Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice yagiriye inama abagabo kujya bemera kuva mu rugo [kwahukana] igihe habaye amakimbirane akomeye mu muryango, bagasiga abagore babo aho bari batuye mu gihe hagitegerejwe icyemezo cy’amategeko.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro kirambuye yagiranye na ISIMBI, aho yagaragaje ko iyi nama ije yiyongera ku butumwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rumaze igihe rutanga bwo kwirinda kwihanira n’icyateze urugomo mu miryango itabanye neza.
Yagize ati “Ibyo ngiramo inama abagabo ni uko, nk’uko RIB yababwiye ngo ntimukihanire, na byo ni byiza. Ariko inama yindi nabagira ni uko umugabo ari we ukwiye kujya yahukana, bitandukanye n’ibya kera. Umugabo ni byiza ko ari we wahukana, umugore agasigarana abana muri iyo nzu mwabanagamo, mwaba muyikodesha cyangwa ari iyanyu.”
Mutabazi yavuze ko iyo umugore asigaranye abana, bibafasha gukomeza ubuzima bwabo nta guhungabana gukabije ugereranyije n’igihe bimukanye na nyina, cyane cyane ku bana baba basanzwe biga hafi y’aho batuye.
Yasobanuye ati “Akenshi iyo umugore ari we usigaranye abana, ntabwo bazagira ibibahungabanya cyane kuko bafite amashuri bigamo, rimwe na rimwe aba yegeranye n’aho mutuye. Hanyuma umugabo akajya kwiyubaka ahereye kuri zero mu gihe hakomeje inzira zo gukurikiza icyo amategeko avuga.”
Yakomeje agaragaza ko yifuza ko nta mugabo wakongera kwirukana umugore we mu rugo, ahubwo ikibazo cyose kigakurikiranwa mu buryo bwubahiriza amategeko.
Mu rwego rwo kugaragaza ko ibyo avuga yabinyuzemo, yavuze ko na we ubwe yigeze gufata umwanzuro wo kuva mu rugo inshuro nyinshi aho gukomeza amakimbirane.
Ati: “Nanjye rwose ni njye wagendaga. Nagiye kwaka gatanya maze kwahukana inshuro nk’eshanu, nkagenda nkamara nk’amezi atatu muri ghetto, nkongera nkagaruka tukareba uko ibintu bihagaze, ariko bikanga. Ibyo byamaze nk’imyaka itanu.”
Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice aherutse gutangaza ko yitegura gukora ubukwe n’umukunzi we, Beatrice, bamaze hafi umwaka bakundana mu muhango uzitabirwa n’abantu 30 gusa, ari bo yise inshuti nyanshuti n’abagize umuryango.
Ubukwe bwa Apôtre Mutabazi na Beatrice buteganyijwe kubera muri Kigali Marriott Hotel ku wa 1 Ukwakira 2026.
Source : http://isimbi.rw/apotre-mutabazi-yagiriye-inama-abagabo-kuba-ari-bo-bajya-bahukana.html
Leave a Reply