Ubusambanyi bumaze gufata indi ntera mu rubyiruko, kugeza ubwo udukingirizo terenga miliyoni enye dutangirwa ubuntu twabaye y'iyanga ndetse amakuru avuga ko dushira umwaka ntaho uragera.
By'umwihariko urubyiruko ruza ku isonga mu bahura n' ingaruka ziterwa no kwishora mu busambanyi bakiri bato, imibare igaragaza ko abatarageza y'imyaka 24 ari bo bakunze kwishora mu mibonano mpuzabitsina, muri bo ibihumbi 2.992 bafata imiti igabanya ubwandu bw'abakoko gatera SIDA
Umukozi ushinzwe urubyiruko muri AIDS HeaLth Care Foundation, Bikorimana avuga ko hari umushinga uri gukorera mu turere 11 uri gutanga udukingirizo mu mavuriro 29 yo muri utwo turere hagamijwe gukumira ubwandu bushya mu rubyiruko.
Umwana w'imyaka 10 y'amavuko ukomoka mu majyepfo ya California yakubiswe n'ababyeyi kugeza apfuye azize ko ari umutinganyi none ababyeyi byabakozeho.
Ababyeyi b'umwana w'umuhungu witwa Anthony Avalos bakatiwe igifungo cya burundu bazira gukubita umwana wabo kugeza ashizemo umwuka nyuma y'uko ababwiye ko ari umutinganyi ibi bikaba byarabaye mu mwaka wa 2018 aribwo bahise banajyanwa muri gereza ndetse uwahoze ari umwavoka mukuru w'akarere witwa Jakie Lacey yari yasabiye aba bombi guhabwa igahano cy'urupfu gusa kiza gukurwaho.
Papa wa Anthony Avalos yitwa Kareem Arnesto Leiva akaba afite imyaka 37 y'amavuko umugore we yitwa Heather Maxine Barron akaba afite imyaka 33 y'amavuko murumuna wa mama wa Anthony yavuze ko Maxine Barron atagifatwa n'umuvandimwe wabo nyuma yo kwica umwana we aba bombi bahwe igahano cya burundu bibera muri gereza bazira kwiyicira umwana wabo bibyariye.
Iyi ndwara ahanini iterwa n'imirire mibi bigatuma umwana abura intungamubiri.
Iyi ndwara iboneka mu moko abiri, aribwo bwaki yumisha (marasme) ndetse n'ibyimbisha ariyo (kwashiorkor)
Ahenshi mu mu duce dukunda kuboneka ubu burwayi usanga ari mu byaro aho abagore babyara indahekana mu gihe usanga banakennye bityo umwana akabura intungamubiri zituruka mu mashereka cg mu ndyo yuzuye.
Si mu byaro gusa kuko no mu mijyi usanga ubu burwayi buhagaragara bitewe n'uko ababyeyi batabona umwanya wo konsa abana bitewe n'uko babyuka bajya mu mirimo itandukanye bakabura umwanya.
Rimwe na Rimwe no mu ngo z'abifite usanga, hari abakunda kurwaza bwaki bitewe n'uko basigira abakozi abana ugasanga ntibabitaho.
Muri rusange ni byiza ko umubyeyi yiyitaho kuva atwite kugeza abyaye ndetse na nyuma yaho agakurikirana umwana kugeza amaze kuba mu kuru ashoboye kwiyitaho.
Urupfu rwa Moonbin rwamenyekanye kuri uyu wa 19 Mata 2023 mu itangazo ryashyizwe hanze na Fantagio, inzu(lebel) ihagarariye iri tsinda rya Astro uyu muhanzi yabarizwagamo.
Ni itangazo ryagiraga riti: 'Ku ya 19 Mata, umunyamuryango wa ASTRO, MOONBIN yatuvuyemo bitunguranye ahinduka inyenyeri mu kirere.'
Rikomeza rigira riti: 'Nubwo bidashobora kugereranywa n'akababaro k'umiryango wabuze umwana ukunda ndetse n'umuvandimwe wabo, abanyamuryango ba ASTRO tumaranye igihe kirekire, ndetse n'abahanzi bagenzi bacu ndetse n'abayobozi ba Fantagio, turi mu cyunamo.'
Umubare w'abarwara iyi ndwara wariyongereye mu myaka 25 ishize, aho ababarirwa muri Miliyoni 8.5 bayirwaye nk'uko ishami rya Loni ryita ku buzima OMS ribigaragaza.
Indwara yo Gususumira izwi nka Parkinson, ni indwara iterwa n'iyangirika ry'uturemangingo tw'ubwonko tw'agace gashinzwe kugenzura imikorere y'ingingo kandi ako gace gatuma umuntu ahagarara agakomera neza akanatambuka,icyo gihe utwo tunyangingo turagababanuka nk'uko impuguke za'abaganga ba Parkinson Foundation zibitangaza.
Uko  Kugabanuka k'utwo tunyangingo binajyana n'igabanuka ry'umusemburo wa Dopamine, uzwiho uruhare mu guhuza itumanaho ry'ibice by'ubwonko, bigira uruhare mu gutuma umuntu abasha kunyeganyeza ibice by'umubiri we.
Indwara yo gususumira ikunze kwibasira abari mu zabukuru nko guhera ku myaka 60 kuzamura, ariko imibare igaragaza ko hari ababarirwa hagati ya 5 na 10% bibasirwa n'iyo ndwara bataranagera mu kigero cy'imyaka 50.
Muri 2019, Ishami rya Loni ryita ku buzima OMS ryagaragaje ko mu myaka 25 ishize, abarwara indwara yo gususumira biyongereye mu myaka 25 yari ishize aho bageraga kuri Miliyoni 8.5.
Muri 2019 abahitanwa n'indwara yo gususumira bari bageze kubihumbi 329.
Iyi ndwara yo gususumira iza ku mwanya wa kabiri mu zifata ubwonko zibasira benshi, nyuma y'iya Alzheimer itera abantu kwibagirwa bya hato na hato.
 Ibimenyetso by'indwara yo gususumira bitangira kugaragara uko umuntu  arushaho kugenda imuzahaza.
Bimwe mubimenyetso by'urwaye Parkinson cyangwa gususumira ni ugutakaza kwema, akarangwa no gukoresha ingingo ze gahoro cyane.
Si ibyo gusa kuko umuntu urwaye indwara yo gususumira anarangwa n'ibibazo byo kutibuka ibintu ukabona ko asa n'uwavangiwe, akagira ibibazo byo gusinzira kandi akanarangwa no kugira imikaya ikanyaraye hamwe no gutitira cyane bikunda kugaragara nk'iyo agiye gufata ikintu mu ntoki, yanagifata ukagira ngo kiramucika cyikubite hasi.
OMS ivuga ko kugeza ubu nta miti cyangwa uburyo bwo kuvura iyi ndwara y'isusumira buhari, icyakora umuntu ashobora gufasha havurwa ibimenyetso byayo nko guha uyirwaye imiti ya 'levodopa' izwiho kongerera umuntu ingano y'umusemburo wa dopamine mu bwonko, bikaba byafasha mu mikorere y'ingingo ze.
OMS kandi ivuga ko ihangayikishije nuko hirya no hino ku ISI Abarwayi isusumira usanga bahabwa akato n'imiryango yabo ndetse na sosiyete muri rusange.
Zimwe mu nama zafasha umuntu kwirinda uburwayi bw'isusumira
Umusore wo mu karere ka Rutsiro uzwi ku mazina ya Viateur yagwiriwe n'ingiga y'igiti ahita ahasiga ubuzima.
Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, aho uyu musore w'imyaka 20 yagwiriwe n'ingiga y'igiti agahita apfa.
Amakuru y'urupfu rw'uyu musore yamenyekanye ahana saa tatu z'igitondo aho uyu musore yitabye Imana ubwo yari ajyanywe ku ivuriro nyuma yo kugwirwa n'igiti.
Mu ijoro ryo ku wa 13 Mata 2023 nibwo Andrew Lester w'imyaka 84 yarashe umusore w'umwirabura witwa Ralph Yarl isasu ryo mu mutwe n'irindi ryo mu kuboko.
Yari akuye barumuna be b'impanga ku rugo rw'inshuti y'umuryango, nibwo kwibeshya akomanga ku rugi rwa Lester, undi asohokana imbunda ahita amurasa.
Uyu musore nyuma yo kuraswa yajyanwe kwa muganga igitaraganya, yitabwaho, Imana ikinga ukuboko arokoka urupfu.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 16 Mata 2023, ahagana ku i saa kumi n'ebyiri(18h00) mu Mudugudu wa Mushimba ahazwi nka Kariyeri urenze gato ahazwi nko ku Bakoreya mu kagari ka Kigembe, Umurenge wa Gacurabwenge, ikamyo yo mu bwoko bwa HOWO benshi bazi nka HOHO ifite ibiyiranga( Pulake) RAE 333X, igonze umunyegare ahita apfa.
Umunyegare ugonzwe n'iyi kamyo ni uwitwa Hakizimana Inosenti wari ukiri ingaragu nkuko abamuzi babibwiye intyoza.com. Yakoreraga umucuruzi witwa Nshimiyimana Jacques ukorera mu isantere y'ubucuruzi ya Rugobagoba ari nawe wari wamutumye.
Aho abantu bahagaze ni mu gice cy'umuhanda uzamuka werekeza Nkoto, aho HOHO yasanze uwo yagonze.
Umukoresha wa Nyakwigendera, yabwiye intyoza ati' Uriya mwana yari umwana unkorera, nari namutumye kuko njye ndacuruza. Yari ajyanye imari ku bacuruzi harimo; Isukari, umuceriâ¦.,ubwo rero yari avuyeyo arimo kuza azamuka( yerekeza mu isantere). Abari bahari bambwiye ko yazamukaga imodoka imanuka, iradepansa( ica ku modoka zari imbere yayo), mu ikorosi, imusanga aho yari ari iramukubita bahita bampamagara vubavuba mpita mpagera nsanga yapfuye byarangiye, kuko ni HOHO yahise imumena umutwe nyineâ¦'.
Aho Nyakwigendera yaguye.
Kuraningoga Callixte, Se wabo wa nyakwigendera, bose bakaba baturuka mu karere ka Ngororero, aho bamaze imyaka 3 muri Kamonyi, avuga ko bamuhamagaye impanuka ikiba, yihutira kuhagera ngo arebe ibyabaye ariko asanga byarangiye, Hakizimana Nosenti yapfuye.
Mu kababaro kenshi, avuga ko nyakwigendera baherukaga kuvugana mu masaha ya mugitondo, ko kandi yari umusore witonda, w'umwizerwa watumwaga agatumika kugera n'aho yajyanaga ibicuruzwa akagarura amafaranga cyangwa akayajyana aho atumwe.
HOWO yamugonze, ntabwo yatinze mu muhanda kugira ngo urujya n'uruza ku modoka rwari rwahagaze rukomeze.
Ababonye iyi mpanuka barimo Twagiriyaremye Joseph, yabwiye intyoza.com ko ibi byago byatewe n'umushoferi w'iyi kamyo ya HOWO(HOHO) wagendaga yiruka cyane kandi aca ku modoka ahantu hari ikorosi, agata umukono we aribwo yasangaga uyu munyegare mu gice cy'umuhanda uzamuka ugana Nkoto ahita amugonga arapfa.
Umutandiboyi wa HOHO nawe ntiyoroheye ab'intege nke bahageze mbere barimo umunyegare waje abaza uburyo bagonze mugenzi we bamusanze mu mukono we. Uyu Tandiboyi yamubwiye ko ajya kubaza shoferi wari wagiye, anahita amushota umugeri arabandagara, ahagurutse ngo abaze amwongera undi yitura hasi abari hafi barakiza.
Barimo baterura umurambo bari bamaze kuzingira muri shitingi, bashyira mu modoka y'akarere.
Nkurunziza Jean de Dieu wari aho impanuka yabereye akaba ari n'umwe mu bihutiye gutabara Tandiboyi n'umunyegare wakubitwaga ngo hato abaturage bativanga bashaka kwihorera bikaba ibibazo, avuga ko nawe uyu Tandiboyi yahise amukubita ingumi mu misaya, abaturage na Polisi bahita baza urugamba rwari rugiye kuba rurahagarara.
Umurambo wa Nyakwigendera watwawe n'imodoka y'Akarere ka Kamonyi ku i saa moya irengeho iminota, aho nyuma yo koroswa igitenge iyi modoka yagiye kuzana shitingi mu isantere bamushyiramo, baterura bashyira mu modoka yahise itwara umurambo. Ni mu gihe kandi shoferi wari wahunze yahamagawe na tandiboyi, aje ahita afatwa na Polisi.
Umukinnyi w'umupira w'amaguru mu Butaliyani Ciro Immobile yajyanywe mu bitaro nyuma y'uko imodoka ye igonganye n'indi.
Kapiteni wa Lazio w'imyaka 33, yari kumwe n'abana be mu mujyi wa Roma ubwo iyi mpanuka yabaga mu gitondo cyo kuri iki cyumweru.
Amashusho ateye ubwoba yerekana igice cy'imbere cy'imodoka ya Immobile yo mu bwoko bwa Land Rover SUV yangiritse cyane nyuma y'iyi mpanuka yabereye hafi ya Stadio Olimpico, ikiniraho ikipe ye ya Lazio.
Yajyanywe mu bitaro ariko bivugwa ko atakomeretse bikabije.
Nk'uko ibitangazamakuru byaho bibitangaza ngo yari kumwe n'abakobwa be bombi.
Abantu barindwi harimo n'umwana muto uri mu kigero cy'imyaka irindwi bapfiriye ku bwogero rusange ( pisine) muri Mexico ubwo umugabo utaramenyekana yabamishagamo umuriro w'amasasu ku mugoroba wejo kuwa Gatandatu.
Ibitangazamakuru byo muri Mexico biratangaza ko iryo sanganya ryabaye ku munsi wejo ahagana saa Kumi n'igice z'umugoroba, ubwo umuntu yageraga ku bwongero rusange agatangira kurasa abantu ntawe asiga inyuma mbere yo gusiga yangije kamera zo ku maduka, agasiga imiborogo y'abantu.
Inzego z'umutekano zahise zisuka mu gace ka Cortazar muri Leta ya Guanajuato aho bari gushakisha uwo mwicanyi.