Abahoze ari inyangamugayo za Gacaca barasaba amafaranga yabo amaze imyaka 10 kuri konti y'umurenge – #rwanda #RwOT

Written by

in

Nzayisenga Isiaka wari mu nyangamugayo z'Inkiko Gacaca yabwiye IGIHE ko buri nyangamugayo yari yagenewe amafaranga arenga ibihumbi 10Frw y'agahimbazamusyi ariko ko batigeze bayahabwa.

Ati 'Bari bayatwimye ngo tubanze dukore koperative, ariko kuko tuzi ko koperative akenshi zihomba, twe twagira ngo batwihere amafaranga yacu, umuntu avuge ngo ayaguzemo agashashi k'agahene'.

Habarugira Isaac wahoze ari Perezida wa IBUKA mu Karere ka Karongi yabwiye IGIHE ko ayo mafaranga yabanje kuba kuri konti yo muri BPR nyuma aza gukurwaho ajyanwa kuri konti ya SACCO nyuma yo kubona ko agenda agabanuka kubera ko BPR yagendaga ikataho buri kwezi.

Habarugira avuga ko inyangamugayo za Gacaca zo mu Murenge wa Bwishyura zasabwe gukora imishinga ku rwego rwa buri Kagari, hanyuma imishinga bakoze ntibayuvikaneho.

Ati 'Inyangamugayo zo mu Kagari ka Gitarama ni zo zakoze umushinga wo kugura urutoki, zigurira urutoki ahitwa mu Kigezi'.

Umurenge wa Bwishyura ugizwe n'utugari dutandatu ari two Burunga, Gasura, Gitarama, Kibuye, Kiniha na Nyarusazi.

Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Karongi, Ngarambe Vedaste yabwiye IGIHE ko ubwo bari mu cyumweru cy'umujyanama hari umuturage wo mu Kagari ka Burunga wabagejejeho iki kibazo.

Ati 'Amafaranga amaze imyaka irenga 10 kuri konti y'umurenge, ni amafaranga y'agahimbazamusyi yari agenewe inyangamugayo za Gacaca. Ni inyangamugayo zirenga 90, ukubye n'ibihumbi 10 Frw, urumva ko ari amafaranga arenga ibihumbi 900 Frw'.

Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald yabwiye IGIHE ko bagiye gukurikirana iki kibazo kugira ngo bamenye icyo bafasha aba baturage batarabona amafaranga yabo.

Ati 'Birasaba kureba uko giteye, konti ariho ni iyande? …. Tuzabanza tumenye imiterere y'ikibazo kugira ngo tumenye uko twabafasha'.

Inkiko Gacaca zasojwe ku wa 18 Kamena 2012 zimaze kuburanisha imanza miliyoni 1,9 mu myaka icumi, bikaba byarihutishije ubutabera ugereranije n'igihe byari gufata mu nkiko zisanzwe.

Inkiko Gacaca zasojwe ku wa 18 Kamena 2012 zimaze kuburanisha imanza miliyoni 1,9 mu myaka icumi


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abahoze-ari-inyangamugayo-za-gacaca-barasaba-amafaranga-yabo-amaze-imyaka-10

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *