Umurundi ukinira Al Hilal SC, Girumugisha Jean Claude ni we wegukanye igihembo cy’umukinnyi wahize abandi mu mwaka w’imikino wa 2025-26 ahigitse abarimo Cheikh Djibril Ouattara na Byiringiro Gilbert ba APR FC.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Nyakanga 2026 ni bwo habaye umuhango wo guhemba abitwaye neza muri BK Pro League 2025-2026.
Ni umuhango witabiriwe n’abanyamupira benshi, abakanyujijeho muri ruhago, abatoza, abayobozi b’amakipe n’abandi.
Ndetse aba ni bo bagize uruhare mu guhemba abitwaye neza mu mwaka w’imikino wa 2025-26.
Rutahizamu wakanyujijeho muri APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi, Sugira Ernest ni we washyikirije igihembo uwegukanye igitego cyiza cy’umwaka aho cyabaye icya Rutonesha Hesbone wa Gorilla FC yatsinze Al Merreikh SC.
Yahigitse icya Ngono Guy Herve wa Gasogi United na Joseph Sackey wa Mukura VS.
Umukinnyi ukiri muto, igihembo cyegukanywe na Emmanuel Flomo w’imyaka 18 ukinira Al Hilal SC, igihembo yagishyikirijwe na Rutanga Eric.
Umunyezamu wahize abandi ni umunyezamu wa Kiyovu Sports, Desire Bienvenu James aho yahigitse Niyongira Patience wa Police FC na Dauda Bareli Ibrahima wa Bugesera FC. Ni igihembo yashyikirijwe na Ndayishimiye Eric Bakame.
Rutahizamu wakiniye amakipe arimo Police FC, Rayon Sports, Gor Mahia, Simba SC; Meddie Kagere ni we wahaye igihembo Cheikh Djibril Ouattara wa APR FC watsinze ibitego byinshi muri Shampiyona aho yatsinze 17.
Igihembo nyamukuru cy’umukinnyi wahize abandi cyari gihataniwe na Cheikh Djibril Ouattara, Byiringiro Gilbert ba APR FC, Girumugisha Jean Claude, Medické Kane ba Al Hilal SC na Mbonyumwami Taiba wa Marines.
Iki gihembo cyari imodoka ya KIA Sorento ya miliyoni 15 Frw, cyegukanywe na Girumugisha Jean Claude wa Al Hilal SC.
Dore ikipe y’umwaka
Umunyezamu: James Désiré Bienvenu (Kiyovu Sports)
Ba myugariro: Jean Gilbert Byiringiro (APR FC),
Ernest Luzolo (Al Hilal SC), Mustafa Muhamed (Al HilalSC), Daba Sogoba (Al Merrikh SC)
Abakinnyi bo hagati: Joseph Sackey (Mukura VS), El Hadj Madick Kane (Al Hilal SC), Gilles Razafimaro (Al Merrikh SC)
Ba rutahizamu: Girumugisha Jean Claude (Al Hilal SC), Cheick Djibril Ouattara (APR FC) na Mbonyumwami Taiba(Marines FC)
Source : http://isimbi.rw/girumugisha-jean-claude-yahigitse-abarimo-ouattara-wa-apr-fc-yegukana-imodoka.html

Leave a Reply