Tag: Imikino

  • Bazabandikishe cyangwa babareke ntituzagabanya – Perezida wa FERWAFA #rwanda #RwOT

    Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice yavuze ko badateze kugabanya igiciro cyo kwandikisha abakinnyi b’abanyamahanga, amakipe azabandikishe cyangwa abireke.

    Yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Nyakanga 2026.

    Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda riheruka gutangaza ko guhera muri Mutarama 2026, kwandikisha abakinnyi b’abanyamahanga kugira ngo babone license ibemerera gukina icyiciro cya mbere mu Rwanda, bagomba kwishyurirwa miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda kuri buri umwe.

    Amwe mu makipe akaba avuga ko iki giciro kiri hejuru ndetse bibaye byiza bareba uburyo bakigabanya.

    Shema Ngoga Fabrice, akaba yavuze ko iki giciro kitazigera kigabanuka.

    Ati “Iki giciro ni ikizakurikizwa mu myaka ibiri iri imbere. Ntabwo kizigera kigabanuka bazabandikishe cyangwa babareke.”

    Yakomeje avuga ko iki giciro kandi cyashyizweho kugira ngo amakipe ajye azana abakinnyi bashobora gufasha ikipe.

    Ati “Niba utekereza amafaranga gusinyisha umukinnyi yakabitekerejeho kabiri. Niba ushobora gusinyisha umukinnyi ukamuhemba miliyoni 10, numva kumwandikisha kuri miliyoni 2 Frw bitakabaye ikibazo.”

    Yakomeje kandi avuga ko iyi myaka ibiri nirangira bazakora isuzuma ariko iki giciro kitazajya hasi.

    Ati “Imyaka ibiri nirangira tuzakora isuzuma ariko ntabwo tuzigera tugabanya iki giciro.”

    Yanavuze ko kandi kuri ubu banazamuye igiciro cy’ibyangombwa gihambwa ikipe yujuje ibisabwa kiyemerera gukina (club licensing) aho cyavuye ku bihumbi 100 Frw kiba miliyoni 2 Frw.

    Mu busanzwe kwandikisha umukinnyi w’umunyarwanda ni 5000 Frw n’abatoza bungirije ni uko. Umutoza mukuru w’Umunyarwanda ni ibihumbi 100 Frw naho umutoza w’umunyamahanga ni ibihumbi 500 Frw.

    Perezida wa FERWAFA yavuze ko igiciro cyo kwandikisha abanyamahanga kitazigera kigabanuka

    Source : http://isimbi.rw/bazabandikishe-cyangwa-babareke-ntituzagabanya-perezida-wa-ferwafa.html

  • Mbappé afashije u Bufaransa kugera muri 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026 #rwanda #RwOT

    Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa yerekeje muri 1/2 cy’Igikombe cy’Isi cya 2026 nyuma yo gutsinda Maroc ibitego 2-0 mu mukino wa 1/4 bafashijwemo na Kylian Mbappé na Ousmane Dembélé bombi batsinze ibitego byatumye Les Bleus ikomeza.

    Ku munota wa 28 wo mu gice cya mbere, Mbappé yabonye penaliti nyuma yo gukorerwaho ikosa na Noussair Mazraoui wa Maroc.

    Icyakora umunyezamu Yassine Bounou yayikuyemo, abuza rutahizamu wa Real Madrid gufungura amazamu hakiri kare.

    Nubwo yahushije iyo penaliti, Mbappé ntiyacitse intege. Ku munota wa 60 yatsinze igitego cyiza cyane nyuma yo kurekura umupira werekezaga mu nguni y’izamu rya Bounou ubwo yari hafi y’urubuga rw’amahina, ashyira u Bufaransa imbere n’igitego kimwe kikaba icya munani cye muri iri rushanwa.

    Hashize iminota itandatu gusa, Ousmane Dembélé yatsinze igitego cya kabiri, nyuma yo guhabwa umupira mwiza na Mbappé wari umaze gukurura ba myugariro ba Maroc, bityo ashyira iherezo ku nzozi z’iyi kipe yo mu majyaruguru ya Afurika zo gukomeza muri iri rushanwa.

    Kuri ubu Mbappé yahise ageza umubare w’ibitego umunani muri iri rushanwa, anganya na Lionel Messi.

    Gusa ari imbere mu rugamba rwo kwegukana igihembo cy’uwatsinze ibitego byinshi kuko afite imipira myinshi yavuyemo ibitego kurusha uyu rutahizamu wa Argentine.

    Mbappé kandi yakomeje kwiyegereza amateka yo kuzaba umukinnyi utsinze ibitego byinshi mu mateka y’Igikombe cy’Isi. Kugeza ubu agejeje ku bitego 20, asigaje kimwe gusa ngo anganye na Messi ufite agahigo k’ibitego 21.

    Ku ruhande rwa Dembélé, yakomeje kwerekana ko ari mu bihe byiza, nyuma y’uko na mbere yari aherutse gutsinda ibitego bitatu mu mukino u Bufaransa bwanyagiriyemo Norvège ibitego 4-1.

    Nyuma yo gusezerera Maroc, u Bufaransa buzahura n’izava hagati ya Espagne n’u Bubiligi muri 1/2 cy’irangiza, mu mukino uteganyijwe kubera i Dallas, aho buzaba bushaka intsinzi izabugeza ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.

    Kylian Mbappe ni we wafunguye amazamu

    Dembele yatsinze igitego yuzuza bitanu muri iri rushanwa

    Byari ibyishimo bikomeye ku ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa

    Source : http://isimbi.rw/mbappe-afashije-u-bufaransa-kugera-muri-1-2-cy-igikombe-cy-isi-2026.html

  • Tombola ya CECAFA isize Rayon Sports na APR FC mu matsinda ry’urupfu #rwanda #RwOT

    Tombola ya CECAFA Kagame Cup yasize Rayon Sports mu itsinda ry’urupfu ririmo Al Hilal SC na Tusker FC mu gihe APR FC yisanze iri kumwe na Gor Mahia yayisezereye muri CAF Champions League 2020.

    Muri iki gitondo ni bwo habaye tombola y’uko amakipe azaba ari mu matsinda ya CECAFA Kagame Cup izabera mu Rwanda kuva tariki ya 24 Nyakanga kugeza tariki ya 8 Kanama 2026.

    Ni CECAFA yaherukaga kubera mu Rwanda muri 2019.

    Mu cyumba gisanzwe kiberamo ikiganiro n’itangazamakuru muri Stade Amahoro ni ho iyi tombola yabereye.

    Ikaba yayobowe na Andrew Jackson Oryada ushinzwe imenyekanishabikorwa n’itumanaho muri CECAFA ndetse na Haruna Niyonzima.

    Ni CECAFA izitabirwa n’amakipe 12 harimo abiri yo mu Rwanda, Rayon Sports na APR FC.

    Ni irushanwa ryari ryagarutsemo na Simba SC yo muri Tanzania nyuma y’imyaka myinshi itarikina.

    Ni mu gihe na Tusker FC yo muri Kenya yongewemo nyuma y’uko Al Merreikh SC yo muri Sudani yikuye mu irushanwa.

    Aya makipe akaba yagabanyijwe mu matsinda atatu aho buri tsinda rizatanga izamuka muri 1/2 maze hatorwe indi imwe yatsinzwe neza (best loser)

    Itsinda A: APR FC (Rwanda), Vipers FC (Uganda), Gor Mahia (Kenya) na FC Garde Républicaine (Djibouti)

    Itsinda B: Singida Black Stars (Tanzania), Simba SC (Tanzania), Jamus SC (Sudani y’Epfo) na Mogadishu City FC (Somalia)

    Itsinda C: Al Hilal SC (Sudani), Rayon Sports (Rwanda), Tusker FC (Kenya) na KVZ FC (Zanzibar)

    Rayon Sports yisanze mu itsinda rimwe na Al Hilal SC

    APR FC yisanze mu itsinda rimwe na Gor Mahia

    Source : http://isimbi.rw/tombola-ya-cecafa-isize-rayon-sports-na-apr-fc-mu-matsinda-ry-urupfu-10-July.html

  • Ibiciro yabihananuye! Bugesera FC yashize hanze ibiciro byo kwishyura ku mukino wo kwishyura mugikombe cy'amahoro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Bugesera FC yamaze gushyira hanze ibiciro byo kwinjira ku mukino wo kwishyura wa 1 /2 w'igikombe cy'Amahoro ifitanye na Rayon Sports.

    Itike ya macye ni ibihumbi 3000Frw ni mu gihe mu mukino wa shampiyona izi kipe zombi ziherutse gukina, itike ya macye yari ibihumbi 5Frw.

    Mu butumwa byanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga z'ikipe, bugira buti 'Ibiciro byo kwinjira ku mukino wo kwishyura mugikombe cy'amahoro tuzakiramo ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa kabiri i saa cyenda kuri Stade yacu I Bugesera. Kanda *939# ubashe kwigurira itike!.'

    Source : https://yegob.rw/ibiciro-yabihananuye-bugesera-fc-yashize-hanze-ibiciro-byo-kwishyura-ku-mukino-wo-kwishyura-mugikombe-cyamahoro/

  • Urukiko rushinzwe gukemura impaka muri Siporo ku Isi ‘TAS’ rwahaye umwanzuro umutoza Adil Erradi Mohamed wareze APR FC kumwirukana binyuranyije n’amategeko – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urukiko rushinzwe gukemura impaka muri Siporo ku Isi (TAS), rwatesheje agaciro ubujurire bw'Umutoza w'Umunya-Maroc, Adil Erradi Mohamed, wari wareze APR FC kumwirukana binyuranyije n'amategeko.

    Adil watoje APR FC hagati ya Kanama 2019 n'Ukwakira 2022, yari yareze Ikipe y'Ingabo z'Igihugu muri FIFA, na yo itesha agaciro ikirego cye muri Gicurasi 2023.

    Source : https://yegob.rw/urukiko-rushinzwe-gukemura-impaka-muri-siporo-ku-isi-tas-rwahaye-umwanzuro-umutoza-adil-erradi-mohamed-wareze-apr-fc-kumwirukana-binyuranyije-namategeko/

  • Premier League: Chelsea yihambiye kuri Manche… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukino wo ku munsi wa 25 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza wabaye kuri uyu wa Gatandatu Saa moya n’iminota 30 ubera ku kibuga cya Manchester City, Etihad Stadium.

    Watangiye ikipe ya Manchester City iri hejuru kuko ku munota wa 2 gusa Julian Alvarez yarekuye ishoti ariko rinyura hepfo y'izamu gato cyane.

    Umukino wakomeje Manchester City ikomeza kurusha Chelsea ari nako Erling Haaland abona uburyo imbere y'izamu nk’aho yabonye umupira mwiza ashyiraho umutwe ariko unyura impande y'izamu gato cyane.

    Ku munota wa 23 Chelsea yarase igitego cyabazwe ku mupira mwiza Malo Gusto yahaye Nicolas Jackson imbere y’izamu ari wenyine ariko kuwutereka mu nshundura biramunanira.

    Ikipe ya Chelsea yaje kubona igitego gitsinzwe na Rahim Sterling nyuma yo gucenga Kayle Walker ku mupira yahawe na Nicolas Jackson ku munota wa 42.

    Manchester City yashatse uko yakwishyura biranga bajya kuruhuka Chelsea ikiyoboye n'igitego 1-0.

    Igice cya Kabiri cyaje Manchester City ikomeza gusatira cyane ariko abakinnyi bayo bakarata uburyo bwinshi.

    Mu munota 56 Chelsea yarase ibitego byabazwe ku mipira yabaga iri kurekurwa na Rahim Sterling ndetse na Ben ChilWell ariko umunyezamu wa Manchester City aba ibamba.

    Umukino wakomeje gukinwa Manchester igerageza uburyo bwose bushoboka ngo yishyure ariko abasore ba Chelsea barimo Axel Disasi bagakomeza kuba ibamba.

    Ku munota wa 83 Manchester City yaje kwishyura ku ishoti riremereye ryarekuwe na Rodri maze riragenda rikubita ku kuguru kwa Trevoh Chalobah umupira ujya mu izamu.

    Umukino waje kurangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1 maze Liverpool na Arsenal zibyungukuramo mu bijyanye n’urutonde rwa shampiyona.

    Kuri ubu Manchester City ifite umukino w’ikirarane iri ku mwanya wa 3 n’amanota 53, Arsenal ku mwanya wa 2 n’amanota 55 naho Liverpool yo ikaba iri ku mwanya wa 1 n’amanota 57. Ikipe ya Chelsea yo iri ku mwanya wa 10 n’amanota 35.

    Rahim Sterling yishimira igitego yatsinze cya Chelsea 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139799/premier-league-chelsea-yihambiye-kuri-manchester-city-liverpool-na-arsenal-zijya-mu-nyungu-139799.html

  • Abasifuzi barikoroje mu mikino yo mu mpera z’icyumweru gishize mu Rwanda (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Biragoye ko umunsi byibuze umwe wa shampiyona watambuka hatumvikanye ikibazo cy’imisifurire muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, gusa uko iminsi ishira bigenda bifata indi ntera.

    Tariki ya 27 Mutarama 2023, ni bwo Kakooza Nkuriza Charles uyobora Gasogi United yatangaje ko asheshe iyi kipe, hari nyuma yo gutsindwa na AS Kigali muri shampiyona 1-0.

    Impamvu nta yindi ni uko atishimiye uburyo yatsinzwemo ndetse ko abasifuzi batamubaniye babigizemo uruhare, ikiyongera ku kuba avuga ko umupira w’u Rwanda harimo umwanda mwinshi.

    Ikibazo cy’imisifurie cyongeye kuvuka mu mpera z’icyumweru gishize, mu mikino imwe n’imwe na shampiyona y’umunsi wa 20.

    Ku ikubitiro mu mukino wahuje Gorilla FC na Kiyovu Sports ku wa Gatandatu tariki ya 10 Gashyantare 2024.

    Uyu mukino wari wahawe Ngabonziza Dieudonne nk’umusifuzi wo hagati, Bwiriza Nonati Raymond umusifuzi wa mbere w’igitambaro na Muhire Faradje umusifuzi wa 2 kabiri w’igitambaro mu gihe Nshimiyumuremyi Abdallah yari uwa 4.

    Umukino warangiye ari 1 cya Kiyovu Sports ku busa bwa Gorilla FC, gusa ibyavuzwe cyane ni igitego cya Gorilla FC umusifuzi wo ku ruhande, Bwiriza Raymond Nonati yanze.

    Hari ku munota wa 67 ubwo Gorilla yabonaa kufura igaterwa neza maze umunyezamu Djihad akayikuramo ariko Iradukunda Simeon wari wakurikiye ahita ashyira umupira mu izamu ariko Nonati asifura kurarira nyamara mu mashusho bigaragara ko ntayirimo. Nyuma ni bwo Kiyovu Sports yaje gutsinda igitego umukino urangira ari 1-0.

    Nonati yanze igitego cya Gorilla FC

    Uyu mukino wakurikiwe n’undi wo APR FC yakiriyemo Sunrise FC kuri Kigali Pele Stadium ku wa Gatandatu saa 18h00′, Ishimwe Jean Claude “Cucuri” ni we wari umusifuzi wo hagati, Safari Hamiss yari uwa mbere w’igitambaro, uwa kabiri w’igitambaro yari Ndayishimiye Bienvenue ni mu gihe uwa 4 yari Akingeneye Hicham.

    Ku munota wa 10 w’umukino, Shiboub yatsindiye APR FC igitego cya mbere, nyuma y’iminota mike uyu mukinnyi ukomoka muri Sudani yongeye gutsinda igitego ku mupira yari ahawe na Mugisha Gilbert ariko umusifuzi wa mbere w’igitambaro Safari Hamiss aracyanga avuga ko Mugisha Gilbert wamuhaye umupira yari yaraririye. Gusa na yo mu mashusho bigaragara ko atari yo ndetse nta n’irindi kosa ryabayeho. Byaje kuviramo Ndahiro Derrick ikarita itukura kubera kutumvikana na Samuel uwikunda kuri iki cyemezo

    Iyi misifurire itavugwaho rumwe, yongeye kugaragara ku mukino usoza umunsi wa 20 wo Rayon Sports yaraye yakiriyemo Police FC ikanayitsinda 2-1, ni umukino wasifuwe na Uwikunda Samuel, Mutuyimana Dieudonne yari umusifuzi wa mbere w’igitambaro, Habumugisha Emmanuel ari uwa kabiri w’igitambaro mu gihe Ngabonziza Jean Paul yari umusifuzi wa 4.

    Muri uyu mukino benshi ntibemeranyije n’umusifuzi wo hagati cyane cyane kuri penaliti yo ku munota wa nyuma yimwe Police FC ku ikosa Serumogo yari akoreye Nkubana Marc mu rubuga rw’amahina, bikarangira Rayon Sports icyuye amanota 3 ku ntsinzi y’ibitego 2-1.

    Umukino wa Police FC na Rayon Sports wasojwe n’imvururu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Abasifuzi-barikoroje-mu-mikino-yo-mu-mpera-z-icyumweru-gishize-mu-Rwanda-VIDEO

  • APR HC yahigitse Police yegukana igikombe cy’Intwari (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR Handball Club ni yo yegukanye irushanwa ry’Intwari 2024 itsinze Police HC ibitego 26-24.

    Ni irushanwa ryakinwe mu mpera z’icyumweru gishize ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, ryabaye mu byiciro byombi, abahungu n’abakobwa.

    Mu cyiciro cy’abakobwa, Kiziguro SS yisubije igikombe cy’Intwari nyuma yo kuza ku mwanya wa mbere, ikurikirwa ma Falcons ni mu gihe ESC Nyamagabe yabaye iya 3.

    Mu bagabo umukino wa nyuma wahuje APR HC na Police HC nk’uko byari byitezwe bigendanye n’andi makipe bari bahanganye.

    Muri 1/2, Police HC yasezereye ADEGI iyitsinze ibitego 43-17 ni mu gihe APR HC yasezereye ES Kigoma iyitsinze ibitego 33-13.

    ES Kigoma ni yo yaje kwegukana umwanya wa 3 itsinze ndetse inarusha ADEGI ku bitego 30-17.

    Hahise hakurikiraho umukino wa nyuma wari utegerejwe na benshi wahuje APR HC y’umutoza Bagirishya Anaclet ndetse na Police HC y’umutoza Antoine.

    Ni umukino wari ukomeye kuko abakinnyi hafi ya bose bakinira aya makipe ni bo bari mu ikipe y’igihugu iheruka gukina igikombe cy’Afurika cyabereye mu Misiiri.

    Ni umukino utari woroshye ariko byaje kurangira APR HC yegukanye iki gikombe nyuma yo gutsinda Police HC ibitego 26-24.

    APR HC yegukanye igikombe cy’Ibtwari

    ES Kigoma yabaye iya 3

    Kiziguro SS yegukanye igikombe mu bakobwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-hc-yahigitse-police-yegukana-igikombe-cy-intwari-amafoto

  • Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy'Afurika 2023 #rwanda #RwOT

    Guhera tariki ya 13 Mutarama kugeza kuya 11 Gashyantare 2024 mu gihugu cya Cote d'Ivoire haberaga imikino y'igikombe cya Afurika cyaraye gisojwe ikipe yakiriye iri rushanwa iryegukanye.

    Ni irushanwa ryitabiriwe n'amakipe 24 yari agabanyijwe mu matsinda ane, kuri iki cyumweru iyi mikino ikaba yasojwe Ivory Coast itwaye igikombe itsinze Nigeria 2-1 bityo igeza igikombe cya gatatu.

    Uyu mukino wa nyuma wakiniwe kuri Olympic Stadium of Embipé watangiye neza ku rubande rwa Nigeria aho kapiteni wayo Troost Ekong yafunguye amazamu ku munota wa 38, amakipe ajya kuruhuka ari uko bihagaze.

    Mu gice cya kabiri cy'uyu mukino, Ivory Coast yakinjiyemo neza yishyura Igitego kimwe cyatsinzwe na Frank Kessie ku munota wa 62.

    Igitego cy'intsinzi ku ikipe yari mu rugo cyatsinzwe na Rutahizamu Sebastian Haller ubwo hari ku munota wa 81 w'umukino, iki gitego kikaba ari nacyo cyasoje iri rushanwa ryakinwaga ku ncuro ya 32.

    Uyu mukino wa nyuma witabiriwe na Perezida w'igihugu cya Cote d'Ivoire, Alassane Outtara n'Umufasha we, hari kandi na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, uwa CAF Patrice Motsepe n'abandi.

    Umukino wa nyuma warebwe n'abantu 57,094 bicaye neza muri Alassane Ouattara Stadium yakira abantu 60,000.

    Usibye uyu mukino wa nyuma wakinwe kuri iki cyumweru, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu ikipe y'igihugu ya Afurika y'Epfo yegukanye umwanya wa Gatatu itsinze DRC kuri penali 6-5 nyuma yaho amakipe yombi yanganyije 0-0.

    Uko ibihembo byatanzwe n'ababyegukanye:

    Fair Play Team: South Africa

    Silver Boot: Dala Gelson

    Bronze Boot: Mostafa Mohamed

    Best Coach: Emerse Faé

    William Troost-Ekong, best AFCON2023 Player

    Ronwen Williams, best AFCON2023 Goalkeeper

    Emilio Nsue, best AFCON2023 Goalscorer

    Simon Adingra, Best AFCON2023 Young player

    The post Amafoto — Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy'Afurika 2023 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-ivory-coast-yatsinze-nigeria-2-1-yegukana-igikombe-cyafurika-2023/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-ivory-coast-yatsinze-nigeria-2-1-yegukana-igikombe-cyafurika-2023

  • Rayon Sports yatsinze Police FC ishimangira umwanya wa kabiri (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunsi wa 20 wa shampiyona usize Rayon Sports ishimangiye umwanya wa 2 nyuma yo gutsinda Police FC 2-1.

    Ni mu mukino w’umunsi wa 20 wabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Gashyantare 2024 kuri Kigali Pelé Stadium.

    Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 52 ku gitego cyatsinzwe na Heritier Nzinga Luvumbu, cyaje kwishyurwa na Kayitaba Jean Bosco ku munota wa 57.

    Mu gihe amakipe yombi yari yizeye ko ashobora kugabana amanota, ku munota wa 90, Rudasingwa Prince yatsindiye Rayon Sports igitego cy’intsinzi. Umukino warangiye ari 2-1.

    Indi mikino yabaye uyu munsi, Musanze FC yatsinze Mukura VS 1-0, Marines FC inganya na Muhazi United 1-1 ni mu gihe Bugesera FC yatsinze Gasogi United 3-2.

    Imikino yari yabaye ejo hashize, APR FC yatsinze Sunrise FC 1-0, Kiyovu Sports itsinda Gorilla FC 1-0, Amagaju atsinda AS Kigali 2-1, Etincelles FC inganya na Etoile del’Est 1-1.

    Nyuma y’umunsi wa 20, APR FC ifite ikirarane kimwe iyoboye urutonde n’amanota 45, Rayon Sports ifite 39, Musanze FC 37, Mukura VS 35, Police FC 32.

    Byari ibyishimo kuri Rayon Sports

    Abakunzi ba Rayon Sports bari babukereye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yatsinze-police-fc-ishimangira-umwanya-wa-kabiri-amafoto