Uhuru Kenyatta yavuze ko nta mugambi afite wo gusubira muri politiki nyuma y'imyaka 10 yamaze ayoboye Kenya, ashimangira ko igihe cye cyo kuyobora igihugu cyarangiye.
Ibi yabivugiye i Kitale mu muhango wo kwibuka Michael Kijana Wamalwa wabaye Visi Perezida wa munani wa Kenya.
Kenyatta yavuze ko atari we utegeka Abanyakenya uwo bazatora, ahubwo ko ari abaturage ubwabo bazafata umwanzuro mu matora azaba mu 2027.
Ati 'Ni abaturage bazafata umwanzuro. Niba bazavuga ko ari Kalonzo, Ruto, Matiang'i cyangwa Sifuna, ni uko bizagenda. Sinshaka kwitwa umuntu utera inkunga undi; navuze gusa ko ububasha buri mu maboko y'abaturage.'
Uhuru yasabye Abanyakenya kwirinda ibivugwa ko agifite gahunda yo gusubira ku mwanya wa politiki, avuga ko anyuzwe n'imyaka yamaze akorera abaturage.
Ati 'Abantu ntibakwiye kuvuga ko ndi muri politiki. Nta mwanya n'umwe nshaka.'
Yavuze ko Umuyobozi uzayobora Kenya mu 2027 azatorwa n'abaturage, kandi ko nta muntu ugomba kubategeka uwo bazaha amajwi.
Ati 'Hatahiwe abandi bantu, Abanyakenya bazafata umwanzuro. Ntimukemere gutandukanywa.'
Amagambo ya Uhuru aje nyuma y'amagambo Perezida William Ruto n'abamushyigikiye bagiye bamuvugaho, bamushinja gutera inkunga abatavuga rumwe n'ubutegetsi, gukoresha amacakubiri ashingiye ku moko no gushaka kubangamira ubuyobozi buriho mbere y'amatora ya 2027.
Perezida Ruto na we yagiye ashinja uwamusimbuye kuva mu nshingano zo kuba umubyeyi w'igihugu utabogama, akajya mu bikorwa bya politiki yo guhangana n'ubutegetsi buriho.
Mu ijambo yavugiye i Eldoret ku wa 13 Kanama, Ruto yanenze umurage wa Uhuru Kenyatta, cyane cyane ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zirimo kubaka inzu zihendutse, ubuvuzi rusange n'uburezi bufite ireme mu gihe yari ku butegetsi.
Nubwo ibyo birego byagiye bivugwa, Uhuru Kenyatta yongeye gushimangira ko nta nyungu afite mu kwinjira mu bikorwa bya politiki by'igihugu.
Ku bijyanye n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi, Uhuru yasabye ko bahuriza hamwe mu rugendo rugamije gutsinda amatora ya 2027, bagatoranya umukandida umwe uzabahagararira.
Ati 'Buri wese ashobora kuvuga ko ashaka kuba Perezida, ariko Imana ni yo ihitamo umwe. Niba bashaka amajyambere, bagomba gushaka uko bahurira hamwe kandi bakubahana.'
Ubushyamirane hagati ya William Ruto na Uhuru Kenyatta bwatangiye gukomera mu myaka ya nyuma y'ubutegetsi bwa Kenyatta, nubwo bombi bari barafatanyije gutsinda amatora ya 2013 na 2017, Ruto ari Visi Perezida.
Umubano wabo wazambye cyane nyuma y'amasezerano ya politiki yo mu 2018 hagati ya Kenyatta na Raila Odinga, wari umaze igihe ari mukeba ukomeye w'ubutegetsi; Ruto n'abamushyigikiye babibonaga nk'uburyo bwo kumushyira ku ruhande no kuburizamo umugambi wari usanzwe uvugwa wo kuzamusimbura ku butegetsi.
Ubushyamirane bwarushijeho gukomera mbere y'amatora ya 2022, ubwo Kenyatta yahisemo gushyigikira Odinga ku mwanya wa Perezida aho gushyigikira Ruto wari Visi Perezida we.
Ruto yaje gutsinda ayo matora ku majwi 50,5%, atsinda Odinga wari ushyigikiwe na Kenyatta, maze kuva icyo gihe bombi bakomeza guhangana mu magambo no mu bya politiki.

Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kenyatta-na-ruto-bongeye-gutana-mu-mitwe
Leave a Reply