Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice yavuze ko badateze kugabanya igiciro cyo kwandikisha abakinnyi b’abanyamahanga, amakipe azabandikishe cyangwa abireke.
Yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Nyakanga 2026.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda riheruka gutangaza ko guhera muri Mutarama 2026, kwandikisha abakinnyi b’abanyamahanga kugira ngo babone license ibemerera gukina icyiciro cya mbere mu Rwanda, bagomba kwishyurirwa miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda kuri buri umwe.
Amwe mu makipe akaba avuga ko iki giciro kiri hejuru ndetse bibaye byiza bareba uburyo bakigabanya.
Shema Ngoga Fabrice, akaba yavuze ko iki giciro kitazigera kigabanuka.
Ati “Iki giciro ni ikizakurikizwa mu myaka ibiri iri imbere. Ntabwo kizigera kigabanuka bazabandikishe cyangwa babareke.”
Yakomeje avuga ko iki giciro kandi cyashyizweho kugira ngo amakipe ajye azana abakinnyi bashobora gufasha ikipe.
Ati “Niba utekereza amafaranga gusinyisha umukinnyi yakabitekerejeho kabiri. Niba ushobora gusinyisha umukinnyi ukamuhemba miliyoni 10, numva kumwandikisha kuri miliyoni 2 Frw bitakabaye ikibazo.”
Yakomeje kandi avuga ko iyi myaka ibiri nirangira bazakora isuzuma ariko iki giciro kitazajya hasi.
Ati “Imyaka ibiri nirangira tuzakora isuzuma ariko ntabwo tuzigera tugabanya iki giciro.”
Yanavuze ko kandi kuri ubu banazamuye igiciro cy’ibyangombwa gihambwa ikipe yujuje ibisabwa kiyemerera gukina (club licensing) aho cyavuye ku bihumbi 100 Frw kiba miliyoni 2 Frw.
Mu busanzwe kwandikisha umukinnyi w’umunyarwanda ni 5000 Frw n’abatoza bungirije ni uko. Umutoza mukuru w’Umunyarwanda ni ibihumbi 100 Frw naho umutoza w’umunyamahanga ni ibihumbi 500 Frw.
Source : http://isimbi.rw/bazabandikishe-cyangwa-babareke-ntituzagabanya-perezida-wa-ferwafa.html
Leave a Reply