Tag: Ubuzima

  • Pasiteri biramukoraho: Muri Kenya abantu bane bapfuye bazira kwiyiciza inzara – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Mu gihugu cya Kenya abantu bane bicwe n'inzara nyuma yo kubwirwa n'umupasiteri ko kwiyicisha inzara bituma ugera mu ijuru mu buryo bwihuse.

    Umu pasiteri witwa Makenzie Nthenge wo mu gihugu cya Kenya bivugwa ko ari we wasabye abayoboke b'idini rye kwiyica inzara ngo bazagere mu ijuru mu buryo bwihuse maze nabo bakamwumvira ndetse bikaviramo bamwe gupfa gusa nyuma yuko Polisi imenye aya makuru yahise ibona abantu bagera kuri 15 barwaye gusa abantu 11 nibo bonyine babashije kugezwa ku bitaro.

    Ubwo Polisi y'igihugu cya Kenya yageraga kuri aba baturange yasanze barembye cyane ndetse bane bahita bahasiga ubuzima ndetse Polisi kumenye andi makuru avuga ko hari imva ihambyemo abantu mu buryo bw'ikivunge muri ako gace.

    Ibi byabereye mu gihugu cya Kenya mu karere ka Kilifi ndetse aka gace iri dini riherereyemo gakora ku nyanja y'Abahinde.

    Source : https://yegob.rw/biramukoraho-muri-kenya-abantu-bane-bapfuye-kubera-kwiyiciza-inzara/

  • Impanuka yabereye Nyagatare mubo yahitanye harimo umwana na nyina – IFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mpanuka ikomeye y'imodoka ya sosiyete itwara abagenzi ya Trinity Express yabereye mu Karere ka Nyagatare ku mupaka wa Kagitumba uhuza u Rwanda na Uganda yahitanye abantu batatu.

    Ni impanuka ya Bisi yari itwaye abantu 44 bavaga i Kigali berekeza i Kampala muri Uganda yabaye tariki 14 Mata 2023 ahagana saa tatu n'igice z'ijoro ryo kuri uyu wa kane.

    Yabereye kuri bariyeri igabanya u Rwanda na Uganda iherereye mu Mudugudu wa Munini, Akagari ka Kagitumba mu Murenge wa Matimba mubo yahitanye harimo umwana na nyina.

    Source : https://yegob.rw/impanuka-yabereye-nyagatare-mubo-yahitanye-harimo-umwana-na-nyina-ifoto/

  • Umwana ni imari ikomeye: Hari igihugu buri mubyeyi wese wabyaye ahabwa akayabo ka miliyoni zirenga 10Frw – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe hari ibihugu byinshi biri kurwana n'ibibazo by'ubwinshi bw'abana bavuka, hari igihugu cyo muri Asia kiri kwishyura amafaranga arenga miliyoni 10 kuri buri bubyeyi wese wibarutse.

    Ni icyemezo cya Leta ya Korea y'Epfo cyo guha buri mubyeyi wabyaye $10.500 (angana nka miliyoni 10 n'ibihumbi 500 Frw), kugira ngo ababyeyi bitabire kubyara bitewe n'igipimo kiri hasi cy'abitabira igikorwa cyo kubyara.

    Mu mibare iheruka yo muri  2022 yagaragaje ko iki gihugu kiri mu biteye imbere, byibura umugore umwe abyara abana ku kigero cya 0.78 bavuye kuri 0.81 byariho mu mwaka wari wabanje.

    Source : https://yegob.rw/umwana-ni-imari-ikomeye-hari-igihugu-buri-mubyeyi-wese-wabyaye-ahabwa-akayabo-ka-miliyoni-zirenga-10frw/

  • Abana 2 b’imyaka 15 na 16 barashwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abana 2 b'imyaka 15 na 16 barasiwe muri Bronzeville muri Leta Zunze Ubumwe za America mu ijoro ryo kuwa 5 nkuko inkuru dukesha ikinyamakuru Chicago very own  ibivuga.

    Amakuru avuga ko aba bana barashwe n'abagabo 5  ubwo  barimo batembera mu majyepfo ya Wabash , bigatuma  umwana w'imyaka 16 yitaba Imana ,aho yaguye mu bitaro bikuru bya  Chicago Medical Center ,nyuma yo kuraswa mu nda.

    Ni mu gihe mugenzi we w'imyaka 15 we yarashwe ku kirenge cy'ibumoso akaba arikwitabwaho n'abaganga gusa ngo we akaba ameze neza ntakibazo gikomeye afite.

    Kugeza ubu abarashe aba bana bakaba batarafatwa.

    Source : https://yegob.rw/abana-2-bimyaka-15-na-16-barashwe/

  • Iyo mpashyize ururabo ndaruhuka!Ubuhamya bubabaje bwa Pastor Brigitte utazi aho abe bashyinguye #rwanda #RwOT

    Ibi Pastor Brigitte yabivuze ubwo yavugaga ku buhamya bw'urugendo rwe rwari rugoye muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

    Uyu mubyeyi uvuga ko kugeza ubu haba ababyeyi ndetse n'abavandimwe be yabuze muri Jenoside atazi aho bashyinguye yabwiye Isimbi dukesha iyi nkuru ko aho yumvise amakuru y'ahaba haraguye umwe muribo iyo bageze mu gihe cyo kwibuka nawe ajya kwifatanya nabo icyakora hakaba hari musaza we umwe bishe areba bamukubise inyundo y'imisumari mu mutwe we ajya kumwibukira aho hantu ubu ni ku Rwibutso rwa Musave muri Bumbogo mu Karere ka Gasabo aho ajyanayo indabo kuko bimuruhura nubwo atazi neza niba ariho ashyinguye.

    Ati ” impamvu rero njyewe nza hano, nakubwiye ko hari musaza wanjye waguye hano, nimvuga Rumirabahashyi abantu barayumva, ni ukuvuga amateka y'uwanjye ari aha ni ho ngomba gushyira izina rye nkamwibukira hano, n'ahandi nimenya ko hari umubiri w'uwanjye kandi n'ubundi tujyayo za Gikomero kuko nka papa nakurikiranye amakuru batubwira ko yaguye Gikomero ni yo bagiye kwibuka njyayo, ariko hano narabyiboneye n'amaso yanjye, mbona ko musize Rumirabahashyi, ndabibona.”

    “Ni yo mpamvu ngomba kuza nkamushyiraho ururabo nkumva umutima wanjye urishimye nkavuga ngo nubwo umubiri we waba warajyanywe ahandi ariko agace yaguyemo ni aka, bamukubise inyundo y'imisumari ndeba, apfa ndeba, ndaza murengaho mureba, rero iyo nje nkarumushyiraho ndavuga ngo umutima wanjye uraruhutse.”

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/iyo-mpashyize-ururabyo-ndaruhuka-ubuhamya-bubabaje-bwa-pastor-brigitte-utazi

  • AIP Cyusa wazize impanuka avuye ku Urwibutso… – #rwanda #RwOT

    Unyujije amaso ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye by'umwihariko kuri Twitter na Instagram, urasanga abenshi bakomeje guhererekanya ubutumwa bw'urupfu rwa AIP Cyusa.

    Uyu mwafande muri Polisi y'u Rwanda wari ukiri muto mu bigaragara, yari avuye kwifatanya n'abandi mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 29 muri Nyanza ya Kicukiro.

    Ageze ahazwi nka Sonatube yahakoreye impanuka, birangira yitabye Imana. Mubamwifurije iruhuko ridashira harimo n'umunyamakurukazi Ingabire Egidie Bibio.

    Mu butumwa Bibio yanyujije kuri Twitter, yagize ati: 'Ni ukuri kandi birababaje yagiye. Uruhukire mu mahoro Cyusa. Yari avuye Nyanza ya Kicukiro mu kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.'


    Akomeza agira ati: 'Ejo mu gitondo yagomba kujya Kwibuka ku nshuro ya 29 iwabo i Mukarange. Impanuka iramutwibye imburagihe. Nzirakarengane mumwakirane. Ni agahinda kiyongera mu kandi.'

    Ubutumwa bwa Bibio bukaba bwashyizweho ibitekerezo byinshi benshi bagaruka ku buryo Afande Cyusa yari Intore n'intangarugero, abandi bagaragaza ko bigoye kubyumva ukuntu agiye mu gihe nk'iki banamwifuriza kuruhukira mu mahoro.

    Umwe yagize ati: 'Urwango wanze Mata none iranze irakujyanye na we koko habura amasaha macye ngo ujye kwibuka abawe, none urupfu ruragutwaye basi ubaramutse Nyagasani agutuze aheza.'

    Imana imuhe iruhuko ridashira kandi ikomeze abasigaye.

    Ubutumwa bw'umunyamakurukazi Egide Bibio yifuriza kuruhukira mu mahoro AIP Cyusa

    Ubutumwa bwa Aminadab Ndayisenga amwifuriza kuruhukira mu mahoro

    Assistant Inspector Cyusa witabye Imana yitegura kujya kwibuka abe bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, akomeje gushengura imitima ya benshi

    Kwitaba Imana kwa AIP mu kwezi kwa Mata yaburiyemo abe muri Jenoside, nibyo byatumye agahinda karushaho kuri benshi

    Yari avuye Kwibuka Nyanza ya Kicukiro yitegura kujya Mukarange ho mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba, maze Imana imukunda kurushaho iramwisubiza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128006/aip-cyusa-wazize-impanuka-avuye-ku-urwibutso-anitegura-kujya-kwibuka-abe-bazize-jenoside-y-128006.html

  • Ese hari umuntu uzi unyara ku buriri? Dore ibyo wakora kugira ngo uvure umuntu unyara ku buriri – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Abantu benshi bakunze kugira ikibazo cyo kwihagarika ku buriri mu gihe baryamye ndetse bikabetera n'ipfunwe mu bandi ku buryo iyo hagize ubivuga barakara cyane ndetse mukaba mwaba n'abanzi kubera ko wamutamaje mu bandi.

    Dore ibintu wakora kugira ngo urinde umuntu kunyara ku buriri :

    1. Mumenyereze kunyara mbere ya saa kumi z'umugoroba mbere yuko ajya kuryama.

    2. Irinde ku mubwira nabi igihe yanyaye ku buriri ahubwo umuhumurize umwereke ko bizakira.

    3. Murinde ibiribwa bishobora kumutera kwihagarika mu gihe bwije.

    Urugero: Igihaza, igitunguru…

    4. Mukangure butaracya umusabe kujya kunyara.

    5. Kumurinda ibintu birimo amasukari mu masaha y'umugoroba kuko bishobora kumutera gushaka kunyara mu masaha y'ijoro.

     

    Source : https://yegob.rw/dore-ibyo-wakora-kugira-ngo-uvure-umuntu-unyara-ku-buriri/

  • Muhirwe wigishaga muri Kaminuza y'u Rwanda yishwe n'abataramenyekana #rwanda #RwOT

    Umwarimu wigishaga Uburezi muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Nyagatare,witwa Muhirwe Karoro Charles, yishwe n'abantu bataramenyekana.

    Ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru cyanditse ko Muhirwe yari atuye mu Mudugudu wa Musengo, Akagari ka Kivumu, Umurenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, biravugwa ko yishwe n'abagizi na nabi mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, taliki ya 03 Mata, 2023.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Habiyaremye Emmanuel yahamije iyo nkuru ko Muhirwe yishwe.

    Habiyaremye avuga ko uyu mu buzima busanzwe yari Umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Nyagatare.

    Ati: 'Inzego z'umutekano zirimo RIB na Polisi bose bahageze, kandi batangiye iperereza ku rupfu rw'uyu mugabo.'

    Umuvugizi wa Polisi avuga ko bamaze gufata umuntu umwe mu bakekwaho kwica Muhirwe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyeza Gakwerere Eraste avuga ko abakekwaho kwica Muhirwe bamukubise ikintu mu mutwe ahita apfa.

    Gakwerere avuga ko aho bamwiciye atari kure y'aho atuye.

    Ati: 'RIB yatangiye gukora iperereza kandi turizera ko ibiza kuvamo bimenyekana.'

    Ababonye umurambo wa Muhirwe bavuga ko yicishijwe amabuye kuko umutwe we bawujanjaguye. Umuryango wa nyakwigera wari umaze amezi abiri wimukiye mu Mudugudu wa Musengo.

    Umurambo wa Muhirwe Karoro Charles uracyari aho yiciwe, umwe mu bakekwaho ubu bugizi bwa nabi akaba ari mu maboko ya RIB na Polisi muri uyu Mudugudu wa Musengo nk'uko Umuvugizi wa Polisi abihamya.

    The post Muhirwe wigishaga muri Kaminuza y'u Rwanda yishwe n'abataramenyekana appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/03/muhirwe-wigishaga-muri-kaminuza-yu-rwanda-yishwe-nabataramenyekana/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=muhirwe-wigishaga-muri-kaminuza-yu-rwanda-yishwe-nabataramenyekana

  • Karasira yasabye urukiko ko mbere yo kuburana yabanza akavuzwa #rwanda #RwOT

    Karasira Aimable Uzaramba alias Prof Nigga wahoze yigisha muri Kaminuza y'u Rwanda, yasabye Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imipaka, ruri i Nyanza mu Majyepfo y'u Rwanda,  ko mbere yo kuburana akwiye kubanza kuvuzwa iindwara zifitanye isano n'agahinda gakabije.

    Karasira aregwa ibyaha birimo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ku wa 25 Ugushyingo 2022 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje bidasubirwaho ko rudafite ububasha rwo gukomeza kuburanisha urubanza rwa Uzaramba Karasira Aimable bituma rurwohereza mu Rukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imipaka.

    Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishaga uru rubanza rwasobanuye ko impamvu rwiyambuye ububasha bwo kurukomeza ishingiye ku kuba uregwa, ibyaha yarabikoreye kuri YouTube kandi bifatwa nk'ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga, kandi byageraga no mu bindi bihugu.

    Ni ibiganiro byatambutse ku miyoboro ya YouTube irimo Ukuri Mbona washinzwe na Karasira na Umurabyo TV wa Agnès Uwimana Nkusi.

    Kuri uyu wa Mbere tariki 03 Mata 2023, nibwo Karasira yitabye urukiko, yunganiwe na Me Evode Kayitana na Gatera Gashabana.

    Karasira  yavuze ko afite inzitizi ko atiteguye kuburana ku mpamvu z'uburwayi.

    Yasabye ko mbere yo kuburana akwiye kubanza kuvuzwa kuko afite indwara zitandukanye zirimo n'agahinda gakabije yatewe n'amateka y'igihugu.

    Ubushinjacyaha buvuga ko niba ubwe avuga ko arwaye akaba asaba kubanza kujya kuvuzwa, yabanza akajyanwa mu bitaro by'i Ndera akitabwaho n'abaganga.

    Urukiko rutangaje ko icyemezo kizafatwa muri iki cyumweru.

    The post <strong>Karasira yasabye urukiko ko mbere yo kuburana yabanza akavuzwa</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/03/karasira-yasabye-urukiko-ko-mbere-yo-kuburana-yabanza-akavuzwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=karasira-yasabye-urukiko-ko-mbere-yo-kuburana-yabanza-akavuzwa

  • Ntibisanzwe! Umukecuru yapfuye nyuma yisaha imwe umugabo we apfuye #rwanda #RwOT

    Ayinkamiye Eupharasie, yapfuye hashize isaha imwe umugabo we witwa Kaberuka Dismas apfiriye mu bitaro bya Ruhengeli. Uwo musaza Kaberuka Dismas wari ufite imyaka 79, yapfuye mu masaha ya saa kumi n'ebyiri ku mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 2 Mata 2023.

    Uwo mukecuru amaze kumenya urupfu rw'umugabo we, yahise yitura hasi arapfa nk'uko byemezwa n'abaturanyi babo.

    Amakuru y'urupfu rwa Ayinkamiye Eupharasie na Kaberuka Dismas yemejwe n'ubuyobozi bw'umurenge wa Musanze bari batuyemo.

    Mu kiganiro Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Musanze, Twagirimana Edouard, yahaye ikinyamakuru cya InyaRwanda.com, yavuze umuyobozi bukomeje kuba hafi y'umuryango wagize ibyago ndetse bawufasha gushyingura ba Nyakwigendera.

    Ati”Ni byo bapfuye kandi umusaza yapfiriye mu bitaro bya Ruhengeli azize uburwayi busanzwe. Umukecuru nawe yahise apfa amaze kumenya inkuru y'urupfu rw'umugabo we. Icyo ubuyobozi bwakoze ni uko twegereye abagize ibyago turabahumuriza ndetse turabafasha babashe kubashyingura.”

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/ntibisanzwe-umucyecuru-yitabye-imana-nyuma-yisaha-imwe-umubabo-we-apfuye