Tag: Sport

  • Uwayezu Jean Fidèle yasubije abavuga ko yaje muri Rayon Sports akurikiye udufaranga twayo ndetse n’indonke binyuze muri ‘Betting’ – YEGOB #rwanda #RwOT

    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko ikimuraje ishinga n'abo bakorana ari ukubaka ahazaza h'iyi kipe.

    Yongeye kandi gushimangira ko batayizanywemo no gushaka indonke binyuze muri 'betting' no kwiba amafaranga yayo.

    Uwayezu yagize ati 'Ntabwo twaje muri Rayon Sports muri 'betting' cyangwa kwiba udufaranga no gushaka icyubahiro. Ahubwo ni ugushaka uko ikipe ibaho kandi ikomeye, itsinda igahesha ishema igihugu.'

    Source : https://yegob.rw/uwayezu-jean-fidele-yasubije-abavuga-ko-yaje-muri-rayon-sports-akurikiye-udufaranga-twayo-ndetse-nindonke-binyuze-muri-betting/

  • Umukinnyi wabigize umwuga mu gusiganwa ku magare, Mugisha Moïse wamamaye muri ‘Tour De Rwanda’ yakoze impanuka ikomeye cyane ubwo yari mu myitozo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wabigize umwuga mu gusiganwa ku magare, Mugisha Moïse, yakoze impanuka ikomeye akomereka urutugu ubwo yari mu myitozo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 6 Ugushyingo 2023.

    Mu butumwa yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa X, Mugisha Moïse yagize ati 'Harubwo tuzaramukira turi bazima ariko bwire tutakiri muruyu mubiri. Hashimwe yesu unkijije muruyu mugoroba. Urakoze Mana.'

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wabigize-umwuga-mu-gusiganwa-ku-magare-mugisha-moise-wamamaye-muri-tour-de-rwanda-yakoze-impanuka-ikomeye-cyane-ubwo-yari-mu-myitozo/

  • Abasore b’ikipe y'Igihugu Amavubi bakomeje imyitozo yo kwitegura imikino ibiri ibategereje – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'Igihugu Amavubi yakomeje imyitozo yo kwitegura imikino ibiri izahura na Zimbabwe na Afurika y'Epfo mu guhatanira itike yo kuzakina igikombe cy'isi mu 2026.

    Abakinnyi bitoje inshuro ebyiri mu masaha ya mbere na nyuma ya saa sita yo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Ugushyingo 2023.

    Source : https://yegob.rw/abasore-bikipe-yigihugu-amavubi-bakomeje-imyitozo-yo-kwitegura-imikino-ibiri-ibategereje-amafoto/

  • Ukuri ku myenda y’abanfana ba APR FC yateje ururondogoro #rwanda #RwOT

    Mbere y’amasaha make ngo APR FC icakirane na Rayon Sports, nibwo hasohotse imyenda y’abafana ba APR FC, ni imyambaro itarakiriwe neza na bamwe mu bakunzi b’iyi kipe bitewe n’uburyo ikozwemo.

    Iyo myambaro harimo imipira y’amakora “Lacoste” y’umukara ifite imirongo y’umweru mu gatuza no ku maboko ndetse n’iy’umweru ifite imirongo y’umukara mu gatuza no ku maboko.

    Hari kandi n’indi mipira isanzwe ifite amaboko y’umukara ahandi harimo amabara y’umweru n’umukara avangavanze.

    Iyi myambaro ntabwo bamwe mu bakunzi ba APR FC bayakiriye neza ndetse n’abandi bakoresha imbuga nkoranyambaga bagenda bagiye basa nabayinnyega bayigereranya n’imyambaro y’abafaba ba mukeba Rayon Sports.

    Amakuru ISIMBI yabashije kumenya ni uko iyi myambaro ari bamwe mu bafana ba APR FC bishyize hamwe basaba ubuyobozi bwa APR FC kuzana iyi myambaro bakayigurisha abafana.

    Ntaho APR FC nk’ikipe ihuriye n’iyi myambaro ni abafana bayikoresheje bayigurisha ku giti cyabo, amakuru avuga ko APR FC yanze kubyivangamo ari nayo mpamvu uretse ikirango cy’ikipe nta n’ibirango by’abaterankunga biriho, icyo yakoze ari ukumenyesha abakunzi bayo binyuze ku mbuga nkoranyambaga ko iyi myambaro ihari n’aho bayikura.

    Jerseys are now available.. Visit Hopeline Sport or Kigali Vision Sport and get yours.
    .
    .
    .
    Umwambaro wa APR kuri ubu uraboneka muri Kigali Vision Sport cyangwa Hopeline Sport. pic.twitter.com/w5K3EjmKoq

    — APR F.C OFFICIAL ACCOUNT (@aprfcofficial) October 28, 2023

    Ese mujya mwumva umugabo ba Sheikh na @imfuraluc01 bakunda kuvuga kuri @bbfmumwezi ufana real Madrid cyane akaba akora nimihanda 😂😂

    Bamwita engineer Jo 😂 ubanza ariwe wakoreye APR iyi design 😂😂😂😂 @jadocastar pic.twitter.com/q1bty1BHoH

    — SANITIZER🇷🇼 (@Allicyuzuzo5) October 29, 2023

    Ubu ngo bashakaga gukora aka Lacoste nk’aka ariko?😂😂😂😂😂 pic.twitter.com/Xi75hyptzx

    — BOMBE YA KAYONZA🚀💣 (@BoscoManirabona) October 29, 2023

    Oya !

    Ngaho tubwore Abafana bambaye neza !

    1. APR FC ▫️◾️
    2. Rayon Sports 🔵⚪️ pic.twitter.com/zwkFFeFEEv

    — Lorenzo MUSANGAMFURA (@ogalorenzo) October 29, 2023

    Imyambaro y’abafana yateje impaka

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ukuri-ku-myenda-y-abanfana-ba-apr-fc-yateje-ururondogoro

  • Muyango wa Kimenyi yasabye Imana kumukomeza #rwanda #RwOT

    Nyuma y’imvune y’umukunzi we Kimenyi Yves yaraye agize, Uwase Muyango Claudine yasabye Imana kumukomeza kuko ari umwana w’umuntu.

    Umunyezamu Kimenyi Yves usanzwe ufatira ikipe ya AS Kigali, yaraye agize imvune ikomeye aho igufwa ry’ukuguru rya ruseke cyangwa umurundi ryacitsemo kabiri ni mu gihe na ‘péroné’ yagize ikibazo.

    Hari ku munota wa 26 mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona waraye ubaye aho Musanze FC yabatsinze 1-0.

    Yaje guhura na rutahizamu wa Musanze FC, Peter Agbelov ari nabwo yahitaga avunika bikomeye akurwa mu kibuga atumva ajyanwa ku bitaro by’Akarere ka Musanze bamuha ubutabazi bw’ibanze ari nabwo bemezaga ko agomba kubagwa.

    Yahise azanwa i Kigali mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe aho agomba kubagirwa iyi mvune.

    Umukunzi we Uwase Muyango Claudine, nyuma y’iyi mvune akaba yagaragaje ko ari mu bihe bikomeye asaba Imana kumukomeza.

    Ni ubutumwa yatanze binyuze mu ndirimbo ya Zizou yafatanyije King James yitwa “Nkomeza”.

    Yabunyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24 aho iyi ndirimbo yari iherekejwe n’akamenyetso k’umutima w’umweru, yashyizeho agace gato kagira kati “Nkomeza Mana, nkomeza Mana, nkomeza Mana ndi umwana w’umuntu, nkomeza Mana, nkomeza Mana, nkomeza Mana.”

    Agize imvune ikomeye mu gihe aba bombi bari bafite ubukwe mu kwezi k’Ukuboza, andi makuru akavuga ko uyu munsi ari bwo bari gusezerana imbere y’amategeko.

    Kimenyi Yves na Muyango bari mu bihe bigoye

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/muyango-yasabye-imana-kumukomeza

  • Muhire Kevin, intandaro y’ibura ry’Intsinzi y… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba watambutse, umutoza wa Rayon Sports Muhamed yisenyeye akinisha Muhire Kevin wari hasi biha icyuho APR FC yatakaje Ismael hakiri kare. Kuri iki cyumweru twasoje ni bwo hakinwaga umunsi wa 9 muri shampiyona y’u Rwanda aho wari umukino w’umunsi wahuje APR FC na Rayon Sports. Ni umukino warangiye nta kipe n’imwe ibashije gutera mu izamu.

    Ku ruhande rwa Rayon Sports bashakatsa intsinzi ya Kane yikurikiranya, mu gihe APR FC yashakaga guhagarika amateka mabi imazemo iminsi imbere ya Rayon Sports. Rayon Sports byaje gutungurana mu bakinnyi ibanje mu kibuga harimo Muhire Kevin wari umaze hafi amezi 7 adakina.

    Muhire Kevin yari mu bakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga 

    Abenshi ntabwo babyitayeho cyane kuko iyo wakubitaga icyumvirizo mu bafana ba Rayon Sports wumvaga ntacyo bibataye kuko bemezaga ko ngo ari umukinnyi umenyereye shampiyona y’u Rwanda uzi ikipe ya APR FC, ndetse ngo akaba arusha abahari. Muhire Kevin yakinanaga imbere na Luvumbu Hertier Musa Esenu na Ojera Joackiam.

    Muhire Kevin yibuze mu kibuga rugikubita

    Umukino ugitangira Muhire Kevin bari bamunyujije ku ruhande rw’ibumoso, aho inyuma ye hakinaga Bugingo Hakim. Muhire Kevin yagaragaje kwibura ndetse bigaragara ko umuvuduko umukino uri kugenderaho atawiteguye bigendanye n’igihaha afite muri iyi minsi.

    Muhire Kevin bamugoragoje nabwo biranga

    Mu gihe ku ruhande rw’ibumoso byari bimaze kwanga, Kevin yaje kwigira mu kibuga hagati nabwo akomezereza ku ruhande rw’iburyo agurana na Ojera Joackiam ariko biba iby’ubusa biranga. Igice cya mbere cyaje kurangira Kevin Muhire ari we ufite amanota macye muri Rayon Sports, ariko umutoza akomeza kumutsimbararaho.

    Akenshi Muhire yasanganiraga imipira yamaze gucakirwa n’uwo bahanganye, bigashyira icyuho ku bakinnyi b’inyuma 

    Mu gihe ibi byose barimo kuba, APR FC yari yamaze gutakaza Nshimiyimana Ismael wagize ikibazo cy’imvune asimburwa na Niyomugabo Claude usanzwe ukina inyuma ibumoso. Mu gice cya kabiri umutoza wa Rayon Sports Muhamed Wade yaje gukora ikosa ry’umukino akura mu kibuga Kalisa Rashid yinjizamo rutahizamu Bbaale.

    Impamvu umuntu yabyita ikosa ry’umukino, ni uko Muhire Kevin yagombaga kuvamo mbere ya Kalisa, ubundi ikipe ikagumana abakinnyi yari isanzwe ikoresha.

    Muhire Kevin amaze kujya mu kibuga hagati yabyishe byose

    Muhire Kevin yahise ava mu mpande atangira gukina nka nimero Umunani, wakira imikino ivuye muri ba myugariro. Aruna Musa Madjaliwa yatangiye gukina nk’uko asanzwe akinana na Kalisa Rashid gusa ntibyamuhiriye kuko yabanje kwibeshya kuri Muhire amutaba mu nama inshuro ebyiri.

    Rwatubya Abdul wari umaze iminsi aterwa imijugujugu, yakinnye umupira mwiza ndetse afata Mbaoma iminota 90 

    Muhire Kevin yari ku rwego rwo hasi mu gusaba imipira ivuye inyuma, kuko akenshi yabaga ari inyuma y’umukinnyi wa APR FC bigatuma Aruna atangana umupira igihunga. Ibi byabaye iminota 45 y’umukino, umutoza atarabona ko yakoze ikosa, cyangwa akaba yabibonye ariko nta yandi mahitamo asigaje.

    Muhire Kevin yakinishije nabi Luvumbu

    Luvumbu Nzinga yari amaze kwiyakira ko agomba guheka Rayon Sports ku mugongo, ariko bamuzaniraho ikubagaho umusore w’amashagaga n’igitinyiro mu ikipe, gusa udafite imbaraga zo gukina muri ibi bihe. 

    Mu kibuga, hari igihe Luvumbu yaburaga aho ahagarara kuko Kevin yabaga ahagaze mu mwanya utari uwe, ndetse kwihutisha umukino bikanga kuko Luvumbu yasabiraga kure.

    Ku munota wa 38, Muhire Kevin yaje gukandagira Ismael bituma adakomeza umukino 

    Ntabwo ari Luvumbu gusa kuko na Ojera Joackiam hari aho gukina byamucangaga yibwira ko Muhire Kevin ari mu mwanya mwiza, gusa ntibibuke ko imikino ari micye mu maguru.

    Byari kuba byiza iyo Rayon Sports ikoresha ikipe yari imaze iminsi ikina, ahubwo Muhamed Wade akazajya azana Muhire Kevin mu yindi mikino itari umukino karundura wa APR FC yamuzanyeho.

    Muhire Kevin amaze igihe kigera ku myaka nk’itanu (5) akina ibintu bimwe, umuntu yavuga ko nawe akwiiye kuzamura urwego, akareka kuguma mu gicucu cya 2017 ari na cyo akangisha Aba-Rayon bagahora bumva ko batabaho batamufite. 

    Wade umutoza w’umusigire wa Rayon Sports, twavuga ko ku mukino wabaye ku mugoroba ari we wigambaniye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135964/muhire-kevin-intandaro-yibura-ryintsinzi-ya-rayon-sports-135964.html

  • Umunyamakuru wa Siporo yatangiye akazi k’ubutoza #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w’imikino, Habimana Sadi yatangiye akazi k’ubutoza mu ikipe y’abato ya AS Kigali.

    Uyu munyamakuru yatangiye urugendo rw’ubutoza nyuma yo kubona License D y’ubutoza ya FERWAFA.

    Habimana Sadi akaba ari umutoza wungirije mu ikipe y’abato y’Umujyi wa Kigali ari yo AS Kigali.

    Umukino we wa mbere akaba ari buwutoze kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Ukwakira 2023 kuri Tapis Rouge aho bari bube bakina na Impeesa FC.

    Habimana Sadi ni umunyamakuru w’imikino wandikira Umuseke.rw, yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye nka Isango Star, Voice of Africa, Funclub, Igihe n’ibindi.

    Sadi Habimana yinjiye mu kazi k’ubutoza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyamakuru-wa-siporo-yatangiye-akazi-k-ubutoza

  • Ingabire Diane yegukanye Tour du Burundi, u R… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu mu gihugu cy’u Burundi mu mujyi wa Bujumbura, nibwo hasojwe isiganwa ngarukamwaka rya Tour du Burundi aho abanyarwanda biyeretse amahanga bihagije.

    Iri siganwa ryabaya ku nshuro ya gatatu, ryari rimaze hafi icyumweru abakinnyi bazenguruka ibice bitandukanye by’u Burundi. 

    Kuri uyu wa Gatandatu nibwo hakinwe agace ka nyuma kazengurukaga umujyi wa Bujumbura, aho abakinnyi baciye ahazwi nko kwa Ndadaye, baca imbere ya Hotel Source du Lac Tanganyika, bakanyura kuri Cercle hippique bakagera kuri Asiatique. Utu duce batuzengurutse inshuro 30 zingana n’ibirometero 75.

    Ku mwanya wa mbere haje Ingabire Diane, Nirere Xaveline aza ku mwanya wa kabiri, Zayed Ahmed ukomoka mu Misiri aza ku mwanya wa 3, Nzayisenga Valentine aza ku mwanya wa kane, naho Ndayishimiye Violette aza ku mwanya wa 5.

    Ku rutonde rusange, Ingabire Diane yabaye uwa mbere akoresheje amasaha 7 iminota 55 n’amasegonda 30, Mukashema Josiane yabaye uwa kabiri arushwa amasegonda 13 n’uwa mbere, Nirere Xaveline aza ku mwanya wa gatatu arushwa umunota n’amasegonda 17 n’uwa mbere. 

    Ku ruhande rw’ibihugu, u Rwanda ni rwo rwabaye urwa mbere, Benin iba iya kabiri, u Burundi buba ubwa gatatu, Misiri iba iya kane, DR Congo iba iya gatanu naho Cameroon iba iya gatandatu. 

    Tour du Burundi yatangiye hakinwa gusiganwa n’ibihe ariko ku ruhande rw’ibihugu  

    Mu gace ka nyuma nibwo umukinnyi utari umunyarwanda yabashije guhagarara ahahemberwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135948/ingabire-diane-yegukanye-tour-du-burundi-u-rwanda-rufata-umwanya-wa-mbere-rusange-135948.html

  • Etoile del’Est yirukanye abatoza bayo babiri #rwanda #RwOT

    Komite Nyobozi y’ikipe ya Étoile de l’Est FC yamaze gufata umwanzuro wo gusezerera abari abatoza bayo babiri, Nshimiyimana Maurice Maso ndetse na Karim Kamanzi kubera umusaruro muke.

    Mu itangazo iyi kipe yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Ukwakira 2023, yavuze ko impande zombi zicaranye zigasanga ibyiza ari ugutandukana.

    Bagize bati “Turatangariza abakunzi ba Etoile de l’Est ko ku bwumvikane bw’impande zombi tumaze gutandukana n’uwari umutoza mukuru Nshimiyimana Maurice 'Maso’ n’uwari umwungirije Karim Kamanzi.'

    Basize iyi kipe ku mwanya wa 14 mu makipe 16 n’amanota 7 mu mikino 9 bari bamaze gutoza aho batsinze 2, banganya umwe batsindwa 6.

    Muri Nyakanga uyu mwaka nibwo bari bagizwe abatoza ba Étoile del’Est. Bagiye bakurikira Yamen Zelfani watozaga Rayon Sports na Muhire Hassan watozaga Sunrise FC bamaze kwirukanwa.

    Maso wari umutoza wa Étoile del’Est yirukanywe

    Karim Kamanzi na we yirukanywe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/etoile-del-est-yirukanye-abatoza-bayo-babiri

  • Jude Bellingham yafashije Real Madrid guhambi… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu saa kumi n’iminota 15 ni bwo hari hategerejwe umukino ufatwa nk’uwa mbere ku Isi wa El Clasico uhuza FC Barcelona na Real Madrid. FC Barcelona niyo yari yakiriye kuri Estadio Olimpico Lluis companys .

    Uko wagenze muri make 

    Abakinnyi 11 ba FC Barcelona babanje mu kibuga: Ter Stegen, Araújo, Christensen, Iñigo Martínez, Balde, Cancelo, Gundogan, Fermín López, Gavi, Ferran Torres na Joao Félix.

    Abakinnyi 11 ba Real Madrid babanje mu kibuga: Kepa, Carvajal, Rüdiger, Alaba, Mendy, Valverde, Tchouaméni, Kroos, Rodrygo, Bellingham na Vinicius.

    Umukino watangiye ukinirwa mu kibuga hagati ariko ku munota wa 2 Jude Bellingham yari abonye amahirwe azamukana umupira yinjira mu rubuga rw’mahina, ariko umusifuzi asifura ko yakoze amakosa. 

    Ku munota wa 6 abakinnyi ba Real Madrid bakoze amakosa, Aurelien Tchoumeni yihera umupira Ilkay Gundogan, David Alaba agerageza kuwukuraho ariko biranga, bituma uyu mudage akomeza yinjira mu rubuga rw’mahina aba atsinze igitego cya 1.

    Nyuma yo gutsinda igitego, ikipe ya FC Barcelona yakomeje kwiharira umupira kurusha Real Madrid ndetse hari n’aho yari ibonye igitego cya 2 habura gato aho Toni Kross yihereye umupira Fermin Lopez arekura ishoti ariko rikubita igiti cy’izamu.

    Ku munota wa 22 Real Madrid yagerageje uburyo bwa mbere imbere y’izamu, Antonio Rudiger arekura ishoti riremeye ahagaze mu kibuga hagati ariko rinyura impande y’izamu gato cyane.

    Umukino wakomeje ikipe ya FC Barcelona irusha Real Madrid cyane ndetse abakinnyi barimo Joao Felix bakabona uburyo imbere y’izamu, ariko ntibabubyaze umusaruro.

    Igice cya mbere kigiye kurangira, Rudiger yakuyeho umupira washoboraga kuvamo igitego, igice cya mbere gihita kinarangira FC Barcelona ikiyoboye n’igitego 1-0.

    Igice cya kabiri cyatangiye Real Madrid ishaka uburyo yakwishyuramo ndetse ihita inabona uburyo Rodrigo azamukana umupira yiruka ariko ageze imbere y’izamu arekura ishoti rinyura hejuru.

    Ku munota wa 50, FC Barcelona yarase igitego ku mupira watanzwe na Fermin Lopez, Martinez awushyira ku mutwe uragenda ukubita ku giti cy’izamu usanga Araujo nawe arekura ishoti ariko umuzamu wa Real Madrid ahita awukuramo.

    Kuwa 60 FC Barcelona yakoze impinduka mu kibuga havamo Ferran Torres, hajyamo Roberto Lewandowski na Real Madrid ikuramo Rodrygo na Ton Kross hajyamo Luka Modric na Joselu.

    Nyuma yo gukora impinduka mu kibuga, Real Madrid yasatiriye cyane maze kuwa 67 Jude Bellingham arekura ishoti ripima amatoni riragenda rijya mu izamu igitego cya 1 kiba kirabonetse.

    Real Madrid ikimara kwishyura yabaye nk’iriye Amavubi ikomeza gusatira cyane. Mu minota 84 FC Barcelona yongeye gusatira cyane abakinnyi nka Raphinha winjiye mu kibuga asimbuye bakabona imipira cyane imbere y’izamu ariko Eduardo Camavinga agakora akazi gakomeye ayikuraho.

    Ku munota wa 92 Jude Bellingham yatsinze igitego cya 2 ku mupira mwiza wari uzamuwe na Calavjal ukorwaho gake na Luka Modric. Umukino warangiye Real Madrid itsinze ibitego 2-1 cya FC Barcelona.

    Jude Bellingham yafashije Real Madrid gutsinda FC Barcelona 

    Umukino warangiye Real Madrid itsinze FC Barcelona ibitego 2-1

    Real Madrid yatsinze Barcelona mu mukino ufatwa nk’uwa mbere ku isi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135939/jude-bellingham-yafashije-real-madrid-guhambira-fc-barcelona-135939.html