Kamonyi-Runda/Umuganda: Urubyiruko rwasabwe kutarekura amahirwe y'icyizere Igihugu kibafitiye #rwanda #RwOT

Written by

in

Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yabwiye Urubyiruko rw'Abakorerabushake ko Ubuyobozi bubafitiye icyizere. Yabibukije ko aribo mbaraga z'Igihugu zubaka kandi vuba, abasaba kudapfusha ubusa amahirwe y'icyizere bafitiwe. Yabashimiye Umuhate n'Imbaraga bashyira mu bikorwa bizana impinduka nziza ku muturage, Umuryango ndetse n'Igihugu. Yabasabye kudatezuka ku gukora neza kuko Igihugu kibitezeho byinshi byiza.

Meya Dr Nahayo Sylvere, ibi yabisabye Urubyiruko rw'Abakorerabushake nyuma y'Igikorwa cy'Umuganda wakozwe hasanwa inzu z'Abatishoboye mu Kagari ka Kabagesera, mu kwezi kwahariwe ibikorwa by'Urubyiruko rw'Abakorerabushake. Ni ukwezi bajyanyemo Insanganyamatsiko igira iti' Urubyiruko rw'Abakorerabushake ku Isonga mu Iterambere ry'Umuturage'.

Yababwiye kandi ati' Muri Urubyiruko rushoboye. Nta mpamvu twagira ibibazo mu muryango dufite urubyiruko rungana gutya! Mufite imiryango muvukamo, mufite abaturanyi banyu, mufite aho muba, mufite abo muhura nabo mu miryango. Turifuza ko uwo umuryango nyarwanda uba mu muryango ufite icyerekezo kandi ushoboye. Nta handi rero bakwiye kuvoma izo mbaraga, ubwo bumenyi, ubwo bushobozi! Ni kuri twebwe Urubyiruko nk'imbaraga z'Igihugu zubaka kandi vuba'.

Yasabye Urubyiruko rw'Abakorerabushake kutagenda gake mu bikorwa byiza bakora kuko bafite imbaraga kandi n'Igihugu kibafitiye icyizere. Ati' Imihigo irakomeje. Ntabwo tugomba guhagarara, nti tugomba kugenda gake ahubwo tugomba gukomeza tukongeramo imbaraga. Iyo abantu bahuriye hamwe bagakora ibikorwa nk'ibi, bakishima, bagatanga umusanzu wabo mu bikorwa nk'ibi, bakabona hari impinduka zigenda ziboneka mu muryango Nyarwanda, ubwabyo birahagije ndetse biguha kumva unezerewe, wishimye kubera uruhare rwawe'.

Meya Dr Nahayo Sylvere, yababwiye kandi, ati' Twibuke ko Igihugu kidutangaho byinshi kuruta ibyo tugiha. Imbaraga dukoresha ni nke ugereranije n'Ubushobozi Igihugu kigenda kiduha, kidushakira icyerekezo. Rero, izo mbaraga nke dufite tuzikoreshe uko ziri, Igihugu kiduhe byinshi ariko natwe tugihe ibyo dushoboye byose mu mbaraga zose dufite'.

Umuhuzabikorwa w'Urubyiruko rw'Abakorerabushake mu Karere ka Kamonyi, Kirezi Thacien yabwiye intyoza.com ko imbaraga zo gukorera Umuryango Nyarwanda, Gukorera Igihugu bazifite, ko kandi batazatezuka.

Avuga ko Umuganda bakoze uyu munsi bibanze ku gucukura no gusibura Imirwanyasuri bagamije gukumira amazi ajya ku nzu z'abatishoboye, cyane ko muri iyi minsi hitezwe imvura nyinshi. Batangiye kandi gusasa amabuye n'amatafari mu byumba hagamijwe gushyiramo Sima, Gupavoma kugira ngo inzu zibe inzu nziza kurusha uko zisanzwe bityo abazituyemo babe heza.

Kirezi, avuga ko muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa by'Urubyiruko rw'Abakorerabushake bateguye Gusana inzu bigaragara ko zishaje cyangwa se zifite ibibazo, bategura kubaka cyangwa kuzamura inzu nshya, Kubaka Uturima tw'Igikoni, Gukora Ubukangurambaga mu Rubyiruko ku kwirinda Inzoga zitujuje Ubuziranenge, Kuganira n'ibyiciro bitandukanye by'Urubyiruko hagamijwe kubakangurira kwirinda inda ziterwa Abangavu, Kurwanya Imirire mibi n'Ibindi kandi byose bikazakorerwa mu mirenge yose igize Akarere ka Kamonyi.

Rutaremara Veneranda, Umusaza w'imyaka 68 y'amavuko uri mu basaniwe inzu n'uru rubyiruko, ashima imbaraga zarwo mu kwegera no gufasha abaturage kugira imibereho myiza.

Ati' Njyewe nashimye uru rubyiruko kandi banejeje. Narebye ukuntu bitanga bakaza gukora numva ni byiza cyane, iyaba byahoraga gutya. Inzu yasaga nabi cyane!, Umukungugu mu nzu, bya rukarakara bishinyitse amenyo!, Hari harimo imperi, harimo imbeba zirirwaga zirukankamo, ariko ubu urabona ko bigaragaza isura y'ahantu. Urubyiruko rutagiye mu biyobyabwenge abantu batungana, Igihugu cyamera neza. Ndashimira Urubyiruko n'Ubuyobozi, by'Umwihariko Perezida Paul Kagame kuko ibi byose, ni HE Paul Kagame'.

Imbaraga z'uru rubyiruko rw'abakorerabushake mu kwezi kwahariwe ibikorwa byarwo, zizunganirwa n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi kuko aho badafite ubumenyi cyangwa se Ubushobozi ku gikorwa runaka bagiyemo nko Kubaka no gusana inzu, Akarere kateganije Amafaranga yo kwifashisha mu guhemba abafundi cyangwa Abayedi aho bakenewe.

Imwe mu nzu yamaze gusanwa, uko igaragara.

Théogène Munyaneza

The post Kamonyi-Runda/Umuganda: Urubyiruko rwasabwe kutarekura amahirwe y'icyizere Igihugu kibafitiye first appeared on Intyoza.

The post Kamonyi-Runda/Umuganda: Urubyiruko rwasabwe kutarekura amahirwe y'icyizere Igihugu kibafitiye appeared first on Intyoza.

Source : https://intyoza.com/2026/10/04/kamonyi-runda-umuganda-urubyiruko-rwasabwe-kutarekura-amahirwe-yicyizere-igihugu-kibafitiye/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *