Tag: Ubuzima

  • Benshi bari gupfa izidasobanutse! Ishimwe Devota wavuye mu karere avukamo akajya gucururiza i Musa, yaguye abanwa yaratangiye kunuka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umurambo w'umukobwa w'imyaka 27 witwa Ishimwe Devota, bikekwa ko amaze iminsi apfuye, wasanzwe mu nzu iherereye mu Mudugudu wa Gakoro Akagari ka Rwambogo mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze, akaba yayicururizagamo anayituyemo.

    Abamuheruka ngo bamubonye ku wa Gatatu tariki 4 Ukwakira 2023, arimo akingura umuryango w'inzu yabagamo. Ngo kuva icyo gihe yinjira muri iyo nzu ntibongeye kumubona kandi yari ikinze.

    Nyuma yaho nibwo abantu batangiye kujya bumva umunuko ndetse n'amasazi ahatumuka, mu kugira amakenga bahita bamenyesha ubuyobozi, kugira ngo buhagere hamenyekane intandaro yawo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Rwambogo, Mukamana Jacqueline, yagize ati: 'Umugabo ucururiza mu muryango byegeranye n'aho uwo mukobwa yacururizaga, ni we wadutabaje atubwira ko muri iyo nzu hari guturukamo umunuko ukabije ndetse n'amasazi.

    Tukibimenya twihutiye gutabaza inzego zishinzwe umutekano ziraza, iyo nzu irakingurwa dusanga uwo mukobwa aryamye mu buriri bwe yiyoroshe yarapfiriyemo'.

    Arongera ati 'Ugendeye ku kuntu umurambo wari umeze, birashoboka ko yaba yari amaze iminsi apfuye. Dufatanyije n'inzego zirebwa n'iki kibazo umurambo wahise ushyikirizwa inzego z'ubuvuzi, ngo zibisuzume hamenyekane icyateye urupfu rwe'.

    Gitifu Mukamana yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe, niba bagize ugushidikanya ku mibereho ya bagenzi babo.

    Ati 'Abaturage tubasaba kujya bagira amakenga mu gihe hari ibyo bashidikanyaho, bakihutira gutanga amakuru ku gihe, kuko nk'ubu kuba byari bizwi neza ko inzu hari umuntu usanzwe ayikoreramo ikaba yari imaze iyo minsi yose ikinze, ubwabyo byagateye abantu ba hafi aho kwibaza niba nta kibazo uyibamo yaba yaragize, bakihutira gutanga amakuru yihuse.

    Dusaba abantu rero kugira amakenga, no kujya bihutira gutanga amakuru y'aho bakeka ikibazo kugira ngo gishakirwe igisubizo hakiri kare'.

    Uyu mukobwa akomoka mu Karere ka Kayonza, akaba ari n'aho ababyeyi be batuye.

    Umurambo ukimara gukurwa muri iyi nzu, wahise ujyanwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeri gukorerwa isuzuma, mu gihe RIB na yo yahise itangira gukora iperereza.

    Source : https://yegob.rw/benshi-bari-gupfa-izidasobanutse-ishimwe-devota-wavuye-mu-karere-avukamo-akajya-gucururiza-i-musa-yaguye-abanwa-yaratangiye-kunuka/?utm_source=rss=rss=benshi-bari-gupfa-izidasobanutse-ishimwe-devota-wavuye-mu-karere-avukamo-akajya-gucururiza-i-musa-yaguye-abanwa-yaratangiye-kunuka

  • Ibyamamare byaherekeje Nyiramana warwaye aka… – #rwanda #RwOT

    Nyiramana wamaze imyaka 9 akina muri filimi n'amakinamico atandukanye ariko iyo yabayemo cyane ni Seburikoko aho yabayemo nk'umuryango. 


    Ni nako byagenze ubwo yasezerwagaho bwa nyuma. Siperansiya wari uhagarariye umuryango mugari w'abakina muri Seburikoko yagaragaje umurava wa Nyiramana kugeza nubwo yigeze kugwa aho bakinira yacitse intege. 


    Siperansiya ati:'Namusabye kureka kuza gukina, twari mu ntara turi gukina ikinamico ariko aranga araza kuko yakundaga ibyo akora. Yaraguye turamuterura bagirango nabyo byateguwe nyamara yari yacitse intege.'

    Clapton Kibonke yashimiwe uruhare yagize mu gufasha 

    Clapton Kibonke yaherekeje Nyiramana



    Umukozi ushinzwe guhuza ibikorwa muri Zacu Entertainment , Valens Nsengumuremyi yagarutse ku buzima bwa Nyiramana 

    Sonia Mutako yaherekeje Nyiramana

    Ndimbati yatabaye Nyiramana

    Mama Sava yaje gutabara Nyiramana

    Alufonsina yababajwe no kubura Nyiramana

    Nyiragitariro na Mukarujanga

    Siperansiya yagize uruhare mu guherekeza Nyiramana

    Kecapu yaje gutabara Nyiramana

    Kecapu yaherekeje bwa nyuma Nyakubyara Chantal

    Njuga ari mu baje guherekeza bwa nyuma Nyiramana

    Apotre Liliane uyobora Umusozi w’Ibyiringiro

    AMAFOTO: DIEUDONNE MURENZI

    VIDEO: DIEUDONNE MURENZI

    “>

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134041/ibyamamare-byaherekeje-nyiramana-warwaye-akabura-nuwamuha-imbuto-amafotovideo-134041.html

  • Nyanza: Umwana yapfuye bikekwa ko yishwe n'icyayi n'irindazi #rwanda #RwOT

    Umwana w'imyaka ine y'amavuko yapfuye bikekwa ko yishwe n'icyayi n'irindazi, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) ikaba yatangiye iperereza

    Byabereye mu Mudugudu wa Kabuzuru mu kagari ka Kibinja mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, amakuru avuga ko nyakwigendera w'umwana Agahozo Peace Nyenyeri w'imyaka ine y'amavuko nyina umubyara yagiye mu itsinda amusiga ari muzima anari kumwe n'umugabo wa nyina, maze umwana ajya ku muturanyi amuha icyayi, nyuma umugabo wa nyina amuha amafaranga ajya kugura irindazi ryo gufatisha amaze kunywa no kurya atangira gutaka mu nda, umugabo wa nyina ajya kubwira umukecuru baturanye ngo amushakire umuti, agarutse asanga yapfuye, umugabo wa nyina yahise atabaza abaturanyi.

    Ubwo umunyamakuru yageraga muri kariya gace yasanze aho uriya muryango warucumbitse hafungishije ingufuri nta muntu uhari, abahatuye bavuga ko nyakwigendera yaba yarazize icyayi ndetse n'irindazi yariye

    Umwe yagize ati 'Hari aho yagiye bamuha icyayi n'irindazi ari nabyo yazize.'

    Undi nawe yagize ati 'Havuze induru tuhageze dusanga umwana yitabye Imana gusa abantu bavugaga ko uwo umwana hari aho yaguze irindazi hari nabamuhaye icyayi ari nabyo yazize.'

    Kuva icyo gihe kugeza ubu RIB yatangiye iperereza, umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Nyanza uhita ukomereza mu bitaro byo mu mujyi wa Kigali ngo ukorerwe isuzuma, umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Busasamana Egide Bizimana yabwiye itangazamakuru rya Flash  ko iby'uru rupfu bikiri amayobera

    Yagize ati 'Uwo mwana Nyenyeri yarapfuye ariko kugeza ubu urupfu rwe ntibirasobanuka kuko hari amakuru amwe namwe ataramenyekana gusa RIB yatangiye iperereza.'

    Amakuru kandi avuga ko uriya mugabo wa nyina wa nyakwigendera Nyenyeri ubu yatawe muri yombi, naho ari uwamuhaye icyayi ndetse ni uwamugurishije irindazi bo bari mu ngo zabo ni mu gihe inzego zikomeje iperereza ngo hamenyekane icyo nyakwigendera yaba yarazize.

    Theogene Nshimiyimana

    The post Nyanza: Umwana yapfuye bikekwa ko yishwe n'icyayi n'irindazi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/05/nyanza-umwana-yapfuye-bikekwa-ko-yishwe-nicyayi-nirindazi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyanza-umwana-yapfuye-bikekwa-ko-yishwe-nicyayi-nirindazi

  • Yaratereranywe ! Ubuhamya ku rupfu rwa Nyiram… – #rwanda #RwOT

    Yavuze ko ubwo yajyaga kwa Muganga basanze nta ndwara afite ariko muganga abona nta n'igitonyanga asigaranye cy’amaraso. Ati:'Muganga yarambwiye ngo uriteguye kumusinyira tumutere amaraso?'.

     

    Uyu babyirukanye bakabana mu bibi no mu byiza yavuze ko Nyiramana yabuze inshuti mu bihe bye bya nyuma. Uyu mubyeyi witwa Mama Prince' yagize ati:'Hari umuntu w'inshuti ye nasabye ko yamukorera imbuto ariko undi amubwira ko nta mwanya afite numva ndababaye kandi bari inshuti. Rero uyu muntu yihane'.

    Nyakubyara Chantal yarwaye imyaka isaga ibiri ageza ubwo ananuka ava ku biro 130 asigarana ibitageze kuri 30. Mama Prince mu buhamya yatanze arira yavuze ko Nyakubyara yasize amubwiye ngo azite ku bana be. Umuntu waje mu mutwe vuba ni Intare y'Ingore' Siperansiya' niwe watabajwe bwa mbere. Mama Prince yabwiwe Siperansiya agiye kohereza Clapton Kibonke. Mama Prince yanahamagaye Ndahiro Valens Papy ukorera BTN tv.


    Kibonke yarahageze asanga byarangiye, Mama Prince ati:'Mwa bantu mwe nabayeho nk'imfubyi muri uyu mujyi, nta kintu nabuze Chantal yampaye byose ariko nzita ku bana be Imana izamfashe.'

     

    Ishimwe Germaine bita Mama Kaliza waturanye na Nyakubyara Chantal yatanze ubuhamya. Yagize ati:'Yatubereye umuturanyi mwiza, yambereye mukuru wanjye. Hari igihe narimfite inda nkuru biranga ariko yaramperekezaga kwa muganga'. Ubwo Chantal yari arwaye twamujyanye Cosmos bamutera serumu. Chantal yasabye ko yataha.  Yanavuze ko atifuza abantu bamwifotorezaho kuko mu gihe cye yarwaye yabuze abamusura.


    Egidia umuvandimwe wa Chantal nawe yamubaye hafi  ndetse yavuze ko yamaze amezi 7 mu bitaro. Yashimiye Niyitegeka Gratient uzwi nka Papa Sava. Egidia yavuze ko Nyakubyara Chantal yarwaye afite ibiro 120 ariko atabarutse nta biro 30 asigaranye.

     

    Umubyeyi wa Nyakubyara Chantal agaruka ku  buzima bwaranze Nyiramana ,yavuze ko yakuze ari umwana nk'abandi kugeza ashatse arabyara. Mu masaha ye ya nyuma yamusabye kumusengera. Ati:'Ma byuka unsengere'.

     

    Abakina muri Seburikoko batanze ubuhamya

    Uwamahoro uzwi nka Siperansiya muri Seburikoko niwe wahagarariye abo bakinanye mu myaka 9 ishize.

     

    Yavuze ko yakundaga kwisekera cyane. Ati:'Yakundaga abantu cyane. Yashoboraga kubona amafaranga akayasangira n'abantu agashira yisekera'. 


    Mu burwayi bwe rero yahishuye ko bwatangiye bari kumwe mu kazi k'iminsi 30 bakina ikinamico. Ibi byabaye umwaka ushize.


     Ati:'Turi kuri Rafiki namubonye yacitse intege. Yakurira urubyiniro akitura hasi”.


     Siperansiya yamusabye kujya kwivuza undi aba ibamba. Nyuma rero bongeye kujya gukina abona yashizemo. Siperansiya yasoje asaba abantu bose kwita ku  bana  ba  Nyakwigendera kuko ubu aribwo bakeneye ubaba hafi.

     

    Umuyobozi wa Zacu Entertainment, Wilson Misago, avuga kuri   Nyiramana, yagize ati 'Twabuze Nyakubyara Chantal tunabura Nyakubyara Chantal'. 


    Yakomeje avuga ko Nyakubyara yubatse Nyiramana'' wamenyekanye ku bintu byiza. Ati:'Ubu turavuga Nyiramana twishimye. Ndetse yanatubyariye umukinnyi. Uyu Teta mureba yamubyariye muri Seburikoko'.

     

    Teta imfura ya Nyiramana yakuriye muri filimi kandi nawe ubu ni umukozi. Yijeje ko  abana ba nyakwigendera bazitabwaho. Ati:'Rero dushyire hamwe, aba bana ntibazagire icyo batuburane. Tuzabe aricyo tumwitura'.


    Nyiramana yavuzweho ko yakundaga abantu agashishikazwa no kumenya ikibazo buri wese afite. Umuyobozi wa Zacu Entertainment yasoje yizeza abana ba nyakwigendera ko umuryango mugari wa Sinema nyarwanda utazabatererana.

     

    Apotre Liliane yafashe indangururamajwi asaba abaje gutabara Nyakubyara Chantal ko bakwitanga ku bana basizwe na Nyiramana. Ni abana babiri Shaffy na Teta usigaye ukina muri Seburikoko.Hakusanyijwe arenga 100,000 Frws yo gufata mu mugongo abasigaye.

     

    Reba hano amafoto yaranze umuhango wo guherekeza bwa nyuma Nyiramana wakinnye muri Seburikoko imyaka 9 



    Njuga umaze imyaka myinshi aziranye na Nyiramana yaje kumuherekeza bwa nyuma


    Clapton Kibonge yashimiwe kuba yaratabaye Nyiramana ubwo yari mu minota ye ya nyuma 




    Ndimbati yatabaye Nyiramana


    Pascaline uzwi nka Samantha wo mu Inzozi Series yaherekeje  Nyiramana



    Inshuti n’ababanye na Nyiramana bamuherekeje bwa nyuma


    Mama Sava yaherejeje Nyiramana bakinanye muri Seburikoko


    Alufonsina wo mu Umuturanyi yatabaye Nyiramana wo muri Seburikoko


    Nyiragitariro wo muri Seburikoko na Mukarujanga bari babajwe n’urupfu rwa Nyiramana


    Wilson Misago uyobora Zacu Entertainment yemereye abana ba Nyiramana ko bazitabwaho



    Siperansiya yabaye hafi Nyiramana



    Nyirasenge wa Nyiramana yasabye abantu kuba hafi abana 2 basizwe na Nyakwigendera


    Apotre Mukabadege Liliane uyobora itorero Umusozi w’Ibyiringiro niwe wasengeye Nyiramana



    Ndimbati yasezeye bwa nyuma Nyiramana


    Shaffy umwana wa Chantal’Nyiramana’ yarize kubera kubura mama we





    Umwana wa Nyakubyara Chantal


    Nyiragitariro mu basezeyeho Nyakubyara Chantal


    Nyakubyara Chantal wari ufite ibiro 130 yatabarutse asigaranye ibiro 25



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134002/yaratereranywe-ubuhamya-ku-rupfu-rwa-nyiramana-wo-muri-seburikoko-watengushywe-numubiri-am-134002.html

  • Yarwaye afite ibiro 120 apfa asigaranye ibitagera kuri 30! Nyiramana wo muri Seburikoko yashyinguwe #rwanda #RwOT

    Uyu munsi nibwo Nyakubyara Chantal wamenyekanye nka Nyiramana muri filime y’uruhererekane ya Seburikoko yashyinguwe.

    Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo Nyiramana yitabye Imana azize uburwayi.

    Mu muhango wo kumusezeraho bwa nyuma, bamwe mu batanze ubuhamya bagarageje ko yari amaze igihe arwaye ariko akaba ataritaweho, yatereranywe.

    Mu minsi ya mbere ye y’uburwayi, Nyiramana yagiye kwa muganga ariko babura indwara, gusa ngo nta maraso yari afite biba ngombwa ko bamuha andi.

    Siperansiya bakinana muri Seburikoko, yavuze ko agifatwa bari kumwe anamubwira kujya kwa muganga undi aranga.

    Ati “Turi kuri Rafiki namubonye yacitse intege, yakurira urubyiniro akitura hasi, nibwo namubwiye kujya kwa muganga ariko aranga, twongeye guhura mbona yarashizemo cyane, yarananutse.”

    Umuyobozi wa Zacu Entertainment itegura ikanatunganya Seburikoko, yavuze ko babuze umukinnyi w’ingenzi kandi wakundaga abantu ariko yishimira ko byibuze abasigiye umukinnyi kuko umwana we yabyaye ubu akina muri Seburiko.

    Ati “Ubu turavuga Nyiramana twishimye. Ndetse yanatubyariye umukinnyi. Uyu Teta mureba yamubyariye muri Seburikoko (…) Icyo nakwizeza abana asize ni uko umuryango mugari wa Sinema Nyarwanda utazabatererana.”

    Umuvandimwe wa Nyiramana, Egidia yashimiye cyane Niyitegeka Gratien benshi bazi nka Seburikoko cyangwa Papa Sava kuko yamubaye hafi cyane kuva yatangira umwuga wa filime ndetse no mu burwayi bwe. Yavuze ko indwara yamuzahaje aho yarwaye afite ibiro 120 ariko akaba yaritabye Imana nta na 30 asigaranye.

    Nyakubyara Chatal akaba asize abana 2, Shaffy ndetse na Teta wamaze kwinjira umwuga wo gukina filime.

    Nyuma yo kumusezeraho, Nyiramana wari ufite imyaka 37 yashyinguwe mu irimbi rya Nyamirambo.

    Nyiramana yashyinguwe

    Source : http://isimbi.rw/sinema/article/yarwaye-afite-ibiro-120-apfa-asigaranye-ibitagera-kuri-30-nyiramana-wo-muri-seburikoko-yashyinguwe

  • Senateri Ntidendereza yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Senateri Ntidendereza William yitabye Imana, aguye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, kuri iki Cyumweru, tariki ya 3 Nzeri 2023.

    Mu itangazo rya Sena y'u Rwanda, yagaragaje ko ibanajee n'urupfi rwa Senateri Ntidendereza, inihanganisha umuryango we.

    Senateri Ntidendereza William yabonye izuba ku wa 11 Kamena 1950. Yitabye Imana nyuma y'imyaka ine yari amaze yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, Umutwe wa Sena.

    Senateri Ntidendereza yatorewe kuba Umusenateri ku wa 16 Nzeri 2019.

    The post Senateri Ntidendereza yitabye Imana appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/04/senateri-ntidendereza-yitabye-imana/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=senateri-ntidendereza-yitabye-imana

  • Kigali habereye impanuka ikomeye cyane amaraso aratemba  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ahagana mu m'asaha ya saa kumi n'imwe z'umugoroba, ubwo abanyeshuri bari bari gutaha, mu muhanda wa Rebero-Miduha munsi y'amashuri ya GS Kimisange mu karere ka Kicukiro habereye impanuka.

    Ubwo abanyeshuri n'abagenzi bari mu muhanda bagenda, umumotari yamanutse n'umuvuko mwinshi cyane ava ku i Rebero agana mu miduha agonga ibyuma bitandukanya aho abagenzi bagendera ndetse n'umuhanda w'ibinyabiziga.

    Uyu mu motari nta mugenzi yaratwaye ndetse nta n'umuntu yagonze, ndetse uyu mumotari yakomeretse bikomeye ariko moto yari atwaye ntago yangiritse bikomeye kuko yagonze ibyuma arenga moto agwa imbere yayo.

    Uyu mumotari yakomeretse bikomeye kugeza naho amaraso yatembye aho yari aryamye, ndetse bidatinze cyane yaje kujyanywa kwa muganga.

     

    Rero impanuka zikoresheje kuba urudaca muri uyu muhanda wa Rebero-Miduha kuko mbere y'uko impanuka y'uyu munsi iba, hari hashize iminsi mike habereye impanuka ikomeye cyane yahitanye abagore 2 harimo n'uwari atwite yiteguraga kubyara.

    Ibi byabereye hepfo gato kuri sitasiyo iri ahitwa mu gihene, biravugwa ko iyi mpanuka yo yatewe n'umutwazi w'imodoka wari wasinze ndetse afite umuvuduko udasanzwe.

    Sibyo gusa kuko mbere yaho gato ku mashuri ya GS Kimisange imodoka yamanukanye umuvuduko mwinshi irenga umuhanda igonga amashuri ndetse icyumba kimwe cy'amashuri kirasenyuka.

    Hakomeje kwibaza icyakorwa kugirango impanuka zibera muri uyu muhanda wa Rebero-Miduha zagabanuka, dore ko hafi ya zose ziterwa n'umuvuduko mwinshi ibinyabiziga biba biri kugenderaho.

    Abatwara ibinyabiziga bakagombye kwitwararika cyane kuko uyu muhanda nawo si shyashya, kuva aho imodoka ziparika ruguru y'amashuri ya GS Kimisange kugera hafi yo mu miduha harimo amakorosi agera muri 6 yose afatanye.

    Bamwe bavuga ko baramutse bongereye kamera zo mu muhanda muri uyu muhanda wa Rebero-Miduha ndetse bakongeramo dodani, byagabanya impanuka ziwuberamo kuko abagenda biruka bazajya bagabanya umuvuduko bagirango batandikirwa dore ko abatwazi batinya kwandikirwa kurenza uko batinya urupfu.

    Ubusanzwe muri uyu muhanda harimo kamera imwe gusa, kandi ikigaragara cyo kuva bayishyiramo nta mpantuka zikibera hafi yaho bayishyize.

     

     

    Source : https://yegob.rw/kigali-habereye-impanuka-ikomeye-cyane-amaraso-aratemba/

  • Hamenyekanye ibintu bitatu byafashije umukecuru kurama imyaka (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umufaransakazi Jeanne Calment, yateye intambwe ikomeye cyane yo kurama kugera ku myaka 122, aho yahise aca agahigo ko kuba umuntu uramye cyane kurusha abandi bose ku isi.

    Icyakora mbere yo gupfa,Madamu Calment yaganiriye n'umunyamakuru Jean-Marie Robine, umuhanga mu kumenya ubuzima bw'abantu wize ibijyanye n'isano riri hagati y'ubuzima no kurama.

    Madamu Robine yagize ati: “Dukwiriye kumenya ko ikintu kinini cyatumye Jeanne Calment arama ku isi ari amahirwe kuko biratangaje cyane.

    Icyakora hari ibintu bitatu ngo byafashije uyu mukecuru kurama ku isi nkuko uyu Robine wamukurikiranye yabitangaje

    Ikintu cya mbere cyafashije madamu Calment kurama ngo nuko yavukiye mu bakire kandi agakurira muri ubwo buzima.

    Uyu yavukiye mu muryango w'aba Bourgeois mu majyepfo y'Ubufaransa kandi ngo yari aturanye n'abakire.

    Ibi ngo byamufashije kujya ku ishuri kugeza ku myaka 16 kandi ngo ntabwo byari byoroshye ku bakobwa bo muri icyo gihe.

    Uyu kandi ngo yize amashuri yigenga ibyo guteka,ubugeni n'ubuhanzi kugeza ku myaka 20.

    Ikindi kintu ngo cyafashije uyu mukecuru nuko ngo atigeze ateshwa umutwe n'akazi kuko ngo ntiyakoze imirimo ivunanye.

    Ikintu cya kabiri cyamufashije kurama ngo nuko atanyoye itabi akiri muto kuko ngo ntabwo byari gukunda ko umukobwa wavukiye mu muryango ukize yisanga ari kunywa itabi.

    Icyakora ngo ashatse umugabo ngo yamusabye gusoma ku itabi rimwe abigerageje yumva ni bibi yiyemeza kutazigera na rimwe yongera gusomaho.
    Igitangaje nuko uyu ngo yarinyoye ku myaka 112 ubwo yari mu kigo cyita ku bageze mu zabukuru.

    Ikintu cya gatatu cyafashije uyu mukecuru kurama ngo nuko yabanye neza n'abandi.
    Uyu ngo kubera igihe kinini yabaga afite kuko atakoraga,yabaga ari gutembera,kwiyitaho ndetse no gukora imirimo ifitiye abandi akamaro.
    Uyu ngo yamaze igihe kinini cy'ubuzima bwe afasha abantu yaba mu mikino n'ibindi bitandukanye.

    Uyu ngo yagiye atemberera hirya no hino kugera ubwo agiye kureba umunara uzwi cyane wa Tour Eiffel,ubwo warimo kubakwa.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/hamenyekanye-ibintu-bitatu-byafashije-umukecuru-kurama-imyaka-122

  • Gasabo: Umwana w’imyaka 5 yishwe atewe amabuye anakurwamo amaso – YEGOB #rwanda #RwOT

    Gasabo: Umwana w'imyaka 5 yishwe atewe amabuye anakurwamo amaso

    Kuwa kabiri tariki ya 02 Kamena 2023 Nibwo mu karere ka Gasabo mu murenge wa Jabana mu kagari ka Bweramvura mu mudugudu wa Nyakabingo hamenyekanye inkuru yurupfu rwumwana wimyaka 5 witwa Irakoze Esuwa bivugwa ko yishwe atewe amabuye numusore witwa Regis akaza no kumukuramo amaso.

    Abaturage batuye aha batangaza ko batunguwe no kumva inkuru yincamugongo yumwana wshwe atewe amabuye.

    Amakuru dukesha B Plus Tv avuga ko uyu mwana hari uwaje akamushuka ngo ajye kumugurira ubundi ba nyiri umwana bakamushaka bakamubura gusa batewe agahinda no ku musanga yarangije kwitaba imana ndetse nta n'amaso agifite kuko bari bayakuyemo.

    Mu gahinda kenshi abaturage basaba ko uyu wakoze ibi yafatwa akaza kuburanishirizwa mu baturage agakatirwa urumukwiye kuko ubu ni ubunyamanswa bukomeye.

    Source : https://yegob.rw/gasabo-umwana-wimyaka-5-yishwe-atewe-amabuye-anakurwamo-amaso/

  • Perezida Museveni bamusanzemo Covid-19 #rwanda #RwOT

    Perezida Yoweri Museveni wa Uganda bamusanzemo Covid-19, ariko ameze neza kandi akomeje inshingano ze mu gihe arimo gufata imiti, nk'uko byatangajwe minisiteri y'ubuzima.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Kamena 2023, Umunyamabanga uhoraho muri iyo minisiteri, Diane Atwine, yatangaje kuri Twitter ko Perezida Museveni yanduye Covid-19.

    Ati 'Uyu munsI, Perezida bamusanzemo Covid-19. Ni nyuma y'uko yari yagize ibimenyetso bimeze nk'ibicurane byoroheje. Gusa ameze neza kandi akomeje imirimo ye bisanzwe.'

    Kuri uyu wa Gatatu kandi ubwo yagezaga ijambo ku nteko ishinga amategeko, Perezida Museveni w'imyaka 78, yavuze ko ashobora kuba yaranduye Covid kuko mu gitondo yumvise akabeho, bigatuma asaba ko bamupima.

    Yavuze ko ibipimo bibiri muri bitatu byerekanye ko ntayo afite, ariko ategereje igisubizo cy'ikindi cya gatatu.

    Yagize ati 'Ndacyekwaho corona none mpagaze hano. Niyo mpamvu mwabonye nza mu modoka itandukanye n'iya Mama (Janet Museveni).'

    Perezida Museveni ni umwe mu bategetsi bagifata ingamba zikomeye mu kwirinda Covid, aboneka kenshi mu bandi yambaye agapfukamunwa, kandi abantu yakiriye akenshi bicara kure ye.

    Ubwo Covid yari irembeje Isi, Uganda iri mu bihugu byari bifite amabwiriza akarishye yo kuyirinda arimo imikwabu, gufunga amashuri n'ubucuruzi, gufunga imipaka, n'ibindi.

    Iki gihugu cyongeye gufungura ibintu byose neza mu 2022.

    The post Perezida Museveni bamusanzemo Covid-19 appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/08/perezida-museveni-bamusanzemo-covid-19/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-museveni-bamusanzemo-covid-19