Tag: Ubuzima

  • Niwibonaho ibi bintu 7, Nyuma yo kubyara , Ihutire kwa muganga ako kanya #rwanda #RwOT

    Mu nyigo yakorewe mu Leta zunze ubumwe z' Amerika yagaragaje ko abagore bagera kuri 700 bapfa biturutse ku ngaruka zo kubyara , umugore umwe kuri batatu , muri aba bapfa , apfa mu cyumweru kimwe cya nyuma yo kubyara .

    Iyi mibare y'abagore bashobora gupfa nyuma yo kubyara igenda yiyongera mu bihugu biri mu nzira y'amajyambere , Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima rivuga ko izi mfu z'ababyeyi zishobora kwirindwa mu gihe umuntu yamenye ibimenyetso bibi bya nyuma yo kubyara maze akivuza .

    Muri iyi nkuru turakubwira ibimenyetso 7 nubona na kimwe muribyo , nyuma yo kubyara ukwiye kwihutira kwa muganga ako kanya

    Niwibonaho ibi bimenyetso nyuma yo kubyara , uzihutire kwa muganga

    Muri ibyo bimenyetso harimo

    1.Kuva cyane

    Ku mugore wabyaye , kuva ni ibintu bisanzwe ariko iyo bikabije , biba ari ikibazo gishobora no kumutera urupfu .

     

    Mu gihe uva cyane . ugahindura pad buri saha cyangwa ukabona ibibumbe by'amaraso binini , burya uba ukwiye kugira ikibazo ndetse ukaniyambaza muganga .

     

    Mu kintu gishobora gutwara ubuzima bw'umugore wabyaye , kuva biza ku mwanya wa mbere , bityo ni byiza ko ubigenzura nyuma yo kubyara .

     

    2.Mu gihe aho wabazwe hatinda gukira

    Burya ushobora kubyara ubazwe cyangwa ukongererwa aho umwana anyura , bityo mu gihe icyo gisebe gitinda gukira , ni byiza ko watangira gutekereza ko haba harimo ikibazo nka infegisiyo.

     

    Mu gihe ubona hasa nk'aharimo ikibazo , ihutire kwa muganga , iyo harimo infegisiyo , hakavugwa kare , biguha amahirwe yo gukira vuba.

     

    3.Ukuguru kubyimbye .kukurya ndetse kunashyuhiranye

    Iki nacyo ni ikimenyetso kibi , nyuma yo kubyara aho bigaragaza ikibazo gikomeye , cyatewe n'akabumbe k'amaraso kagye kagafunga umutsi utwara amaraso bityo ntabashe gutembera neza .

     

    Ubu burwayi , buba bwihutirwa ndetse mu gihe wumva akaguru kabyimbye , kakubabaza ,wangakoreraho ukumva gashyuhiranye , ihutire kwa muganga .

    4.Mu gihe ufite umuriro

    Burya kugira umuriro ni ikimenyetso cyuko ushobora kuba ufite ama infegisiyo mu mubiri , bityo mu gihe ukibonye nyuma yo kubyara , ukwiye kwihutira kwa muganga .

     

    5.Umutwe ukubabaza kandi udapfa koroha

    Iki nacyo ni ikimenyetso kibi gishobora kugaragaza uburwayi , nyuma yo kubyara , mu gihe ufite umutwe ukubabaza kandi udapfa gukira uba ukwiye kwivuza

     

    6.guhumeka nabi

    Kubona iki kimenyetso , cyane cyane nyuma yo kubyara ubazwe , bishobora kwerekana ko hashobora kuba hari akabumbe k'amaraso kageze mu bihaha , kagahagarika gutembera kw'amaraso , bityo uba ukwiye kwihutira kwa muganga , hakarebwa impamvu ibitera .

     

    7.Mu gihe wumva ufite intekerezo zo kwiyahura

    Ubushakashatsi bugaragza ko umugore umwe ku bagore icyenda babyaye , ashobora kugaragaza ibimenyetso byo gushaka kwiyahura cyangwa akumva yanze umwana .

     

    Ni ibintu bisanzwe , si amarozi , bityo uba ukwiye kwihutira kujya kwa muganga , bakaguha ubufasha kandi biravugwa bigashyira .

     

    The post Niwibonaho ibi bintu 7, Nyuma yo kubyara , Ihutire kwa muganga ako kanya appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/niwibonaho-ibi-bintu-7-nyuma-yo-kubyara-ihutire-kwa-muganga-ako-kanya/

  • Kenya : Umukecuru w'imyaka 89 yafashwe ku ngufu hafi kwicwa #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Kenya habaye ibintu abantu benshi bakomeje gufata nk'amahano kuko umukecuru w'imyaka 89 yafashwe ku ngufu ndetse hafi gupfa, bikozwe n'umwe m'umuturanyi be wari ukiri muto mu myaka.

     

     

    Uyu mukecuru wari umaze gukura byatangajwe ko yaafashwe kungufu ubwo umwe mu baturanyi be baje mu ijoro ryo kuwa gatatu taliki  27 ukuboza 2023 ubwo uyu mukecuru yarari kurya iby'umugoroba, nibwo  yaje amufata ku ngufu ndetse ubwo yashakaga kumwiba cyane ko uyu mucekuru yabaga wenyine.

     

     

    Biravugwa ko uyu mugabo wafashe ku ngufu uyu mukecuru yanyuze ku muryango w'imbere, ubwo yazaga mu rugo rw'uyu mukecuru usanzwe uba wenyine mu nzu. Amakuru yuyu mucekuru yamenyekanye mu gitondo cy'umunsi wakurikiyeho.

     

     

    Amakuru ajya kumenyekana ko uyu mukecuru yahohotewe, umwe mu bana be yaje kumureba maze asanga nyina umubyara yagagaye hafi gupfa. Ubwo uyu mucekuru yajyanwaga ku bitaro nibwo basanze uyu mucekuru yanafashwe kungufu.

     

     

    Uyu mukecuru amakuru aravuga ko ubu amaze kumera neza ndetse ko mu minsi irimbere ataha akava ku ivuriro. Abantu benshi bakomeje gusabira umugabo ucyekwaho guhihotera uyu mucekuru guhabwa igihano kimukwiye.

     

     

     

     

     

    Source: citizentvkenya

     

     

    The post Kenya : Umukecuru w'imyaka 89 yafashwe ku ngufu hafi kwicwa appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/kenya-umukecuru-wimyaka-89-yafashwe-ku-ngufu-hafi-kwicwa/

  • Kamonyi : Impanuka ikanganye y’imodoka eshatu zirimo Howo zagonganye yahitanye benshi #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabereye ahazwi nko ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi, yabaye mu ijoro ryacyeye ahagana saa tanu kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ukuboza 2023.

    Iyi mpanuka yatewe no kuba ikamyo ebyiri zirimo iyo mu bwoko bwa Howo zagonganye, imwe igasekura iyari iyiri imbere, na zo zigahita zigonga imodoka nto y’ivatiri yari irimo abantu barindwi.

    Abantu bane muri abo barindwi bahise bitaba Imana, ndetse na kigingi w’imwe muri izo kamyo, ahasiga ubuzima.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yatangaje ko iyi mpanuka yatewe n’izo kamyo ebyiri zirimo iyari itwaye imbaho n’iyari ipakiye amabuye.

    Yagize ati 'Abantu batanu bahise bapfa barimo bane bari muri iyo vatiri yari irimo abantu barindwi na kigingi w’ikamyo, ariko shoferi yavuyemo ari muzima.'

    ACP Boniface Rutikanga avuga ko hari gukorwa iperereza kugira ngo hamenyeka icyateye iyi mpanuka kuko izi modoka zitari zinafite umuvuduko mwinshi.

    https://www.youtube.com/watch?v=jNAstN4Q02g&feature=youtu.be

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Kamonyi-Impanuka-ikanganye-y-imodoka-eshatu-zirimo-Howo-zagonganye-yahitanye-benshi

  • Uburemba ni iki ? Ese Uburemba buravugwa ? #rwanda #RwOT

    Burya umugabo ufite uburemba bimugiraho ingaruka mu mitekerereze no mu mibanire ye n'umufasha we , bikaba byanatuma yitakariza icyizere n'icyanga cy'ubuzima , mur iyi nkuru turakubwira igisobanuro cy'uburemba , tunakubwire niba bushobora kuvugwa .

    Uburemba ni iki?

    Bvuga uburemba mu gihe umugabo igitsina cye kinanirwa gufata umurego cyangwa kikaba kidafite imbaraga ku buryo adashobora gutera akabariro neza .

     

    Ariko burya n'umugabo ufite igitsina gifata umurego ariko bikaba bidahagije ngo atere akabariro abashe kugeza mugenzi we ku ndunduro y'ibyishimo , aho bigera mu  gikorwa hagati igitsina cye kikanga , nabwo babyita uburemba .

     

    Ni iki gitera uburemba ?

    Hari impamvu nyinshi zitera uburemba zirimo

    • Imihangayiko ikabije
    • indwara z'agahinda gakabije
    • Indwara z'umutima zituma amaraso adatembera neza
    • Indwara ya Diyabete
    • Umubyibuho ukabije
    • Kuba mu buryo karemano ufite umusemburo muke wa testesterone
    • Kunywa itabi n'inzoga z'umurengera
    • Kurya nabi
    • Kudakora imyitozongoraoramubiri

    Hari imiti ishobora gutera iki kibazo irimo nk'imiti ya hypertension nindi myinshi …

     

    Ni gute wakwivura uburemba ?

    Burya uburemba buravugwa , ariko ni byiza kuganira na muganga ukamenya uburyo bwiza wakoresha mu kwivura uburemba .

     

    Uburyo bwo kwivura uburemba burimo

    1. Guhindura imyitwarire

    • Kurya indyo yuzuye ikungahaye ku ntungamubiri harimo imboga n'imbuto
    • Gukora imiyitozo ngororamubiri
    • Guhangana na Stress
    • Kureka kunywa inzoga n'itabi

    2.Gukoresha imiti

    Hari imiti ishobora kuvura ubu burwayi bw'uburemba irimo

    • Viagra
    • tadalafil
    • vardenafil

    Iyi miti ikaba yongera ingano y'amaraso agera mu myanya y'ibanga bityo igitsina kikabasha gufata umurego umwanya munini .

    3.Kuganirizwa

    Cyane cyane nko ku muntu ufite indwara z'agahinda gakabije , nabyo bikaba byamufasha gukira iki kibazo .

     

    4.Kubagwa

    Hari igihe biba ngombwa ko ubagwa ariko ni gake cyane gashoboka , aho ushobora gukora ibyitwa penile implants , cyangwa ibyitwa vascular surgery .

     

    Dusoza

    Uburemba ku bagabo buravugwa , bitandukanye n'ubugumba , uburemba bushobora gufata buri wese , imyaka yose yaba agezemo , kwivura cyangwa kwivuza uburemba birashoboka kandi bishobora gukorwa wivuye wowe ubwawe bitewe n'impamvu yabiteye .

     

    Ntukwiye guhangayika cyangwa ngo wihebe mu gihe wahuye nikibazo cy'uburemba , ahubwo menya impamvu yabiguteye , ubundi wivuze .

     SRC: UbuzimaInfo

    The post Uburemba ni iki ? Ese Uburemba buravugwa ? appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/uburemba-ni-iki-ese-uburemba-buravugwa/

  • Kigali : Ikirombe cyamize batatu bahasiga ubuzima ku manywa y’ihangu #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka y’ikirombe cyagwiriye abantu, yabaye ku manywa kuri uyu wa Kane tariki 28 Ukuboza 2023, ubwo hagwaga imvura, hakumvikana ikintu kiridutse, abantu bagahurura.

    Ubwo iki kirombe cyaridukaga, abatuye muri aka gace bahise bakeka ko gihitanye abantu, bihutira kuhagera ndetse n’inzego zirimo iz’ubuyobozi bw’ibanze, bashakishije bagahita babona abantu babiri bitabye Imana, mu gihe undi umwe yakomeje gushakishwa.

    Umwe mu baburiye abe muri iki kirombe, akaba umugore we, yavuze ko yari yagiye amubwira ko agiye gushaka icyo bari burye ku manywa.

    Yagize ati 'Yabyutse ambwira ngo reka ndabona nta kintu dufite, reka nge guhiga icyo tuza kurya. Umutima wanze, nohereza abana kuvoma babiri, ndababwira ngo ni muzamuka muce aho iso ari, mwumve icyo ababwira,dushyire inkono ku ziko dore saa sita zirageze.'

    Avuga ko imvura yahise igwa, akumva ataguma mu nzu wenyine, ari bwo yahitaga ajya kureba umugabo we cyangwa abana, agezeyo asanga yaguze ifu y’ibigori, akamusaba ko bataha ariko akanga.

    Ubwo uyu mugore ngo yatahaga, akigira imbere gato yumvise ikintu kiridutse, ahita agaruka asanga ikirombe cyigwiriye abarimo umugabo we.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Kigali-Ikirombe-cyamize-batatu-bahasiga-ubuzima-ku-manywa-y-ihangu

  • Yishwe n’abana bakiri bato! Umukecuru witwa Mukarundo Elina w’imyaka 62 y’amavuko yishwe atewe amabuye bamuziza kuroga  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yishwe n'abana bakiri bato! Umukecuru witwa Mukarundo Elina w'imyaka 62 y'amavuko yishwe atewe amabuye bamuziza kuroga.

    Umukecuru witwa Mukarundo Elina wo mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Cyanzarwe yishwe n'abaturage harimo n'abana bakiri bato bamuteye amabuye aho yazizwa ko ari umurozi ruharwa kubera ko yari amaze guhekura abantu benshi abicira abana bavuye ku ishuri abahaye amazi yo kunywa.

    Abaturage bo mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Cyanzarwe ahiciwe Mukarundo Elina wari waroze umwana w'imyaka 15 y'amavuko bigatuma bafata umwanzuro wo kumwica bavugaga iyo batamwica byari kuzajyera kuri Bonane na Noheri yarabamazeho abantu.

    Aba baturage kandi beruye batangaza ko batazigera bajya kumushyingura kubera abantu babo yishe banakomeza basaba Leta ko itafunga abishe uwo mukecuru bamuteye amabuye kubera ko babitewe n'uburakari bwo kubura ababo bakundaga kandi ko byari bintu byari bimaze gufata indi ntera kugezaho kwihangana byabananiye bagafata umwanzuro wo ku mwivugana.

    Source : https://yegob.rw/yishwe-nabana-bakiri-bato-umukecuru-witwa-mukarundo-elina-wimyaka-62-yamavuko-yishwe-atewe-amabuye-bamuziza-kuroga/

  • Umugore yajugunye umwana we w'amezi 8 mu nyanja amuziza kuba afite ubumuga bwo kutumva, atabarwa n'abagira neza #rwanda #RwOT

    Ese birakwiye ko umuntu yangwa kubera ubumuga runaka abana nabwo ? Hari ubwo usanga abantu bafata nabi umuntu ufite ubumuga runaka bakirengagiza ko burya uwo muntu nawe ari umuntu nk'abandi ndetse nawe afite uburenganzira bungana nubwo abandi bantu Bose bafite.

    Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kuvugishwa n'inkuru yuyu mugore wakoze ikosa rikomeye ryo guta cyangwa kujugunya umwana we w'amezi 8 y'amavuko mu nyanja ya Indiana amuziza kuba abana n'ubumuga bwo kutumva.

    Uyu mugore wataye umwana we mu Nyanja ya Indiana amuziza kuba afite ubumuga bwo kutumva, ubwo yajugunyaga umwana we mu Nyanja ya Indiana, abandi bagenzi bari kumwe mu bwato bamubonye maze bihutira gutabara uwo mwana kuko uwo mugore yari Akoze igikorwa cy'ubugwari.

    Mu kwisobanura uyu mugore yavuze ko ubwo yakoraga ibyo bintu, yari yataye umutwe ndetse ko yari afite ihungabana muri we maze bigatuma ajugunya umwana we mu Nyanja ya Indiana.

     

    Icyakora uyu mwana yatabariwe mu maguru mashya, kuri ubu uyu mwana ukiri muto ameze neza ndetse uyu mugore Ari mu maboko y'abashinzwe umutekano kugira ngo agezwe imbere y'urukiko ahanirwe ibyaha yakoze ndetse asobanure neza icyamuteye kujugunya umwana we mu Nyanja.

    Source: News Hub Creator

    The post Umugore yajugunye umwana we w'amezi 8 mu nyanja amuziza kuba afite ubumuga bwo kutumva, atabarwa n'abagira neza appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umugore-yajugunye-umwana-we-wamezi-8-mu-nyanja-amuziza-kuba-afite-ubumuga-bwo-kutumva-atabarwa-nabagira-neza/

  • Kenya : Umwana w'umuhungu w'imyaka 15 yahatirijwe kurya ibirutsi bye abyanze akubitwa izakabwana #rwanda #RwOT

    Buri gihugu kigira imigenzo ndetse n'imiterere n'imigirire yacyo, aho usanga abatuye igihugu runaka bashobora kuba bakora ibintu biteye ubwoba ndetse rimwe narimwe biteye agahinda.

    Icyakora Hari ibikorwa bikaba ngombwa ko bicibwa kuko bibamo imigenzo mibi ndetse igira ingaruka kuri abo babikora.Hirya no hino ku mbugankoranyambaga bakomeje kuvugishwa n'inkuru yuyu mwana w'umuhungu w'imyaka 15 wasanzwe yahondaguwe urusinga rushyushye ndetse yanahatirije kurya ibirutsi bye.

     

    Nkuko ibinyamakuru byo muri iki gihugu cya Kenya bikomeje kubivuga, bivugwa ko uyu mwana w'umuhungu w'imyaka 15 yakubiswe n'agatsiko kinsoresore zari zishyize hamwe zikora ibyo zitaga ngo ni imihango, nibwo bahatirije uyu muhungu kurya ibirutsi maze arabyanga, Niko gukubitwa.

     

    Ubwo abantu bajyaga kuhagera, basanze uyu mwana aryamye hasi umugongo we wise wuzuye ibisebe cyane ko uyu mwana yari yakubiswe urusinga rushyushye ndetse kuri ubu uyu mwana yagejejwe ku bitaro Ari kwitabwaho n'abaganga.

    Uyu mwana ubwo yabazwaga uko byagenze, yavuze ko yahatirijwe kurya ibirutsi arinako akubitwa urusinga rushyushye ndetse yavuze ko Atari gukomeza kwihanganira ubwo buribwe, ubwo nyina umubyara yahageraga yahise ahamagara abashinzwe umutekano nibo batabaye uyu mwana w'umuhungu.

    Kuri ubu abashinzwe umutekano bari gukora uko bashoboye ngo bakurikirane ikirego cyuyu mwana w'umuhungu w'imyaka 15 ndetse bijeje umuryango we ko bari bumuhe Ubutabera ndetse bagafata abo Bose bagize uruhare mu ihohoterwa ry'uyu mwana.

    Source: Citizen Tv Kenya

    The post Kenya : Umwana w'umuhungu w'imyaka 15 yahatirijwe kurya ibirutsi bye abyanze akubitwa izakabwana appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/kenya-umwana-wumuhungu-wimyaka-15-yahatirijwe-kurya-ibirutsi-bye-abyanze-akubitwa-izakabwana/

  • Urupfu rw'umunyezamu wa Zimbabwe iri gukina n'u Rwanda rutunguye benshi #rwanda #RwOT

    Inkuru ibabaje kubafana b'ikipe y'Igihugu ya Zimbabwe ni inkuru y'umunyezamu wabo wapfuye azize indwara y'umutima ubwo yari mu myitozo imutegura kuza mu Rwanda guhangana n'Amavubi.

     

    Uyu munyezamu George Chigova wa Zimbambwe , yaje kugira ikibazo cy'umutima mu kwezi kwa 7 bituma ava mu mikbuga kugeza ubwo amakuru y'urupfu rwe yatangajwe.

     

    Uyu mukinnyi wakiniraga mu gihugu cya Amerika ndetse akaba yaranakiniye ikipe ya Dyanamos

    The post Urupfu rw'umunyezamu wa Zimbabwe iri gukina n'u Rwanda rutunguye benshi appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/urupfu-rwumunyezamu-wa-zimbabwe-iri-gukina-nu-rwanda-rutunguye-benshi/

  • Umufana ukomeye wa APR FC n’Amavubi yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Umudage, Mike Feller benshi bazi nka “La Galette” wari umukunzi ukomeye cyane wa APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi, yitabye Imana azize uburwayi.

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Ukwakira 2023 nibwo iyi nkuru y’incamugongo yamenyekanye ko uyu mugabo nyiri “La Galette” ari nayo yitiriwe yitabye Imana.

    Amakuru ISIMBI yakuye mu bantu b’inshuti za hafi z’uyu mugabo ni uko yari amaze igihe ajya kwivuza iwabo mu Budage, gusa akaba yitabye Imana ari mu Rwanda.

    La Galette akaba yazize Kanseri yo mu muhogo yari amaze iminsi arwaye aho buri mezi 3 yajyaga mu Budage kwivuza.

    Ni inkuru yababaje benshi mu bakunzi ba Siporo mu Rwanda kuko ni umwe mu bagabo bagaragaje ko bakunda ikipe y’igihugu Amavubi cyane, byari bigoye kuba Amavubi yakina ntarebe umukino wayo yaba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo yayiherekezaga.

    Yari kandi n’umukunzi ukomeye w’ikipe ya APR FC nayo yarebaga imikino yayo myinshi.

    La Galette yitabye Imana

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umufana-ukomeye-wa-apr-fc-n-amavubi-yitabye-imana