.

    Lisa Ineza umukunzi wa Ruti Joel

    Ruti Joel mu rukundo

    Ruti Joël n’umukunzi we

    Source : http://isimbi.rw/uburanga-bw-inkumi-yigaruriye-umutima-wa-ruti-joel-wemeye-icyaha.html

  • Kuba utarabyaye ntabwo bivuze ko utasambanyeho -Micky ku basebya aba-Fille-mère #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime, Micky yatangaje ko abantu bakwiye guhagarika umuco wo gusebya no gucyurira abakobwa babyariye iwabo, ashimangira ko kubyara cyangwa kutabyara bitagomba gukoreshwa nk’igipimo cyo guha cyangwa kwambura umuntu agaciro.

    Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na ISIMBI aho yanenze abantu yise abakunze kwigira abacamanza ku buzima bwite bw’abakobwa bahuye n’iri sanganya, nyamara nabo bafite amateka cyangwa amakosa yabo bwite.

    Ati “Wowe mukobwa utarabyara ntabwo bivuze ko utasambanye, njyewe nasabye leta izadushakire icyuma umuntu anyuramo ku bakobwa banyweye ibinini bituma badasama, abakuyemo inda kikaberekana ku buryo nta muntu uzongera gufataho undi ijambo cyangwa amwatake kandi nawe adashobotse.”

    Yakomeje avuga ko hari abakobwa banyura mu bihe bitandukanye birimo gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro cyangwa se abakuramo inda, bityo ko abantu badakwiye kwihutira guca imanza ku bandi kandi batazi ubuzima banyuzemo.

    Uyu mufasha wa AG Promoter yanagaragaje kandi ko ikibazo cyo kubyara imburagihe cyangwa kubyara udafite umugabo kidakwiye guharirwa abakobwa gusa, kuko hari n’abahungu baba babifitemo uruhare ariko ntibakunze kuvugwa cyangwa kunengwa nk’uko bikorwa ku bakobwa.

    Ati 'No ku bahungu kandi ni uko, ushobora kuvuga ngo uyu mukobwa yabyariye iwabo kandi nawe hatabuze undi watumye abyarira mu rugo kimwe no ku bakobwa kandi bajye bisuzuma barebe niba nta mpamvu yari gutuma atabyarira mu rugo.'

    Micky yavuze ko nubwo ashyigikiye ubukangurambaga bwo kwirinda inda zitateganyijwe, adashyigikiye uburyo bamwe bakoresha icyo kibazo mu gutesha agaciro abakobwa.Yagaragaje ko umukobwa wahisemo kudakuramo inda no kubyara atagomba guhabwa isura mbi n’umuryango cyangwa sosiyete, kuko kuba yarabyaye bitamwambura uburenganzira bwe, agaciro ke cyangwa ubumuntu bwe.

    Micky yavuze ko abakobwa batarabyara bitavuze ko badasambana

    Source : http://isimbi.rw/kuba-utarabyaye-ntabwo-bivuze-ko-utasambanyeho-micky-ku-basebya-aba-fille-mere.html

  • Banki ya Kigali yijeje abashoramari b'Abashinwa gushyiraho konti y'Ama-Yuan – #rwanda #RwOT

    Ni ibiganiro byabaye ku wa 21 Kanama 2026, aho abayobozi bakuru ba Banki ya Kigali n'abagize umuryango w'Abashinwa baba mu Rwanda baganiriye ku mahirwe bashobora kubona muri iyi banki mu kuzamura ishoramari ryabo mu Rwanda.

    Mu byaganiriweho harimo gukomeza imikoranire hagati ya BK n'u Bushinwa by'umwihariko Abashinwa baba mu Rwanda.

    Abashinwa baba mu Rwanda basobanuriwe uburyo abikorera bashobora guhabwa inguzanyo ishobora kugera kuri miliyoni 50 Frw, ibafasha kwiteza imbere.

    BK yeretse Abashinwa baba mu Rwanda ko bafite ikoranabuhanga rikorana na Alipay rigamije kuborohereza igihe bashaka kohereza amafaranga iwabo.

    Alipay ni urubuga rukoreshwa mu guhererekanya amafaranga no kwishyurana mu Bushinwa. BK yatangiye gukoresha ubu buryo mu Ukwakira 2022 aho abakiliya bayo babukoresha bashobora kohereza amafaranga mu Bushinwa mu buryo bwihuse.

    Buri wese ufite konti muri BK ushaka kohereza amafaranga mu Bushinwa, akoresheje Alipay, amafaranga ye ahita agerayo ndetse n'igiciro cyo kohereza kikagabanyuka.

    Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi yavuze ko bateguye iki gikorwa mu rwo gushimira Abashinwa baba mu Rwanda uburyo bakomeza gukorana neza n'iyi banki ndetse no kubereka serivisi zitandukanye zizajya zibafasha guteza imbere ibikorwa byabo.

    Ati 'Impamvu twabatumiye twagira ngo tubereke serivisi zitandukanye tubafitiye nk'abantu tuzi ko bakora mu bucuruzi, ubwubatsi n'ibindi bikorwa bitandukanye.”

    'Uyu munsi twashakaga kubashimira ko dukorana neza kandi tubabwira ko tuzakomeza gukorana neza no mu bihe bitandukanye biri imbere.'

    Yavuze ko Banki ya Kigali igiye gushyiraho uburyo Abashinwa baba mu Rwanda bagiye kuzajya bafunguza konti muri iyi banki mu mafaranga yo mu Bushinwa.

    Ati 'Mu minsi iri imbere bazajya bafungura konti mu mafaranga y'Amashinwa atari mu madolari cyangwa mu Manyarwanda.'

    Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi yashimiye Banki ya Kigali uburyo ifasha Abashinwa baba mu Rwanda mu kubaha serivisi zitandukanye zibafasha guteza imbere ibikorwa bitandukanye bakora.

    'Nanyuzwe n'uburyo Banki ya Kigali igira udushya twinshi na serivisi zitandukanye, niyo mpamvu dufitanye imikoranire myiza kuko turakorana cyane muri Ambasade yacu.'

    Yakomeje ashimira Banki ya Kigali kuko ikomeje kugira uruhare mu Iterambere ry'Abashinwa binyuze muri serivisi ibaha bakohereza amafaranga mu miryango yabo akabafasha kwiyubaka.

    Mu Rwanda habarurwa Abashinwa barenga 1.500.

    Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi yavuze ko bateguye iki gikorwa mu rwo gushimira Abashinwa baba mu Rwanda

    Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi yashimiye Banki ya Kigali uburyo ifasha Abashinwa baba mu Rwanda mu kubaha serivisi zitandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/banki-ya-kigali-yijeje-abashoramari-b-abashinwa-gushyiraho-konti-y-ama-yuan

  • Kenyatta na Ruto bongeye gutana mu mitwe – #rwanda #RwOT

    Uhuru Kenyatta yavuze ko nta mugambi afite wo gusubira muri politiki nyuma y'imyaka 10 yamaze ayoboye Kenya, ashimangira ko igihe cye cyo kuyobora igihugu cyarangiye.

    Ibi yabivugiye i Kitale mu muhango wo kwibuka Michael Kijana Wamalwa wabaye Visi Perezida wa munani wa Kenya.

    Kenyatta yavuze ko atari we utegeka Abanyakenya uwo bazatora, ahubwo ko ari abaturage ubwabo bazafata umwanzuro mu matora azaba mu 2027.

    Ati 'Ni abaturage bazafata umwanzuro. Niba bazavuga ko ari Kalonzo, Ruto, Matiang'i cyangwa Sifuna, ni uko bizagenda. Sinshaka kwitwa umuntu utera inkunga undi; navuze gusa ko ububasha buri mu maboko y'abaturage.'

    Uhuru yasabye Abanyakenya kwirinda ibivugwa ko agifite gahunda yo gusubira ku mwanya wa politiki, avuga ko anyuzwe n'imyaka yamaze akorera abaturage.

    Ati 'Abantu ntibakwiye kuvuga ko ndi muri politiki. Nta mwanya n'umwe nshaka.'

    Yavuze ko Umuyobozi uzayobora Kenya mu 2027 azatorwa n'abaturage, kandi ko nta muntu ugomba kubategeka uwo bazaha amajwi.

    Ati 'Hatahiwe abandi bantu, Abanyakenya bazafata umwanzuro. Ntimukemere gutandukanywa.'

    Amagambo ya Uhuru aje nyuma y'amagambo Perezida William Ruto n'abamushyigikiye bagiye bamuvugaho, bamushinja gutera inkunga abatavuga rumwe n'ubutegetsi, gukoresha amacakubiri ashingiye ku moko no gushaka kubangamira ubuyobozi buriho mbere y'amatora ya 2027.

    Perezida Ruto na we yagiye ashinja uwamusimbuye kuva mu nshingano zo kuba umubyeyi w'igihugu utabogama, akajya mu bikorwa bya politiki yo guhangana n'ubutegetsi buriho.

    Mu ijambo yavugiye i Eldoret ku wa 13 Kanama, Ruto yanenze umurage wa Uhuru Kenyatta, cyane cyane ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zirimo kubaka inzu zihendutse, ubuvuzi rusange n'uburezi bufite ireme mu gihe yari ku butegetsi.

    Nubwo ibyo birego byagiye bivugwa, Uhuru Kenyatta yongeye gushimangira ko nta nyungu afite mu kwinjira mu bikorwa bya politiki by'igihugu.

    Ku bijyanye n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi, Uhuru yasabye ko bahuriza hamwe mu rugendo rugamije gutsinda amatora ya 2027, bagatoranya umukandida umwe uzabahagararira.

    Ati 'Buri wese ashobora kuvuga ko ashaka kuba Perezida, ariko Imana ni yo ihitamo umwe. Niba bashaka amajyambere, bagomba gushaka uko bahurira hamwe kandi bakubahana.'

    Ubushyamirane hagati ya William Ruto na Uhuru Kenyatta bwatangiye gukomera mu myaka ya nyuma y'ubutegetsi bwa Kenyatta, nubwo bombi bari barafatanyije gutsinda amatora ya 2013 na 2017, Ruto ari Visi Perezida.

    Umubano wabo wazambye cyane nyuma y'amasezerano ya politiki yo mu 2018 hagati ya Kenyatta na Raila Odinga, wari umaze igihe ari mukeba ukomeye w'ubutegetsi; Ruto n'abamushyigikiye babibonaga nk'uburyo bwo kumushyira ku ruhande no kuburizamo umugambi wari usanzwe uvugwa wo kuzamusimbura ku butegetsi.

    Ubushyamirane bwarushijeho gukomera mbere y'amatora ya 2022, ubwo Kenyatta yahisemo gushyigikira Odinga ku mwanya wa Perezida aho gushyigikira Ruto wari Visi Perezida we.

    Ruto yaje gutsinda ayo matora ku majwi 50,5%, atsinda Odinga wari ushyigikiwe na Kenyatta, maze kuva icyo gihe bombi bakomeza guhangana mu magambo no mu bya politiki.

    Kenyatta na Ruto bongeye gutana mu mitwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kenyatta-na-ruto-bongeye-gutana-mu-mitwe

  • Senateri Murigande ashyigikiye ko kureba 'pornography' bikumirwa mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye na 'KP Media24' cyasohotse ku wa 22 Kanama 2026.

    Muri iki gihe, Leta y'u Rwanda iri gushyira imbaraga mu gukumira ibintu bitandukanye byangiza ubuzima bw'urubyiruko birimo inzoga zitujuje ubuziranenge, itabi no gukorera ibiteye isoni mu tubari no mu bitaramo.

    Umunyamakuru yavuze ko nubwo gahunda yo guca inzoga zitujuje ubuziranenge Abanyarwanda bayinubira, yakozwe no mu Bushinwa, Senateri Murigande arabishyigikira, avuga ko na bwo bwashimangiye ububi bwazo.

    Yagize ati 'Nk'icyo gihugu wari uvuze cy'u Bushinwa hari igihe na bo bari bameze nk'uko natwe twari tumeze, ibindi bihugu bibohereza inzoga zikomeye, za 'alcohol' zifite dogere amagana…abantu bamera nabi barapfa rwose ariko igihugu gifata ibyemezo byo guca ibyo bintu. Iyo batabifata ntabwo tuba dufite u Bushinwa dufite uyu munsi.'

    Senateri Murigande kandi yavuze ko ikigero cy'ubusambanyi mu rubyiruko kigeze ku rwego ruteye ubwoba.

    Ati 'N'ibi bintu ubona abana bashiriye mu busambanyi, twari dusigaye dufite ahantu abana bajya mu nzu bakabwira uwinjiye wese ngo asige ubwonko bwe ku muryango, ngo bagiye mu ijuru rya karindwi. Bakagenda abana bakiyambura ubusa, bagasambana, ibintu nyine biteye ubwoba.'

    Senateri Murigande yagaragaje ko ahanini ibi biterwa n'uko baba babirebye kuri 'internet', avuga ko u Bushinwa bufite ikoranabuhanga rituma imbuga zerekana amashusho y'urukozasoni ziba zifunze kandi ntihagire ubufatira ibihano.

    Yavuze ko no mu Rwanda inzego zifite ikoranabuhanga mu nshingano zikwiye gukumira urubyiruko kugera kuri ayo mashusho.

    Ati 'Na hano, niba dushaka gufasha urubyiruko rwacu mu buryo burambye, turi gutera imbere mu ikoranabuhanga, Minisiteri y'lkoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo n'ibi bigo byose bya RISA… bakwiriye kureba uburyo barinda abana b'u Rwanda kugera kuri ayo mashusho y'urukozasoni.'

    Yavuze ko imbuga zerekana amashusho y'urukozasoni atari zo zonyine zakumirwa, ahubwo zagendana n'izigisha uko biyahura, kuko urubyiruko rw'u Rwanda rwabigwamo.

    Senateri Murigande ashyigikiye ko kureba 'pornography' bikumirwa mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/senateri-murigande-ashyigikiye-ko-kureba-pornography-bikumirwa-mu-rwanda

  • Besigye yasubijwe muri gereza – #rwanda #RwOT

    Byanyima yavuze ko Besigye yasubijwe muri gereza kandi ko bashiki be bari bamaze iminsi bamwitaho mu bitaro bya gereza na bo basabwe kuhava.

    Ati 'Nababajwe, ndarakaye kandi mfite impungenge. Kizza Besigye yasubijwe mu cyumba cye cya gereza, ndetse bashiki be bamwitagaho mu bitaro bya gereza basabwe kuhava.'

    Byanyima yavuze ko Besigye akiri mu bihe bitoroshye by'ubuzima, ko agifite intege nke kandi ko akeneye kwitabwaho n'umuryango we, ashimangira ko imiterere ya gereza ishobora kudindiza gukira kwe.

    Kugeza ubu, Urwego rushinzwe imfungwa muri Uganda ntirwari rwatangaza icyo rubivugaho cyangwa ngo rugire icyo ruvuga ku miterere y'ubuzima bwa Besigye.

    Besigye yasubijwe muri gereza nyuma y'iminsi mike hasohotse raporo y'isuzuma ry'ubuzima bwe, yagaragaje ko agifite ubushobozi bwo gusobanukirwa amakuru ariko ko afite ikibazo cyo kuvuga no kwandika nyuma yo kugwa mu rukiko ku wa 29 Nyakanga.

    Abaganga bagaragaje ko Besigye ashobora kumva no gusobanukirwa ibimubaho, ariko ko afite ikibazo cyo gutanga ibitekerezo akoresheje amagambo, ku buryo kugira uruhare rufatika mu rubanza rwe bishobora kumugora.

    Abaganga basabye ko yakomeza gukurikiranwa n'inzobere mu bijyanye no kuvura ibibazo byo kuvuga, imikorere y'umubiri, imitekerereze n'imyakura.

    Nubwo Besigye atitabiriye iburanisha kubera impamvu z'ubuzima, Umucamanza Emmanuel Baguma yanzuye ko urubanza ashinjwamo ibyaha bifitanye isano n'ubugambanyi rukomeza.

    Winnie Byanyima yanenze uwo mwanzuro, avuga ko Umucamanza Baguma yirengagije imiterere y'ubuzima bwa Besigye akomeza iburanisha.

    Raporo y'abaganga ntiyavuze ko Besigye adashobora kuburana, ariko yagaragaje ko ikibazo afite cyo gutanga ubutumwa gishobora kumubuza kugira uruhare rufatika mu rubanza.

    Dr. Kizza Besigye w'imyaka 70 areganwa na Hajj Obeid Lutale na Kapiteni Denis Oola ku byaha bifitanye isano n'ubugambanyi. Bose bahakana ibyo baregwa.

    Besigye yasubijwe muri gereza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/besigye-yasubijwe-muri-gereza

  • Karongi: Abarwayi babangamiwe n'imodoka zinyura hagati mu Bitaro bya Kirinda – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanda unyura hagati mu bitaro watangiye gukoreshwa nyuma y'aho umuhanda unyura hanze y'ibitaro wangiritse ntusanwe, ibituma abatwaye imodoka bahitamo kuzinyuza rwagati mu bitaro kuko ariho hari umuhanda muzima.

    Nyiransabimana Jeannette wivuriza muri ibi bitaro, yabwiye IGIHE ko imodoka zinyura mu bitaro ziteje ikibazo kuko ziteza urusaku bikabangamira abarwayi barembye.

    Ati 'Izi modoka urusaku rwazo rubangamira abarwayi. Iyo umuntu arembye aba akeneye kuba ahantu hatuje. Urusaku rushobora gutuma aremba kurushaho'.

    Umuyobozi w'Ibitaro bya Kirinda, Dr Byamukama Emmanuel, yavuze ko imodoka zinyura mu bitaro hagati zinyura hafi y'ahavurirwa impinja zavutse igihe kitaragera.

    Ati 'Utwo duhinja dushobora kumva urusaku rw'imodoka rukatugiraho ingaruka. Icya kabiri ntabwo ari byiza ko imodoka zinyura mu bitaro hagati ahari abarwayi. Mu mategeko y'umuhanda, icyo nzi uko kuvuza amahoni mu bitaro bitemewe. Ibyo byose iyo ubishyize hamwe wibaza impamvu umuhanda ukomeza kunyura mu bitaro'.

    Ntabwo bisanzwe kubona imodoka nini nk'amakamyo apakiye imicanga n'amabuye na bisi zitwaye abagenzi mu buryo bwa rusange zinyura mu bitaro hagati.

    Mu bisanzwe imodoka zinjira mu bitaro ni izijyanye abarwayi n'izigiye gufata imirambo kandi nabwo abubaka ibitaro bakora ku buryo izo modoka zitagera aho abarwayi bari mu bitaro bavurirwa.

    Dr Byamukama yavuze ko ubwo baheruka gusurwa na Minisitiri w'Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin iki kibazo bakimugejejeho we n'inzego bari kumwe, bagiha umurongo w'uko umuhanda ukwiye kunyuzwa hanze y'ibitaro.

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, yavuze ko mu gukumera ikibazo cy'imodoka zinyura mu bitaro bateganya gukora neza umuhanda unyura hanze y'ibitaro, ashimangira ko kuba bitarakorwa ari uko mu ngengo y'imari y'uyu mwaka nta mafaranga yateganyijwe yo gukora umuhanda unyura hanze y'ibitaro.

    Ati 'Umuhanda unyura hanze y'ibitaro urasaba ingengo y'imari tudafite uyu mwaka, ariko duteganya gushaka uko uzakorwa. Birasaba gukuramo inzu ziri mu muhanda hariya, tukazitangira ingurane. Biri mu bintu dukeneye gukora ariko tudafitiye amafaranga muri uyu mwaka w'ingengo y'imari'.

    Ibitaro bya Kirinda biha serivisi abaturage barenga ibihumbi 120, biganjemo abo mu turere twa Karongi, Muhanga, Ngororero na Ruhango. Buri munsi byakira abarenga 30, abivuza bacumbikiwemo bashobora kugera kuri 146.

    Ibitaro bya Kirinda biha serivisi abaturage barenga ibihumbi 120

    Abivuriza mu Bitaro bya Kirinda babangamiwe n’urusaku rw’imodoka zinyura rwagati mu bitaro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-abarwayi-babangamiwe-n-imodoka-zinyura-hagati-mu-bitaro-bya-kirinda

  • Abakinnyi b’Abanyarwanda bigaragaje APR FC itsinda Al-Ahli SC #rwanda #RwOT

    Mu mukino wa gicuti APR FC yatsinzemo Al Ahli SC Wad Medani yo muri Sudani, abakinnyi b’Abanyarwanda bitwaye neza ni nabo batsindiye iyi kipe.

    Ni umukino wabereye kuri Stade ya Bugesera FC kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Kanama 2026.

    Rutahizamu Uwiyaremye Fidali yari yabanje mu kibuga kuko William Togui Mel atari ahari ni nako kandi na Ishimwe Abdul yari yagiye mu mwanya wa Nshimiyimana Yunusu.

    Hakiri kare, Uwiyaremye Fideli ku munota wa gatanu w’umukino yari amaze gufungura amazamu ku mupira mwiza yari ahawe na Mamadou Traore.

    APR FC yakomeje gushaka ikindi gitego ariko ba rutahizamu barimo Cheikh Djibril Ouattara ntibabyaza umusaruro amahirwe babonye.

    Al Ahli nayo yanyuzagamo igasatira ndetse iza no kubona amahirwe ariko umunyezamu Ernani Siluane abyitwaramo neza. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.

    APR FC yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Ishimwe Abdul na Uwiyaremye Fidali bavamo hinjiramo Nshimiyimana Yunusu na Hakim Kiwanuka.

    APR FC yahise itangira gusa n’ihuzagurika mu bwugarizi byaje no kuyiviramo gutsindwa na Muhammad Ahassan.

    APR FC yaje gukora izindi mpinduka mu bihe bitandukanye nka Ssekiganda Ronald, Amani Michel, Memel Dao, Byiringiro Gilbert bavuyemo hinjiramo Seidu Yussif Dauda, Iraguha Hadji, Rubuguza Jean Pierre na Ombolenga Fitina.

    Byaje guha igitego iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu igitego cya kabiri cyatsinzwe na Rubuguza Jean Pierre ku mupira wari uhinduwe na Hakim Kiwanuka. Unukino warangiye ari 2-1.

    Mamadou Traore akomeje kwigarurira imitima y’abakunzi ba APR FC

    Uwiyaremye Fidali yishimira igitego cye

    Source : http://isimbi.rw/abakinnyi-b-abanyarwanda-bigaragaje-apr-fc-itsinda-al-ahli-sc.html