RDB yambuye uruhushya rw’ibikorwa by’imikino y’amahirwe Forzza #rwanda #RwOT

Written by

in

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB), mu bubasha ruhabwa n’amategeko bwo kugenzura ibikorwa by’imikino y’amahirwe, rwahagaritse uruhushya rw’ibikorwa by’imikino y’amahirwe rwa Baron Sports Gaming Ltd (Forzza), bikubahirizwa guhera igihe iri tangazo risohokeye.

Ni itangazo ryasohotse kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Nyakanga 2026.

Muri iri tangazo, RDB yavuze ko “Iri hagarikwa rireba aho iki kigo gikorera hose, ibikorwa by’abagikorera (agents) n’ibikorwa byacyo bibarizwa kuri murandasi. Iki kigo gisabwe guhita gihagarika ibikorwa byacyo byose mu Rwanda, kikanahagarika kubyamamaza hamwe no gukoresha ibyapa byo kwimenyekanisha.”

RDB ikomeza ivuga ko Forzza yahagaritswe kubera ko basanze ikora ibinyuranye n’uruhushya basabye.

Iti “Iri hagarikwa rishingiye ku gusanga iki kigo cyarakoraga ibikorwa bya kazino (Casino) inshuro zitandukanye bitari mu ruhushya rw’ibikorwa by’imikino y’amahirwe cyahawe. Ibi bikaba binyuranye n’itegeko rigenga ibikorwa by’imikino y’amahirwe.”

Yanasabye abaturage kandi kutitabira ibikorwa ibyo ari byo byose bya Forzza kandi ibikorwa yakora nyuma y’aho iri tangazo risohokeye, bizafatwa nko kwica amategeko.

Iti “Kubera iyo mpamvu, abaturage baragirwa inama yo kutitabira ibikorwa by’imikino bya Baron Sports Gaming Ltd (Forzza). Igikorwa icyo ari cyo cyose iki kigo cyakora nyuma y’aho iri tangazo risohokeye, kizafatwa nko kwica amategeko, gikurikirwe n’ibihano bigenwa n’amategeko.”

Yakomeje kandi kwibutsa abahawe impushya kuzikoresha icyo haziherewe kuko iyo babirenzeho, hakurikizwa amategeko.

Yagize iti “RDB kandi iributsa abahawe impushya z’ibikorwa bijyanye n’imikino y’amahirwe gukora bubahiriza amabwiriza agenga ibyiciro baherewe impushya.”

“Ibikorwa by’imikino y’amahirwe bitatangiwe uruhushya cyangwa ibidafitiwe uburenganzira ntibikemewe. Mu gihe bikozwe hakurikizwa ibiteganywa n’amategeko harimo ibihano byo guhagarikwa kw’ibikorwa cyangwa kwamburwa uruhushya.”

RDB kandi yavuze ko kwiyemeza kubungabunga imikorere myiza y’urwego rw’imikino y’amahirwe, ikanakurikirana ko ibikorerwa muri iyi mikino byubahariza amategeko no kurengera abayitabira n’inyungu z’abaturage.

RDB yahagaritse Forzza

Source : http://isimbi.rw/rdb-yambuye-uruhushya-rw-ibikorwa-by-imikino-y-amahirwe-forzza.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *