Ni ibiganiro byabaye ku wa 21 Kanama 2026, aho abayobozi bakuru ba Banki ya Kigali n'abagize umuryango w'Abashinwa baba mu Rwanda baganiriye ku mahirwe bashobora kubona muri iyi banki mu kuzamura ishoramari ryabo mu Rwanda.
Mu byaganiriweho harimo gukomeza imikoranire hagati ya BK n'u Bushinwa by'umwihariko Abashinwa baba mu Rwanda.
Abashinwa baba mu Rwanda basobanuriwe uburyo abikorera bashobora guhabwa inguzanyo ishobora kugera kuri miliyoni 50 Frw, ibafasha kwiteza imbere.
BK yeretse Abashinwa baba mu Rwanda ko bafite ikoranabuhanga rikorana na Alipay rigamije kuborohereza igihe bashaka kohereza amafaranga iwabo.
Alipay ni urubuga rukoreshwa mu guhererekanya amafaranga no kwishyurana mu Bushinwa. BK yatangiye gukoresha ubu buryo mu Ukwakira 2022 aho abakiliya bayo babukoresha bashobora kohereza amafaranga mu Bushinwa mu buryo bwihuse.
Buri wese ufite konti muri BK ushaka kohereza amafaranga mu Bushinwa, akoresheje Alipay, amafaranga ye ahita agerayo ndetse n'igiciro cyo kohereza kikagabanyuka.
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi yavuze ko bateguye iki gikorwa mu rwo gushimira Abashinwa baba mu Rwanda uburyo bakomeza gukorana neza n'iyi banki ndetse no kubereka serivisi zitandukanye zizajya zibafasha guteza imbere ibikorwa byabo.
Ati 'Impamvu twabatumiye twagira ngo tubereke serivisi zitandukanye tubafitiye nk'abantu tuzi ko bakora mu bucuruzi, ubwubatsi n'ibindi bikorwa bitandukanye.”
'Uyu munsi twashakaga kubashimira ko dukorana neza kandi tubabwira ko tuzakomeza gukorana neza no mu bihe bitandukanye biri imbere.'
Yavuze ko Banki ya Kigali igiye gushyiraho uburyo Abashinwa baba mu Rwanda bagiye kuzajya bafunguza konti muri iyi banki mu mafaranga yo mu Bushinwa.
Ati 'Mu minsi iri imbere bazajya bafungura konti mu mafaranga y'Amashinwa atari mu madolari cyangwa mu Manyarwanda.'
Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi yashimiye Banki ya Kigali uburyo ifasha Abashinwa baba mu Rwanda mu kubaha serivisi zitandukanye zibafasha guteza imbere ibikorwa bitandukanye bakora.
'Nanyuzwe n'uburyo Banki ya Kigali igira udushya twinshi na serivisi zitandukanye, niyo mpamvu dufitanye imikoranire myiza kuko turakorana cyane muri Ambasade yacu.'
Yakomeje ashimira Banki ya Kigali kuko ikomeje kugira uruhare mu Iterambere ry'Abashinwa binyuze muri serivisi ibaha bakohereza amafaranga mu miryango yabo akabafasha kwiyubaka.
Mu Rwanda habarurwa Abashinwa barenga 1.500.







Leave a Reply