Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS) yavuze ko impamvu ikirango cya Stade Amahoro kigomba guhinduka ari uko basanze kitajyanye n’igihe bigendanye n’uburyo iyi nyubako irimo kuvugururwamo.
Ejo hashize ku wa Gatanu, Minisiteri ya Siporo yashyize hanze itangazo rishishikariza buri munyabugeni ubishaka gukora ikirango gishya cya Stade Amahoro kigaragaza intego z’iyi stade zishingiye kuri siporo n’imyidagaduro.
Buri wese akaba agomba kohereza ibirango (logos) bitatu biherekejwe n’inyandiko isobanura mu buryo bwumvikana igihangano cye gishushanyije hifashishijwe mudasobwa kandi kigomba kuba ari umwimerere.
Uhatana agomba kuba afite byibuze imyaka 18 kandi asanzwe akora ubuhanzi mberajisho bwifashishije ikoranabuhanga rya mudasobwa no kuba yumva neza akamaro k’ikirango cya Stade Amahoro. Uwa mbere azahembwa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda n’aho uwa kabiri ahambwe ibihumbi 500.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie yavuze ko impamvu yo guhindura iki kirango ari uko basanze kitakijyanye n’igihe.
Ati “guhindura ikirango (logo) hari icyo twari dufite tubona ku mpamvu zinyuranye kigomba guhinduka, harimo ibijyanye n’ibyo twitwa IP uburyo kiba cyarakozwe, ibigikoze, uwayikoze n’ibikiranda, ni ibyo ng’ibyo nta kindi kidasanzwe.”
Yakomeje avuga ko kugeza ubu izagumya yitwa Stade Amahoro ariko bishoboka ko ryanahinduka mu gihe haboneka nka sosiyete ishaka kuyitirirwa ikaba yagura “Naming Right”, izina ryahinduka.
Ati “izina ni ririya ariko ibintu by’inzu z’imikino cyangwa imyidagaduro, buriya ushobora kugira izina ariko iyo bibaye ngombwa ushobora no kurihindura si igitangaza, uko biriya bikorwaremezo bikora ushobora no kujya mu masezerano ukaba wagira icyo twita ‘naming rights’ cyangwa ukaba wagira irindi zina.”
“Mwarabibonye iyo twari dufite mbere yitwa Kigali Arena, leta y’u Rwanda igiye mu masezerano na…(yitiriwe banki imwe mu Rwanda), si igitangaza ko na stade nayo bushobora gucya ikitwa irindi zina kuko ibikorwaremezo leta nubwo iba yabishyizemo amafaranga ku kijyanye no kubicunga hazamo abikorera bafite ubunararibonye kugira ngo barusheho gufatanya na leta kubibungabunga.”
Kuva muri Werurwe 2022, Stade Amahoro irimo kuvugururwa aho biteganyijwe ko muri Gicurasi 2024 izaba yuzuye. Izaba yakira abantu ibihumbi 45 ivuye ku bihumbi 25.
U Rwanda rwitwaye neza rubasha gutsinda imikino 9 kuri 13 yitabiriwe muri iri rushanwa ribaye ku nshuro ya Kane.
Mu gihe cy'icyumweru rimaze ribera ku bibuga bitandukanye mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Bugesera, u Rwanda rwegukanye imidali ya Zahabu mu mukino w'umupira w'amaguru, umukino w'intoki wa Volleyball, Handball na Basketball.
Kenya yabashije kwitwara neza mu gusiganwa ku maguru, yegukanye umwanya wa Kabiri muri rusange itsindira umudali wa silver, Uganda uba iya mbere mu mukino wa netball itsindira umudali wa bronze.
Umuhango wabimburiwe n'umukino w'intoki wa Handball wahuje u Rwanda na Uganda, urangira u Rwanda rutsinze ibitego 41 kuri 27 bya Uganda rwegukana n'igikombe muri uyu mukino ku nshuro ya kane kuva iyi mikino yatangira mu mwaka wa 2017 rwikurikiranya.
Minisitiri Gasana yavuze ko imikino yubaka umurunga w'ubufatanye bwa Polisi zo mu bihugu binyamuryango.
IGP Namuhoranye yavuze ko imikino yagaragaje ko abapolisi bayitabiriye bafite ubushake, kwiyemeza, disipulini ndetse no kudacika intege mu gihe baharanira kugera ku ntego.
Umuyobozi wa EAPCCO, CG Demelash Gebremicheal Weldeyes, nawe yavuze ko imikino yatekerejwe hagamijwe kurushaho kongera ubufatanye mu rwego rwo guhangana n'ibyaha ndengamipaka bihangayikishije isi yose kuri iki gihe.














Jacques Tuyisenge yagowe n’ikibuga cyane.








Amstel yatangiye gufasha abakunzi ba Tour du Rwanda kunogerwa mbere y’umunsi nyirizina






Amstel itanga ibyishimo mu nzira zose z’ubuzima