Mount Kigali University yashyize ku isoko ry'umurimo abanyeshuri barenga 1400 – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ni umuhango wabaye ku wa 7 Kamena 2026, aho abanyeshuri bahawe impamyabumenyi barangije mu bijyanye n'ubucuruzi, ubuforomo, uburezi, kwakira abantu n'ibindi.

Umuyobozi w'Ikirenga wa Mount Kigali University, Prof. Egara Kabaji, yagaragaje ko iki cyiciro cya 29 kirangije amasomo muri iyi kaminuza ari umwihariko kuko ari cyo gisoje imikoranire hagati ya Kaminuza ya Mount Kenya University na Mount Kigali University.

Ati 'Ishuri rya 2026 ni ryo ryanyuma risoza imikoranire mu bijyanye n'ubumenyi yahuzaga Mount Kigali University ndetse na Mount Kenya University, kuko Mount Kigali University igiye gukomeza urugendo rwayo nk'ishuri ryigenga mu Rwanda. Rero nk'abanyeshuri muhagaze hagati y'ibice bibiri by'ibyingenzi by'iyi kaminuza birimo aho yavuye ndetse n'aho yerekeje, turabasaba kuzatubera abambasaderi beza.'

Mount Kenya University yafunguye ishami ryayo mu Rwanda mu 2010, aho yakoraga nk'ishami ry'iyo kaminuza mu Rwanda (Mount Kenya University Rwanda, MKUR). Mu 2023 iri shami ryaje guhindurwa Mount Kigali University ariko abanyeshuri bari mu Ishami rya MKUR icyo gihe bakomeza guhabwa amasomo ari bo barangije uyu munsi.

Umuyobozi Mukuru wa Mount Kigali University, Dr. Martin Kimemia, yagaragaje ko nka kaminuza babahaye ibishoboka kugira ngo bazagire aho bigeza mu buzima ariko babatoje no guhora bishakamo ibisubizo.

Ati 'Muri iyi Isi yihuta, ubushobozi bwo guhuza ubunyamwuga n'indangagaciro ni byo bizabafasha gutandukana n'abandi. Isi ntikeneye abantu bafite ubumenyi n'ubushobozi gusa ahubwo ikeneye abanyamwuga bizewe bahuza udushya n'ubunyangamugayo, gushaka gutera imbere n'ubumuntu, ndetse bakagira ubuhanga n'impuhwe.'

Umwe mu banyeshuri bize kuri iyi kaminuza ya Mount Kigali University, James Mugume, yagaragaje ko ubumenyi yahakuye ari bwo bwamufashije gushinga ikigo gifasha abantu bagorwa no kubona serivisi z'ubuzima.

Ati 'Ubumenyi mwagiriye hano ntabwo bugeze ku iherezo ahubwo ni igikoresho muzakoresha murema ahazaza hanyu. Muzahore mwibuka ko impamyabumenyi zanyu ari itangiriro ariko imyitwarire yanyu ari yo izagena kure muzagera.'

Akomeza agaragaza ko buri mwaka aha abanyeshuri 10 bo muri iyi kaminuza amahirwe yo kwimenyereza umwuga n'akazi.

Iradukunda Sosthene wabaye umunyeshuri mwiza w'uyu mwaka yagaragaje ko yishimiye gusoza iki cyiciro cya kaminuza ari umunyeshuri mwiza, agaragaza ko ubumenyi yahawe azakomeza kubukoresha mu buzima bwo hanze agiyemo.

Ati 'Isi yuzuyemo ibintu byinshi bizaduca intege birimo ubushomeri, ikoranabuhanga rihora rihindagurika, ihindagurika ry'ibihe, n'ibindi bibazo byugarije Isi, ariko iyi ni yo mpamvu twize, ni ukugira ngo ibyo bibazo tubishakire ibisubizo aho kubitekereza.'

Kugeza ubu abanyeshuri basigaye bose ni aba Mount Kigali University, kaminuza ifite inyubako zigezweho zo kwigishirizamo, za laboratwari, amacumbi y'abanyeshuri, isomero n'ibindi byangombwa byose bikenerwa mu myigire.

Ifite kandi Kigali Paramount Hotel, ifasha abanyeshuri biga iby'ubukerarugendo no kwakira abantu kwimenyereza umwuga, ndetse na Royal FM, iha abanyeshuri biga itangazamakuru kugira ubumenyingiro.

Itsinda ry’ababyinnyi gakondo bo muri Sudan y’Epfo basusurukije abasoje amasomo babereka imbyino z’iwabo

Itorero rya Mount Kigali University ryasusurukije abitariye umuhango wo guha impamyabumenyi abarangije amasomo muri Mount Kenya University

Iradukunda Sosthene, wabaye umunyeshuri mwiza muri iki cyiciro cy’abasoje amasomo yagaragaje ko biteguye guhangana n’ibibaca intege bazahura nabyo nyuma y’amasomo

Abanyeshuri 1255 basoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Mount Kigali University

Umuyobozi Mukuru wa Mount Kigali University, Dr. Martin Kimemia, yasabye abanyeshuri gukoresha ubumenyi bahawe bakishamo ibisubizo

Umunyamakuru Kayitesi Yvonne wamenyekanye nka Tessy, ari mu basoje ikiciro cya kabiri cya Kaminuza kuri Mount Kigali University

Umuhanzi Chrisy Neat wibanda ku njyana gakondo, mu barangije icyiciro cya kabiri c ya Kaminuza kuri Mount Kigali University

Umuyobozi w'Ikirenga (chancellor) wa Mount Kigali University, Prof. Egara Kabaji, yagaragaje ko aba aribo banyeshuri banyuma mu mikoranire ya Mount Kenya University ndetse na Mount Kigali University

Abanyeshuri 1255 basoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Mount Kigali University

Abanyeshuri 225 basoje icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri Mount Kigali University

Ababyeyi inshuti n’imiryango baje gushyigikira abarangije amasomo

Abanyeshuri beza muri buri somo bahawe ibihembo


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mount-kigali-university-yashyize-ku-isoko-ry-umurimo-abanyeshuri-barenga-1400

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *