Iteganyagihe ryasohotse ku wa 30 Nzeri 2026 rigaragaza ko ubwo bushyuhe buteganyijwe kuva ku wa 1 kugeza ku wa 10 Ukwakira, bukazaboneka no mu Karere ka Bugesera n'ibice byinshi by'uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Rwamagana na Ngoma.
Ubushyuhe nk'ubwo buteganyijwe kandi mu bice bito byo mu majyaruguru ya Kirehe, mu Mayaga no mu kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi.
Muri rusange, ubushyuhe bwo hejuru ku manywa mu gihugu buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 20 na 31, bitewe n'imiterere ya buri gace.
Ibice byo mu burengerazuba no mu majyaruguru y'Akarere ka Musanze, ndetse n'ibyo mu majyaruguru y'uburengerazuba bwa Nyabihu, ni byo biteganyijwemo ubushyuhe bwo hejuru buke, buri hagati ya dogere 20 na 22.
Nijoro, mu bice byo hagati by'Umujyi wa Kigali hateganyijwe ubushyuhe buri hagati ya dogere 16 na 19. Ni na bwo buteganyijwe henshi muri Nyagatare na Gatsibo, mu burasirazuba bwa Kayonza no mu majyaruguru ya Kirehe.
Mu bice byinshi bya Nyabihu, mu burengerazuba bwa Musanze na Nyaruguru, mu majyaruguru y'uburengerazuba bwa Ngororero, mu majyepfo no mu burengerazuba bwa Nyamagabe ndetse no mu burasirazuba bwa Rusizi, hateganyijwe ubushyuhe bwo hasi buri hagati ya dogere 10 na 12.
Ku bijyanye n'imvura, Meteo Rwanda iteganya ko mu minsi icumi ya mbere y'Ukwakira izaba iri hagati ya milimetero 15 na 90 mu gihugu, iri ku kigero cy'impuzandengo y'isanzwe igwa muri icyo gihe.
Izagwa hagati y'iminsi itatu n'itanu, cyane cyane kuva ku wa 6 kugeza ku wa 10 Ukwakira, bitewe n'imiterere ya buri hantu.
Mu Mujyi wa Kigali hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 35 na 50. Ingano nk'iyo iteganyijwe no mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Rwamagana, henshi muri Kayonza na Bugesera, mu majyaruguru ya Ngoma no mu bice bitandukanye by'Intara y'Amajyaruguru n'iy'Amajyepfo.
Imvura nyinshi kurusha ahandi, iri hagati ya milimetero 70 na 90, iteganyijwe henshi mu Karere ka Nyamasheke, mu bice byo hagati bya Rusizi no mu majyaruguru y'uburengerazuba bwako.
Mu bice bisigaye by'Intara y'Iburengerazuba no mu bice bimwe bya Nyaruguru, Burera, Nyamagabe, Gakenke na Muhanga, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 50 na 70.
Meteo Rwanda yanatangaje ko hateganyijwe umuyaga ufite umuvuduko uri hagati ya metero enye na 14 ku isegonda mu bice bitandukanye by'igihugu.
Umuyaga mwinshi kurusha ahandi, ufite umuvuduko uri hagati ya metero umunani na 14 ku isegonda, uteganyijwe mu bice byinshi bya Rubavu na Karongi, mu bice byo hagati bya Rutsiro no mu majyaruguru ya Nyamasheke.
Iki kigo cyasabye abaturage, cyane cyane abatuye ahateganyijwe imvura n'umuyaga mwinshi, gukomeza gufata ingamba zo kwirinda ingaruka zabyo, bakurikiza amabwiriza bahabwa na Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, MINEMA.

Leave a Reply