Author: webrwanda

  • Itsinda rya Moriox ryagarukanye ingamba nshya rivuye muri Kyrgyzstan #rwanda #RwOT

    Itsinda rya Moriox Kids nyuma yo kuva gutaramira muri Kyrgyzstan muri Nzeri uyu mwaka, rigiye gutangiza irushanwa rya ‘Moriox Talent Detection’ rifite intego kugaragaza impano nshya ariko zidafite uburyo bwo kwigaragaza.

    Ibi Shema, umuyobozi wa Moriox Kids yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na ISIMBI aho yavuze ko bagiye gutangiza iri rushanwa ngaruka mwaka rizagera mu gihugu hose ndetse no mu bihugu byo hanze y’u Rwanda.

    Ati “Tugiye gukora ikintu cyitwa Moriox Talent Detection (gushaka impano) izaba imeze nka ‘American Got Talent’ ariko tuzajya tubikora ku bushobozi bwacu. Izakora mu gihugu hose uretse no mu gihugu tuzajya dushinga n’amashami mu bihugu bigiye bitandukanye no muri ibyo bihugu byo muri Asia tuzagerayo.”

    Yakomeje avuga ko intego ari ukugaragaza izi mpano kuko babonye ko hari impano nyinshi ariko zidafite ubushobozi.

    Ati “Intego ya mbere twabonye ko hari abana bafite impano ariko dafite uburyo ariko natwe tudafite uburyo bwo guhita dufata aka kanya ariko twabaha urubuga (platform). Hazaba harimo kubyina kuririmba no kuba ufite impano yihariye yakwereka abantu, icyo tuzamufasha tuzamwerekana kuko hazaba hari abacamanza, bizaba ari irushanwa.”

    “Abana bazatsinda tuzabinjiza muri Moriox tunabahe ibihembo bishimishije, abatazatsinda tuzaba twabamuritse abantu bafite umutima wo gufasha impano, bazaba bababonye bazabafasha. Twe tuzafasha abo dufitiye ubushobozi. Ni igikorwa ngaruka mwaka.”

    Kwiyandikisha bizatangira tariki ya 22 Ukwakira aho bizamara ibyumweru bitatu bakazajya bandika ku wa Kane no ku wa Gatanu aho kwiyandikisha ari ibihumbi 15 Frw, aya arimo itike yo kwinjira ahantu hose iri rushanwa rizajya ribera.

    Moriox Kids igiye gutangiza Talent Detection

    Source : http://isimbi.rw/itsinda-rya-moriox-ryagarukanye-ingamba-nshya-rivuye-muri-kyrgyzstan.html

  • Jimmy Mulisa yanditse amateka ahesha Amavubi itike y’Igikombe cya Afurika #rwanda #RwOT

    Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17, yabonye itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Maroc, ni nyuma yo gutsinda Ethiopia ibitego bibiri kuri kimwe ikegukana umwanya wa gatatu muri CECAFA imaze iminsi ibera mu Rwanda.

    Nyuma yo gusezererwa na Somalia itabashije kugera ku mukino wa nyuma wa CECAFA U17 irimo kubera mu Rwanda isozwa uyu munsi ku wa Mbere tariki ya 19 Ukwakira 2026, u Rwanda rwakinnye na Ethiopia mu guhatanira umwanya wa gatatu.

    Ni umukino utari woroshye kuko ikipe yagombaga gutsinda yari guhita iba ikipe ya gagatu yiyongera kuri Uganda na Somalia zageze ku mukino wa nyuma nayo ikabona itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17 kizabera muri Maroc umwaka utaha muri Mata.

    Abakinnyi b’umutoza Jimmy Mulisa, batangiye umukino bashaka igitego hakiri kare kuko intego kwari ugutsinda ikabona iyi tike.

    Hakiri kare ku munota wa gatanu, Shema Jayden Heylen yatsindiye u Rwanda igitego cya mbere ku ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

    Bidatinze ku munota wa 17, u Rwanda rwaje kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Ndizeye Isaac ku mupira wari uvuye muri koruneri yari itewe na Bahati Pacifique.

    Mbere y’uko amakipe ajya kuruhuka, Akrem Abduselam Jamal yatsindiye Ethiopia igitego cya mbere. Amakipe yagiye kuruhuka ari 2-1.

    Igice cya kabiri u Rwanda rwashatse igitego cya gatatu na Ethiopia ishaka icyo kwishyura biranga umukino urangira ari 2-1.

    Byari bivuze ko u Rwanda ari rwo rwiyongereye kuri Uganda na Somalia muri aka karere k’Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati bikazagahagararira mu Gikombe cya Afurika.

    Jimmy Mulisa yanditse aya mateka ahesha Amavubi U17 itike y’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17, ni nyuma y’uko u Rwanda rwaherukaga gukina iki gikombe muri 2011 rwacyakiriye.

    Wari umukino utoroshye

    Jayden watsinze igitego cya mbere

    Ndizeye Isaac yishimira igitego cya kabiri

    Jimmy Mulisa yahesheje u Rwanda itike y’Igikombe cya Afurika

    Source : http://isimbi.rw/mulisa-jimmy-yanditse-amateka-ahesha-amavubi-itike-y-igikombe-cya-afurika.html

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw'Intabwirwa y'Akamasa irigata Ubugi bw'Intorezo #rwanda #RwOT

    Kabera Robert uzwi nka 'Sergeant Robert' yapfiriye muri Uganda, aho yari yaratorokeye mu Ugushyingo 2020 ubwo yakekwagaho ibyaha bifitanye isano n'ihohotera rishingiye ku gitsina

    Inkuru y'urupfu rwa Sgt Robert yatangiye kuvugwa ku gicamunsi cyo ku wa 17 Ukwakira 2026, aho bivugwa ko yaba yarishwe kuko umurambo we ngo wagaragaye utariho umutwe.

    Umurambo we wabonetse ku wa 17 Ukwakira 2026, mu Mudugudu wa Luwala, mu gace ka Kammengo. Inzego z'umutekano za Uganda zatangiye iperereza rigamije kumenya abamwishe n'impamvu yabyo.

    Robert Kabera wari ufite ipeti rya Sergeant Major mu gisirikari cy'u Rwanda yahungiye mu gihugu cya Uganda nyuma yo gufata ku ngufu umwana we yibyariye w'umukobwa ufite imyaka 15.

    Iki cyaha Kabera yagikoze mu ijoro ryo ku wa 21 Ugushyingo mu rugo rwe I Ndera, nyuma yaho ahita acika nyuma yo kumenya ko azashyikirizwa ubutabera. Yaje kwerekeza inzira ya za Mushorerwa na Kamakondera-Kagitumba akomereza muri Uganda.

    Sergeant Major Kabera wari umuririmbyi mu itsinda ry'umuziki mu ngabo z'u Rwanda yakoze iki cyaha nyuma y'ubusinzi bukabije dore ko bisanzwe bizwi ko yarasabitswe n'isindwe.

    Nkuko amakuru y'abazi Kabera neza bagize icyo batangaza, uwo mugabo yaranzwe n'imyitwarire mibi mu kazi ke nubwo yagiye ababarirwa kenshi

    Kuri uwo wa mbere, Ingabo z'igihugu, RDF zashyize hanze itangazo ko ziri gukora iperereza ryimbitse ku biregwa Sergeant Major Kabera Robert.

    Ikinyamakuru ChimpReports cyo muri Uganda cyatangaje ku wa 19 Ukwakira 2026 ko amakuru y'urupfu rwa Kabera yamenyekanye nyuma y'uko umuvandimwe we, Victor Agaba, atangiye kumushakisha mu gitondo cyo ku wa 17 Ukwakira, kuko yari ataramubona.

    Kabera yari yageze muri ako gace ku mugoroba wo ku wa 16 Ukwakira, avuye i Kampala, nyuma aza kujya mu kabari kari hafi y'aho yari acumbitse.

    Mu gitondo cyakurikiyeho, ngo Agaba yagiye kumushakira mu rugo ari kumwe n'umuhungu wa Kabera, ariko basanga inzu ifunze.

    Yakomereje mu kabari Kabera yari yagiyemo, aho umwe mu bakozi yamubwiye ko yaherukaga kumubona mu ijoro ryabanje.

    Agaba yabanje gukeka ko umuvandimwe we ashobora kuba yaraye ahandi, ahitamo kujya mu mirimo ye isanzwe.

    Ahagana saa munani z'amanywa, umuyobozi ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Luwala yamenyesheje abaturage ko hari umurambo w'umuntu wabonetse waciwe umutwe.

    Agaba yahise ajya ahabonywe uwo murambo, aza gusanga ari uw'umuvandimwe we Kabera. Yamumenye ashingiye ku nkovu yari afite ku gikumwe cy'iburyo no ku nkweto zari hafi y'aho umurambo wabonetse.

    Ibyamenyekanye ku masaha ya nyuma y'ubuzima bwe

    Amakuru yatanzwe n'abo mu muryango wa Kabera agaragaza ko ku wa 16 Ukwakira 2026, ahagana saa moya z'umugoroba, yari yavuye i Kampala agera mu gace ka Luwala, azanywe n'umumotari wari usanzwe umutwara.

    Nyuma yo gusuhuza umuvandimwe we, Kabera yasubiranye n'uwo mumotari mu kabari kari hafi aho.

    Umwe mu bagize umuryango we yavuze ko Kabera yagarutse mu rugo ahagana saa tanu n'igice z'ijoro, afata telefoni ye, yongera gusohoka.

    Icyakora, umukozi w'akabari Kabera yari yagiyemo yavuze ko yari aherukaga kumubona ahagana saa tatu n'igice z'ijoro.

    Polisi yo mu gace ka Kammengo, ifatanyije n'abashinzwe iperereza i Kampala, yatangiye gukurikirana urwo rupfu.

    Mu byo abashinzwe iperereza basanze ahabonywe umurambo harimo inkoni nini bikekwa ko ishobora kuba yarakoreshejwe mu kumukubita, amacupa abiri y'inzoga n'inkweto za nyakwigendera.

    Kugeza ubu, impamvu y'iyicwa rya Kabera ntiramenyekana, ndetse nta makuru aragaragaza uwaba yaragize uruhare muri icyo cyaha.

    Robert Kabera yamenyekanye nka Sergeant Robert, aho yari umwe mu baririmbyi ba Army Jazz Band.

    Mu Ugushyingo 2020, yavuye mu Rwanda ajya muri Uganda atorotse nyuma yo gukurikiranwaho icyaha cyo gusambanya umukobwa we.

    Muri Gicurasi 2022, Kabera yafashwe n'inzego z'umutekano za Uganda ari mu rugo rwe mu gace ka Masanafu i Kampala, akekwaho ibyaha birimo gucuruza intwaro mu buryo butemewe no kuzitunga binyuranyije n'amategeko

    Nka Rushyashya rero dusoza twabwira abandi basigaye bihaye kwambara u Rwanda ko rubareba kandi ijisho ryarwo ritazongera kurira ukundi akatari kera bazagwa igihugu igicuri, Kwegama ku mpyisi ni wowe irya mbere dore ko kwegama ku bigarasha akari kera bizabagira aka Rutabana Benjamin, aho umuryango we n'ubu ukiririra mu myotsi nka Bakame.

    Robert Umuburo wamugezeho kera ko kuniha kabiri biruta guca ntiyumva ahubwo ahitamo kurya akaribwa n'akataribwa ubwo yaririmbaga Ingirwa-Padili Nahimana, Ingabire Victoire umuhoza abavuga imyato kandi atayobewe ko intego yabo ari ukoreka u Rwanda.

    Umwami yakoreye azamuhembe, kuko Ubu Abambari ba Kayumba barimo guca imitwe amacupa ko intego yabo bayigezeho.

    Source : https://rushyashya.net/sgt-robert-kabera-apfuye-urwintabwirwa-yakamasa-irigata-ubugi-bwintorezo/

  • Mugisha Gilbert yavuze ku makuru yo gushwana n’umugore we #rwanda #RwOT

    Nyuma y’amakuru yakwiriakwiye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko rutahizamu Mugisha Gilbert byaba bitameze neza n’umugore we Mpinganzima, yabiteye utwatsi avuga ko ahajishwe igisabo hadaterwa ibuye.

    Ni amakuru yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ejo hashize ku Cyumweru nyuma y’uko Mugisha Gilbert yari yakuye amafoto ye yose ari kumwe n’umugore we ku rukuta rwe rwa Instagram.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24, yifashishije ifoto ye n’umugore we, yabiteye utwatsi asaba abantu kwitonda badakora ibara.

    Ati “Ahajishwe Igisabo ntihaterwa ibuye muramenye.”

    Mugisha Gilbert usigaye ukinira ikipe ya Jwaneng Galaxy muri Botswana yakoze ubukwe na Mpinganzima Josephine tariki ya 5 Ukwakira 2025 ni nyuma y’uko muri Nzeri 2024 bari basezeranye imbere y’amategeko.

    Ngi ahashijwe Igisabo ntihaterwa ibuye

    Source : http://isimbi.rw/mugisha-gilbert-yavuze-ku-makuru-yo-gushwana-n-umugore-we.html

  • Aimée Micomyiza yasohoye indirimbo nshya ‘Amani’ #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aimée Micomyiza uba muri Norway yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Amani', yakoranye na Muleha Nhonzi.

    Iyi ndirimbo igamije kwibutsa abantu ko amahoro nyakuri, ibyishimo n’ibyiringiro birambye bibonerwa muri Yesu Kristo. Aimée yagaragaje ko yashatse gukoresha impano ye mu guhamagarira abantu kumwegera no kumugirira icyizere, kuko ari we soko y’ubugingo n’amahoro atagengwa n’imimerere y’isi.

    'Amani' ni ijambo ryo mu Giswahili risobanura amahoro. Iyi ndirimbo iri kuri album ya Aimée Micomyiza yise Dufite Imana, ikubiyemo ubutumwa bushingiye ku kwizera Imana, agakiza, kunesha ibigeragezo no kumenya ubwiza bwayo.

    Mu butumwa bwaherekeje iyi ndirimbo, Aimée yagaragaje ko umuntu ugirana umubano na Yesu Kristo agira amahoro n’ibyishimo bidashingiye ku byo anyuramo, ahubwo bikomoka ku kuba amuzi kandi akamwizera.

    Yavuze ko iyo umuntu amenye Yesu by’ukuri, abona amahoro, ibyishimo, imigisha n’ibyiringiro birenze ibyo isi ishobora gutanga. Ni yo mpamvu yifuje gukora indirimbo ihamagarira abantu kwegera Kristo, bakamenya ko ari we shingiro ry’amahoro arambye.

    Aimée yagaragaje kandi ko umuntu wubakiye ubuzima bwe kuri Kristo abona imbaraga zo guhangana n’ibigeragezo, kuko Yesu ari we Rutare rudashobora kunyeganyezwa.

    Yifashishije amagambo yo muri Yohana 14:27, aho Yesu asezeranya abigishwa be amahoro ye, ashimangira ko amahoro atangwa na Kristo atandukanye n’ayo isi itanga. Ubu butumwa bwibutsa abamwizera ko nubwo bahura n’ingorane, bashobora gukomeza kugira ibyiringiro muri we.

    Aimée yasabye abakunzi b’umuziki we kureba no gusangiza abandi iyi ndirimbo kugira ngo ubutumwa bwayo bugere ku bantu benshi. Yabashimiye inkunga bakomeje kumuha mu murimo wo kwamamaza Ubutumwa Bwiza, abasaba gukomeza kumukurikira no gutanga ibitekerezo ku bihangano bye.

    Aimée Micomyiza yasobanuye uko igitekerezo cyo gukora indirimbo 'Amani' cyavutse, impamvu yahisemo gukorana na Muleha Nhonzi ndetse n’ibyo abakunzi b’umuziki we bakwitega mu gihe kiri imbere.

    Yavuze ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyaturutse ku cyifuzo cyo kwibutsa abantu ko Yesu Kristo ari we soko y’ubugingo n’amahoro nyakuri. Yashakaga kugeza ku bantu ubutumwa bubafasha kurushaho kwegera Imana no kugira ibyiringiro muri yo.

    Aimée yavuze ko Muleha Nhonzi ari umuramyi akaba n’umucuranzi wa gitari, urangwa no kwicisha bugufi no gukunda gusenga. Yasobanuye ko icyatumye amuhitamo ngo bakorane iyi ndirimbo atari impano ye gusa, ahubwo ko yanashingiye ku mico ye no ku bushobozi afite mu kuramya no gucuranga.

    Ati 'Namuhisemo kubera impano ye, imico ye n’ubushobozi bwe mu kuramya no gucuranga.'

    Yakomeje avuga ko bombi bahurira mu murimo w’Imana, aho baba mu mahanga, bagafatanya gukoresha impano zabo mu kwamamaza Ubutumwa Bwiza no gufasha abantu bataramenya Imana kuyegera. Yagaragaje ko gukorana kwabo ari uburyo bwo guhuza impano zabo mu murimo wo gukomeza ukwizera kw’abumva indirimbo zabo.

    Indirimbo 'Amani' ni imwe mu ziri kuri album ya Aimée Micomyiza yise Dufite Imana. Iyi album ikubiyemo ubutumwa bwo kwizera Imana, kwakira agakiza, kunesha ibigeragezo no kurushaho kumenya ubwiza bwayo.

    Micomyiza yasohoye indirimbo Amani

    Micomyiza asanzwe aba muri Norway

    Source : http://isimbi.rw/aimee-micomyiza-yasohoye-indirimbo-nshya-amani.html

  • Uwari umukunzi wa Yampano yamuhaye imbabazi zifata ubusa #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari umukunzi w’umuhanzi Yampano, Uwineza Vava, yavuze ko yahaye uyu muhanzi imbabazi aranazimusabira ariko bikaba bitarahawe agaciro.

    Uyu wanabanaga na Yampano mu nzu imwe nk’umugabo n’umugore, mu butumwa bwe bwagiye hanze yavuze ko nyuma yo kugirana ibibazo yitabaje inzego zibishinzwe amurega kumukubita no kumukomeretsa ariko baza guhura amusaba imbabazi arazimuha arangije anabyandikira ubuyobozi amusabira imbabazi.

    Ati 'Bitewe n’ibibazo nagiranye na we, byabaye ngombwa ko nitabaza inzego zibishinzwe zigakurikirana ibibazo twari dufitanye. Nyuma y’ibyo byose, naje guhura na we [Yampano] ansaba imbabazi, na njye ndazimuha, mwemerera ko mubabariye. Izo mbabazi narazanditse nzishyikiriza inzego zibishinzwe.'

    Yasabye hakwiye gukurikirana ikibazo cya Yampano maze akaba yahabwa ubutabera nk’abandi Banyarwanda bose akaba yataha agakomeza kwita ku kazi ke n’inshingano ze.

    Ati 'Ndasaba inzego zibishinzwe ko Yampano yahabwa ubutabera, hagakurikiranwa ikibazo cye. Ikindi kijyanye n’ibiyobyabwenge, twari twabahaye igipapuro kigaragaza ko yatangiye kwivuza. Ndasaba inzego zibishinzwe ko zikomeza kubikurikirana, zikabyitaho, agahabwa ubutabera nk’abandi Banyarwanda bose, agataha agakomeza kwita ku kazi ke no ku nshingano ze.'

    Muri Gicurasi 2026 nibwo Yampano yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha aho akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa.

    Vava yavuze ko yahaye imbabazi Yampano ariko ntizahawe agaciro

    Source : http://isimbi.rw/uwari-umukunzi-wa-yampano-yamuhaye-imbabazi-zifata-ubusa.html

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y'Abanyarwanda ntuzibagirana #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'umunyabigwi mu njyana gakondo no mu ndirimbo zibanda ku mateka y'u Rwanda, Nyiranyamibwa Souzanne, yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa 16 Ukwakira 2026.

    Nyiranyamibwa yari azwiho gukoresha impano ye mu kuririmba nk'uburyo bwo kugeza ubutumwa ku Banyarwanda, kubatera imbaraga no kubafasha kuzirikana amateka y'igihugu. Mu bihangano bye, yagarukaga ku rukundo rw'u Rwanda, umuco nyarwanda, agahinda yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi n'ihumure ry'abayirokotse.

    Ubuzima bwe n'imyaka yamaze mu buhungiro

    Nyiranyamibwa Suzanne yavutse mu 1943, avukira mu muryango w'abana icyenda wakundaga umuziki. Se yari umuririmbyi w'indirimbo z'Imana, na we atangira kuririmba akiri muto, mu makorali y'abana n'urubyiruko.

    Ubuzima bwe bwaranzwe n'ibihe bikomeye by'amateka y'u Rwanda. Mu 1973, yahunze igihugu ari kumwe n'umugabo we, bahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, icyo gihe yari izwi nka Zaïre.

    Umugabo we yaje kwitaba Imana ari mu buhungiro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Nyuma y'imyaka igera kuri 16, yimukiye mu Bubiligi, aho yakomeje ibikorwa by'ubuhanzi n'ibyaganishaga ku kubungabunga umuco nyarwanda.

    Mu buhungiro, yakomeje gukoresha impano ye mu guharanira ko urukundo rw'igihugu rukomeza guhabwa agaciro, anagira uruhare mu bikorwa byashyigikiraga urugamba rwo kubohora u Rwanda.

    Umuziki we mu rugamba rwo kubohora u Rwanda

    Urugamba rwo kubohora u Rwanda rwagize uruhare rukomeye mu rugendo rw'ubuhanzi rwa Nyiranyamibwa. Yiyemeje gukoresha impano ye mu gutera ingabo mu bitugu abari ku rugamba, no gushishikariza Abanyarwanda gukunda igihugu no kukirinda.

    Mu biganiro yagiranye n'ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda, yagiye agaragaza ko urukundo yakundaga igihugu ari rwo rwamubereye imbarutso yo kuririmba indirimbo zateraga imbaraga abarwaniraga kukibohora.

    Mu 1990, Nyiranyamibwa yari mu bashinze Itorero Isamaza mu Bubiligi. Iri torero ryari rigizwe ahanini n'abagore n'inkumi, ryakoraga ibikorwa byo kuririmba no kubyina bigamije kubungabunga umuco nyarwanda, gukusanya ubufasha no gushyigikira urugamba rwo kubohora u Rwanda.

    Mu bahanzi bazwi bakoranye na we muri iri torero harimo Jeanne Karigirwa Ruboneka, Anonciata Gatera, Françoise Ruboneka na Anonciata Kayisire.

    Uretse uruhare rwe mu bihangano, Nyiranyamibwa yanagize uruhare mu gutoza no kurera abandi bahanzi, abatoza gukunda umuziki no guteza imbere umuco nyarwanda.

    Ese Mbaze Nde?, indirimbo yabaye ikimenyabose mu kwibuka Jenoside

    Mu ndirimbo zamenyekanishije cyane Nyiranyamibwa Suzana harimo Ese Mbaze Nde?, igihangano gifite umwanya wihariye mu ndirimbo zifasha Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Iyi ndirimbo yasohotse mu gihe cy'icyunamo cyo mu 1996. Ubutumwa buyikubiyemo bugaragaza agahinda n'ibikomere Abanyarwanda bari bafite nyuma ya Jenoside, cyane cyane abari barabuze ababo.

    Mu magambo yayo, humvikanamo umuntu wabuze abo yabazaga, wibaza aho yerekeza ibibazo bye igihe abo yagombaga kubaza batakiriho.

    Iyi ndirimbo yaje gufasha abantu benshi kuzirikana ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, iba imwe mu bihangano bifitanye isano rikomeye n'ibikorwa byo kwibuka.

    Nubwo Ese Mbaze Nde? ari yo imenyerewe cyane mu bikorwa byo kwibuka, Nyiranyamibwa yasize n'izindi ndirimbo zakunzwe n'abakunzi b'umuziki nyarwanda, zirimo Ndavunyisha, Nkumbuye Iwacu, Nimuberwe Bakobwa, Ituze, Telefone, Nyumva Mana, Inkera y'Abahizi, Gira Ubuntu, Ibuka na Uraho Rwanda, n'izindi.

    Ibi bihangano byagarukaga ku nsanganyamatsiko zitandukanye, zirimo urukundo rw'igihugu, umuco nyarwanda, ubuzima bwa buri munsi, kwibuka n'ihumure.

    Yagarutse gutura mu Rwanda nyuma y'imyaka irenga 40 mu mahanga

    Mu Ukuboza 2016, Nyiranyamibwa yagarutse mu Rwanda gutura burundu, nyuma y'imyaka irenga 40 yari amaze mu mahanga no mu buhungiro.

    Kugaruka kwe kwamuhaye amahirwe yo kongera kwegera abakunzi b'umuziki nyarwanda, kwitabira ibikorwa by'umuco no gukomeza kugira uruhare mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yakomeje kandi kugaragaza ko yifuza ko Itorero Isamaza n'umurage waryo byakomeza kumenyekana no guhererekanywa mu bisekuru bizaza.

    Mu myaka yakurikiyeho, yakomeje kugaragara mu bitaramo no mu bikorwa byahurizaga hamwe abahanzi, abakunzi b'umuco n'abaharanira kubungabunga amateka y'u Rwanda.

    Mu Kuboza 2025, Nyiranyamibwa yahawe igihembo cy'icyubahiro mu bihembo bya Isango na Muzika Awards, mu rwego rwo gushimira uruhare rwe mu guteza imbere umuziki nyarwanda. Iki gihembo cyagaragaje ko ibikorwa bye byakomeje guhabwa agaciro, nubwo yari amaze imyaka myinshi mu rugendo rw'ubuhanzi.

    Umurage Nyiranyamibwa Suzana asize

    Urupfu rwa Nyiranyamibwa Suzanne ni igihombo ku muryango we, ku bakunzi b'umuziki nyarwanda no ku gihugu muri rusange.

    Asize ibihangano bizakomeza kwibutsa Abanyarwanda amateka banyuzemo, urukundo rw'igihugu n'akamaro ko kubungabunga umuco nyarwanda.

    Binyuze mu muziki we, yagaragaje ko ubuhanzi budashobora kugarukira gusa ku gushimisha ababwumva, ahubwo bushobora no kubika amateka, guhumuriza abafite agahinda, gutanga ubutumwa no gusigira ibisekuru bizaza umurage ukomeye.

    Indirimbo ze, cyane cyane izigaruka ku rugamba rwo kubohora u Rwanda no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, zizakomeza kuba igice cy'ingenzi mu mateka y'umuziki nyarwanda.

    Nyiranyamibwa Suzana kandi azibukwa nk'umuhanzi wakoresheje impano ye mu gukunda igihugu no kubungabunga umuco n'amateka by'Abanyarwanda.

    Nyiranyamibwa Suzana ntabwo azibagirana mu ndirimbo nka Nimuberwe bakobwa, Ese mbaze nde? n'izindi

    Source : https://rushyashya.net/umurage-isazamaza-nyiranyamibwa-suzana-asize-mu-mitima-yabanyarwanda-ntuzibagirana/

  • Na Rayon Sports i Kigali biranze #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yatsindiwe i Kigali na Black Bulls ibitego bibiri ku busa mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation maze amahirwe yo kujya mu matsinda atangira kuyoyoka.

    Uyu mukino ni wo wagombaga kuba urufunguzo kuri Rayon Sports mu nzira yo gusubira mu matsinda iherukamo muri 2018.

    Gusa ntabwo byaje kuyihira kuko yaje gutsindwa ibitego bibiri ku busa ubu ikaba isabwa kuzatsinda umukino wo kwishyura ibitego bitatu ku busa cyangwa kuri 1.

    Rayon Sports igice cya mbere yakinaga ishaka igitego ariko ukabona ko Black Bulls iyirusha. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.

    Igice cya kabiri, Black Bulls yarimo irusha Rayon Sports, yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 54 cyatsinzwe na Abdu Gueye ku mupira wari uvuye muri koruneri.

    Rayon Sports yaje gukanguka itangira gukina ishaka kwishyura ariko amahirwe yabonye ntiyabasha kuyabyaza umusaruro kuko umunyezamu n’ubwugarizi bari maso.

    Nyuma yo guhusha igitego cya kabiri mu minota ya nyuma y’umukino, Black Bulls yaje gukosora aya makosa nyuma yo guhagarara nabi k’ubwugarizi n’umunyezamu Dande Junior, Danilo Muze yayitsindiye igitego cya kabiri ku munota wa kane w’inyongera mu minota itanu yari yongeweho. Umukino warangiye ari bibiri ku busa.

    Umukino wo kwishyura uzabera muri Mozambique tariki ya 24 Ukwakira 2026 aho Rayon Sports isabwa kuzatsinda ku kinyuranyo cy’ibitego biri hejuru ya bibiri kugira ngo igere mu matsinda.

    Rayon Sports itsinzwe uyu mukino mu gihe na APR FC ejo hashize yari yatsinzwe umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League na Zamalek SC 1-0.

    Rayon Sports yatsindiwe i Kigali na Black Bulls

    Source : http://isimbi.rw/na-rayon-sports-i-kigali-biranze.html

  • Kamonyi-Rugalika: Njyanama yasoje ikivi cy'imyaka 5, ishimirwa ibyakozwe #rwanda #RwOT

    Abagize Inama Njyanama y'Umurenge wa Rugalika ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 16 Ukwakira 2026 bateranye bagaragaza ibyakozwe ariko kandi banasezeranaho mu rwego rwo gusoza ikivi cya manda y'imyaka 5 bamaze. Bashimiwe n'Umuyobozi w'Akarere, Dr Nahayo Sylvere ariko kandi abibutsa ko basoje manda batorewe n'abaturage badasoje gukorera Igihugu kuko byo bitagira Manda.

    Ingabire Emmanuel, Perezida w'Inama Njyanama y'Umurenge wa Rugalika isoje ikivi cy'imyaka 5 ya Manda batorewe n'abaturage, yabwiye intyoza.com ko basoje Manda bishimira ibyo bagezeho bafatanije n'abaturage ndetse n'Ubuyobozi bwababaye hafi.

    Avuga ko bimwe mu byo yishimira bakoze nka Njyanama y'Umurenge ariko kandi bafatanije n'abaturage ndetse n'Ubuyobozi, birimo; Kwikorera ibikorwa remezo nk'aho bafatanije kubaka Ibiraro n'amateme byoroheje Imigenderanire n'imihahiranire mu baturage, Hakozwe ubuvugizi ku rwego rw'Akarere hubakwa amashuri mashya ndetse hongerwa ibyumba by'amashuri mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu mashuri.

    Nka Njyanama y'Umurenge, bakoze Ubuvugizi ndetse bashyigikira gahunda ya Leta mu rwego rwo koroza abaturage Inka muri gahunda ya Gira Inka ndetse hatangwa n'amatungo magufi. Basanze abaturage baganira nabo, babakangurira gahunda zitandukanye za Leta, bumva ibibazo n'ibyifuzo byabo bafatanya gukemura ibibazo.

    Ingabire, avuga ko nka Njyanama ya Rugalika inkuru basize atari mbi kuko muri iki gihe cya Manda y'imyaka 5 bamaze, bishimira uruhare bagize mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere n'imibereho myiza y'abaturage. Asaba abazabakorera mu ngata kuzita ku cyatuma Ubuzima n'Imibereho by'Abanyarugalika birushaho kuba byiza.

    Asaba kandi ko hazakomeza kwitabwa ku kibazo cy'Amazi n'Amashanyarazi bidahagije mu baturage ndetse hari n'aho bitaragera. Kwita ku buvugizi bw'ibyo abaturage bakeneye no kubegera bakabumva kandi bagafatanya gushaka ibisubizo birambye.

    Meya Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi yashimiye Njyanama ya Rugalika ku mirimo myiza bakoze mu gihe cy'iyi Manda y'imyaka 5 bamaze mu nshingano. Yabibukije ko gusoza manda batorewe bitavuze gusoza gukorera Igihugu kuko byo bitagira Manda, kuko bidatorerwa.

    Yababwiye kandi ati' Mwarakoze, mwakoreye abaturage, mwakoze ubuvugizi kandi turishimira ko mwagize uruhare mu bikorwa byiza bihindura Imibereho n'Ubuzima bw'abaturage. Twifuza gukora byinshi ariko ibyo dushobora ntabwo bingana n'ibyo twifuza kubera aho ingengo y'imari ituruka twese tuzi neza ko idahagije ngo ihaze kwifuza kwacu ndetse n'abaturage bose. Tuzakomeza gukoresha imbaraga zishoboka kugira ngo n'ibitarakunze bizakunde'.

    Meya Dr Nahayo Sylvere, yasabye Abajyanama basoje Manda gufatanya nk'Abanyarugalika bagatekereza ibikorwa by'iterambere bitandukanye bakora muri gahunda ya 'Tujyanemo' nk'abaturage, ahasabwa uruhare rwa buri wese. Yabijeje ko  nk'ubuyobozi biteguye kubatera inkunga ya 20% yo gutuma ibikorwa bateguye babikora neza kandi vuba mu nyungu y'Umuturage.

    Muzehe Ngenzi Pirimiyani. Inararibonye mu nama Njyanama y'Umurenge wa Rugalika.
    Ingabire Emmanuel/Perezida wa Njyanama ya Rugalika icyuye igihe, ashimirwa na Meya, Dr Nahayo Sylvere.

    Théogène Munyaneza

    The post Kamonyi-Rugalika: Njyanama yasoje ikivi cy'imyaka 5, ishimirwa ibyakozwe first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Rugalika: Njyanama yasoje ikivi cy'imyaka 5, ishimirwa ibyakozwe appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/10/17/kamonyi-rugalika-njyanama-yasoje-ikivi-cyimyaka-5-ishimirwa-ibyakozwe/

  • Imibare ya APR FC igana mu matsinda yajemo ibihekane (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Igitego kimwe rukumbi Zamalek SC yatsinze APR FC mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League, byakomeje imibare y’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu igana mu matsinda.

    Ku isaha ya 18h00′ zo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Ukwakira 2026, APR FC yari yakiriye Zamalek SC mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League.

    Ni umukino watangiranye imbaraga ku ruhande rwa APR FC ishaka igitego hakiri kare aho mu minota irindwi yari imaze kugerageza uburyo bubiri ariko bwose bugarurwa n’ubwugarizi bwa Zamalek SC.

    Ku munota wa cyenda, Hakizimana Adolphe yakuyemo umupira wa Oday Mohamed Dabbagh uba wavuyemo ibitego.

    Ishimwe Christian yagerageje ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ku munota wa 14 ariko umupira unyura hanze y’izamu.

    Ku mupira wari uvuye muri koruneri ku munota wa 22, Byiringiro Gilbert yagerageje ishoti ariko umupira unyura hejuru y’izamu.

    Nyuma yo gukinana neza kw’abakinnyi ba APR FC, ku munota 25, Memel Raouf Dao yacenze abakinnyi babiri ba Zamalek ateye mu izamu, umunyezamu arawufata.

    Muri iyi minota, APR FC yarimo ikina neza ariko kumenera mu bwugarizi bwa Zamalek SC byari bigoye.

    Memel Dao warimo ukina neza, ku munota 30 yongeye kugerageza ishoti rikomeye ariko nabwo umupira unyura hanze gato y’izamu ryari ririnzwe na Mahdy Mohamed.

    Ku munota wa 31, Byiringiro Gilbert yazamukanye umupira maze acomekera Uwiyaremye Fidali winjiye mu bwugarizi ateye mu izamu umupira bawushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

    Nyuma yo kubona ko kwinjira mu bwugarizi bwa Zamalek SC byari bigoye, APR FC yarimo igerageza guterera inyuma y’urubuga rw’amahina, ni nabyo byabaye ku munota wa 38 ubwo William Togui Mel yageragezaga ishoti rikomeye ariko rikunyura hejuru gato y’izamu.

    APR FC yaje kubona andi mahirwe y’umupira w’umuterekano ku munota wa 44 ku ikosa ryari rikorewe Byiringiro Gilbert, Ishimwe Christian yayiteye neza ariko umunyezamu umupira awushyira muri koruneri itagize icyo itanga. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.

    N’ubundi APR FC yatangiye igice cya kabiri ishaka igitego, ku munota wa 51, Mamadou Traore yateye ishoti ariko rinyura hejuru y’izamu.

    Mohamed Dabbagh ku munota wa 53, yagerageje ishoti ariko Hakizimana Adolphe arawufata.

    Zamalek yakoze impinduka za mbere ku munota wa 58, Mahmoud Roweidy na Ahmed Abdelhamid binjiyemo havamo Abdalla Mohamed na Hossam Elegamy.

    Ku munota wa 61, APR FC nayo yakoze impinduka za mbere aho Uwiyaremye Fidali yahaye umwanya Hakim Kiwanuka.

    Ku munota wa 69, Zamalek yakoze izindi mpinduka 2, Nasser Mansy na Ahmed Kamal binjiye mu kibuga maze Francisco na Oday Mohamed bavamo ni nako ku ruhande rwa APR FC, Memel Raouf Dao yahise aha umwanya Amani Michel.

    Izi mpinduka zafashije APR FC kuko yongeye gukina isatira, ku munota wa 72, Amani Michel yacomekewe umupira yinjira mu bwugarizi atera mu izamu Kiwanuka arawusimbuka bawukura usanga Ishimwe Christian wahise ahindura imbere y’izamu, Ouattara ashyizeho umutwe ujya hanze y’izamu.

    Ku munota wa 75, Amani Michel yagerageje ishoti ariko umupira unyura hejuru y’izamu.

    Ku munota wa 79, APR FC yahushije uburyo bukomeye ku mupira wari uhinduwe na Ishimwe Christian ariko Togui ashyize mu izamu uca hejuru yaryo.

    Ku munota wa 80, Togui yongeye gutera ishoti rikomeye ariko umupira umunyezamu awukuramo. Ku munota wa 85, William Togui Mel yahaye umwanya Rubuguza Jean Pierre.

    APR FC baje kuyitsinda igitego ku munota wa nyuma cyatsinzwe na Nasser Mansy, ni nyuma yo guhagarara nabi kw’ubwugarizi bwa APR FC. Umukino warangiye ari 1-0.

    Umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 24 Ukwakira 2026 mu Misiri aho
    APR FC isabwa kuzatsinda kugira ngo igere mu matsinda.

    11 babanjemo ku mpande zombi

    APR FC: Hakizimana Adolphe, Byiringiro Gilbert, Ishimwe Christian, Madou Zon, Nshimiyimana Yunusu, Seidu Yussif Dauda, Mamadou Traore, Memel Raouf Dao,Uwiyaremye Fidali, Cheikh Djibril Ouattara na William Togui Mel

    Zamalek FC: Mahdy Mohamed Soliman,Omar Mahmoud Sayed Gaber, Hossam Elegamy, Ahmed Rabia Attia, Ahmed Mohamed Abo Elfetouh Mohamed, Mohamed Mohamed Shehata Mahmoud, Abdalla Mohamed, Mostafa Elzanary, Oday Mohamed Dabbagh, Mahmoud Mahmoud Hamouda Attia na Francisco Gonçalves Sacalumbo

    Akagozi kacitse ku munota wa nyuma

    Ni umukino utari woroshye

    Source : http://isimbi.rw/imibare-ya-apr-fc-igana-mu-matsinda-yajemo-ibihekane-amafoto.html