Tag: Ubuzima

  • Akamaro k’imibonano mpuzabitsina mu buzima

    Ubushakashatsi bugaragaza ko kwifata bitabangamira ubuzima bw’umuntu, ariko gukora imibonano mpuzabitsina ku bashakanye bifitiye umubiri wa muntu inyugu nyinshi cyane. Mu ngingo z’abahanga zakozwe zerekanye ko gukora imibonano mpuzabitsina n’iyo byaba ku rugero ruke mu cyumweru, hari akamaro bigirira umubiri.

    Nk’uko tubitangarizwa kandi na forbes.com, imwe muri iyo mimaro ni iyi ikurikira:

    1.Kongera ubushobozi bwo guhumurirwa

    Nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina, umubiri urekura umusemburo witwa “Prolactin”. Uyu musemburo utuma uturemangingo two mu bwonko dutuma hiyongera ibice bihererye mu bwonko bishinzwe impumuro.

    2. Kugabanya indwara y’umutima

    Mu bushakashatsi bwakozwe muri Kaminuza ya Queens (Queens University) y’i Belfast, ku bijyanye n’umutima, basanze gukora imibonano mpuzabitsina inshuro eshatu cyangwa nyinshi mu cyumweru bigabanya ibyago byo guhura n’indwara y’umutima.

    3. Kugabanya ibiro

    Buriya ngo gukora imibonano mpuzabitsina na byo ntaho bitaniye no gukora imyitozo ngororamubiri, kuko iyo umuntu arangije rimwe gusa; ibingana no kwiruka mu gihe cy’ iminota 15 kuri Treadmill (igikoresho cya gymnastic umuntu yirukaho atava aho ari).

    4. Kugabanya kwiheba

    Inyigo yakozwe mu mwaka wa 2002, ku bakobwa 233; aba bakobwa baryamanye na bagenzi babo b’abahungu bamwe bambaye udukingirizo abandi batatwambaye. Ku bakobwa bahuye n’abahungu batambaye udukingirizo, basanze ikibazo cyo kwiheba ari gike ugereranyije na bagenzi babo bahuye n’abahungu bambaye udukingirizo. Ibi biterwa n’ umusemburo wa “prostaglandin” uba mu masohoro, ukinjirira mu mukobwa biciye mu myanya ndangagitsina ye. Uyu musemburo ugabanya kwiheba.

    5. Kugabanya ububabare

    Nyuma y’ibyishimo byinshi bibonwa nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina hari umusemburo urekurwa witwa “Ocytocin” ku rugero rukubye inshuro Eshanu ku rwari rusanzwe ruriho. Uyu musemburo na wo utuma harekurwa “endorphins”, ariyo ikuraho ibijyanye n’ububabare; nk’umutwe ukabije. Ku bagore ho hanarekurwa umusemburo, “estrogen” ufite ubushobozi bwo kugabanya uburibwe bubanziriza igihe cy’imihango ku bantu b’igitsina gore.

    6. Kugabanya ibyago byo kurwara ibicurane na Giripe

    Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Wilkes (Wilkes University) yo muri Pennsylvania buvuga ko gukora imibonano mpuzabitsina inshuro imwe kugera kuri ebyiri mu cyumweru byongera 30% urugero rwa “immunoglobin A”, ishinzwe kurinda umubiri.

    7. Gukora neza k’uruhago rw’inkari

    Imibonano mpuzabitsina kandi ituma Uruhago rw’inkari rugira ubushobozi bwo gukora neza.

    Click here for more…
    from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!

  • Perezida Kagame yagaragaje ko hakenewe ubufatanye mu guhangana n’ingaruka za COVID19

    Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Kamena 2020, ubwo yari yitabiriye Inama ya Mbere Idasanzwe y’Umuryango uhuza ibihugu bya Afurika, Karayibe, n’ibya Pasifika ‘OACPS’.

    Iyi nama yari iyobowe na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga [Video Conference], yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma babarizwa muri uyu muryango wa OACPS.

    Umukuru w’igihugu yavuze ko ubufatanye aribwo bw’ibanze mu guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID19.

    Yavuze ko “Icyorezo cya Coronavuris kimaze gutwara ubuzima bw’abantu benshi ndetse n’ibikorwa by’ubukungu byarahangirikiye. Biracyagoranye uyu munsi kuvuga ngo ibi bihe bikomeye turimo bizarangira ryari.

    “Hakenewe kandi imbaraga kugira ngo haboneke ubushobozi bwo kubona ibisubizo kuri byinshi mu bihugu bigize uyu muryango wacu.”

    Perezida Kagame yavuze ko ibigo bishinzwe guhangana n’indwara z’ibyorezo muri Afurika bikomeje kugira uruhare mu kubaka ubushobozi bwo gupima abakekwaho iki cyorezo kuri uyu mugabane.

    Avuga kandi ko ibihugu bya Afurika bisabwa gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba z’ubwirinzi no gukumira icyorezo ariko hakabaho ubufatanye.

    Perezida Kagame yavuze kandi ko Uburayi buzakomeza kuba umufatanyabikorwa w’ingenzi kuri uyu muryango wa ACP, nk’uko nawo usanzwe ari umufatanyabikorwa w’ingenzi ku mugabane w’Uburayi.

    Yagize ati “Ingaruka za COVD19 zizamara igihe kirekire nyuma yo gutsinda iyi virusi n’urugendo rwo kongera kwiyubaka ruzaba rurerure.”

    Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, yo ku wa Kabiri tariki 2 Kamena 2020, yagaragazaga ko Isi yapfushije abandi bantu ibihumbi 4900 umunsi umwe, abandi barenga ibihumbi 78 barandura.

    Ku mugabane wa Afurika wose hamaze kugaragara abantu 159 838 banduye Coronavirus, abamaze gupfa ni 4 520 naho abakize ni 68 985 .

    Afurika y’Epfo iri imbere mu kugira abafite ubwandu benshi kuko ari 35 812, abamaze gupfa ni 755, ikurikirwa na Misiri ubu ifite abamaze gupfa benshi kuri uyu mugabane kuko bageze kuri 1 052 naho abamaze kwandura ni 27 536.

    Muri Afurika y’Iburasirazuba, Kenya ni cyo gihugu cyugarijwe cyane kuko hamaze kwandura abantu 2 093, hapfuye 71.

    U Rwanda rufite abanduye 384, hamaze gupfa abantu babiri ariko hamaze gukira abandi 269; muri Uganda hari abanduye 489, Tanzania ifite abanduye 509 hamaze gupfa 21, mu Burundi handuye abantu 63 hapfa umwe naho muri Sudani y’Epfo hamaze kwandura abantu 994, hamaze gupfa 10.
    Inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma z’ibihugu bya OACPS yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bitabiriye inama ya OACPS

    Click here for more…
    from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!

  • Abantu bashya barwaye Coronavirus babonetse i Rusizi barimo umumotari nibo bateje ikibazo

    Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yatangarije RBA ko impamvu hafashwe icyemezo cyo kudasububukura ingendo z’abamotari n’izihuza Intara n’Umujyi wa Kigali, byatewe no kuba hari ubwandu bushya bwagaragaye mu Karere ka Rusizi, aho hagaragaye abantu 5. Minisitiri Ngamije yavuze ko gusubukura ingendo bitari gukorwa hatabanje gusesengura neza kugira ngo harebwe ingamba zafatwa zatuma abantu batakwandura.

    Mu bantu batanu bagaragaye mu karere ka Rusizi harimo umumotari watwaraga ibicuruzwa muri ako karere, naho abandi bane bagaragaye ni abasanzwe batwara imodoka zikora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bagana i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

    Minisitiri Ngamije yavuze kandi ko abantu badakwiye kugira impungenge kuko inzego z’ubuzima zikomeje gukora ibishoboka byose, gusa abantu bose bakumva ko icyorezo kigihari mu gihugu ndetse no mu bihugu duturanye. Asaba ko bakomeza kwirinda mu buryo bushoboka bwose.

    Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Shyaka Anastase avuga ko atari ubwa mbere agace runaka kaba kagaragayemo abanduye, hagakorwa ibishoboka ngo bashakishwe. Avuga ko abantu bakwiye kubahiriza amabwiriza yashyizweho bakirinda gukora ingendo zitemewe.

    Mnisitiri Shyaka yavuze ko mu karere ka Rusizi by’umwihariko hagiye gushyirwa imbaraga mu kugabanya urujya n’uruza ruva cyangwa rujya muri aka karere kugira ngo hasuzumwe uko icyorezo gihagaze. Avuga kandi ko ingamba zo kwirinda zitareba aka karere gusa, ahubwo bireba igihugu cyose

    Click here for more…
    from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!

  • Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yiga ku ngamba zo kurwanya COVID19 –Amafoto

    Inama y’Abaminisitiri yabereye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Kamena 2020, nk’uko byari biherutse gutangazwa n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard mu mpera z’icyumweru gishize.

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko “Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri igamije gusesengura ingamba zafashwe mu kurwanya ikwirakwira rya COVID19 no kuganira ku bihe biri imbere mu kurwanya iyi virusi.

    Mu byari biteganyijwe gusuzumwa muri iyi nama harimo kureba niba hasubukurwa ingendo zihuza Intara n’Umujyi wa Kigali ndetse na moto zitwara abagenzi.

    Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 18 Gicurasi 2020, yari yemeje ko ingendo zihuza intara n’Umujyi wa Kigali zongera gusubukurwa ku wa 1 Kamena ndetse ko ari nawo munsi moto zitwara abantu zagombaga kwemererwa kongera gukora.

    Gusa ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 31 Gicurasi 2020, itangazo ryo mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ryaje rivuga ko ibi byose bikubujijwe harategerezwa ibizava mu nama yo kuri uyu wa Kabiri.

    Iri tangazo ryavugaga ko impamvu ingendo zitahise zifungurwa tariki 1 Kamena nk’uko byari byaratangajwe ari uko hakozwe isesengura hagamijwe gukomeza kurinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID19 giterwa na Coronavirus, ingendo zihuza Intara n’Umujyi wa Kigali ndetse na moto zitwara abagenzi bagasanga bigomba kuba bifunzwe.

    Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yatangarije RBA ko impamvu hafashwe icyemezo cyo kudasububukura ingendo z’abamotari n’izihuza Intara n’Umujyi wa Kigali, byatewe no kuba hari ubwandu bushya bwagaragaye mu Karere ka Rusizi, aho hagaragaye abantu 5.

    Minisitiri Ngamije yavuze ko gusubukura ingendo bitari gukorwa hatabanje gusesengura neza kugira ngo harebwe ingamba zafatwa zatuma abantu batakwandura.

    source https://webrwanda.com/Perezida_Kagame_yayoboye_Inama_y’Abaminisitiri_yiga_ku_ngamba_zo_kurwanya_COVID19_–Amafoto_1591218532543339.html