Author: webrwanda

  • Mugisha Gilbert yatangiye kwegukana ibihembo muri Botswana #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umunyarwanda ukinira Jwaneng Galaxy muri Botswana, Mugisha Gilbert yatangiye kwegukana ibihembo muri iki gihugu aho yaraye yegukanye ibihumbi 100 Frw.

    Muri Kanama 2026 nibwo Mugisha Gilbert yerekeje muri iyi kipe ikina mu cyiciro cya mbere muri Botswana, hari nyuma yo gutandukana na APR FC.

    Akaba akomeje kwitwara neza aho ejo hashize yafashije ikipe ye ya Jwaneng Galaxy kubona inota rimwe banganya na Extension Gunners igitego kimwe kuri kimwe.

    Mugisha Gilbert akaba ari we watsindiye ikipe ye igitego cyo kwishyura binamuhesha kwegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umukino.

    Ibi akaba yabihembewe 1000 cy’ama-Pula, amafaranga akoreshwa muri Botswana akaba angana n’ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda.

    Mugisha Gilbert yahembwe ibihumbi 100 Frw

    Source : http://isimbi.rw/mugisha-gilbert-yatangiye-kwegukana-ibihembo-muri-botswana.html

  • Abakinnyi ba APR FC barababaye #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa APR FC akaba na Chairman w’agateganyo wayo, Col (Rtd) Vincent Mugisha yavuze ko abakinnyi ba APR FC bababajwe bikomeye no gutsindirwa na Zamalek SC mu rugo.

    Hari mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League wabereye i Kigali tariki ya 16 Ukwakira 2026.

    Ubu APR FC ikaba iri mu Misiri aho yagiye gukina umukino wo kwishyura, yawitwaramo neza ikaba yajya mu matsinda ya CAF Champions League.

    Col (Rtd) Vincent Mugisha wagiye ari we muyobozi wa delegasiyo, yavuze ko ikipe imeze neza nta kibazo ifite.

    Yavuze ko kandi n’ubwo batsinzwe umukino ubanza, Zamalek SC itigeze ibarusha ahubwo ari amahirwe yagize.

    Ati “Ni byo umukino ubanza twarawutakaje, tuwutakaza bataturushije, ubona ari nk’amahirwe iriya kipe twakinaga nayo yagize.”

    Yakomeje avuga ko abakinnyi ba APR FC gutsindwa umukino ubanza wa Zamalek byabababaje cyane ariko nabo bamaze iminsi babereka ko hakiri amahirwe.

    Ati “Byarabababaje, ku buryo tumaze iminsi tubereka ko bishoboka, ko hakiri amahirwe, tubatera imbaraga tubabwira ko bareka gutwarwa n’ibyatambutse.”

    Yashamingiye ko ubu bafite morale, bafite ishyaka bashaka gutsinda.

    Ati “Ubu bameze neza, bafite ishyaka urabona ko bashaka kureba uko intsinzi bakongera bakayisubiza, urabona biteguye kandi bameze neza.”

    Yasabye abakunzi ba APR FC kutiheba, ababwira ko hakiri amahirwe kandi bigishiboka mu minota 90 isigaye.

    APR FC izakina na Zamalek SC mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League aho umukino ubanza wabereye i Kigali, Zamalek SC yawutsinze 1-0.

    APR FC yababajwe no kudatsinda Zamalek SC

    Source : http://isimbi.rw/abakinnyi-ba-apr-fc-barababaye.html

  • Kamonyi-Kayumbu: Gitifu w'Akagari yaraye mu maboko atari aye #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Muyange ho mu Murenge wa Kayumbu, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 21 Ukwakira 2026, yaraye mu maboko atari aye aho ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Musambira.

    Kwihangana salom, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Muyange, aho yageze akuwe mu Kagari ka Gaseke muri uyu Murenge wa Kayumbu, yaraye atawe muri yombi nkuko amakuru intyoza.com ikesha bamwe mu baturage ndetse akemezwa n'ubuyobozi abivuga.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kayumbu, Madame Mpozenzi Providence Mbonigaba yemereye intyoza.com ko amakuru y'ifungwa rya Gitifu Kwihangana Salom uyobora Akagari ka Muyange ari impamo.

    Agira ati' Hari umu Gitifu ejo witabye ambwira ko bamugumanye'. Akomeza avuga ko atazi icyo uyu Gitifu Kwihangana yafatiwe kuko ngo nawe yagiye yitabye ariko atazi icyo ahamagariwe.

    Gitifu Mpozenzi Providence Mbonigaba, avuga ko uyu Kwihangana mbere yo kuza kuyobora Muyange yabanje kuyobora Akagari ka Giko, akavamo ajya kuyobora Akagari ka Gaseke, ahava aza kuyobora Muyange ari naho yahamagawe ayobora.

    Amakuru intyoza.com ifite ni uko mu byo uyu Gitifu Kwihangana Salom akurikiranyweho bifite aho bihuriye n'imyubakire y'akajagari akekwaho kugiramo uruhare aho yabanje kuyobora.

    Théogène Munyaneza

    The post Kamonyi-Kayumbu: Gitifu w'Akagari yaraye mu maboko atari aye first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Kayumbu: Gitifu w'Akagari yaraye mu maboko atari aye appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/10/22/kamonyi-kayumbu-gitifu-wakagari-yaraye-mu-maboko-atari-aye/

  • JackieM yagarutse ku buntu bw’Imana mu ndirimbo yanditswe na Niyo Bosco #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi JackieM uri mu barambye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Ibyo Nkuziho', ivuga ku mpuhwe z’Imana, imbabazi zayo n’urukundo rwayo.

    JackieM utuye mu Bwongereza n’umuryango we, yagaragaje ko nubwo Imana ifite ububasha bwo guca imanza no kugaragaza imbaraga zayo, ihitamo kubabarira, kwihanganira intege nke z’abantu no kubarwanirira mu ntambara zitandukanye bahura na zo.

    Muri iyi ndirimbo nshya yise “Ibyo Nkuziho”, yumvikanisha ko ibyiza Imana ikora bidashingira ku kuba umuntu ari mwiza kurusha abandi, ahubwo ko bishingiye ku rukundo rwayo rudatoranya.

    Mu magambo agize iyi ndirimbo, uyu muhanzikazi aririmba agira ati: 'Ibyo nkuziho ni ibyiza gusa, ibigwi n’ubutwari ni byo birango byawe, kandi impuhwe n’imbabazi ni byo byuzuye mu migirire yawe.'

    Aya magambo ni yo agaragaza neza igitekerezo nyamukuru cy’iyi ndirimbo, aho agaragaza Imana nk’isoko y’ineza, impuhwe n’imbabazi.

    Ati: 'Yesu Mukiza ufite umutima ikiremwa muntu kitasobanukirwa, iyo kurakara biba bikorohera ubu nari kuba ndi ahacecekerwa, ni njye rugero n’umusaruro wavuye mu mbaraga z’imbabazi zawe.'

    'Ibyo Nkuziho' yanditswe na Niyo Bosco afatanyije na JackieM. Amajwi yayo yakozwe na Popiyeeh, naho amashusho ayoborwa ndetse atungangwa na Brilliance.

    Mu gutunganya umuziki w’iyi ndirimbo, Arsene yacuranze gitari, David acuranga bass guitar, naho Rachel, Dorcas na Gad batanga ubufasha mu majwi aherekeza ay’umuhanzi.

    JackieM [Pastor Jackie Mbabazi Mugabo], ni umunyarwandakazi uba mu Bwongereza n’umuryango we, akaba akorera umurimo w’Imana muri Liberty Christian Fellowship UK.

    Ni Umuyobozi Mukuru w’umuryango w’ubugiraneza Change Life Initiative ukorera mu Bwongereza no mu Rwanda, ndetse akaba ari na we washinze Sisterhood in Christ International Ministries, umuryango ugamije gufatanya n’abagore n’abakobwa mu kwamamaza Ubutumwa Bwiza bwa Yesu Kristo.

    Uretse umuziki, JackieM azwi no mu bikorwa bigamije gufasha abantu batishoboye. Mu myaka yashize, yagiye afasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu Murenge wa Kinyinya, bamwe akabaha imashini zidoda, imyambaro, ibiribwa n’ibindi bikoresho by’ibanze.

    Uyu mukozi w’Imana avuga ko gufasha abandi bitagombera ubutunzi bwinshi, ahubwo ko bitangirira ku mutima w’impuhwe n’urukundo. Ati: 'Gufasha abatishoboye ni umuhamagaro wanjye. Mfite umutima wo kubitaho kandi ndashima Imana inshoboza. Mu gihe cyose mbonye umuntu ukeneye ubufasha mba numva nta mahoro mfite kugeza ngize icyo nkora kuri we.'

    Mu gihe icyorezo cya COVID-19 cyari cyatumye ibikorwa byinshi bihagarara, abantu bagasabwa kuguma mu ngo mu rwego rwo kukirinda no kukirwanya, JackieM yagize uruhare mu gufasha imiryango yari ifite ikibazo cyo kubona ibitunga umuryango, akusanya inkunga y’ibiribwa kugira ngo igere ku bari mu bihe bikomeye.

    JackieM yasohoye indirimbo nshya yafashijwemo na Niyo Bosco

    Source : http://isimbi.rw/jackiem-yagarutse-ku-buntu-bw-imana-mu-ndirimbo-yanditswe-na-niyo-bosco.html

  • Rayon Sports yakiranywe urugwiro i Maputo #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yageze i Maputo muri Mozambique aho yasanze abakunzi bayo benshi bayitegereje baje kuyakira mu gihe irimo yitegura umukino wo kwishyura na Black Bulls yo muri iki gihugu.

    Rayon Sports iyobowe na perezida wayo, Murenzi Abdallah yahagurutse mu Rwanda ejo hashize ku wa Kabiri, yageze muri Mozambique uyu munsi ku wa Gatatu, tariki ya 21 Ukwakira 2026, ni nyuma yo kunyura muri Ethiopia.

    Iri tsinda ry’abantu 42 barimo abakinnyi abakinnyi 23, abatoza n’abayobozi 14 n’abandi bantu bagiye gufana ikipe 5, bageze muri iki gihugu basanga bariteguwe.

    Umukino wo kwishyura na Black Bulls uzaba tariki ya 24 Ukwakira 2026 uzasiga ikipe imwe igiye mu matsinda ya CAF Confederation Cup, aho Rayon Sports isabwa kuzatsinda uyu mukino uzabera kuri stade ya Campo da ABB-Tchumene kuko umukino ubanza Black Bulls yabatsinze 2-0.

    Yasanze bayiteguye ari benshi

    Rayon Sports yageze muri Mozambique

    Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah yajyenye n’ikipe

    Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-yakiranywe-urugwiro-i-maputo.html

  • Manzi Thierry yabonye ikipe nshya #rwanda #RwOT

    Myugariro mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Manzi Thierry yatangiye akazi mu ikipe ye nshya ya Al-Jolan SC yo muri Iraq, ni nyuma yo gutandukana na Al Ahli Tripoli yo muri Libya.

    Muri Kanama 2026 nibwo Manzi Thierry yatandukanye na Al Ahli yo muri Libya yari amazemo imyaka itatu dore ko yayigezemo muri Nyakanga 2023.

    Manzi Thierry ukina mu mutima w’ubwugarizi akaba yaramaze kwerekeza mu cyiciro cya mbere muri Iraq mu ikipe ya Al-Jolan SC.

    Akaba yanakinnye umukino we wa mbere muri iyi kipe ye nshya, ubwo batsindaga Duhok SC ibitego 2-0 mu mukino wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Iraq ‘Iraq Stars League’.

    Manzi Thierry yari muri Rayon Sports yatwaye Shampiyona ya 2016/17 n’iya 2018/19, inagera muri ¼ cya CAF Confederation Cup mu 2018.

    2019 yahise yerekeza muri APR FC ayikinira imyaka ibiri aho yahise yerekeza ku mugabane w’u Burayi muri Dila Gori yo muri Georgia, ayikinamo amezi atandu ahita ajya muri FAR Rabat yo muri Maroc yamazemo umwaka umwe.

    Yahise agaruka mu Rwanda akina amezi atandatu muri AS Kigali ari nabwo yahitaga yerekeza muri Libya muri Al Ahli Tripoli yakiniraga kugeza muri Kanama 2026.

    Manzi Thierry yatangiye akazi mu ikipe ye nshya

    Source : http://isimbi.rw/manzi-thierry-yabonye-ikipe-nshya.html

  • Perezida Kagame yavuze ku kibazo cy’abahanzi nyarwanda bishyurwa make, abo hanze bagahabwa akayabo #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame yavuze ko umuhanzi w’umunyarwanda akwiye kwishyurwa bijyanye n’urwego rw’ibihangano bye biriho bitagendekeye ku kuba ari umunyarwanda ngo ahabwe menshi.

    Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Urubyiruko cyiswe (Youth #MeetThePresident) cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Ukwakira 2026.

    Hamaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga impaka z’uko iyo hari abahanzi batumiwe baturutse hanze y’u Rwanda bahabwa amafaranga menshi nyamara Abanyarwanda bagahabwa make.

    Bamwe bakavuga ko Abanyarwanda bakwiye kujya bishyurwa menshi cyane ko hari n’igihe barusha abo banyamahanga iyo bageze ku rubyiniro.

    Muri Youth #MeetThePresident, ubwo Perezida Kagame yari abajijwe niba bitakwigwaho abahanzi b’Abanyarwanda bakajya bahabwa amafaranga menshi, yavuze ko kuzamura agaciro kabo bigomba kujyana n’ibyo bakora atari ukuba ari Abanyarwanda gusa.

    Ati “Kuzamura agaciro aho ngaho harimo ibintu bibiri, ni ukuzamura agaciro mu bitangwa bijyana no kuzamura agaciro muri bo abahanzi, ntibibe gusa ko bazamura igiciro gusa kubera ko ari Abanyarwanda ariko kubera ko ibyo bakora bibikwiye.”

    Yavuze ko kandi yemera ko abahanzi bakabaye boroherezwa mu bikorwa byabo kugira ngo urwego rwabo ruzamuke, hari nyuma yo kugaragarizwa ko nk’inzu ziberamo ibitaramo nka BK Arena zihenze, asaba ababishinzwe ko babyigaho neza bakareba n’icyafasha abahanzi.

    Perezida Kagame yavuze ko abahanzi Nyarwanda bashaka kwishyurwa menshi bakwiye nabo kuzamura urwego rw’ibyo bakora

    Source : http://isimbi.rw/perezida-kagame-yavuze-ku-kibazo-cy-abahanzi-nyarwanda-bishyurwa-make-abo-hanze.html

  • Umunsi Real Madrid yari itumye Papa Messi yiyahura #rwanda #RwOT

    Papa Messi wamenyekanye kuri radiyo ahamagara atanga ibitekerezo by’umwihariko mu biganiro by’imikino, yahishuye uko gutega ku mikino (betting) byamukenesheje burundu asigara nta n’urwara rwo kwishima.

    Ibi ni ibikubiye mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru ISIMBI aho yavuze uburyo yari umukire ariko akaza gukena burundu, imitungo yari afte akayigurisha kubera betting.

    Papa Messi yavuze ko hari umunsi yari yiyahuye ubwo yari yateze kuri Real Madrid gutsinda Getafe agomba kurya miliyoni 9 Frw ariko birangira Gitafe ari yo itsinze.

    Source : http://isimbi.rw/umunsi-real-madrid-yari-itumye-papa-messi-yiyahura.html

  • Kuki Ukomeza Guhatiriza?

    Muri iki gihe, kubera WhatsApp, Facebook, Instagram n’ubundi buryo bw’itumanaho, biroroshye cyane gukomeza kuvugana n’umuntu, kabone n’iyo mwaba mumaze imyaka myinshi mutabonana.

    Hari abagabo bamwe, yaba ingaragu cyangwa bafite ingo, bakomeza kwandikira abagore bubatse ingo bavuga ko bashaka gusa gukomeza ubucuti bari basanzwe bafitanye.

    Rimwe na rimwe aba ari abantu biganye, bakoranye, bakuranye cyangwa baziranye kuva kera.

    Bashobora gutangira babaza bati:

    « Bite se, amakuru yawe? »

    « Ko umaze igihe utaboneka? »

    « Kuki utakidusubiza cyangwa ngo utwandikire? »

    Ariko iyo umugore afashe icyemezo cyo kugabanya ibiganiro cyangwa guhagarika burundu ubwo bucuti, hari bamwe batabyumva cyangwa bakanga kubyemera.

    Aha ni ho havuka ikibazo gikomeye: Kuki ukomeza kumwandikira kandi atabishaka?

    1. Kuba mwarigeze kugirana ubucuti bivuze ko bugomba guhoraho?

    Abantu bashobora kuba barakuranye, bariganye, cyangwa barakoranye

    Ariko ubuzima burahinduka. Inshingano ziriyongera, n’ibyo umuntu ashyira imbere bigahinduka.

    Umugore umaze gushaka ashobora gufata icyemezo cyo kugabanya ibiganiro bimwe na bimwe, guhagarika ubucuti yari afitanye n’abantu bamwe no guha umwanya munini urugo rwe.

    Ibyo ntibivuze ko atazi aho yavuye cyangwa ko asuzugura abo bahoze baziranye.

    Kuki hari abagabo,abasore batekereza ko kuba baramenyanye n’umugore mbere y’uko ashaka bibaha uburenganzira bwo gukomeza kugira umwanya mu buzima bwe?

    2. Iyo ubutumwa buhindutse igitutu

    Hari igihe umugore ahagarika gusubiza ubutumwa cyangwa akavuga yeruye ko atagishaka gukomeza ibiganiro.

    Ariko hari abagabo bakomeza kumwandikira bamubaza bati:

    « Kuki utakinsubiza? »

    « Kuva washaka warahindutse! »

    « Ese umugabo wawe yakubujije kuvugana n’abo mwari musanzwe muziranye? »

    « Twari tuziranye na mbere y’uko umenya umugabo wawe! »

    Aya magambo ubwayo agaragaza guhatiriza, iyo akomeje kuvugwa kandi umugore yaragaragaje ko atagishaka ubwo bucuti, ahinduka igitutu.

    Kuki umugore yagombye guhora atanga ibisobanuro kubera ko yafashe icyemezo cyo kutongera kuvugana n’umuntu?

    Iyo umuntu akubwiye cyangwa ubona ko atagishaka gukomeza ibiganiro, ugomba kubaha icyemezo cye. N’iyo yaba yarahisemo kutongera kugusubiza, ntibiguha uburenganzira bwo gukomeza kumubuza amahoro umwandikira ubutitsa.

    3. Wowe mugabo ufite urugo, ishyire mu mwanya w’undi

    Ufite umugore, ndetse ushobora kuba ufite n’abana. Uzi ko kubaka urugo bisaba igihe, icyizere, kwigomwa no kugira inshingano.

    None se kuki ukomeza gushaka kuvugana n’umugore w’undi kandi yarafashe icyemezo cyo kutongera kugirana nawe ibiganiro?

    Tekereza umugabo wahoze aziranye n’umugore wawe ahora amwandikira, amubaza impamvu atakimusubiza kandi akomeza gushaka ko bagirana ibiganiro?Ese byagushimisha?

    Niba wifuza ko abandi bagabo bubaha umugore wawe n’ibyemezo bye, nawe tangira wubaha abagore b’abandi.

    Kubaha urugo ntibigomba kugarukira ku rwawe gusa.

    4. Wowe musore utarashaka, emera ko ubuzima buhinduka

    Birashoboka ko wari uzi uwo mugore mbere y’uko ashaka. Mushobora kuba mwari inshuti. Ariko gushaka kwe byatangije ikindi cyiciro cy’ubuzima bwe, kandi afite uburenganzira bwo guhindura imibanire yari afitanye n’abantu bamwe.

    Kuki wafata icyemezo cye nk’aho ari agasuzuguro?

    Ntabwo agomba kuganira nawe buri munsi, guhora aguha ibisobanuro cyangwa kukubonera umwanya kubera gusa ko mwigeze kumenyana kandi ntibivuze ko ugomba gukomeza kugira umwanya mu buzima bwe bwa buri munsi.

    Kwemera ko utagifite umwanya wari ufite mu buzima bw’umuntu ni kimwe mu bimenyetso byo gukura mu bitekerezo.

    5. Kubaha icyemezo cy’umuntu ni ukumwubaha

    Iyo umugore ashatse, aba atangiye ikindi cyiciro cy’ubuzima, gifite inshingano n’ibyo agomba gushyira imbere.

    Ashobora gufata icyemezo cyo guhagarika imibanire yari afitanye n’abantu bamwe, kabone n’iyo baba bamaranye imyaka myinshi baziranye.

    Kuki washaka kumuhatira gukomeza ubucuti atagishaka?

    Kuki wahora umwibutsa imyaka mwamaranye muziranye, nk’aho ibyo bimuha umwenda agomba kukwishyura?

    Kuba waramenyanye n’umugore mbere y’uko ashaka ntibiguha uburenganzira bwo kugena uko abaho uyu munsi.

    Umugabo wubaha uwo mugore by’ukuri agomba no kubaha icyemezo yafashe cyo gushyira intera hagati yabo.

    Ntagomba gushaka impamvu zitandukanye zo gukomeza kumwandikira cyangwa kumwumvisha ko yakoze nabi kubera ko yahisemo kwitandukanya nawe.

    Kubaha umuntu si uguhora ushaka ko aguha igisubizo wifuza, ahubwo ni ukwemera icyemezo cye n’iyo cyaba kitagushimishije.

    6. Ese ejo bibaye ku mugore wawe cyangwa mushiki wawe?

    Ntukibagirwe ko ibyo ukorera abandi bishobora nawe kuzabaho mu muryango wawe.

    Uyu munsi ushobora kuba ukomeje kwandikira umugore w’undi, utitaye ku ngaruka imyitwarire yawe ishobora kugira ku rugo rwe.

    Ariko ejo undi mugabo ashobora gukora nk’ibyo ukora, akajya yandikira umugore wawe cyangwa mushiki wawe, kandi na bo batabishaka.

    Ese wabyakira ute?

    Wakwishimira kubona umuntu akomeza kubuza amahoro uwo washatse, ashaka kwinjira mu buzima bwe kandi yarafashe icyemezo cyo kwitandukanya na we?

    Mbere yo gukora ikintu gishobora guhungabanya amahoro y’urugo rw’undi, ujye wibuka ko n’urwawe rukwiye kubahwa.

    Ntugakorere abandi ibyo utifuza ko bakorera abo ukunda.

    UMUSOZO:

    Wowe ukomeza kwandikira umugore wubatse urugo kandi atagishaka kuvugana nawe, ibaze iki kibazo:

    Mu by’ukuri, ni iki nshaka kugeraho nkomeza kumwandikira?

    Ese ni ubucuti nyakuri? Ni uko ushaka ko agusubiza byanze bikunze? Cyangwa ni uko udashobora kwemera ko umuntu yahisemo gukomeza ubuzima bwe atakigufitemo umwanya?

    Kubaha umuntu by’ukuri bitangirira ku kwemera kureka agakomeza inzira yahisemo, nubwo muriyo nzira waba utakirimwo.

  • Nyuma y'imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y'igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA #rwanda #RwOT

    Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'abatarengeje imyaka 17, Amavubi U17, yakoze amateka yo kubona itike yo gukina Igikombe cya Afurika cya 2027 nyuma y'imyaka 15, ni mu gihe Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA U17 2026 cyaberaga i Kigali.

    Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Ukwakira 2026, Amavubi U17 yatsinze Ethiopia ibitego 2-1 mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, ihita ibona itike yo guhagararira akarere ka CECAFA mu mikino ya nyuma y'igikombe cya Afurika U17 izabera muri Maroc hagati ya Mata na Gicurasi 2027.

    Shema Heylen Jayden yafunguye amazamu ku munota wa gatanu, mbere y'uko Ndizeye Isaac atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 16, ni igitego yatsinze n'umutwe ku mupira wari uturutse kuri koruneri.

    Mbere y'uko igice cya mbere cy'umukino kirangira ikipe y'igihugu ya Ethiopia yaje kwishyura igitego kimwe ibifashijwemo na Akrem Abduselam Jemal, binarangira muri uyu mukino ari ibitego bibiri kuri kimwe.

    Iyi ntsinzi isobanuye byinshi ku mupira w'amaguru mu Rwanda, kuko Amavubi U17 yaherukaga gukina imikino ya nyuma y'igikombe cya Afurika mu 2011, ubwo u Rwanda rwari rwacyakiriye rukagera ku mukino wa nyuma, rugatsindwa na Burkina Faso.

    Iyi kipe itozwa na Jimmy Mulisa yari yabuze amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma wa CECAFA nyuma yo gutsindwa na Somalia kuri penaliti 5-4, amakipe yombi anganyije igitego 1-1 mu mukino wa ½ cy'irangiza.

    Uganda yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Somalia kuri penaliti

    Mu mukino wa nyuma wa CECAFA U17 wabaye kuri uyu munsi, Uganda yegukanye igikombe itsinze Somalia kuri penaliti, ni nyuma y'uko iminota 90 y'umukino yarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

    Uganda yari yageze ku mukino wa nyuma nyuma yo kunyagira Ethiopia ibitego 4-0 muri ½ cy'irangiza, mu gihe Somalia yari yahageze isezereye u Rwanda kuri penaliti.

    Amakipe atatu ya CECAFA azitabira CAN U17

    Uganda, Somalia n'u Rwanda ni zo kipe eshatu zabonye itike yo guhagararira akarere ka CECAFA mu Gikombe cya Afurika cy'abatarengeje imyaka 17 cya 2027 kizabera muri Maroc.

    Ku Rwanda, kubona iyi tike ni intambwe ikomeye mu rugendo rwo guteza imbere umupira w'amaguru mu byiciro by'abato.

    Nyuma y'imyaka 15, Amavubi U17 yongeye kubona amahirwe yo guhatana n'ibihugu bikomeye kuri uyu mugabane, mu gihe Uganda yo yagaragaje imbaraga zayo yegukana igikombe cya CECAFA imbere y'abafana bari i Kigali.

    ImageImageImageImage

    Image

    ImageImageImageImage

    Source : https://rushyashya.net/nyuma-yimyaka-15-amavubi-u17-yabonye-itike-yigikombe-cya-afurika-2027-uganda-yegukanye-igikombe-cya-cecafa/