Tag: Ubuzima

  • Dore amwe mu magambo umugore akwiye kwibwira buri munsi bikamwongerera icyizere cy'ubuzima #rwanda #RwOT

    1.Ndi mwiza

    Abagore benshi bakunze kwigirira icyizere gicye kandi nyamara ntabwo biba ari byiza,usanga abagore benshi ari beza ariko batabyemera ahubwo bakifata ukundi,ukuri ni ,niba utizera ko uri mwiza,buri umwe wese uzakubona nawe azagufata nk'umugore mubi,ni byiza ko ukunda kwibwira ko uri mwiza kuko bizagufasha kwisobanukirwa ndetse n'abakubona bakakuboonamo bwa bwiza wiyaturiraho buri munsi.

    2.Ngira ibanga

    Buri mugore wese yarakwiye kuba gutya ,niba ubona ko uri wa muntu abagabo bakunda kwishimira ndetse no kuganira nawe,ufite kuba ugira ibanga,nta ariko cyangwa niba,woe ba ubwoko bw'umugore ugira ibanga bityo buri mugabo wese azaguha agaciro ndetse yifuze no kubana nawe ubuzima bwose.

    3.Ntabwo ndi umucakara w'imibonano mpuzabitsina

    Abagore benshi bakunze gukoreshwa mu gukora imibonano mpuzabitsina gusa kuruta ko bagirana undi mubano,niba wiha agaciro ndetse ukagaha n'umubiri wawe ntihakagire umugabo ugukoresha kugira ngo yikemurire ikibazo cye cyo gukora imibonano mpuzabitsina,bityo jya ugerageza buri gitondo uko ubyutse maze wumve ko utari igikoresho gikoreshwa mu gusimisha abandi bihabanye n'amahitamo yawe cyangwa se amarangamutima yawe.

    4.Ndi mwiza mo imbere

    Rimwe na rimwe ubwiza dushobora kubona ntabwo buhagije ushobora kugira isura nziza cyane,ariko mu gihe udafite imico myiza cyangwa umutima mwiza ntabwo uzakundwa n'abantu benshi nkuko wabitekerezaga,bityo kuba mwiza imbere ni iby'ingenzi.

    5.Ndatangaje

    Niba utangaje nyine uratangaje;kandi niba udatangaje nyine ntutangaje,hari uburyo bubili,byuka buri gitondo maze ubanze witekerezeho maze urebe niba utangaje koko,ubundi kubwira umuntu ko atangaje uba umubwiye ngo uri uwo kwishimirwa.

    6.Ndikunda

    Nta kibi cyuko ngo wikunda,niba utikunda bizaba bikomeye ko hagira undi ugukunda,banza wifate wowe ubwawe uko ushaka ko abandi bagufata,ntabwo nkubujije gukunda abandi ariko nawe ntiwiyibagirwe.

    7.Ndi umugore w'umunyembaraga

    Igihe kinini,abagore bizera ko bakenera umuntu wo kubashyira ku murongo kuko bo bumva ko nta bushobozi cyangwa ubumenyi buhagije bwo kugira icyo bikorera mu buryo bwabo;nawe uri umuntu nkundi,naho umuntu uza mu buzima bwawe ni inyongera,ba umugore w'umunyembaraga kandi ufite ukwigenga ndetse ushobora kugira icyo yigezaho uko byamera kose.

    8.Ndiyizera

    Abagore benshi ntabwo bakunze kwiha icyizere,icyizere kirakenewe mu buzima,wituma ubwoba buganza icyizere muri wowe,umugore urangwa n'icyizere,ni we utera imbere,bityo umva ko icyo ugiye gukora aricyo kandi niyo cyapfa ariko gipfe wagerageje.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/dore-amwe-mu-magambo-umugore-akwiye-kwibwira-buri-munsi-bikamwongerera-icyizere

  • RDC: Umusozi wagwiriye abaturage 19 bahasiga ubuzima #rwanda #RwOT

    Abayobozi b'inzego z'ibanze mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo babyutse batangaza ko abatu 19 aribo bishwe n'inkangu yatewe n'imvura nyinshi yibasiye icyo gice ku cyumweru tariki ya 2 Mata 2023.

    Umwe mu bayobozi bo mu mudugudu wa Bulwa mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru yavuze ko abapfuye bashobora gukomeza kwiyongera.

    Yavuze ko umwe mu muryango ugizwe n'umugore n'abana babiri bariho bafura imyenda mu mugezi wo kuri uwo musozi waridutse baburiwe irengero,ariko bakeka ko bagwiriwe n'icukiro ry'itaka ryabitwikiriye hejuru bagahitamo kubarekeramo nk'uburyo bwo kubashyingura byoroshye.

    Biteganijwe ko ibikorwa byo gukomeza gushakisha abahitanywe iyo nkangu bisubukurwa kuri uyu wambere kugirango hamenyekane umubare nyawo w'abayiguyemo no kubashyingura mu cyubahiro.

    Aka karere kamaze amezi gahura n'imvura ikabije yatumye gakomeza kwibasirwa n'imyuzure.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/rdc-umusozi-wagwiriye-abaturage-19-bahasiga-ubuzima

  • Musanze: Umukecuru yapfuye nyuma y’isaha umug… – #rwanda #RwOT

    Umukecuru witwa Ayinkamiiye  Eupharasie ufite imyaka 76 utuye mu kagari ka Rwimbogo, umurenge wa Musanze mu karere ka Musanze, yaraye yitabye Imana ku mugoroba wo ku cyumweru nyuma yo kumva inkuru y’urupfu rw’umugabo we rwabaye narwo kuri uwo mugoroba.

    Ayinkamiye Eupharasie, yapfuye hashize isaha imwe umugabo we witwa Kaberuka Dismas apfiriye mu bitaro bya Ruhengeli. Uwo musaza Kaberuka Dismas wari ufite imyaka 79, yapfuye mu masaha ya saa kumi n’ebyiri ku mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 2 Mata 2023.

    Uwo mukecuru amaze kumenya urupfu rw’umugabo we, yahise yitura hasi arapfa nk’uko byemezwa n’abaturanyi babo.

    Amakuru y’urupfu rwa Ayinkamiye Eupharasie na Kaberuka Dismas yemejwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Musanze bari batuyemo.

    Mu kiganiro Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Musanze, Twagirimana Edouard, yagiranye na InyaRwanda.com, yavuze umuyobozi bukomeje kuba hafi y’umuryango wagize ibyago ndetse bawufasha gushyingura ba Nyakwigendera.

    Ati”Ni byo bapfuye kandi umusaza yapfiriye mu bitaro bya Ruhengeli azize uburwayi busanzwe. Umukecuru nawe yahise apfa amaze kumenya inkuru y’urupfu rw’umugabo we. Icyo ubuyobozi bwakoze ni uko twegereye abagize ibyago turabahumuriza ndetse turabafasha babashe kubashyingura.”

    IMANA IBAKIRE MU BAYO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127722/musanze-umukecuru-yapfuye-nyuma-yisaha-umugabo-we-apfuye-127722.html

  • Karongi:Umurambo w'umugabo watemaguwe wabonetse mu murima w'ibishyimbo #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri,tariki 28 Werurwe,mu murenge wa Rubengera,akagali ka Bubazi ni bwo abaturage bo mu mudugudu wa Kavumu babonye umurambo w'umugabo batamenye imyirondoro ye wasanzwe mu murima w'ibishyimbo.

    N'umugabo uri mu kigero cy'imyaka 35 watemaguye mu mavi no mu mutwe , iruhande rwe hari umutarimba n'agafuka.

    Abaturage bakeka ko ari igisambo kibye bakacyicakuko hari amakuru yatanzwe n'abaturage ko hafi aho ko hari inzu yacukuwe ibisambo biyinjiramo,bagakeka ko ba nyirayo aribo bagicakiye bakihanira.

    inzego zitandukanye zirimo iz'umutekano,Umunyamabanga nshingwabikorwa w' Akarere ka Karongi ndetse na RIB baganirije abaturage bari bahuruye

    Karangwa James,Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akarere ka Karongi yasabye abaturage gutangira amakuru ku gihe no kutihanira kandi bagakaza amarondo.

    Biravugwa ko muri uyu mudugudu hashize amezi abiri nta rondo rikorwa.

    Mu karere ka Karongi hari ikibazo cy'ubujura bukabije ndetse abaturage bababazwa no kubona abakora ubujura bafatwa bagahita barekurwa.

    Ntibarya indimi,bavuga ko uwo bazajya bafata batazajya bamujyana kuri RIB bazajya bamwihanira kuko kumujyana kuri RIB ntacyo bitanga.

    Mukarutesi Vestine,Umuyobozi w'akarere ka Karongi aganira na Umuryango.rw,yagize ati,” mu nteko z'abaturage turabivuga tugasaba abaturage ko mu gihe babonye umuntu batazi mu mudugudu bagomba kugira amakenga ikayi y'umudugudu ikongera igakora ,ikindi ni ugukaza amarondo, buri muntu agomba kugira uruhare.Buri wese akaba ijisho rya mugenzi we.”

    Ubwo twakoraga iyi nkuru ,umurambo wa nyakwigendera wari ukiri aho yiciwe ariko abashinzwe kumugeza ku bitaro bya Kibuye bahageze. Ntawe uukekwa urafatwa haracyakorwa iperereza.




    Sylvain Ngoboka
    Umuryango.rw

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/karongi-umurambo-w-umugabo-watemaguwe-wabonetse-mu-murima-w-ibishyimbo

  • Menya ibintu 3 wakorera umwana wawe umubiri we ukagira ubudahangarwa budasanzwe #rwanda #RwOT

    Ku babyeyi bamwe, usanga umwana ahora ku miti, ku bandi bagahitamo kuba baretse kubajyana mu mashuri; kugira ngo badahura n'abandi, bityo bakabanduza.

    Umwana aza ku isi, ubwirinzi bwe budakomeye kandi kubera nta mikorobe aba yari yagahura nazo, izibashije kumwibasira akenshi ziramunesha. Kugeza igihe urwungano rw'ubwirinzi bwe ruzakomerera.

    Inkuru nziza tugufitiye, ni uko hari ibyo wakora bikongera ubudahangarwa bw'umubiri w'umwana wawe.

    Imirire ye

    Uburyo bwa mbere bwagufasha kongera ubudahangarwa bw'umubiri w'umwana ni ukwita cyane kubyo umugaburira.

    Konsa umwana ibere ryonyine, byibuze amezi 6 ya mbere bimufasha kugira ubudahangarwa bukomeye. Mu gihe atangiye kubona ifashabere, ni ngombwa kumuha amata n'impeke zongewemo ibindi akenera (fortified cereals).

    Ku mwana urengeje amezi 6, ushobora kumutangiza imbuto n'izindi mboga zoroshye, bikaba byamufasha kubona vitamin n'imyunyungugu umubiri wakenera mu kubaka ubudahangarwa bukomeye.

    Yawurute (yogurt) ni ingenzi cyane ku mwana kuko ifasha kongera ubudahangarwa bwe. Ibonekamo bagiteri nziza zafasha urwungano ngogozi gukora neza no kongera ubudahangarwa. Ushobora no kuyongeramo imbuto (inkeri, umuneke, umwembe,..); kugira ngo umwongerere vitamin n'imyunyungugu.

    Ongera igihe umwana amara ku zuba

    Imirasire y'izuba (rya mu gitondo mbere ya saa yine cg nyuma ya saa kumi) ribonekamo vitamin D, umwana akeneye kugira ngo abashe kwinjiza calcium nkenerwa mu mubiri, ari nako ubwirinzi bw'umubiri we bwiyongera.

    Mu gihe umwana adashobora kujya hanze, cg se ari igihe kirekire cy'imvura ni ngombwa ko wabiganiriza umuganga akagufasha kumuha inyongera za vitamin D.

    Kwita cyane ku gihe aryama

    Uretse no ku mwana muto, ubushakashatsi bwagaragaje ko kuryama igihe gito, byongera ibyago byo kwibasirwa n'indwara zikomeye mu bantu bakuru; kuko bigabanya abasirikare b'umubiri.

    Birumvikana ko ku bana bato bakenera kuryama igihe gihagije, kugira ngo abasirikare b'umubiri bagume ku rugero rukwiye.

    Umwana akenera kuryama igihe kingana gute?

    Ku mpinja byibuze amasaha 18

    Ku bari hagati y'imyaka 2-4 byibuze amasaha 12-13

    Abatangiye kwiga 5-8 byibuze amasaha 10.

    Mu gihe ubona umwana wawe adakunda kuryama ku manywa ni byiza ko wamuryamisha kare mu ijoro.

    Dusoza

    Nk'umubyeyi, ni inshingano zawe guha umwana wawe intungamubiri zikwiriye zamufasha gukura neza kandi adahuye n'uburwayi uko bishoboka.

    Guha urwungano rw'ubwirinzi bw'umwana ingufu bizakurinda guhora uhangayitse no guhora kwa muganga buri uko akoroye cg afite ibicurane.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/menya-ibintu-3-wakorera-umwana-wawe-umubiri-we-ukagira-ubudahangarwa-budasanzwe

  • Kabuga ntakwiye kuba mu rukiko kuko ntacyo yibuka- Inzobere mu buzima bwo mu mutwe #rwanda #RwOT

    Inzobere iri mu bakurikiranye ubuzima bwo mu mutwe bwa Kabuga Félicien, ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Gillian Mezey, yavuze ko atagakwiye kuba mu rukiko kubera ko afite ibibazo byo mu mutwe ku buryo ntacyo yibuka.

    Ibi Professor Gillian Mezey uri mu bahawe akazi n'urukiko mpuzamahanga mbanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ko gukora isuzuma rigamije kureba uko ubuzima bwa Kabuga buhagaze, yabigarutseho kuri uyu wa Kane.

    Iyi nzobere yavuze ko ubwonko bwa Kabuga bwamaze kononekara ku kuba yagira ubushobozi bwo kumva ibimenyetso bitangwa muri uru rubanza rwe cyangwa kurugiramo uruhare, ngo yisobanure nk'uko ikinyamakuru igihe cyabyanditse.

    Yavuze ko bigoye kuba Kabuga yasubiza ibibazo bijyanye n'ibyo umubajije kuko na n'ubu hari aho usanga atemera ko afunzwe byemewe n'amategeko bityo ko bitoroshye kugirana ikiganiro nawe.

    Ati 'Uramutse umubajije wenda ushaka kurya umuneke cyangwa urundi rubuto ku masaha yo kurya yagusubiza ariko ibibazo bikomeye bigoranye kuba yabigusubiza.'

    Yavuze ko nubwo urukiko rwakoresha abanyamategeko babizobereyemo byagorana kugira ngo Kabuga atange amakuru ashobora gushingirwaho kubera ubushobozi bw'ubwonko bwe.

    Yabajijwe niba Kabuga ashobora kuburanishwa adahari, avuga ko afite uburenganzira bwo kuba yakurikirana urubanza rwe. Yavuze ko yahabwa amahitamo yo kujya akurikirana urubanza cyangwa kutarukurikirana.

    Uyu muhanga yavuze ko nubwo Kabuga akurikiranye iburanisha ariko 'ntashobora kuba yasubiza ibyavugiwe mu rukiko nyuma y'iburanisha.'

    Umucamanza Ian Bonomy yabajije muganga ko abibona mu gihe Kabuga yaba yemeye gukurikirana iburanisha, avuga ko aramutse abyemeye byasaba ko urukiko kuzajya rumwemerera gukurikirana abishatse, yananirwa akagenda.

    Yagaragaje ko mu gihe iburanisha ryakomeza, hakwitabwa ku buhamya bw'ibyabaye gusa ariko ntabigiremo uruhare, nko kwisobanura, kubazwa n'ibindi.

    Yavuze ko ashobora gukurikirana urubanza ariko gutanga ibitekerezo ku byavuzwe bigoranye ko Kabuga abikora, ajya inama ko iburanisha ryakomeza rireba ibyabaye gusa ariko ntabigiremo uruhare.

    Yavuze kandi ko Kabuga kuri ubu hari igihe atemera ko afunzwe nubwo ngo yigeze asubiza ko ibyaha akurikiranyweho atabikoze ahubwo ko abantu bose bamubeshyera.

    Uyu mugore kandi yagaragaje ko Kabuga afite ibibazo bijyanye no kuba adashobora gusoma, kuba ananirwa vuba, agira uburakari, kuba asa naho atazi aho ari ndetse no guteshaguzwa mu byo avuga.

    Yavuze ko ibijyanye no guteshaguzwa bibaho mu gihe umuntu ageze mu zabukuru. Imikorere ishobora kugaruka mbere y'uko umuntu agira ubwo burwayi ariko uko indwara igenda yiyongera kurushaho, biragoye ko umuntu asubira ubuzima uko yari ameze.

    Ubuhamya bwatanzwe na Gillian Mezey, bukurikira ubwa Professor Kennedy wagaragaje impungenge ku bushobozi bwa Kabuga bwo gusoma no kwandika ubwo yabazwaga niba hadashobora kwifashisha ubundi buryo.

    Uyu mugabo nawe yagaragaje ko Kabuga afite ikibazo gikomeye cyo kwibagirwa ndetse no kugira intege nke.

    Professor Gillian Mezey yagaragaje ko hari igihe Kabuga yishisha abantu ku buryo agira gushidikanya mu gihe abantu baganira.

    Yavuze ko ngo Kabuga yigeze kubwira abakozi be ko bamuhaye umuneke uroze bituma acika intege cyane.

    Ati 'Ikintu cyo kwikanga ko yagirirwa nabi si ibintu byo gushingirwaho ko ari uburwayi asobanura ko iyo umuntu akura agenda agira ubushobozi buke bw'ubwonko kandi nabyo bishobora kuzamo.'

    Umucamanza yibukije umuganga ko mu gihe urukiko rwazongera kumugenera umwanya nubwo bitaba ngombwa ko ajya mu cyumba cy'iburanisha, agomba kuboneka no gutanga amakuru rumukeneyeho.

    Kabuga w'imyaka 90 yari akurikiye ibisobanuro byatanzwe n'iyi nzobere aho afungiye kuri gereza ariko ntiyigeze ahabwa umwanya ngo agire icyo avuga.

    Iburanisha rizakomeza ku wa Gatatu tariki ya 29 Werurwe 2023 humvwa ubuhamya bw'indi nzobere Professor Patrick Eras.

    Kabuga afatwa nk'umuterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Aregwa ibyaha bya jenoside, guhamagarira abantu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame, gukora jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, itoteza rishingiye ku mpamvu za politike, itsembatsemba, n'ubuhotozi nk'ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu Rwanda mu 1994.

    The post <strong>Kabuga ntakwiye kuba mu rukiko kuko ntacyo yibuka- Inzobere mu buzima bwo mu mutwe</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/23/kabuga-ntakwiye-kuba-mu-rukiko-kuko-ntacyo-yibuka-inzobere-mu-buzima-bwo-mu-mutwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kabuga-ntakwiye-kuba-mu-rukiko-kuko-ntacyo-yibuka-inzobere-mu-buzima-bwo-mu-mutwe

  • Nyuma y'impanuka ikomeye! Mama Nick agiye kubagwa #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa firime MuKamanzi Beatha uzwi nka Mama Nick muri firime y'uruhererekane ya City Maid ica kuri televiziyo y'U Rwanda nyuma yo gukora impanuka akagongwa n'igare agiye gukorerwa operasiyo.

    Mu kiganiro yagiranye na MIE EMPIRE dukesha aya aya makuru , Mama Nick yavuze ko agiye kubagwa ukuguru nk'uko yabisabwe n'abaganga bari kumwitaho, yavuze ko n'ubwo bitoroshye ariko yizeye ko bizatinda bikagenda neza n'ubwo atorohewe, n'uburibwe ari kunyuramo.

    Uyu mubyeyi ukunzwe cyane muri cinema nyarwanda bivugwa ko yakoze impanuka ari hafi yiwe murugo I Nyamirambo ku ya 17 Werurwe agonzwe n'igare nyuma akaza guhita ajyanwa kwa muganga.

    Ubusanzwe uyu mubyeyi yamenyekanye muri filime zitandukanye nka Gica, Intare y'Ingore, Giramata n'izindi nyinshi zirimo na filime y'uruhererekane ya City Maid aho akina ari Maman wa Nick na Diane. Ubusanzwe yitwa Beathe Mukakamanzi ni umubyeyi ndetse aranuzukuruje. Ahamya ko filime yatunga umuntu rwose ku bakuze n'abato akabashishikariza kurushaho kudacika intege no kuzamura uwo mwuga, ugatera imbere ukamamara.

    Mu mwaka wa 2020 Mama Nick yahawe igihembo cy'umukinnyi wa filime uhiga abandi mu bagore 'Best Actress people Choice' muri Rwanda international Movie Awards People's mu birori byabereye muri Kigali Convention center . Iki gihembo yatsindiye kiri kurwego mpuzamahanga dore ko ibyo bihemboo byari byitiriwe n'abafite aho bahuriye na Cinema bo muri Kenya Uganda ndetse n'u Burundi. Icyo sinacyo gusa ahubwo anafite ikindi gihembo yahawe muri Isango Star nk'umukinnyikazi mwiza wa firime mu gihugu(Best Actress 2020).

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/nyuma-y-impanuka-ikomeye-mama-nick-agiye-kubagwa

  • Menya akamaro k'amakara ku buzima bwa muntu #rwanda #RwOT

    1.Amakara asukura urwungano ngogozi

    Gukoresha amakara kuko abasha gusohora imyanda ndetse n'uburozi mu mubiri bishobora guteza umunaniro, kwishimagura n'ibindi atuma kandi umubiri urushaho kugira ubushobozi bwo kwirinda no kurwanya indwara, bigabanya uburibwe mu ihuriro ry'ingingo (articulation) kandi amakara yongera imbaraga mu mubiri n'ubushobozi bwo gutekereza.

    Muri iyi minsi abantu bahangayikishijwe n'ifumbire zikoreshwa mu buhinzi ariko ubaye wifitiye amakara nta mpamvu yo guhangayika kuko amakara avana imyanda n'uburozi bwose mu mubiri.

    2.Amakara atuma uruhu rumererwa neza

    Ku bijyanye no gufata neza uruhu amakara yifashishwa mu gukiza uburibwe bwo ku ruhu wenda inzoka yakuriye cyangwa inzuki, ufata ifu y'amakara ukayivanga n'amavuta ya coco hanyuma ugakuba aho ubabara bihita bishira.

    3.Amakara arinda umwijima n'impyiko gusaza

    Uburyo bwiza bwo kurinda umwijima ndetse n'impyiko ni ukunywa amakara kuko bituma cellules zigize umwijima n' impyiko bidasaza. Mu byukuri amakara afasha inzungano nyinshi mu mubiri w'umuntu guhorana ubuzima buzira umuze.

    4.Amakara akesha amenyo agahinduka umweru

    Mu gihe ufite amenyo asa nabi ufata ifu y'amakara ukayishyira ku buroso hanyuma ugakuba wibanda ku hari ikibazo cyangwa se mu gihe ufite impumuro mbi mu kanwa amakara yagufasha ugasigara uguwe neza.

    5.Amakara avura ibisebe n'imvune

    Birashoboka ko umuntu yagira igikomere kikanga gukira kubera infection bikagera aho abaganga bafata umwanzuro wo guca icyo gice kugirango kitanduza umubiri wose. Aha icyo ukora ni ugufata ifu y'amakara ukayishyira ku gikomere bituma gikira vuba.

    6.Amakara avura diyare

    Amakara ni umuti wayagereranya na antibiotic, iyo uyanyweye bituma ya mivurungano yari iri mu mubiri ishira hanyuma umuntu agasubirana ubuzima busanzwe. Si ibyo gusa ahubwo amakara avura constipation.

    Amakara avura umutwe: iyo wumva utameze neza ufata ifu y'amakara ukavanga n'amazi macye hanyuma ukanywa ugenda umerewa neza.

    Amakara arwanya impumuro mbi mu nkweto, mu cyumba , mu byuma bikonjesha n'ibindi ufata ifu y'amakara ukayikoresha bikagarura umwuka mwiza.

    Amakara arwanya ubukana bw'inzoga mu mubiri: mu gihe umuntu yanyweye inzoga nyinshi icyo yakora ngo zimushiremo ni ugufata amakara akayasya hanyuma akavanga n'amazi bikaba nk'kivuge hanyuma ukanywa bituma alcohol igushiramo.

    Birakwiye gukoresha amakara kuko adufasha kwirinda ingaruka mbi zatugeraho ndetse akura imyanda n'uburozi mu mubiri bigatuma tubaho twishimye.

    Amakara akoreshwa mu buryo butandukanye yaba ifu cyangwa adaseye icyakora icyo dukwiye kwitondera ku Bantu bayakoresha bayanywa ni ukugira amakenga kuko atera umwuma (deshydratation) biba byiza kunywa amazi menshi bityo bigatuma uburozi buri mu mubiri bubasha gusohoka

    7.Amakara asukura urwungano ngogozi

    Gukoresha amakara kuko abasha gusohora imyanda ndetse n'uburozi mu mubiri bishobora guteza umunaniro, kwishimagura n'ibindi atuma kandi umubiri urushaho kugira ubushobozi bwo kwirinda no kurwanya indwara, bigabanya uburibwe mu ihuriro ry'ingingo (articulation) kandi amakara yongera imbaraga mu mubiri n'ubushobozi bwo gutekereza.

    Muri iyi minsi abantu bahangayikishijwe n'ifumbire zikoreshwa mu buhinzi ariko ubaye wifitiye amakara nta mpamvu yo guhangayika kuko amakara avana imyanda n'uburozi bwose mu mubiri.

    8.Amakara atuma uruhu rumererwa neza

    Ku bijyanye no gufata neza uruhu amakara yifashishwa mu gukiza uburibwe bwo ku ruhu wenda inzoka yakuriye cyangwa inzuki, ufata ifu y'amakara ukayivanga n'amavuta ya coco hanyuma ugakuba aho ubabara bihita bishira.

    9.Amakara arinda umwijima n'impyiko gusaza.

    Uburyo bwiza bwo kurinda umwijima ndetse n'impyiko ni ukunywa amakara kuko bituma cellules zigize umwijima n' impyiko bidasaza. Mu byukuri amakara afasha inzungano nyinshi mu mubiri w'umuntu guhorana ubuzima buzira umuze.

    10.Amakara akesha amenyo agahinduka umweru

    Mu gihe ufite amenyo asa nabi ufata ifu y'amakara ukayishyira ku buroso hanyuma ugakuba wibanda ku hari ikibazo cyangwa se mu gihe ufite impumuro mbi mu kanwa amakara yagufasha ugasigara uguwe neza.

    11.Amakara avura ibisebe n'imvune

    Birashoboka ko umuntu yagira igikomere kikanga gukira kubera infection bikagera aho abaganga bafata umwanzuro wo guca icyo gice kugirango kitanduza umubiri wose. Aha icyo ukora ni ugufata ifu y'amakara ukayishyira ku gikomere bituma gikira vuba.

    12.Amakara avura diyare

    Amakara ni umuti wayagereranya na antibiotic, iyo uyanyweye bituma ya mivurungano yari iri mu mubiri ishira hanyuma umuntu agasubirana ubuzima busanzwe. Si ibyo gusa ahubwo amakara avura constipation.

    Amakara avura umutwe: iyo wumva utameze neza ufata ifu y'amakara ukavanga n'amazi macye hanyuma ukanywa ugenda umerewa neza.

    Amakara arwanya impumuro mbi mu nkweto, mu cyumba , mu byuma bikonjesha n'ibindi ufata ifu y'amakara ukayikoresha bikagarura umwuka mwiza.

    Amakara arwanya ubukana bw'inzoga mu mubiri: mu gihe umuntu yanyweye inzoga nyinshi icyo yakora ngo zimushiremo ni ugufata amakara akayasya hanyuma akavanga n'amazi bikaba nk'kivuge hanyuma ukanywa bituma alcohol igushiramo.

    Birakwiye gukoresha amakara kuko adufasha kwirinda ingaruka mbi zatugeraho ndetse akura imyanda n'uburozi mu mubiri bigatuma tubaho twishimye.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/menya-akamaro-k-amakara-ku-buzima-bwa-muntu

  • Nyarugenge:Abazunguzayi bateye icyuma umunyerondo ahita apfa #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 07 Werurwe 2023 mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kiyovu, Akagari ka Kiyovu hafi y'inyubako y'ubucuruzi ya CHIC.

    Umwe mu ba-DASSO wari ahabereye ubwo bwicanyi utashatse kwivuga izina, yabwiye IGIHE ko byaturutse ku muzunguzayi uzwi nka Mama Mugisha wabonye imodoka y'abacunga umutekano akaza kuyitambika, ashaka gukuramo ibiciruzwa byari byafashwe.

    Nyuma ngo abazunguzayi baje ari benshi mu kavuyo baterura umwe mu banyerondo, bamutwara mu maboko hanyuma bamutera icyuma mu gisambu kiri munsi ya gare, ahita apfa.

    Umunyerondo wari uri muri uwo mukwabo witwa Ntahobavukiye Marc yabwiye Igihe dukesga iyi nkuru ko muri ako kavuyo, abazunguzayi batangiye no gutera amabuye abashinzwe umutekano.

    Ati 'Tubonye amabuye abaye menshi uwari utwaye ya modoka yahise ayikura aho natwe turiruka buri wese ukwe turatatana. Nyuma nibwo naje kureba inyuma mbona Habanabashaka bamusigaranye ariko abandi nanjye bari kunyirukaho.'

    Nyuma ngo bamaze gucika ababirukagaho bose bahamagaranye babona ko hari kubura Habanabashaka .

    Ati 'Tumuhamagaye hari uwafashe telefoni ye aratubwira ngo 'mugenzi wanyu ari aha ngaha [mu marembo y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare, NISR] yapfuye. Ubwo twaje dusanga bamuteye icyuma bigaragara ko bakimuteye agakomeza guhunga ashiramo umwuka ageze aha.'

    Ntahobavukiye yasabye inzego z'umutekano kubaba hafi no kubunganira kuko hari ubwo abo bazunguzayi babarusha imbaraga .

    Mugenzi we Ntakirutimana Bernard na we yavuze ko haba ubwo bafite ibyuma kandi 'kurwanya umuntu ufite icyuma wowe nta kindi kigukingira ufite biba birenze urwego rwacu. Abadukuriye nibaduhe umusanzu urenzeho.'

    Ubwo umunyamakuru wa Igihe yageraga aho byabereye yasanze umurambo wa nyakwigendera wamaze gushyirwa mu mbangukirahutaba ndetse n'abakozi b'urwego rw'ubugenzacyaha batangiye gukora iperereza.

    Umuyobozi w'Umurenge wa Nyarugenge, Patricia Murekatete yabwiye IGIHE ko abazunguzayi basagariye uwo munyerondo ari mu kazi kandi yambaye n'imyenda y'akazi, ubwo we na bagenzi be bari mu gikorwa cyo kurwanya ubucuruzi bw'akajagari.

    Yavuze ko ababikoze batarafwata ariko inzego z'umutekano zatangiye kubashakisha uruhindu.

    Src:Igihe

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/nyarugenge-abazunguzayi-bateye-icyuma-umunyerondo-ahita-apfa

  • Rulindo: Umusore arakekwaho kwica se afatanyije n'umuturanyi – #rwanda #RwOT

    Abaturage babwiye BTN, ko Gashirabake yari yaratandukanye n'umugore we wa mbere ashaka undi wa kabiri ndetse ariwe babanaga.

    Bavuga ko intandaro yo kugira ngo yicwe ishingiye ku mitungo kubera ko yari yarashakiye undi mugore wa kabiri mu mitungo yashakanye n'umugore we wa mbere bari baranasezeranye ariko bakaza gutandukana kubera ko yamucaga inyuma.

    Bavuga ko uyu musore wamwishe atabanaga na se ahubwo yari ahamaze iminsi mike ndetse bakanashimangira ko nyuma y'uko Gashirabake asanzwe mu mbuga y'urugo rwe yapfuye uwo musore bahise bamubura.

    Umwe yagize ati ' Icyo nashingiraho n'uko uwo musaza yaje mu nzu undi yari ahari ariko amaze kumwica baje kureba basanga yagiye nicyo nashingiraho kuko ndumva iyo gahunda yari ayifite.'

    Umugore wa Gashirabake yavuze ko yavuye ku muhanda asanga umugabo we agaramye mu mbuga ari kuzana urufuzi afite n'igikomere ku musaya bigaragara ko hari ikintu yakubiswe aratabaza ariko asanga umuhungu wa nyakwigendera yahise agenda mu gihe yari amusize mu nzu aryamye.

    Abandi baturage bavuga ko uyu mugabo yishwe kugira ngo umugore we n'uwo musore we aribo bazegukana imitungo ye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'agateganyo w'Akagari ibi byabereyemo, Nsengiyaremye Isaac, yavuze ko uyu musore n'undi mugore wari uturanye na se bamaze gutabwa muri yombi.

    Ati 'Hagati ya saa kumi n'ebyiri na saa moya nibwo twamenye ko Gashirabake avuyemo umwuka ariko amakuru twakuye mu rugo rwe n'uko yabanaga n'umugore muto kuko yari afite abagore babiri ariko uwabaga i Gasabo muri Rutunga bari bafitanye amakimbirane kuko yari yarashatse undi mugore wa Kabiri ariko amushakira muri ya mitungo yashakanye n'uwa mbere ari nabyo byabaye intandaro yo kuba havuka ruriya rupfu.'

    Yongeyeho ko uyu mugore wari uturanye na Gashirabake yatawe muri yombi kuko yari yirirwanye n'umugore we wa mbere i Rutunga mu Karere ka Gasabo ndetse yari acuditse n'uwo muhungu.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rulindo-umusore-arakekwaho-kwica-se-afatanyije-n-umuturanyi