Karongi: Ababyeyi bafite abana baba mu muhanda bagiye gutangira guhanwa – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ni icyemezo buvuga ko bufashe nyuma y'igihe buganiriza abo babyeyi ku nshingano zabo, ariko bamwe mu bana bakomeza gusubira mu muhanda.

Umuyobozi w'Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Umuhoza Pascasie, yabwiye IGIHE ko bazabanza gukora ubukangurambaga mu mirenge yose, basobanurira abaturage ibiteganywa n'itegeko ryerekeye kurengera umwana.

Ati 'Nyuma yo gukora ubukangurambaga tuzatangira guhana ababyeyi batita ku nshingano zabo. Umwana ni byo ni uwacu twese ariko hari umubyeyi wamubyaye. Afite inshingano yo kumurera, kumurinda, kumurengera, no kumurinda imibereho mibi n'ubuzererezi burimo'.

Akarere ka Karongi gaherutse guhuriza hamwe abana 28 babaga mu muhanda, karabaganiriza, kanatumira ababyeyi babo muri ibyo biganiro. Icyakora, bamwe mu babyeyi banze kwitabira.

Bamwe mu bana baba mu muhanda baganiriye na IGIHE bavuze ko amakimbirane yo mu miryango no kutitabwaho n'ababyeyi biri mu mpamvu zituma bava mu ngo zabo.

Umwe muri bo yagize ati 'Impamvu tuba mu muhanda ni uko mama atatwitaho. Ntabwo aduhahira, yanze no kutugurira ibikoresho by'ishuri. Papa ntabwo tumuzi'.

Ingingo ya 32 y'Itegeko ryerekeye kurengera umwana iteganya ko umubyeyi, umwishingizi cyangwa undi muntu ufite inshingano zemewe n'amategeko ku mwana, uzirengagiza nta mpamvu yumvikana, ku buryo bibangamira bikomeye ubuzima, umutekano n'imibereho by'umwana cyangwa bikamutera kwishora mu buzererezi, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa gukora imirimo nsimburagifungo mu gihe kitarenze ukwezi kumwe. Iyo asubiriye icyo cyaha, ahanishwa igifungo kiri hagati y'amezi abiri n'atandatu n'ihazabu iri hagati ya 500.000 Frw na miliyoni 1 Frw, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umwaka w'amashuri wa 2024/2025 warangiye mu Karere ka Karongi habarurwa abana barenga 700 bataye ishuri. Bamwe mu bana bata ishuri ni bo nyuma bisanga baba mu muhanda.

Ababyeyi b'i Karongi batererana abana bakajya mu muhanda bagiye kujyanwa mu nkiko


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-ababyeyi-bafite-abana-baba-mu-muhanda-bagiye-gutangira-guhanwa

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *