Tag: Sport

  • IShowSpeed yagaragaje ko adatera umwaku aza yiyambariye umwambaro umwe ukomatanyije #rwanda #RwOT

    IShowSpeed yagaragaje ko adatera umwaku aza yiyambariye umwambaro umwe ukomatanyije #rwanda #RwOT

    Umunyamerika w'icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, IShowSpeed, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo kugaragara ku mukino wa 1/4 cy'Igikombe cy'Isi wahuje Morocco n'u Bufaransa yambaye umwambaro udasanzwe wari ugizwe n'igice cy'ibara rya Morocco n'ikindi cy'u Bufaransa.

    Ibi byakurikiye ibihuha bimaze iminsi bikwirakwira ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko amakipe IShowSpeed agaragaza ko afana akunze guhita asezererwa muri iri rushanwa. Kubera iyo mpamvu, benshi bamwise 'umwaku' w'amakipe, nubwo ibyo nta gihamya bifatika bifite.

    Mu rwego rwo kwirinda kongera gushyirwa mu majwi, IShowSpeed yahisemo kutagaragaza ko ari ku ruhande rumwe. Yagaragaye yambaye umupira uhuje ibirango by'ibihugu byombi mbere y'uko umukino utangira, ibintu byakuruye impaka n'ibyishimo ku mbuga nkoranyambaga.

    N'ubwo yari yagerageje kutabogama, ibyo ntibyabujije u Bufaransa gutsinda Morocco ibitego 2-0, bukomeza muri 1/2 cy'irangiza cy'Igikombe cy'Isi cya 2026, mu gihe Morocco yasezerewe.

    Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje gusetsa bavuga ko IShowSpeed yashatse 'gutsinda umwaku' yambara amakipe yombi icyarimwe, mu gihe abandi bavuga ko ari uburyo bwo kwinezeza no gukomeza gusabana n'abafana be. Nubwo ibyo byose bikomeje kuvugisha benshi, nta kimenyetso cyerekana ko kuba afana ikipe runaka ari byo bituma itsindwa, ahubwo bikomeje gufatwa nk'urwenya rw'abafana ba ruhago ku mbuga nkoranyambaga.

    IShowSpeed yagaragaje ko adatera umwaku aza yiyambariye umwambaro umwe ukomatanyije

    Source : https://kasukumedia.com/ishowspeed-yagaragaje-ko-adatera-umwaku-aza-yiyambariye-umwambaro-umwe-ukomatanyije/

  • Ntabeshye ntabwo nari nzi u Rwanda, ni Kagarara watumye ndumenya – Ashton Hall akigera i Kigali #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kugera mu Rwanda, umunyamerika Ashton Hall yavuze ko atari azi u Rwanda ahubwo ari Kagarara uzwi nka Ashton Small watumye arumenya.

    Mu gicuku cyo mu ijoro ryakeye ni bwo Kagarara ari kumwe na Ashton Hall wamenyekanye cyane mu gukora sports ku mbuga nkoranyambaga na Indian Ashton Hall bageze mu Rwanda.

    Ni nyuma y’uko bari bamaze iminsi bazenguruka ibihugu bya Afurika mu ruzinduko uyu Munyamerika yahisemo kugirira muri bimwe mu bihugu bigize uyu mugabane agahura n’abakunzi be, abigana ibyo akora n’abandi.

    Akigera i Kanombe, Ashton Hall yabwiye Abanyamakuru benshi bari bamutegereje ko atari azi u Rwanda ahubwo ari Ashton Small watumye arumenya.

    Ati “Mvugishije ukuri, mbere ntabwo nari nzi u Rwanda. Ni Ashton Small watumye ndumenya.”

    Ashton Hall wishimiye kugera mu Rwanda, yabasabye kwima amatwi ababaca intege bitewe n’inzozi bifuza kugeraho.

    Ati “Ntimukumve ababaca intege cyangwa ababita abasazi kubera ibyo mwifuza kugeraho.”

    Ashton Hall yasabye abanyarwanda gukomeza gushyigikira Kagarara, banamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze.

    Ni nyuma yo kwiyemeza gufasha Kagarara kugera ku mubare w’abamukurikira ku rubuga rwa Instagram bagera kuri miliyoni.

    Ku wa 16 Kamena 2026 ni bwo Ashton Small yasangije abamukurikira amashusho atumiramo Ashton Hall gusura u Rwanda no kwibonera impano zidasanzwe z’Abanyarwanda.

    Ashton Hall kuva icyo gihe yabaye inshuti na Kagarara ari bwo yamwitaga Ashton Small, batangira kuvugana kugeza ubwo yamutumiraga muri Ghana batangirana urugendo ruzenguruka Afurika, amusezeranya kuzasura u Rwanda nubwo rutari mu bihugu yateganyije.

    Mu minsi azamara mu Rwanda bazasura ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali, banasure urugo rwa Kagarara ndetse banitabire ibikorwa bitandukanye byateguwe muri uru ruzinduko.

    Baje mu Rwanda nyuma yo kuba muri Ghana, Cameroun, Nigeria na Bénin.

    Bageze i Kigali basanga abantu benshi babategereje baje kubakira

    Source : http://isimbi.rw/ntabeshye-ntabwo-nari-nzi-u-rwanda-ni-kagarara-watumye-ndumenya-ashton-hall.html

  • Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutangaza inkuru nziza ku kintu abakunzi bayo bahoraga bayisaba – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutangaza inkuru nziza ku kintu abakunzi bayo hahoraga bayisaba

    Mu masaha y'umugoroba nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje kumugaragaro ko igiye gushinga iduka rizajya ricuruza ibicurizwa byayo bihuye n'izina ryayo.

    Iyi kipe ibinyujije kumbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko igiye gutangiza Iduka yahaye izina rya Gikundiro Shop. Iri duka rizajya ricuruza ibirimo imyambaro ndetse n'ibindi bitandukanye.

    Iki kintu n'ubundi hari hashize igihe bivugwa ko iri duka rigiye gushirwaho ariko Rayon Sports itarabishyira kumugaragaro, kuri uyu wa mbere nibwo yaje guhita ibishyira ahagaragara.

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-rayon-sports-yamaze-gutangaza-inkuru-nziza-ku-kintu-abakunzi-bayo-hahoraga-bayisaba/

  • Umusimbura wa Luvumbu yaba ari uyu? Kapiteni mushya wa Rayon Sports yatumye iyi kipe yiyunga n’abafana bayo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kapiteni mushya wa Rayon Sports, Muhire Kevin yafashije iyi kipe kubona insinzi imbere y'ikipe ya Etoile de l'Est, mu mukino w'umunsi wa 21 wa shampiyona.

    Rayon Sports yatsinze Etoile de l'Est igitego 1-0 cyatsinzwe na Muhire Kevin usigaye ari Kapiteni nyuma y'aho Rwatubyaye Abdul asize ikipe akigira mu ikipe yo muri Amerika.

    Rayon Sports yabonye amanota 3 mu gihe yari imaze iminsi itakaje abakinnyi nka Rwatubyaye, Ojera na Luvumbu.

    Source : https://yegob.rw/umusimbura-wa-luvumbu-yaba-ari-uyu-kapiteni-mushya-wa-rayon-sports-yatumye-iyi-kipe-yiyunga-nabafana-bayo/

  • Umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi yamaze kwerekeza mu ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Gashyantare 2024, nibwo umusore witwa NDAYISHIMIYE Barthasard, ukina mu ikipe y'igihugu Amavubi U18 yafashe rutemikirere yerekeza mu Budage mu ikipe ya Bayern Munich y'abato.

    Mu mwaka ushize nibwo Barthasard wari kumwe n'abasore bakina mu irerero rya Bayern Munich mu Rwanda bagiye mu Budage maze uyu musore yitwara neza baramubengukwa.

    Ubu yagiye muri iyi kipe, aho biteganyijwe ko azakoramo igeregezwa ry'amezi 4 yaritsinda akaba umukinnyi wemewe wa FC Bayern Global Academy.

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wikipe-yigihugu-amavubi-yamaze-kwerekeza-mu-ikipe-ya-bayern-munich-yo-mu-budage/

  • Rwanda & Burundi : Amakipe yaho azakina amatsinda kunshuro yayo yambere ni iyihe izagera kure?. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi wejo hashize 16 Gashyantare 2024 nibwo habaye tombola yo gushyiramu mu matsinda amakipe 12 azakina amatsinda amakipe yabonye uruhushya (ticket) two kuyakina.

    Imikino yo mw'itsinda rya Kalahari izakinirwa mu mujyi wa Pretoria, igizwe n'amakipe Cape Town Tigers yo muri south Africa, Fath Union Sport yo muri Morocco, iyi ni ku nshuro ya mbere yitabiriye aya marushanwa, Petro de Luanda yo muri Angola na Dynamo yo mu Burundi. Imikino muri ir'itsinda izaba guhera tariki 9 kugeza 17 z'ukwezi kwa gatatu.

    Imikino yo mw'itsinda rya Nile yo izakinirwa mu mujyi wa Cairo muri Misiri. Iyo yo igizwe n'amakipe nka Al Ahly yo muri Misiri ari nayo ifite iki gikombe, Al Ahly Ly yo muri Libya yitabiriye bwa mbere imikino y'amatsinda, Bangui SC yo muri Central African Republic na City Oilers yo muri Uganda. Imikino muri iri tsinda izaba guhera tariki ya 19-27 y'ukwezi kwa gatatu.

    Itsinda rya gatatu ari na ryo rya nyuma ni rya Sahara , Rizakinira I Dakar muri Senegal. Iri tsinda ririmo AS Douanes yo muri Senegal , Rivers Hoopers yo muri Nigeria, US Monastir yo muri Tunisia na APR Basketball Club yahano iwacu mu Rwanda izaba izaba yitabiriye bwambere iyi mikino.

    Imikino muri iri tsinda izaba guhera tariki 4-12 Mata 2024 .

    Akarere ka Afuriko y'iburasira zuba gahagarariwe n'amakipe atatu ari yo City Oilers yo muri Uganda, APR BBC yo mu Rwanda na Dynamo yo mu Burundi.

    Source : https://yegob.rw/rwanda-burundi-amakipe-yaho-azakina-amatsinda-kunshuro-yayo-yambere-ni-iyihe-izagera-kure/

  • Byagenze bite ngo umukinnyi wa Gasogi United akurwe mu bahataniye ibihembo by’ukwezi? #rwanda #RwOT

    Mu buryo butunguranye, myugariro wa Gasogi United, Nshimiyimana Marc Govin yakuwe mu bahataniye ibihembo by’ukwezi kwa Mutarama 2024, ni nyuma yo gusanga yarashyizwe mu cyiciro kitari cyo.

    Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo hagiye hanze abakinnyi n’abatoza bazaba bahataniye ibihembo by’ukwezi kwa Mutarama 2024 bigendanye n’uko bitwaye muri shampiyona.

    Gusa icyiciro cyatunguye benshi ni icyiciro cya ‘Save of the Month’ (uwakuyemo umupira ukomeye wagombaga kuvamo igitego), aho benshi bumvaga ari icyiciro cy’abanyezamu ariko hakaba habonetsemo na myugariro wa Gasogi United, Nshimiyimana Marc umupira yakuyemo kuri Rayon Sports.

    Ubusanzwe abari bahatanye muri iki cyiciro ni; Khadime N’Diaye wa Rayon Sports kuri Gorilla FC, Nshimiyimana Marc Govin wa Gasogi United kuri Rayon Sports, Mfashingabo Didier wa Sunrise FC kuri Etoile del’Est na Hakizimana Adolphe wa AS Kigali kuri Kiyovu Sports.

    Ibi byakuruye impaka nyinshi cyane yaba ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu itangazamakuru hibazwa icyo umukinnyi akora muri iki cyiciro aho benshi bahurizaga ku kuba ari icy’abanyezamu.

    Byaje kurangira akuwemo cyane ko amashusho yagiye hanze asaba gutora muri iki cyiciro we atarimo ahubwo haisgayemo Khadime N’Diaye, Hakizimana Adolphe na Mfashingabo Didier.

    Amakuru ISIMBI yamenye kandi yizewe ni uko nyuma y’izi mpaka zabaye, Rwanda Premier League n’abategura ibi bihembo byabaye ngombwa ko bongera kwicara ngo babyigeho neza.

    Basanze harabayeho ikibazo cyo kudasobanura neza ibintu kuri iki cyiciro ko n’umukinnyi ashobora gukora ‘Save’ (gukuramo umupira wajyaga mu izamu kandi ukavamo igitego nta wundi uwukozeho), bitandukanye na ‘Clearance’ benshi bavuga ko ari yo abakinnyi bakora kandi ngo yo ari ugukuraho umupira ucaracara imbere y’izamu washoboraga gutsindwa n’undi, akaba ari ‘terms’ zikoreshwa kugira ngo hatandukanywe ibyo umukinnyi yakoze n’ibyo umunyezamu yakoze ariko ngo mu mategeko y’umupira ntaho ‘clearance’ igaragara nk’uko uwahaye amakuru ISIMBI yabisobanuye.

    Nyuma yo kuganira hagati ya bo banitabaje n’abandi bantu kuri iyi ngingo kugira ngo bumve ibitekerezo bya bo, birangira bafashe umwanzuro ko iki cyiciro bakirekera abanyezamu gusa akaba ari na yo mpamvu hasigayemo batatu gusa.

    Ibindi byiciro bihatanirwa

    Igitego cy’ukwezi gihataniwe na Ishimwe Irene yatsinze kuri Police FC, Ruboneka Bosco wa APR FC yatsinze kuri Police FC, Ssali Brian wa Sunrise FC yatsinze kuri Police FC na Benadata Janvier wa AS Kigali yatsinze kuri Gasogi United.

    Igihembo cy’Umukinnyi w’Ukwezi gihataniwe na Adenyika Salomon wa Musanze FC, Ruboneka Bosco wa APR FC, Kabanda Serge wa Gasogi United na Akayezu Jean Bosco wa AS Kigali.

    Icy’Umutoza w’Ukwezi gihataniwe na Guy Bukasa wa AS Kigali, Thierry Froger wa APR FC, Mayanja Jackson wa Sunrise FC ndetse na Ruremesha Emmanuel wa Muhazi United.

    Marc Govin yakuwe mu cyiciro cy’abanyezamu yari ahatanyemo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/byagenze-bite-ngo-umukinnyi-wa-gasogi-united-akurwe-mu-bahataniye-ibihembo-by-ukwezi

  • Chris Froome yemeje ko ashaka gusiga agahigo… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru tariki 18 Gashyantare nibwo isiganwa rya mbere muri Afurika mu gusiganwa ku magare Tour du Rwanda rizatangira aho amakipe hafi ya yose yamaze kugera mu Rwanda mu buryo bwo kwitegura neza agace ka mbere kazabera muri Kigali.

    Chris Froome ni umwe mu bakinnyi bafite amazina aremereye muri uyu mukino ku Isi, kuko afite Tour de France zigera kuri 4, kari Tour de France rikaba ariryo siganwa rikomeye ku Isi muri uyu mukino. Nyuma yo kuza 2023 ntibigende neza, uyu mugabo w’imyaka 28, yatangaje ko yiteguye gusiga amateka muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka.

    Ibi yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye i Bugesera i Ntarama mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’umwaka umwe ikibuga cya Field of Dreams kimaze gikinirwaho igare, aho Yagize Ati “Ubu nta kindi ndi kureba usibye Tour du Rwanda, umwaka ushize nagize isiganwa ryiza gusa nta ntsinzi nabonye, ariyo mpamvu uyu mwaka ngomba kongera nkagerageza kuko ndashaka gushyiraho agahigo muri iri siganwa.

    Iri ni isiganwa rya mbere ngiye gukina muri uyu mwaka, ariyo mpamvu ngomba gutanga ibyange byose 100%. Nnabonye ko imihanda yagiye ihinduka, kandi ibirometero twakinnye umwaka ushize byari byinshi ugereranyije n’uyu mwaka, kandi dufite uduce dutandukanye numva ko bizahindura byinshi.

    Chris Froome niwe ubwe wisabiye ko yagaruka gukina Tour du Rwanda, nyuma yaho umwaka ushoze nabwo yari ahari akaza kuba uwa 24 ku rutonde rusange.



    Abana b’i Bugesera bishimiye guhura n’umukinnyi w’ikiraringirire nka Chris Froome

    VIDEO: Eric Munyantore – InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139766/chris-froome-yemeje-ko-ashaka-gusiga-agahigo-muri-tour-du-rwanda-video-139766.html

  • Chris Froome ubitse Tour de France 4 yasiganw… – #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Israel-Premier Tech ikina amasiganwa akomeye ku rwego rw'Isi ndetse ikaba izakina Tour du Rwanda ya 2024, yifatanyije n'abanya-Bugesera kwizihiza isabukuru y'umwaka umwe, ikibuga cy'inzozi 'The Field of Dreams' kigizwe n'ibibuga bibiri by'umukino w'Amagare bizwi nka 'pump track' na 'race track', giherereye mu Karere ka Bugesera mu murenge wa Ntarama.

    Uyu muhango wari witabiriwe na Ambadaseri wa Israël mu Rwanda, Einat Weiss; Mayor w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard; Ishyirahamwe Nyarwanda ry'umukino w'Amagare (FERWACY); Israel-Premier Tech na Bugesera WCT yari iharariwe na Innocente Uwamahoro.

    Umwongereza Chris Froome watwaye Tour de France inshuro enye, ukinira iyi kipe yo muri Israël akaba yaranagize uruhare mu gukusanya inkunga yo kubaka iki kibuga, yitabiriye iki gikorwa arushanwa n'abakobwa bakinira Bugesera Women Cycling Team, ndetse muri Pump Track akaba yakinnye n'abana basanzwe bitoreza muri iki kibuga.

    Chris Froome ari muri Pump Track ahanganye n’abana basanzwe bakoresha iki kibuga

    Pump Track ikinirwaho hifashishijwe amagare amenyerewe mu guterera imisozi na 'Race Track' ikinirwaho hifashishijwe amagare asanzwe yo mu muhanda, byombi byubatswe binyuze mu bufatanye bumaze gushinga imizi hagati ya Israel-Premier Tech n'Ikipe y'Abagore ya Bugesera Cycling Team ishamikiye kuri Gasore Serge Foundation.

    Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yatangaje ko iki kibuga kimaze umwaka gifasha abana kumenya no kwiga umukino w'igare. Yagize ati: 'Mwiriwe neza, reka ntangire nshimira abantu mwe muri aha. 

    Ni iby’agaciro kwakira igikorwa nk’iki, kuko umwaka uruzuye iki kibuga gikoreshwa n'abana bakiri bato kandi bitanga icyizere. Uyu ni umusaruro twakuye mubufatanye na Israel. Abana basaga 100 baza hano kwitoza, ndetse iki kibuga cyakira shampiyona y’abana mu byiciro bitandukanye.'

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, yanyuzwe n'ubwiza ikibuga gifite, ndetse ashimira ikipe ya Israel Premier Tech. Yagize ati: 'Nshimishijwe n’uburyo ikibuga kimeze, uburyo abana bagaragaje impano impano mu gusiganwa.  Israel Premier Tech mwakoze cyane, kandi mwakoze ku mwanya wanyu ndetse umuntu yabasaba gukoza gufata abana gukabya inzozi mu mwuga.'

    Chris Froome ubwo yafataga ijambo yasabye abana gukomeza kwitoza kugira ngo bazavemo abakinnyi bakomeye ku Isi bavuye i Bugesera. Yagize ati “Nishimiye kugaruka hano umwaka wari ushize. 

    Ndi kubona uburyo ibi bibuga biri gukoreshwa, abana muri gukina neza tugereranyije n’uko mwari mumeze mu mwaka ushize. Nasaba ko mwakomeze gukora imyitozo ubundi mu myaka itaha tukazabona umwana wa mbere ku Isi ukomoka mu Bugesera”.

    Umwaka ushize ubwo iki kibuga cyatahwaga ku mugaragaro, umwe mu bayobozi b'ikipe ya Israel Premier Tech Sylvan Adams, yavuze ko impamvu bahisemo kubaka iki kibuga ari ukugira ngo bateze imbere umukino w'Amagare mu Rwanda rufite amateka ajya gusa neza n'ayabo.

    Ati 'Twahisemo kubaka iki kibuga kubera impamvu ebyiri: Iya mbere ni uko nk'Abayahudi twifuza gukora ibintu byiza ku Isi, turi hano uyu munsi kubera indangagaciro zacu n'umuco wacu. Turi mu Rwanda kubera ko mwanyuze mu bihe bikomeye mu Kinyejana giheruka, nk'uko byagenze no ku Bayahudi na bo bakorewe Jenoside.'

    Iki kibuga cyubatse mu ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Bugesera, Umurenge wa Ntarama, kikaba cyarubatswe ku bufatanye bw’ikipe ya Israel Premier Tech, Gasore Serge Foundation, ndetse n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda FERWACY.


    Chris Froome ahemba umwana wabaye uwa mbere mu gusiganwa mu muhanda w’amakorosi 

    Chris Froome ari kuganira na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda 

    Abana basaga 100 ni bo bakoresha iki kibuga cya Field of Dreams 


    Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare, aha igihembo umusore witwaye neza mu bakinnyi bakoresha amagare asanzwe 

    Abana b’abanyeshuri baturiye iki kibuga bari baje kwihera ijisho uko barumuna na bakuru babo bakora udushya mu mukino w’igare

    KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI

    AMAFOTO: Ngabo Serge – InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139762/chris-froome-ubitse-tour-de-france-4-yasiganwe-nabana-bi-bugesera-mu-kwizihiza-isabukuru-a-139762.html

  • Abakinnyi 8 ni bo batemerewe gukina umunsi wa 21 wa shampiyona #rwanda #RwOT

    Mu gihe shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda igeze ku munsi wa 21, abakinnyi 8 ntebemerewe gukina uyu munsi kubera amakarita bujuje.

    Uyu munsi ni bwo utangira aho hari bukinwe umukino umwe gusa, wo Kiyovu Sports yakiramo Amagaju FC kuri Kigali Pelé Stadium saa 18h00′.

    Abakinnyi 8 barimo Ndahiro Derrick wahawe ikarita itukura ku mukino wa Rayon Sports, ntabwo bemerewe gukina uyu munsi.

    Gahunda y’umunsi wa 21 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24

    Ku wa Gatanu tariki ya 16 Gashyantare 2024

    Kiyovu Sports vs Amagaju FC

    Ku wa Gatandatu tariki ya 17 Gashyantare 2024

    Gasogi United vs Gorilla FC
    Musanze FC vs Etincelles
    Sunrise FC vs Mukura VS
    Etoile del’Est vs Rayon Sports

    Ku Cyumweru tariki ya 18 Gashyantare 2024

    Bugesera FC vs APR FC
    AS Kigali vs Marines FC
    Muhazi United vs Police FC

    Abakinnyi 8 batemerewe gukina umunsi wa 21

    Nizigiyimana Karim Mackenzie (Kiyovu Sports)
    Dusabe Jean Claude (Amagaju)
    Felix Kone Lottin (AS Kigali)
    Rucogoza Ellias (AS Kigali)
    Nsabimana Hussein (Etincelles)
    Gakwaya Olivier (Gasogi United)
    Kubwimana Cedric (Mukura VS)
    Ndahiro Derrick (Police FC)

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-8-ni-bo-batemerewe-gukina-umunsi-wa-21-wa-shampiyona