Byari ibyishimo bikomeye kuri Ndayisaba Fabrice uzwi nka Eto’o ubwo ishuri rye ry’incuke rya Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice ryasozaga umwaka w’amashuri ariko na none agahinda ni kose kubera abashaka gusenya ibyo yaruhiye.
Tariki ya 8 Nyakanga 2026 ni bwo Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice yakoze ibirori bisoza umwaka w’amashuri wa 2025-26.
Ni ibirori byari byiza, bibereye ijisho aho n’ababyeyi bari babukereye baje kwifatanya n’abana babo.
Mu dukino dutandukanye, kwiyerekana nk’abanyamideli ni bimwe mu byo aba bana biga mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatatu w’amashuri y’incuke beretse ababyeyi birabashimisha.
Muri aba banyeshuri harimo icyiciro gisoje amashuri y’incuke kigomba kujya mu mashuri abanza, kikaba ari icyiciro cya kane kuva iri shuri ryashingwa.
Ndayisaba Fabrice washijze iri shuri yavuze ko ari ibintu byiza kandi Imana nimufasha azashinga n’amashuri abanza (primaire).
Ati “Ni ibintu byiza. Iyo ukoreye aba bana ibi birori binatera imbaraga barumuna babo. Intego ni ukurera tukarerera igihugu.”
“Njye mba numva nakora ibishoboka byose nkatanga imbaraga zanjye zose mfite nubaka igihugu cyanjye, n’iri shuri nasanze ari wo musanzu natanga.”
Yakomeje agira ati “Uko twatangiye siko bimeze, hari impinduka, umwaka utaha bizaba byiza kurushaho, ubushobozi bubonetse mfite inzozi ko nazagira n’ikigo cy’amashuri abanza.”
Nubwo avuva gutya ariko wa mugani wa Riderman ni we waririmbye ati “nakoze iki gituma abantu bamwe bamwe banzira, nakoze iki gituma banyitambika mu nzira.”
Fabrice afite agahinda gakomeye kuko yaje guhura n’ikibazo aho ishuri rye ubu riri mu nkiko kubera umuntu washatse gusenya ibyo yiyuhiye icyuya.
Ati “Ntabwo bimeze neza, nta byinshi navuga ibintu bikiri mu nkiko, ariko umuntu yaraje ku kigo cy’amashuri asiba ibirango by’ishuri n’ibindi, havukamo ibibazo bikomeye ariko twizeye ko tuzahabwa ubutabera nta muntu urengana mu Rwanda. Iyo utekereje imbaraga washoyemo, biba bibabaje cyane.”
Ni ibintu abona byakozwe mu rwego rwo guharabika isura y’ikigo cye no kumuca intege.
Iri shuri ribarizwa mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kicukiro, Akagari ka Ngoma Umudugudu wa Intaho, ni igipangu cy’umuntu yakodesheje.
Yahise agihindura akigira ikigo cy’ishuri yewe no mu masezerano bagiranye bumvikanye ko najya kukigurisha yazamubwira akaba ari we ukigura.
Yaje kukigurisha rwihishwa maze uwakiguze binyuranyije n’amategeko ni we wakoze ibyo byose kandi anabikora atabanje kuvugana na Fabrice ngo amubwire ibyo yifuza byibuze bimunanire, ni mu gihe yari akinafite amasezerano yo gukorera aho hantu ndetse n’ubu amasezerano amwemerera kuhakorera.
Muri raporo zakozwe n’Umudugudu wa Intaho n’Akagari ka Ngoma iri shuri ribarizwamo, bemeje ko ibyo bikorwa byakozwe hari ibyo bo biboneye n’amaso yabo.
Source : http://isimbi.rw/ibyishimo-bivanze-n-agahinda-gakomeye-kuri-ndayisaba-fabrice.html
Leave a Reply