Tag: Ubuzima

  • Indwara 4 zambere ziteye ubwoba ku isi kuburyo iyo uyirwaye nawe uba uteye ubwoba  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Indwara 4 zambere ziteye ubwoba ku isi kuburyo iyo uyirwaye nawe uba uteye ubwoba.

    Ku isi hari ubwoko butandukanye bw'indwara, yaba izandura cyangwa izitandura, iziterwa na virusi cyangwa izitazwi aho zaturutse.

    Ubu noneho tugiye kubereka indwara 4 za mbere ziteye ubwoba, ku buryo no kuzireba ubwabyo biteye ubwoba.

    Iya mbere yitwa AMELOBLASTOMA : iyi n'indwara ifata urwasaya rw'umuntu ndetse ikomoka ku burwayi bw'amenyo, iyi ndwara iba ishobora kuvamo kanseri.

    Iya kabiri ni TRYPOPHOBIA : Iyi ni indwara mbi cyane ku buryo iyo igufashe umubiri wose uzamo inyo, ubundi bakazajya bagukuramo urunyo ahantu hose, bikarangira waratobaguritse umubiri wose.

    Iya gatatu ni SMALLPOX : iyi ndwara mu kinyarwanda abenshi bayizi nka buyagari, iyi, iyo igufashe uzana ibiheri byuzuyemo amashyira umubiri wose, ku buryo iyo uzanye agaheri kamwe kakameneka, y'amashyira yako akajya ahandi bucya naho haje uduheri.

    Iya kane ni Ebora : ebora yo buri wese azi ubububi bwayo, yo iyo igufashe uva amaraso mu myanya y'umubiri yose ifite umwenge. Ngaho ibaze wararwaye trypophobia imwe igutobagura nyuma ugahita urwara ebora, wahita upfa mu minota mike cyane.

     

    Source : https://yegob.rw/indwara-4-zambere-ziteye-ubwoba-ku-isi-kuburyo-iyo-uyirwaye-nawe-uba-uteye-ubwoba/

  • Icyorezo cyo kubyina gishobora kurimbura imbaga mu minsi mike iri imbere – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mpeshyi ya Nyakanga 1518 mu Mujyi wa Strasbourg mu Bufaransa hadutse indwara idasanzwe yandura yatumaga abantu babyinana imbaraga nyinshi nta muziki ucuranzwe bakabyina kugeza bashizemo umwuka.

    Ni indwara y'amayobera kugeza n'ubu yiswe 'Dancing mania' cyangwa 'Dancing Plague of 1518' yatwaye ubuzima bw'abantu 400 mu mezi atatu.

    Ni indwara bivugwa ko yafataga buri wese uhuje amaso n'uwayanduye na we agafatwa uko, agashishikara akajya kumufasha bakabyina nta kindi kintu bakora kugeza bananiwe bagashiramo umwuka.

    Aba barwayi babyinaga bidasanzwe ku buryo bo ubwabo nta bushobozi bari bafite bwo kubihagarika.

    Source : https://yegob.rw/icyorezo-cyo-kubyina-gishobora-kurimbura-imbaga-mu-minsi-mike-iri-imbere/

  • Ubuzima bwa Papa buri mu mazi abira – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu taliki 7 Kamena mu masaha ya ni mugoroba ni bwo iki gikorwa giteganyijwe mu bitararo biherereye i Roma byitwa Gemelli.

    Nk'uko umuvugizi mukuru wahabarizwa Papa i Vatikani, Matteo Bruni yabitangaje, Papa Francis agiye kubagwa bitewe n'indwara yo mu nda afite yitwa 'Hernia' ndetse ngo na nyuma yo kubagwa bateguye ko azaba agumye mu bitaro iminsi itari myinshi cyane.

    Source : https://yegob.rw/ubuzima-bwa-papa-buri-mu-mazi-abira/

  • U Buhinde:Abantu 288 nibo byamenyekanye ko bapfiriye mu mpanuka ya Gari ya (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    BBC yatangaje ko iyi mpanuka yabaye ku wa Gatanu yatewe na gari ya moshi yavaga Shalimar-Chennai yayobye iva mu muhanda wayo birangira igonganye na ngenzi yayo yavaga ahitwa Yesvantpur ijya Howrah.

    Bivugwa ko mu rukerera rwo kuri uyu munsi hagiye habaho iki kibazo cy'uko gari ya moshi zagiye ziva mu muhanda wazo bikarangira zisanze mu bindi byerekezo, nubwo hataramenyekana icyabiteye.

    Nubwo umubare w'abamaze kwitaba Imana ari 288, inzego z'ubuyobozi mu Buhinde zatangaje ko ushobora gukomeza kuzamuka kuko hari indembe nyinshi.

    Iyi mpanuka ya gari ya moshi ifatwa nk'aho ariyo ya mbere ikomeye ibaye mu Buhinde mu myaka 100 ishize.

    Minisitiri w'Intebe w'u Buhinde, Narendra Modi, yatangaje ko yababajwe cyane n'iyi mpanuka ndetse yihanganisha imiryango yabuze ababo.

    Kugeza ubu hashyizweho umunsi umwe wo kunamira abaguye muri iyi mpanuka.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/u-buhinde-abantu-288-nibo-byamenyekanye-ko-bapfiriye-mu-mpanuka-ya-gari-ya

  • Bugesera: Baribaza igihe nabo bazagobokwa bakava ku kunywa amazi mabi (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Aba baturage bavuga ko imyaka 12 ishize nta mazi meza bagira, amavomero yarumye bayoboka igishanga cya Kabarari.

    Amazi yo muri icyo gishanga bayavoma babyigana n'amatungo, ndetse n'aboza imodoka na moto, hari n'abikura imyenda bakayogeramo.

    Babwiye Umuseke ko ayo mazi y'igishanga kuyakoresha ari amaburakindi, kandi ko ubuzima butagira amazi nabwo budashoboka.

    Iyo bayagejeje mu rugo bitewe n'uko bayakura kure bananiwe, ntibabona umwanya wo kuyateka, ufite inyota ayanywa uko ameze.

    Hari kandi abana bataye ishuri bahitamo kwirirwa bavoma ayo mazi bakajya kuyagurisha kuko ari imari muri aka gace.

    Ijerekani y'ayo mazi udafite intege zo kugera mu gishanga ayigura 200 Frw ni mu gihe ay'imvura iyo yabitswe muri Shitingi agurishwa 400 Frw ku jerekani imwe.

    Uwimpuhwe Jeannette utuye mu Kagari ka Cyabasonga avuga ko bisaba kuzinduka mu gitondo cya kare, abana n'amatungo batarayatoba kugira ngo ubone ayo gukoresha mu rugo.
    Muhawenimana Claudette avuga ko bahora barwaza indwara z'inzoka n'izindi zituruka ku mwanda, agasaba ko bahabwa amazi meza nk'abandi.

    Mu bice binyuranye by'Akarere ka Bugesera kubona amazi meza biracyari ikibazo, dore ko hari henshi usanga amavomero amaze igihe yarapfuye n'aharagejejwe imiyoboro y'amazi ariko abaturage bakaba batayabona.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/bugesera-baribaza-igihe-nabo-bazagobokwa-bakava-ku-kunywa-amazi-mabi-y

  • Dr Sabin yagizwe muyobozi ukomeye mu kigo kirwanya indwara z'ibyorezo – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'ubuzima mu Rwanda Dr Sabin Nsanzimana yatorewe kuba umuyobozi wungirije w'ikigega gishinzwe gukumira, kurinda, kurwanya no guhangana n'indwara z'ibyorezo (The Pandemic Fund).

    The Pandemic Fund ni ikigega gishinzwe gukumira, kurinda no guhangana n'indwara z'ibyorezo kuva ku gihugu cyagaragayemo icyorezo bikagera ku karere giherereyemo ndetse no ku rwego rw'isi.

    Ubu bukaba ari uburyo bwashyizweho n'ibihugu kugira ngo bibashe gukusanya amafaranga yo kwifashisha muri ibyo bikorwa byose bigamije guhangana n'indwara z'ibyorezo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/dr-sabin-yagizwe-muyobozi-ukomeye-mu-kigo-kirwanya-indwara-z-ibyorezo

  • I Nyanza haravugwa urupfu rw'umusore wapfaye icupa ry'inzoga mu (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Nyakwigendera yitwa Nsengumuremyi Athanase yari ingaragu ,akaba yaracumbitse mu mudugudu wa Karehe ho mu murenge wa Cyabakamyi ari naho avuka.

    Aganira n'Umuseke,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyabakamyi, Burezi Eugene yatangaje ko nyakwigendera byagaragaraga ko yari yanyoye.

    Ati'Umurambo we twasanze afite ivide ririmo inzoga nkeya itarashiramo bigaragara ko harimo inzoga yariho anywa ariko atarayimaramo.'

    Amakuru atangwa n'ubuyobozi avuga ko nyakwigendera yabanje kunywera inzoga mu kagari ka Rurangazi mu Murenge wa Nyagisozi anakomeje i Cyabakamyi hafi yaho atuye yongera kuzinywa.

    Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyo yazize.

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rukaba rwatangiye iperereza ku rupfu rwa nyakwigendera.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/i-nyanza-haravugwa-urupfu-rw-umusore-wapfaye-icupa-ry-inzoga-mu-ntoki

  • Uragowe niba ujya ubikora! Dore ingaruka zigomba kugera ku muntu wese ufungura icupa n’amenyo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uragowe niba ujya ubikora! Dore ingaruka zigomba kugera ku muntu wese ufungura icupa n'amenyo.

    Ni kenshi cyane abantu bajya kunywa inzoga cyangwa fanta bafungura icupa bifashishije amenyo yabo, akenshi biterwa nuko baba babuze urufunguzo rwabugenewe cyangwa bari kwihuta.

    Gusa niba ujya ubikora umenye ko atari byiza kandi bigira ingaruka ku buzima bwa muntu.

    Umuntu wese ufungura icupa akoresheje amenyo aba afite amahirwe menshi yo kurwara kanseri kuko kiriya gihe ufungura icupa uba washinze iryinyo k'umufuniko waryo, bigatuma usigarana irange ryawo ku menyo, iyo unyweye amatemba buzi amanukana iryo range riba ryasigaye ku menyo rikajya mu mubiri.

    Iyo ukomeza kubikora kenshi irange riragenda rikaba ryinshi mu mubiri bikaba byakuviramo kurwara kanseri. Kandi si ibyo gusa kuko umuntu wese ubikora, amenyo ye agenda ahongoka.

    _______________izindi_nkuru______________

    Dore uko wakosora message ya WhatsApp washyizemo amakosa kandi uwo wabyoherereje ntabimenye

    Source : https://yegob.rw/uragowe-niba-ujya-ubikora-dore-ingaruka-zigomba-kugera-ku-muntu-wese-ufungura-icupa-namenyo/

  • Tina Turner ufatwa nk'umwamikazi wa 'Rock and Roll' yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Umuririmbyi Tina Turner wari icyamamare muri muzika ya 'Rock and Roll' wakunzwe kubera indirimbo zizwi cyane nka The Best na What's Love Got to Do With It, yapfuye ku myaka 83.

    Mu myaka ya vuba aha, Tina Turner yagize ibibazo bitandukanye by'ubuzima birimo kanseri, gucika k'udutsi tw'ubwonko hamwe n'ikibazo cy'impyiko.

    Yatangiye kwamamara mu myaka ya 1960 ubwo yaririmbanaga n'uwari umugabo we Ike Turner mu ndirimbo nka Proud Mary, River Deep, na Mountain High.

    Mu 1978 yatandukanye na Ike kubera ihohoterwa yamukorereraga maze ajya gushaka iterambere rye nk'umunyamuziki wikorana mu myaka ya 1980.

    Tina yaje guhimbwa 'Umwamikazi wa Rock n Roll', kubera imbaraga ze kuri scène/stage, ijwi rikomeye kandi ry'imbaraga ry'umwihariko.

    Urupfu rwe rwatangajwe kuri page ye ya Instagram. Aho bagize bati: 'Muri muzika ye, yashimishije miliyoni z'abafana ku isi kandi aba ikitegererezo ku byamamare by'ejo hazaza. Uyu munsi dusezeye inshuti ikomeye idusigiye twese umurage ukomeye cyane; muzika ye.'

    Tina Turner yatwaye ibihembo umunani bya Grammy Awards ndetse ashyirwa muri Rock 'n' Roll Hall of Fame mu 2021 nk'umuririmbyi ku giti cye, mbere yari yarayishyizwemo mu 1991 nk'itsinda rye na Ike.

    Abaririmbyi yabereye urugero muri muzika bakiri bato barimo abaje kuba ibyamamare nka Beyoncé, Janet Jackson, Janelle Monae na Rihanna.

    The post Tina Turner ufatwa nk'umwamikazi wa 'Rock and Roll' yitabye Imana appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/25/tina-turner-ufatwa-nkumwamikazi-wa-rock-and-roll-yitabye-imana/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=tina-turner-ufatwa-nkumwamikazi-wa-rock-and-roll-yitabye-imana

  • Urupfu rwe rwashenguye abarimo Joe Biden! Umunyabigwi muri muzika Tina (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umuririmbyi Tina Turner wari icyamamare muri muzika ya Rock and Roll wakunzwe kubera indirimbo zizwi cyane nka The Best na What's Love Got to Do With It, yapfuye ku myaka 83.

    Abantu benshi bakunze muzika ye ku isi barimo gutangaza akababaro kabo, Perezida Joe Biden wa Amerika yavuze ko Turner — umukobwa wavutse mu rugo rw'umuhinzi muri leta ya Tennessee, 'yahinduye muzika ya Amerika iteka ryose'

    Ibindi byamamare nka Mariah Carey, Diana Ross, Sir Elton John cyangwa Sir Mick Jagger batangaje agahinda batewe n'urupfu rw'uwo bise 'icyamamare', 'ishuti' cyangwa 'uw'ikirenga'.

    Mu myaka ya vuba aha, Tina Turner yagize ibibazo bitandukanye by'amagara birimo canseri, gucika k'udutsi tw'ubwonko hamwe n'ikibazo cy'impyiko.

    Yatangiye kwamamara mu myaka ya 1960 ubwo yaririmbanaga n'uwari umugabo we Ike Turner mu ndirimbo nka Proud Mary, River Deep, na Mountain High.

    Mu 1978 yatandukanye na Ike kubera ihohoterwa yamukorereraga maze ajya gushaka iterambere rye nk'umunyamuziki wikorana mu myaka ya 1980.

    Tina yaje guhimbwa 'Umwamikazi wa Rock n Roll', kubera imbaraga ze kuri scène/stage, ijwi rikomeye kandi ry'imbaraga ry'umwihariko.

    Urupfu rwe rwatangajwe kuri page ye ya Instagram. Aho bagize bati:

    'Muri muzika ye, yashimishije miliyoni z'abafana ku isi kandi aba ikitegererezo ku byamamare by'ejo hazaza.

    Uyu munsi dusezeye inshuti ikomeye idusigiye twese umurage ukomeye cyane; muzika ye.'
    Tina Turner yatwaye ibihembo umunani bya Grammy Awards ndetse ashyirwa muri Rock 'n' Roll Hall of Fame mu 2021 nk'umuririmbyi ku giti cye, mbere yari yarayishyizwemo mu 1991 nk'itsinda rye na Ike.

    Abaririmbyi yabereye urugero muri muzika bakiri bato barimo abaje kuba ibyamamare nka Beyoncé, Janet Jackson, Janelle Monae na Rihanna.

    ' Yarafite Ingufu karemano'

    Uwari ushinzwe ibikorwa bye mu gihe cy'imyaka 30, Roger Davies, mu itangazo yavuze ko 'Tina yari umwihariko n'urugero rw'ingufu karemano kubera imbaraga ze n'impano ye nini cyane'.

    Yagize ati: 'Kuva ku munsi wa mbere duhura mu 1980, yari yifitiye icyizere rwose mu gihe ari bacye bari bakimufitiye…Nzamukumbura cyane.'

    Abandi bantu batandukanye barimo icyamamare mu kumurika imideri Naomi Campbell, icyamamare muri basketball Magic Johnson, n'abaririmbyi nka Kelly Rowland, Ciara, Sir Mick Jagger, Sir Elton John bavuze ubuhangange bwa Turner n'agahinda batewe n'urupfu rwe.

    Tina Turner yari muntu ki?
    Yavukiye muri leta ya Tennessee muri Amerika mu rugo rw'abahinzi nyuma ajya kuba umuririmbyi ufasha muri band ya Ike wahise aba umugabo we yitwa The Kings of Rhythm.

    Vuba vuba yahise ajya mu b'imbere b'iyo band, ariko umugabo we yari amugeramiye kubera kumuhohotera.

    Uyu mugabo we niwe wahinduye izina rye ry'ababyeyi rya Anna Mae Bullock akamwita Tina Turner — icyemezo yafashe batacyumvikanyeho, urugero rw'uburyo yamugenzuraga.

    Mu gitabo cy'ibyo yaciyemo yanditse mu 2018 yise My Love Story, Tina yibuka ihungabana yaciyemo aho agereranya imibonano mpuzabitsina n'uyu wari umugabo we utakiriho no 'gufatwa ku ngufu'.

    Yaranditse ati: 'Yafataga izuru ryanjye nk'umufuka wo gukubita amakofe kenshi ku buryo nigeze kumva amaraso ashoka kugera mu ijosi ndimo kuririmba.'

    Nyuma yo guhunga Ike, Tina yagiye kubaka muzika ye bwite maze aba umwe mu bakomeye mu myaka ya za 80 na 90 kubera indirimbo ze zakunzwe cyane nka Let's Stay Together, Steamy Windows, Private Dancer, I Don't Wanna Fight na It Takes Two.

    Yabonye ibyishimo ku mugabo we wa kabiri, Umudage Erwin Bac w'umushoramari muri mizika batangiye gukundana mu myaka ya za 80 bagashyingiranwa mu 2013.

    Aba bombi biberaga mu Busuwisi kuva icyo gihe ndetse Turner yari yarafashe ubwenegihugu bw'iki gihugu. Mu 2017 Erwin yahaye Turner impyiko ye imwe nyuma y'uko bamusanganye ikibazo cyazo.

    Tina yahuye kandi n'ibyago ubwo yapfushaga umuhungu we mukuru Craif wiyahuye mu 2018. Se w'uyu muhungu ni Raymond Hill wahoze aririmbana na Turner muri band.

    Undi muhungu we, Ronnie, yabyaranye na Ike Turner, we yapfuye mu 2022. Afite abandi bahungu babiri yakiriye, Ike Jr na Michael, abahungu Ike yabyaye mbere ku bandi bagore.

    Mu kiganiro yagiranye na Magazine yitwa Marie Claire South Africa mu 2018, Turner yagize ati: 'Abantu bibaza ko ubuzima bwanjye bwabaye ubukomeye, ariko nyamara ni urugendo rwiza cyane. Uko usaza niko ugenda ubona ko atari uko byagenze.'

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/urupfu-rwe-rwashenguye-abarimo-joe-biden-umunyabigwi-muri-muzika-tina-turner