Yabigarutseho mu Nteko Ishinga Amategeko, ubwo Minisitiri w'Intebe, Dr Nsengiyumva Justin, yagezaga ku mitwe yombi ibikorwa bya Guverinoma bijyanye no guteza imbere urwego rw'imari.
Dr Murigande yavuze ko gushishikariza abaturage gukora cyane kugira ngo biteze imbere ari ingenzi, ariko ko urusimbi rubangamira iterambere ry'imiryango n'imibanire y'abayigize.
Ati 'Ikibazo cy'abantu bakina urusimbi gituma hano hanze abantu bakena kandi si no gukena gusa kiragenda kinasenya n'ingo. Ndagira ngo nk'uko Guverinoma yahagurukiye kurwanya inzoga z'ibyuma, ihagurukire n'urusimbi kuko rurasenya ingo runakenesha abantu.'
Uyu Musenateri yasobanuye ko hari abantu bafite akazi kabatunga, ariko bagashora amafaranga mu rusimbi, bikagera aho babura n'ayo kwishyurira abana babo amashuri.
Yagaragaje ko kurwanya iki kibazo byafasha imiryango kubaho neza, ikagira amikoro yo kwiteza imbere, bikanagira uruhare mu iterambere ry'urwego rw'imari.
Minisitiri w'Intebe, Dr Nsengiyumva, yavuze ko iki kibazo kizwi kandi ko hari ingamba zatangiye gufatwa, zirimo gufunga hamwe mu hakinirwa imikino y'amahirwe. Icyakora, yemeye ko ibimaze gukorwa bidahagije.
Ati 'Biragaragara ko dukiwiye gukora ibirenzeho. Na cyo turaza kukirebaho nk'uko twarebye inzoga z'ibyuma kuko ingamba twafashe zisa n'aho zitakiranduye.'
Ku wa 30 Nzeri 2026, Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, rwahagaritse uruhushya rwa sosiyete ya Forzza rwo gukora ibikorwa by'imikino y'amahirwe.
Icyo cyemezo cyarebaga ibikorwa byayo aho yakoreraga hose, iby'abayihagarariye ndetse n'ibyo yakoreraga kuri internet. RDB yanasabye abaturage kutitabira imikino y'amahirwe y'iyo sosiyete.
Mu Rwanda haracyari ibindi bigo bikora ibikorwa by'imikino y'amahirwe.

Leave a Reply