Nyamasheke: Umwana w'imyaka 13 yarohamye mu Kivu, bikekwa ko yasunitswe na mugenzi we – #rwanda #RwOT

Written by

in

Byabereye mu Mudugudu wa Bwerankori, Akagari ka Gitwa Umurenge wa Gihombo ku wa 9 Nyakanga 2026.

Saa 15:40 nibwo abaturage bahamagaye ubuyobozi bw'inzego z'ibanze bavuga ko hari umwana witwa Habumugisha Toni wari wajyanye na mugenzi we w'imyaka 12 usunitswe mu Kiyaga cya Kivu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gihombo, Niyitegeka Jerome yabwiye IGIHE ko bakimenya aya makuru bihutiye kuyamenyesha ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi kugira ngo ribafashe gushakisha uyu mwana.

Ati 'Iby'uko yasunitswe na mugenzi we, ntabwo mbizi RIB iri kubikurikirana. Icyo navuga ni uko hari umwana warohamye mu Kiyaga cya Kivu, twiyambaza ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe umutekano, uwo mwana yabonetse nijoro mu Saa Yine yapfuye'.

Kuva muri Mutarama kugera muri Nyakanga 2026, mu murenge wa Gihombo honyine hamaze gupfa abantu batatu bazize kurohama mu Kiyaga cya Kivu.

Gitifu Niyitegeka yasabye ababyeyi kurushaho kuba hafi y'abana babo muri iki gihe cy'ikiruhuko, babarinda kujya mu Kiyaga cya Kivu mu kubarinda kurohama.

Ati 'Muri iki kiruhuko cy'impeshyi abana baba bakeneye kwidagadura, ni nayo mpamvu ababyeyi baba bakwiye gukurikiranirwa hafi, kuko iki Kivu gikunze akenshi guhitana ubuzima bw'abana. Muri iki gihe cy'ibiruhuko. Turasaba ababyeyi guhoza ijisho ku bana ntibirirwe mu rugo bonyine bakiriranwa n'umuntu mukuru ushinzwe kubamenya'.

Umurambo wa Habumugisha Toni wajyanywe ku Bitaro bya Kibogora, mu gihe umuryango we ukisuganya unategura ibijyanye n'umuhango wo gushyingura.


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-umwana-w-imyaka-13-yarohamye-mu-kivu-bikekwa-ko-yasunitswe-na

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *