Umuhanzikazi Butera Knowless n’umugabo we Ishimwe Clement barizihiza imyaka 15 aho bombi bavuga ko kwemeranya kubana ari icyo cyemezo cyiza bafashe mu buzima bwabo.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Ishimwe Clement yagize ati “Imyaka 10 irashize tuvuze yego tutazi ko ubuzima budufitiye byinshi mu bubiko.”
“Imyaka 10 ishize, mvugishije ukuri kuguhitamo byaguma ari cyo cyemezo cyiza nafashe mu buzima bwanjye. Ntabwo buri gihe byari byoroshye. “
Yakomeje avuga ko banyuze muri byinshi bikomeye ibyiza, ibibi ariko “muri ibyo byose buri gihe urukundo rwacu rwakomeje gukomera kurusha buri kibazo cyose twahuye nacyo.”
Yakomeje agira ati “Warakoze kumpagarara iruhande, kunyizera, kunkunda no mu gihe ntari mu bihe byiza.”
Ishimwe Clement kandi yamubwiye ko nubwo bamaranye imyaka 10 ariko ubu intego ari imyaka 100, yamubwiye ko amukunda cyane buri munsi.
Knowless we yavuze ko kuba bamaranye iyi myaka atari uko ibintu byari byiza ahubwo kuba barahisemo kubana mu bibi n’ibyiza ari byo byabafashije cyane.
Ati “Imyaka 15 turi kumwe, imyaka 10 dukoze ubukwe. Mbega impano muri iyi myaka ishize. Si uko buri kimwe cyari cyiza, ahubwo ni uko buri gihe twakomeje kubaka, gukura no kurota na buri umwe guhitamo undi uko byagenda kose.”
“Iyo nsubije amaso inyuma mbona akaboko k’Imana muri buri ‘chapter’ y’inkuru yacu. Yabaye umwizerwa, ntabwo nari gukora uru rugendo n’undi muntu.”
Yakomeje ashimira Imana ati “Ndayishimira buri munsi kubwo kuduhuza no kumpa inshuti magara mu nshuti magara. Umuntu buri gihe unshyigikira, urirana nanjye, tugasekana, uwo nkunda kwendereza.”
Yanashimiye Imana kuba yarabahaye abakobwa beza, kuba ikomeje kuyobora no kurinda urugo rwabo, kubaha umugisha batari biteguye.
Yavuze ko yishimira aho bavuye ndetse n’aho Imana irimo kubatwara. Yasoje ubutumwe agira ati “Warakoze kuri buri kimwe wampaye mugabo wanjye. Imyaka 15 yacu, imyaka 10 dushyingiranywe. Hari ibindi byinshi byiza imbere yacu bidutegereje. Ndagukunda cyane uyu munsi kurusha ejo hashize.”
Tariki ya 07 Kanama 2016 ni bwo Butera Knowless na Ishimwe Clement basezeranye imbere y’Imana, ndetse banambikana impeta y’urudashira mu birori bitagira uko bisa byabereye mu busitani bwa Golden Tulip hotel i Nyamata.
Source : http://isimbi.rw/amarangamutima-ya-knowless-na-clement-bizihiza-imyaka-10-bamaze-bakoze-ubukwe.html
Leave a Reply