Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Diamond Platnumz, yongeye gutuma abantu bacicikana ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gushyira hanze ifoto y’umukobwa w’uburanga buhebuje witwa Kristine Boris, amasaha make nyuma y’uko Zuchu atangaje ko umubano wabo warangiye.
Yifashishije ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24 ku rukuta rwe rwa Instagram, Diamond yaherekeje iyo foto amagambo y’indirimbo ye “Natulizana”, ijambo ryo mu Giswahili risobanura nko gutuza cyangwa kuba amahoro agarutse, anongeraho ikimenyetso cy’umuriro.
Ibi byatumye benshi bakeka ko yashakaga gutanga ubutumwa bwihariye ku wahoze ari umukunzi we.
Ibi byabaye nyuma y’uko Zuhura Othman Soud uzwi nka Zuchu, atangaje ku mbuga nkoranyambaga ko we na Diamond batakiri mu rukundo.
Ubutumwa bwe bwatunguranye cyane kuko bwaje mu gihe hari hamaze iminsi hakwirakwira ibihuha bivuga ko ashobora kuba atwite inda ya Diamond.
Abafana kandi bahise bibuka ko Zuchu atigeze agaragara mu birori byo kwizihiza imyaka 59 y’amavuko ya Mama Dangote, nyina wa Diamond, ibintu byari byaratumye benshi batangira gukeka ko umubano wabo utari ugihagaze neza.
Mu gihe bamwe bari bategereje ko Diamond agira icyo atangaza ku itandukana ryabo, yahisemo gushyira hanze ifoto y’undi mukobwa aho kugira icyo abivugaho.
Icyo gikorwa cyafashwe na benshi nk’ikigaragaza ko atashenguwe n’ibyabaye cyangwa ko ashaka kwerekana ko yamaze gukomeza ubuzima bwe.
Diamond Platnumz, azwi cyane mu muziki wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse no mu nkuru z’urukundo zagiye zimuvugwaho. Yigeze gukundana n’ibyamamare birimo Zari Hassan na Tanasha Donna bose banafitanye abana.
Source : http://isimbi.rw/umukobwa-diamond-yerekanye-nyuma-yo-gutandukana-na-zuchu-yavugishije-benshi.html
Leave a Reply