Umunya-Portugal Cristiano Ronaldo yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara yambaye impeta ya diyama ihenze cyane, isa n'iyo aherutse kwambika umukunzi we, Georgina Rodriguez.
Amafoto ya Ronaldo yambaye iyo mpeta yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, bituma benshi batangira kwibaza niba imyiteguro y'ubukwe bw'aba bombi igeze kure. Hari abasesenguzi bavuga ko kuba bombi bagaragara bambaye impeta zisa bishobora kuba ari ikimenyetso cy'uko bagiye gutera intambwe nshya mu mubano wabo, nubwo nta tangazo rasmi baratangaza.
Raporo zitandukanye zigaragaza ko impeta Ronaldo yahaye Georgina iri mu zihenze cyane, kuko agaciro kayo kavugwa ko kari hagati ya miliyoni 2 na miliyoni 5 z'amadolari ya Amerika, amafaranga abarirwa muri miliyari zirenga 7 z'amafaranga y'u Rwanda, bitewe n'igiciro cya diyama n'imiterere yayo.
Ibihuha by'ubukwe bw'aba bombi si ibya none. Mu kiganiro Ronaldo yigeze kugirana n'umunyamakuru Piers Morgan, yavuze ko yifuza kubana na Georgina mu buryo bwemewe n'amategeko igihe gikwiye nikigera. Icyo gihe amagambo ye yatumye benshi batekereza ko ubukwe bushobora kuba buri hafi.
Cristiano Ronaldo na Georgina Rodriguez bamaze imyaka myinshi babana kandi bafitanye umuryango ukomeye. Nubwo bakomeje guceceka ku bijyanye n'itariki y'ubukwe, gukomeza kugaragara kw'impeta z'agaciro ndetse n'uburyo bagaragaza urukundo rwabo bikomeje gutuma abakunzi babo bategereza amakuru mashya ashobora kwemeza niba koko ubukwe buri hafi.

Leave a Reply