Ni igihombo gikomeye ku Rwanda- Nduhungirehe ku rupfu rwa Dafroza Gauthier – #rwanda #RwOT

Written by

in

Dafroza, wamaze imyaka myinshi afatanyije n'umugabo we Alain Gauthier mu guharanira ko abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagezwa imbere y'ubutabera, yitabye Imana azize uburwayi.

Mu butumwa yanyujije kuri X ku wa 3 Ukwakira 2026, Nduhungirehe yagaragaje ko ibikorwa bya Dafroza bizakomeza kuzirikanwa no gushingirwaho mu gukomeza urugamba yari yaritangiye.

Ati 'Ni igihombo gikomeye ku Rwanda, ku butabera no ku kiremwamuntu cyose. Umurage wa Dafroza Gauthier uzahora mu byo twibuka no mu bikorwa byacu, ubere ishema ab'iki gihe n'icyitegererezo ab'ahazaza.'

Nduhungirehe yasoje yifuriza Dafroza Gauthier kuruhukira mu mahoro. Ubu butumwa yabutanze asangiza ubwo Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, yari yanditse agaragaza agahinda yatewe n'urupfu rwe, anihanganisha umugabo we.

Guverinoma y'u Rwanda na yo yihanganishije Alain Gauthier, umuryango we, inshuti n'abantu bose ibikorwa bya Dafroza byabereye icyitegererezo.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, yashimye ubwitange bwe mu gushakisha ibimenyetso no guharanira ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahanwa.

Dafroza n'umugabo we batangiye urugamba rwo gushakira ubutabera abazize Jenoside mu 1996. Mu 2001 bashinze umuryango Collectif des parties civiles pour le Rwanda (CPCR), wibanda ku gukurikirana abakekwaho Jenoside baba mu Bufaransa.

Umurimo wabo warimo kumenya aho abo bantu baherereye, kujya mu Rwanda gukusanya ibimenyetso aho ibyaha byakorewe, kuganira n'abarokotse ndetse n'abafunzwe, no gutegura amadosiye ashyikirizwa ubutabera.

Dafroza yagize kandi uruhare rukomeye mu guhindura mu Gifaransa inyandiko z'Ikinyarwanda zifashishwaga mu manza. Ubumenyi yari afite ku mateka y'u Rwanda n'ururimi rw'Ikinyarwanda bwabafashije mu gukusanya no gusobanura ibimenyetso.

Ku wa 18 Ugushyingo 2017, Perezida Paul Kagame yambitse Dafroza n'umugabo we Impeta y'Igihango, abashimira umusanzu wabo. Iyi mpeta ihabwa abantu bagaragaje ibikorwa by'indashyikirwa mu gutsura ubucuti n'ubufatanye hagati y'u Rwanda n'ibindi bihugu, no guhesha agaciro u Rwanda n'Abanyarwanda ku rwego mpuzamahanga.

Dafroza n'umugabo we batangiye urugamba rwo gushakira ubutabera abazize Jenoside mu 1996


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-igihombo-gikomeye-ku-rwanda-nduhungirehe-ku-rupfu-rwa-dafroza-gauthier

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *