Amasezerano ya Washington agena gusenya FDLR, si ukuyihendahenda- Yolande Makolo – #rwanda #RwOT

Written by

in

Imyitwarire ya Leta ya RDC idatanga icyizere mu kubahiriza gahunda yo gusenya FDLR, Yolande Makolo yayigarutseho kuri uyu wa 30 Nyakanga, asubiza Minisitiri w'Itangazamakuru n'Itumanaho akaba n'Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya.

Muyaya yatangaje ko mu kubahiriza ibigenwa n'amasezerano ya Washington, FDLR yashyize umukono ku masezerano yo kuyambura intwaro, gusubizwa mu buzima busanzwe no kuyishyira ahantu hatekanye igenzurirwa.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Muyaya yavuze ko iyi ntambwe ari impinduka ikomeye mu gukemura ikibazo cya FDLR. Yabivuze yirengagije ko ibi atari byo amasezerano ya Washington ateganya.

Yolande Makolo yibukije Leta ya RDC ko amasezerano ya Washington atagena ubu bwumvikane na FDLR, ahubwo agamije kuyisenya.

Ati “Amasezerano ya Washington agena gusenya FDLR, ntabwo agena gahunda yo guhendahenda umutwe w'Abajenosideri Guverinoma ya RDC yakomeje guha intwaro no gukorana na wo. Itangazwa ryo gushyira hasi intwaro ku bushake rije mu gihe FDLR ikiri imbere mu gisirikare cya Congo ndetse ikomeje kurwanira imbere ku rugamba, ntacyo bizahindura.'

Yongeyeho ko gutangaza ko habayeho “kwambura FDLR intwaro ku bushake' mu gihe ikomeje kuba mu nzego z'ingabo za Congo ndetse no ku rugamba bidahagije, kuko ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano risaba ko habaho gusenywa kugaragara kandi kugenzurwa.

Yavuze ko gushyira mu bikorwa amasezerano ya Washington 'bivuze kuyambura intwaro mu buryo bufatika, aho kuba ikinamico. U Rwanda ruracyafite ubushake mu gushyira mu bikorwa aya masezerano. Akarere kacu gakwiriye amahoro ya nyayo, ituze, aho kuba ibintu biri mu nyandiko gusa.'

Ku mugoroba wo ku wa 28 Nyakanga 2026, Minisitiri ushinzwe ukwishyira hamwe kw'akarere muri RDC, Floribert Anzuluni, ari kumwe na Patrick Muyaya, batangaje ko FDLR yemeye gushyira intwaro hasi, bagaragaza ko ahasigaye ari ah'u Rwanda ngo rukureho ingamba z'ubwirinzi.

Iri tangazo ryaje nyuma y'ingendo Minisitiri Anzuluni yari amaze iminsi akorera mu bihugu bitandukanye bya Afurika n'u Burayi, aho yakwirakwizaga mu ibanga rikomeye umushinga wateguwe na FDLR washyizweho umukono na Perezida w'uyu mutwe, Victor Byiringiro.

Uyu mushinga witwa uwo “kwisenya kwa FDLR” washyikirijwe Perezida wa RDC, Felix Tshisekedi, tariki ya 30 Gicurasi 2026, ubutegetsi bwe bumaze igihe kinini bwaranze gusenya uyu mutwe burawushyigikira.

Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo, yibukije ubutegetsi bwa RDC ko Amasezerano ya Washington atagamije ibiganiro byo guhendahenda umutwe wa FDLR


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amasezerano-ya-washington-agena-gusenya-fdlr-ntabwo-ari-ukuyihendahenda-yolande

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *