Umukinnyi wa filime, Micky yatangaje ko abantu bakwiye guhagarika umuco wo gusebya no gucyurira abakobwa babyariye iwabo, ashimangira ko kubyara cyangwa kutabyara bitagomba gukoreshwa nk’igipimo cyo guha cyangwa kwambura umuntu agaciro.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na ISIMBI aho yanenze abantu yise abakunze kwigira abacamanza ku buzima bwite bw’abakobwa bahuye n’iri sanganya, nyamara nabo bafite amateka cyangwa amakosa yabo bwite.
Ati “Wowe mukobwa utarabyara ntabwo bivuze ko utasambanye, njyewe nasabye leta izadushakire icyuma umuntu anyuramo ku bakobwa banyweye ibinini bituma badasama, abakuyemo inda kikaberekana ku buryo nta muntu uzongera gufataho undi ijambo cyangwa amwatake kandi nawe adashobotse.”
Yakomeje avuga ko hari abakobwa banyura mu bihe bitandukanye birimo gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro cyangwa se abakuramo inda, bityo ko abantu badakwiye kwihutira guca imanza ku bandi kandi batazi ubuzima banyuzemo.
Uyu mufasha wa AG Promoter yanagaragaje kandi ko ikibazo cyo kubyara imburagihe cyangwa kubyara udafite umugabo kidakwiye guharirwa abakobwa gusa, kuko hari n’abahungu baba babifitemo uruhare ariko ntibakunze kuvugwa cyangwa kunengwa nk’uko bikorwa ku bakobwa.
Ati 'No ku bahungu kandi ni uko, ushobora kuvuga ngo uyu mukobwa yabyariye iwabo kandi nawe hatabuze undi watumye abyarira mu rugo kimwe no ku bakobwa kandi bajye bisuzuma barebe niba nta mpamvu yari gutuma atabyarira mu rugo.'
Micky yavuze ko nubwo ashyigikiye ubukangurambaga bwo kwirinda inda zitateganyijwe, adashyigikiye uburyo bamwe bakoresha icyo kibazo mu gutesha agaciro abakobwa.Yagaragaje ko umukobwa wahisemo kudakuramo inda no kubyara atagomba guhabwa isura mbi n’umuryango cyangwa sosiyete, kuko kuba yarabyaye bitamwambura uburenganzira bwe, agaciro ke cyangwa ubumuntu bwe.
Source : http://isimbi.rw/kuba-utarabyaye-ntabwo-bivuze-ko-utasambanyeho-micky-ku-basebya-aba-fille-mere.html
Leave a Reply