Dr Sabin yagizwe muyobozi ukomeye mu kigo kirwanya indwara z'ibyorezo – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

Written by

in

Minisitiri w'ubuzima mu Rwanda Dr Sabin Nsanzimana yatorewe kuba umuyobozi wungirije w'ikigega gishinzwe gukumira, kurinda, kurwanya no guhangana n'indwara z'ibyorezo (The Pandemic Fund).

The Pandemic Fund ni ikigega gishinzwe gukumira, kurinda no guhangana n'indwara z'ibyorezo kuva ku gihugu cyagaragayemo icyorezo bikagera ku karere giherereyemo ndetse no ku rwego rw'isi.

Ubu bukaba ari uburyo bwashyizweho n'ibihugu kugira ngo bibashe gukusanya amafaranga yo kwifashisha muri ibyo bikorwa byose bigamije guhangana n'indwara z'ibyorezo.

Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/dr-sabin-yagizwe-muyobozi-ukomeye-mu-kigo-kirwanya-indwara-z-ibyorezo

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *