Iburasirazuba: Abikorera bahomba miliyoni 135 Frw buri mwaka kubera kutagira aho bakorera 'Expo' – #rwanda #RwOT

Written by

in

Byagarutsweho mu kiganiro n'itangazamakuru cyagarukaga ku myiteguro y'imurikagurisha ryatangiye kubera muri iyi Ntara mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange. Iyi Expo yitabiriwe n'abamurika barenga 300. Yatangiye tariki ya 19 Kanama ikazarangira tariki ya 6 Nzeri 2026.

Kimwe mu bibazo PSF ifite ni ukubona aho ikorera iri murikagurisha. Ubusanzwe yakundaga kurikorera mu Karere ka Rwamagana ariko ubu yimuriwe mu Karere ka Kayonza.

Mu byumweru birenga bibiri hagaragajwe ko PSF ikoresha arenga miliyoni 135 Frw mu kubaka ahabera iri murikagurishwa, ariko bigafatwa nk'igihombo kuko hongera gusenywa.

Perezida w'Urugaga rw'Abikorera mu Ntara y'Iburasirazuba, Benedata Laurien, yavuze ko muri uyu mwaka bakoresheje miliyoni 135 Frw zishobora no kurenga mu kubaka aho expo ibera ndetse n'indi myiteguro itandukanye irushaho gutuma iri murikagurisha rigenda neza.

Ati 'Ubutaka twari twabuhawe mu Karere ka Rwamagana ariko ntabwo byakunze, ubu natwe ntabwo twicaye turi mu bufatanye na Kayonza turashaka gushaka ubutaka bwacu aho kugira ngo tujye twubaka ibintu buke tubisenye. Turifuza kugura ubutaka tukubaka tukahagira ibiro n'inyubako zihoraho ku buryo ahantu ibikorwa byacu bizajya bibera haba ahantu hahoraho. Turi kuganira na Kayonza kandi twizeye ko bizakunda.''

Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Kayonza, Hategekimana Fred, yavuze ko biteguye kwakira abantu bose bazitabira iri murikagurisha, agaragaza ko biteguye no gufasha abikorera kubona ubutaka bwajya buberaho iri murikagurisha mu buryo buhoraho.

Ati 'Dushobora kuborohereza kubona ubutaka biciye mu gikorwa cy'inyungu rusange nk'uko biteganywa n'amategeko. Rero ni icyifuzo cyiza bafite kandi turi gukorana mu kureba uko ubwo butaka babubona kuko byaba ari n'amahirwe ku Karere kacu kuko gasanzwe kari hagati y'utundi.''

Muri iri murikagurisha byitezwe ko bazajya bakira abantu 5.000 buri munsi baje kureba no gusura ibimurikirwamo. Kuri ubu biteganyijwe ko abantu 140 bazamurika ibintu bitandukanye bikorerwa mu Ntara y'Iburasirazuba.

Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Kayonza, Hategekimana Fred yijeje ko bazafasha PSF mu bishoboka ikabona ubutaka

Perezida wa PSF mu Ntara y'Iburasirazuba, Benedata Laurien yavuze ko bari gushaka uko bagura ubutaka bwajya buberaho Expo


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-abikorera-bahomba-miliyoni-135-frw-buri-mwaka-kubera-kutagira-aho

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *