Abantu 7 barimo n’umwana muto bapfiriye kuri pisine – YEGOB #rwanda #RwOT

Written by

in

Abantu barindwi harimo n'umwana muto uri mu kigero cy'imyaka irindwi bapfiriye ku bwogero rusange ( pisine) muri Mexico ubwo umugabo utaramenyekana yabamishagamo umuriro w'amasasu ku mugoroba wejo kuwa Gatandatu.

Ibitangazamakuru byo muri Mexico biratangaza ko iryo sanganya ryabaye ku munsi wejo ahagana saa Kumi n'igice z'umugoroba, ubwo umuntu yageraga ku bwongero rusange agatangira kurasa abantu ntawe asiga inyuma mbere yo gusiga yangije kamera zo ku maduka, agasiga imiborogo y'abantu.

Inzego z'umutekano zahise zisuka mu gace ka Cortazar muri Leta ya Guanajuato aho bari gushakisha uwo mwicanyi.

Source : https://yegob.rw/abantu-7-barimo-numwana-muto-bapfiriye-kuri-pisine/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *