Tag: Ubuzima

  • Kigali: Abaforomo n'ababyaza barasaba koroherezwa gukomeza amashuri no kuzamurirwa umushahara #rwanda #RwOT

    Aho ibihe bigeze, imibereho y'ubuzima yarahindutse bitewe n'izamuka ry'ibiciro ku bintu nkenerwa bitari bike haba mu Rwanda no ku isi. Bamwe mu baforomo n'ababyaza mu Rwanda, bahereye kuri izo mpinduka z'ubuzima buhenze, basaba ko umushahara bahembwa wajyanishwa n'igihe, bakabasha kwibeshaho bo n'imiryango yabo. Basaba kandi ko bafashwa gukomeza kwihugura no kongera ubumenya bakajya ku ishuri.

    Ibyo aba Baforomo n'Ababyaza basaba, yabigarutseho ubwo hizihizwaga umunsi ngarukamwaka uhuza abaforomo n'ababyaza ku wa 12 Gicurasi uyu mwaka wa 2023. Basaba ko bazamurirwa umushahara, bagafashwa gukomeza amashuri ndetse n'ibindi bihabwa abakozi ba Leta.

    Dusabe Joseline, umuforomo mu bitaro bya Masaka ashimira Leta ko igenda yongera umubare w'abaforomo kuko bigabanya amasaha menshi yajyaga akorwa n'abandi. Agira kandi ati' Turishimira umubare w'Abaforomo hano iwacu i Masaka. Usanga bigabanya amasaha y'inyongera kandi utazahemberwa. Gusa turacyafite ibibazo bitandukanye bikibangamiye imibereho nk'abakora uyu mwuga harimo kutabasha kwiyishyurira amashuri ndetse n'umushahara ukiri mucye'.

    Uhagarariye Abaforomo n'Ababyaza ku bitaro bya Masaka, Nyirambonyinka Marie Christine avuga ko nubwo umubare w'abaforomo n'ababyaza ukomeje kwiyongera, hakwiye gushakishwa uburyo bwakorohereza abaforomo n'ababyaza bakabasha gukomeza kuzamura ubumenyi, bakiga kuko bihenze kandi kwiyishyurira bikaba bigoye bitewe n'umushahara bagihabwa wa cyera ibintu bitarahinduka.

    Yagize Ati' Nibyo twamaze guhabwa abandi Baforomo bazaza kudufasha ariko dukeneye kongera urwego rw'imitangire ya Serivisi z'ubuvuzi. Ababyaza n'abaganga usanga batugana kubera ko baba bizeye ko tubaha serivisi nziza ariko umushahara duhembwa uracyari mucye cyane ku buryo utakwishyura ishuri ry'Umuforomo'.

    Umuyobozi ushinzwe Imari n'ubutegetsi mu bitaro bya Masaka, Mukapasika Denise avuga ko mu gihe bizihiza uyu munsi wahariwe abaforomo bishimira ko umurimo bakora, bawukora bawukunze. Yongeraho ati' Sinzi niba dusabye igihembo hari uwabasha kukiduha'. Akomeza yemeza ko ibibazo byose bigenda bigaragazwa n'abaforomo n'ababyaza bizwi kandi byashyikirijwe inzego bireba kugirango zibyigane ubushishozi bihabwe ibisubizo bihamye bituma abatanga serivisi bayitanga bishimye.

    Umunyamabanga Mukuru w'Urugaga ruhuza abaforomo n'ababyaza mu Rwanda(RNMU), Gerard Rurangwa nawe yijeje abaforomo n'ababyaza ko ibibazo bakunze kugaragaza birimo kuba batabasha kongera amashuri yabo ndetse n'umushahara bafata nk'intica ntikize ko ibi byose birimo gushakirwa umuti urambye ku bufatanye n'inzego z'ubuzima.

    Yongeyeho ko ibibazo byose byagaragajwe nabo bamaze kubigaragariza Minisiteri y'Ubuzima hagamijwe kuyereka ko uwo mushahara utakijyanye n'igihe. Avuga ko nk'urugaga rubahuza, bamaze kwemeza ko umunyamuryango uzajya asubira ku ishuri bazajya bamuha 20% ku mafaranga yishyura Ishuri kuko bishimira ko babona ubundi bumenyi bikaba byatuma babasha gutanga serivisi nziza kurushaho.

    Sheki yahawe ubitaro bya Masaka mu rwego rwo gufasha ababuze ubwishyu bw'ubwisungane mu kwivuza-Mituweli.

    Abaforomo n'ababyaza bashimiwe n'urugaga bahuriramo rwa RNMU, babwirwa ko bazirikana kandi bazi neza akazi kakozwe mu gihe cya COVID -19, ko ndetse bagerageje gukora inshingano zabo, ko nk'ubuyobozi buzagerageza kubafasha, ko kandi abanyamuryango bifuzwaho gukomeza kwiyemeza gutabara abarwayi bagana ibitaro bya Masaka bagatanga serivisi nziza.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/05/15/kigali-abaforomo-nababyaza-barasaba-koroherezwa-gukomeza-amashuri-no-kuzamurirwa-umushahara/

  • Umubyeyi yavuze icyo atekereza ku rupfu rw'umwana we wigaga muri E.S (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Amakuru Umuryango wahawe n' umubyeyi wa nyakwigendera avuga ko bahamagawe babwirwa ko baza ku ishuri ry'umwana bakamucyura kuko arembye, gusa bakubise igihwereye bahawe umwana warangije gushiramo umwuka.

    Papa w'uyu mwana witwa Maitre Maniraguha Sylvaistre yadutangarije ko bahamagawe kuri Telephone, bageze kwishuri bafatanya n'ikigo kujyana umwana kwa muganga, gusa ku bw'ibyago muganga yemeza ko umwana yamaze kwitaba Imana.

    Byagenze bite ngo Umunyeshuri arware kugera apfuye Ubuyobozi bw'ikigo butabizi?
    Maitre Maniraguha yavuze ko kuri we abona harabaye uburangare bukabije, kuba umwana yarwara ku ishuri ntakurikiranywe byimbitse kugera habayeho ibyago by'urupfu nyamara hari ushinzwe gukurikirana ubuzima bw'abana.

    Ati' Inshingano n'iz'umuntu ku giti cye si iza rusange. Rero mbona uyu muganga yaragize uburangare n'ubwo ntazi neza icyabimuteye? Gusa n'ikigo cyose harimo amakosa yo kudakurikirana, kuko sinzi uburyo umwana arwara ntihagire umuherekeza'

    Yongeye ho ko umwana we ntabundi burwayi budasanzwe yari atuwe afite, kuko yamwohereje ku ishuri ari muzima nta kindi kibazo cy'uburwayi ubwo aribwo bwose afite.

    Hakurikiyeho iki?

    Mu muryango wa nyakwigendera, ubu barimo gutegura nk'umuryango uburyo bwo kuzaherekeza umwana wabo Ange Cecile witabye Imana, icyakora ngo nti baremererwa mu buryo bweruye ku mushyingura.

    Kuri iki Maitre Maniraguha yagize ati'Turimo kwitegura uburyo tugomba gushyingura no guherekeza umwana wacu, ariko umwanzuro tuzawuhabwa n'ubugenzacyaha'

    Ku bijajyanye n'icyo bateganya nko gushaka ubutabera, Maitre Maniraguha Sylvaistre yabwiye Umuryango ko ntacyo batangaza ubu, usibye gutegereza ibyo inzego z'iperereza zizatangaho umwanzuro.

    Umuhire Ange Cecile witabye Imana yigaga mu mwaka wa mbere muri Ecole des Sciences de Musanze ,aho yari amaze ibyumweru bibiri arwariye .yarapfuye ku wa 13 Gicurasi 2023.

    Umuhire Ange Cecile assize abavandimwe be batatu, kuko avuka mu muryango w'abana 4 ari nawe wari bucura muri uyu muryango ubu ubarizwa mu murenge wa Kimonyi , akagari ka Kivumu mu mudugudu wa Musezero.

    Kugeza ubu RIB yatangaje ko yataye muri yombi uwari ushinzwe ubuzima ku cyaba cyarateye urupfu rw'umwana w'umunyeshuli uherutse kwitaba Imana mu mpera z'iki cyumweru twaraye dusoje bivugwa ko yarangaranywe.

    Uwitwa Nyiramugisha Jeanne, umuforomokazi wari ushinzwe kwita ku bana muri icyo kigo cy'ishuli cya Ecole des Sciences de Musanze , niwe ubu wafashwe akaba afungiye kuri Station ya RIB ya Muhoza/Musanze.

    Amakuru avuga ko uyu mwana yarwaye, ariko uko asaba uruhushya rwo gutaha iwabo ngo yivuze ikigo kikarumwima agasabwa kwivuriza muri infirmerie y'ikigo

    Ngo uyu munyeshuri yaba yari amaze ibyumweru hafi bibiri arwariye mu kigo ari naho yaguye

    Amakuru ava muri iki kigo kandi akomeza avuga ko urupfu rwe rwaba rwaramenyekanye hashize hafi amasaha atatu apfuye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/rib-yataye-muri-yombi-uwari-ushiznww-ubuzima-muri-ecole-des-sciences-de-musanze

  • Ni ryari amagi ashobora kuba uburozi mu mubiri w’umuntu? (soma usobanukirwe) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ni ryari amagi ashobora kuba uburozi mu mubiri w'umuntu? (soma usobanukirwe)

    Bimenyerewe ko amagi ari kimwe mu biribwa bikomoka ku matungo bikungahaye ku ntungamubiri gusa si benshi bazi ko anifitemo ibinure mu muhondo wayo ku buryo kuyihata buri munsi kandi ku bwinshi bishobora gutuma umuntu agira ibirenze ibikenewe bityo aho kumubera intungamubiri bikamubera uburozi.

    Ibi bivuze ko umubiri w'umuntu urya amagi umunsi ku wundi, biwuviramo kugira ibinure byinshi bikaba byamukururira ibyago byo kwibasirwa n'indwara zirimo umubyibuho ukabije, umuvuduko ukabije w'amaraso, umutima n'izindi.

    Ubushakashatsi bugaragaza ko byaba byiza umuntu atagiye arenza igi rimwe ku munsi.

    Hagaragazwa ko intungamubiri zo mu magi akenshi ziba ziri mu gice cy'umweru mu gihe vitamini zo ziboneka mu cy'umuhondo ari na ho habamo ibinure.

    Abahanga mu by'imirire babishingiraho bavuga ko umuntu ashobora kurya igice cy'umweru gusa igihe adakeneye ibyo binure cyangwa akarya igi ryose kugira ngo abone intungamubiri na vitamini icya rimwe.

    Imibare igaragazwa na Mayo Clinic, yerekana ko mu igi rimwe haba harimo calories 75, garama eshanu z'ibibyibushya (ibinure), garama esheshatu za protéine, miligarama 67 za Potassium, miligarama 70 za sodium na miligarama 210 za cholestérol.

    Source : https://yegob.rw/ni-ryari-amagi-ashobora-kuba-uburozi-mu-mubiri-wumuntu-soma-usobanukirwe/

  • Kigali: Umusore yasanzwe yapfuye bikekwa ko yiyahuye – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ku Cyumweru tariki 14 Gicurasi 2023 mu masaha y'amanywa, mu Murenge wa Nyakabanda hagaragaye umurambo w'umusore ukiri muto birakekwa ko yiyahuye akoresheje umugozi.

    Aya makuru yamenyekanye Saa tanu n'igice z'amanywa, ubwo uwitwa Nzabonimpa Pacifique w'imyaka 29 yasanzwe mu mugozi yapfuye.

    Uyu musore wabanaga n'umubyeyi we umwe gusa, umubyeyi we ni we wamubonye mu gihe yari avuye mu masengesho ahita aca umugozi ndetse anatabaza abaturanyi.

    Nubwo hatabajwe abaturanyi ariko, Nzabonimpa we yari yamaze gushiramo umwuka nk'uko byaje kwemezwa n'abaganga bazanye n'imbangukiragutabara (Ambulance).

    Inzego z'Ibanze ndetse n'iz'Umutekano zahageze, zemeza ko umurambo wa Nyakwigendera ujyanwa ku Bitaro bya Kacyiru.

    Hirya no hino mu Gihugu hakomeje kugaragara ubwiyahuzi bwa hato na hato, ariko igitera impungenge ni uko ari mu bakiri bato.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/kigali-umusore-yasanzwe-yapfuye-bikekwa-ko-yiyahuye

  • Kenya : Abagera kuri 200 bamaze kubura ubuzima naho 600 baburiwe iregero mu (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Kuri ubu inzego z'umutekano zo mugihugu cyaKenya zatangaje ko kugeza ubu zimaze kubona imibiri y'abantu 201 bishwe n'inzara biturutse ku nyigisho z'idini ryabasabye kumara iminsi batarya kuko ngo ariyo nzira izabageza kuri Yesu Kirisitu.

    Muri Mata nibwo Polisi ya Kenya yatangiye iperereza ku kibazo cy'Umupasiteri wo muri iki gihugu witwa Paul Mackenzie wasabaga abayoboke be kwiyicisha inzara kugira ngo bazabashe guhura na Yesu.

    Nyuma yo gutangira iperereza, ku ikubitiro Polisi yahise itahura imirambo y'abayoboke 11 bishwe n'inzara ariko uko iminsi igenda irushaho kwigira imbere iki kibazo kigenda kirushaho gukomera kuko imibiri iboneka irushaho kwiyongera.

    Ku wa Gatandatu tariki 13 Gicurasi, Polisi ya Kenya yatangaje ko imirambo imaze kuboneka ari 201. Ni nyuma y'uko kuri uwo munsi hari hatahuwe indi 22 ndetse kugeza kuri ubu abagera kuri 600 bari barayobotse Pasiteri Paul Mackenzie ntibarabonerwa irengero.

    Bivugwa ko uyu mugabo wiyita umukozi w'Imana yasabaga abakirisitu be kujya mu ishyamba riherereye mu Mujyi wa Malindi mu Majyepfo ya Kenya, bakamarayo iminsi basenga ariko nta kintu bakoza mu kanwa. Iri shyamba ni naryo riri gutahurwamo imirambo ya bamwe muri aba bakirisitu.

    Kugeza ubu Pasiteri Paul Mackenzie yamaze gutabwa muri yombi kugira ngo akurikiranwe n'ubutabera.

    Nyuma yo kubona uburemere bw'iki kibazo, Perezida wa Kenya, William Ruto yashyizeho itsinda rishinzwe kugikurikirana kugira ngo gisesengurwe haherewe mu mizi ndetse ku Cyumweru ubwo yari mu rusengero Milimani yijeje ubutabera ku bagizweho ingaruka n'izi nyigisho z'ubuyobe.

    Ati 'Ndabizeza ko Guverinoma ihereye mu ndiba igiye gusesengura neza ikibazo cyabaye. Muduhe igihe gito, inzego zacu z'umutekano ziri gukora cyane kugira ngo turusheho gukemura iki kibazo cy'abantu bakoresha nabi amadini ku buryo bamwe babiburiramo ubuzima.'

    Perezida Ruto yavuze ko Guverinoma iri gukorana n'amadini kugira ngo harusheho kurebwa uko yabwiriza ijambo ry'Imana ariko idakoresheje inyigisho zishobora kuyobya abaturage.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/kenya-abagera-kuri-200-bamaze-kubura-ubuzima-naho-600-baburiwe-iregero-mu

  • Urupfu rw’Umugabo wararanye n’inshoreke ye akabyuka yapfuye rwaburiwe ubusobanuro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urupfu rw'Umugabo wararanye n'inshoreke ye akabyuka yapfuye rwaburiwe ubusobanuro

    Umugabo w'imyaka 63 wo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Gahini, yararanye n'inshoreke ye bucya yapfuye.

    Byamenyekanye kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Gicurasi 2023. Byarabereye mu Mudugudu wa Nyamiyaga mu Kagari ka Kahi mu Murenge wa Gahini.

    Amakuru atangwa n'abaturage ni uko uyu mugabo ngo yapfiriye ku mugore wari inshoreke ye aho ngo yajyaga atahayo rimwe na rimwe cyane cyane iyo yabaga yamaze gusinda.

    Bivugwa ko Ejo bundi nka saa Mbili z'ijoro nibwo umugabo w'imyaka 63 yagiye ahantu anywa inzoga arasinda, atahana n'umugore wari inshoreke ye kuko si ubwa mbere bari batahanye.

    Umugore atanga amakuru yivugiye ko bageze mu rugo bakoze imibonano mpuzabitsina barangije bararyama, mu gitondo umugore yarabyutse amusiga mu buriri ajya gushaka icyo barya agarutse arebye asanga undi yapfuye ahita atangira gutabaza.

    Hahise hatangizwa iperereza ndetse hakurikiranwa n'abantu bari basangiye ijoro ryashize kuko birakekwa yaba yarozwe

    Source : https://yegob.rw/urupfu-rwumugabo-wararanye-ninshoreke-ye-akabyuka-yapfuye-rwaburiwe-ubusobanuro/

  • Huye: Gushakisha abagwiriwe n'ikirombe byahagaritswe nyuma y'iminsi 16 batabonetse – #rwanda #RwOT

    Abo bantu bagwiriwe n'ikirombe giherereye mu mu Kagari ka Gahana mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, ku wa 19 Mata 2023.

    Bivugwa ko icyo kirombe cyari kimaze imyaka irenga itatu gicukurwamo amabuye y'agaciro atarigeze asobanurwa ubwoko bwayo dore ko n'ubuyobozi bw'Akarere ka Huye bwavuze ko butari buzi ko gihari.

    Nyuma y'iminsi mike Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu 10 bafite aho bahuriye n'icyo kirombe hakomeza ibikorwa byo kubashakisha hakoreshejwe imashini zicukura.

    Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda, yavuze ko guverinoma yakoze ibishoboka byose mu kubashakisha ariko ntihagira icyo bitanga hafatwa icyemezo cyo kubihagarika.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yavuze ko kuri uyu wa 6 Gicurasi 2023, Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu yabonanye n'imiryango y'ababuze ababo bakavuga ko nyuma y'iminsi 16 amahirwe yo kuba bakiriho ntayo.

    Basabye ko gukomeza gucukura bashakisha bihagarikwa kuko dore aho bageze muri metero 70 z'ubujyakuzimu gukomeza kuhacukura birimo no kwangiza ibidukikije.

    Yakomeje agira ati 'Ababuze ababo biyemeje gukora ikiriyo uyu munsi n'ejo ku ya 7/5/2023 maze ku ya 9/5/2023 bakazakora umuhango wo gushyingura. Guverinoma irabihanganisha kandi yiyemeje gukomeza kubaba hafi.'

    Ibikorwa byo gushakisha abagwiriwe n’ikirombe bimaze iminsi 16 ariko ntacyo byatanze

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu MINALOC Madamu Assumpta Ingabire yaganiriye n’abo mu miryango y’abaguye mu kirombe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-gushakisha-abagwiriwe-n-ikirombe-byahagaritswe-nyuma-y-iminsi-16

  • Nyanza-Nyamure: Iyo ataba Jandarume Hategekimana Filipo byarashobokaga ko benshi mu batutsi barokoka Jenoside #rwanda #RwOT

    Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994, Abasaga ibihumbi 10 biciwe ku musozi wa Nyamure aho bari bahungiye, ubu ni mu Murenge wa Muyira, Akarere ka Nyanza. Ufatwa nka nyirabayazana cyangwa imbarutso y'ubwicanyi bwakorewe Abatutsi kuri uyu musozi ni Hategekimana Filipo uzwi ku izina rya' Biguma'. Uyu yatawe muri yombi, agiye gutangira kuburanishwa mu rukiko rw'i Paris ho mu Bufaransa. Abaharokokeye bahamya ko iyo ataba we kwirwanaho hakarokoka benshi byari gushoboka.

    Bamwe mu barokokeye kuri uyu musozi wa Nyamure, baganiriye n'itsinda ry'Abanyamakuru babarizwa mu muryango w'Abanyamakuru baharanira amahoro- PaxPress bakora ku nkuru z'Ubutabera, bahamya ko kwirwanaho hakarokoka benshi mu Batutsi byari gushoboka iyo uyu wari Jandarume Hategekimana Filipo atazana abajandarume yari ayoboye kwica Abatutsi.

    Umusozi wa Nyamure uri mu karere ka Nyanza. Hiciwe Abatutsi basaga ibihumbi 10.

    Bavuga ko mu gihe bari bahungiye kuri uyu musozi bavuye hirya no hino, hagiye haza ibitero bya zimwe mu nterahamwe n'intagondwa z'abahutu bashakaga kubica ariko nti babashe kugira icyo bakora kuko birwanagaho bakoresheje amabuye, bagasubizayo ibyo bitero. Nyuma, baje kugamburuzwa na Jandarume Hategekimana Filipo n'itsinda yari ayoboye ari nawe waje, bagota umusozi wose aba ari nawe urasa bwa mbere, abatutsi batangira kwicwa.

    Umwe mu barokokeye kuri uyu musozi, avuga ko ibitero byo kwica Abatutsi bari kuri uyu musozi byakozwe kenshi ndetse ku munsi hakaba ubwo abicanyi baza inshuro ebyiri ariko kubwo kwirwanaho bakoresheje amabuye yari kuri uyu musozi bakabisubizayo ntacyo bakoze ndetse bamwe bagakomeretswa n'amabuye babateraga birwanaho.

    Ati' Hatangiye kuza ibitero by'abantu bitwaje intwaro gakondo; Imihoro, Amacumu, Impiri, ariko kubera ko uyu musozi nyine twari twahungiyeho wari umusozi ugizwe n'amabuye menshi kandi baturukaga hepfo yacu tubareba, Abatutsi nti batumaga babegera. Birwanyeho bakoresheje amabuye ibitero bigasubirayo, bugacya bakagaruka, hari n'igihe ku munsi bazaga inshuro ebyiri ariko kubera uko umusozi uteye baza abantu bakirwanaho bagasubirayo ntacyo bakoze ndetse bamwe twaranabakomeretsaga bagataha bakomeretse ndetse ku buryo bunakabije'.

    Akomeza avuga ko bamaze kubona ko ntacyo bazakora aribwo haje abajandarume n'Abapolisi bayobowe na Hategekimana Filipo bitaga Biguma, umusozi uragotwa, bamaze kubona ko ntawapfa kubacika, atanga ikimenyetso cya mbere cyatumye abicanyi birara mu batutsi barabica.

    Ati' Abari basanzwe baza muri ibyo bitero bikubye inshuro zirenga nk'10. Batangiye gukora( kwica) ari uko uwari Umuyobozi wari uyoboye Jandarumori y'i Nyanza wungirije witwa Hategekimana Filipo bahimbaga 'Biguma' yamaze kubona ko bamaze kuwugota wose. Niwe watanze ikimenyetso cya mbere cyo gutangira kwica. Yigiye imbere asiga abandi mu ntambwe nka zingahe….,niwe wabanje kurasa nko kubaha Sinye(ikimenyetso) yo gutangira kwica'. Akomeza avuga ko uyu ariwe Mbarutso, nyirabayazana w'iyicwa ry'Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Nyamure kuko iyo ataba we bajyaga kwirwanaho.

    Undi mu byeyi uvuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari afite imyaka 13, mu muryango we wari ugizwe n'abantu 11, harokotse 2 gusa, we na karumuna ke. Agira ati' Uwo mukuru wa Jandarumori, yategetse Abajandarume ngo bagote umusozi, abaturage bagote, abafite ubuhiri babanze imbere, abafite amacumu n'imiheto bakurikireho, abafite imihoro bakurikireho. Inyuma yabo rero niho haje babajandarume baragota. Uwo mugabo wari ubayoboye' Biguma' niwe wahise arasa isasu rimwe rihita rifata umugabo wari mu mpinga aratumbagira. Ubwo batangira kurasa rero. Bararasaga amasasu hejuru mu musozi noneho abamanutse birukanka bahunga bagahita babatema'.

    Ndagijimana Athanase, Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Muyira avuga uko nk'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafata uyu Hategekimana Filipo uzwi ku izina rya Biguma, agira ati' Tumubona nk'imbarutso, Tumubona nk'intangiriro ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuri uno musozi wa Nyamure kuko Abatutsi bari bahari barenga ibihumbi 11 bari bagerageje kwirwanaho ariko Biguma Hategekimana Filipo tumubona ariwe mbarutso cyangwa se ariwe ntandaro yo gupfa kw'Abatutsi bari bahungiye kuri uyu musozi'.

    Akomeza ati' Impamvu tumufata nk'imbarutso ni uko ariwe…, icya mbere; kugira ngo izo ntagondwa z'Abahutu n'izo Nterahamwe zibanze zigote umusozi ni Mobilisation ( ubukangurambaga) yakoranye n'ubuyobozi bwa Komine Ntyazo na Komine Muyira, habaho mobilisation intagondwa z'abahutu n'interahamwe bazenguruka umusozi, nawe azana Abajandarume bazenguruka umusozi arangije ababera urugero, arasa isasu rya mbere'.

    Uretse aha Nyamure, muri dosiye ya 'Biguma' havugwamo Umusozi wa Nyabubare uri mu murenge wa Rwabicuma. Avugwaho kandi kwica/ kwicisha uwari Burugumesitiri wa Ntyazo witwa Nyagasaza Narcisse. Hakaba ubwicanyi bwabereye muri ISAR (ubu ni mu murenge wa Kinazi), gushyira no gushyirisha za bariyeri mu duce dutandukanye twa Nyanza, no kugira uruhare mu nama zagiye zitegura zikanashyira mu bikorwa ubwo bwicanyi bwabereye muri utwo duce.

    Philippe(Filipo) Hategekimana wari uzwi nka 'Biguma' w'imyaka 67, yavukiye mu cyahoze ari Komini Rukondo ubu ni mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza. Mu gihe cya jenoside yari umujandarume afite ipeti rya Adjudant-Chef aba muri Gendarmerie ya Nyanza. Yaje guhungana na Leta yari imaze gutsindwa agera mu Bufaransa mu 1999, aho yaje kubona ubuhungiro (statut de réfugié) akoresheje umwirondoro utari wo (fausse identité) aza no kubona ubwenegihugu mu 2005 atura mu gace ka Rennes. Yahakoraga akazi kajyanye n'ibyo gucunga umutekano.

    Abicanyi kuri uyu musozi barimo n'Abajandarume bari bayobowe na Hategekimana Filipo uzwi ku izina rya Biguma, bagose uyu musozi bashaka ko nta Mututsi n'umwe urokoka.

    Mu 2015 yatangiye gukorwaho iperereza biturutse ku busabe bwa CPCR n'indi miryango iharanira uburenganzira bwa muntu, maze ishami rya PNAT (Parquet National Antiterroriste) rishinzwe gukurikirana ibyaha byibasiye inyokomuntu n'ibyaha by'intambara ryemeza ko akurikiranwaho gukora jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu, no kuba mu mutwe ugamije gutegura ibyo byaha. Yahise ahungira muri Cameroun aza kuhafatirwa muri Werurwe 2018 asubizwa mu Bufaransa aho byemejwe ko ahita afungwa by'agateganyo kuva 15/02/2019. Taliki 20 Nzeri 2021, urukiko rw'ubujurire rwemeje ko Philippe Hategekimana agomba kuburanira mu rukiko rwa rubanda (Cour d'Assises). Biteganijwe ko urubanza rwe rutangira kuri uyu wa 10 Gicurasi 2023 i Paris mu gihugu cy'u Bufaransa.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/2023/05/06/nyanza-nyamure-iyo-ataba-jandarume-hategekimana-filipo-byarashobokaga-ko-benshi-mu-batutsi-barokoka-jenoside/

  • Inzara yarateye amapusi bayamereye nabi! Umugabo yanyuze ahantu abona agapusi ahita akaniga ajya ku karya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira amashusho y'umugabo wavuye ku kazi atahana ipusi yo kurya.

    Uyu mugabo bivugwa ko ari uwo mu bihugu by'abaturanyi, yanyuze ku nzira abona ipusi, atekereje ko inzara imeze nabi aravuga uti nyama ni nyama.

    Ipusi ntiwamenya ngo yayiteye umunigo gute! Yahise ayifata ayitwara no mu ntoki ayicuritse, ayijyana iwe.

    Source : https://yegob.rw/inzara-yarateye-amapusi-bayamereye-nabi-umugabo-yanyuze-ahantu-abona-agapusi-ahita-akaniga-ajya-ku-karya/