Hakizimana Adolphe yamaze gusinyira ikipe ya AS Kigali nyuma yo gusoza amasezerano ye muri Rayon Sports.
Uyu munyezamu w’imyaka 20, ntabwo yorohewe n’umwaka we wa nyuma muri Rayon Sports aho yabuze umwanya ubanza mu kibuga ari na yo mpamvu atongereye amasezerano aho Simon Tamale yamutwaye umwanya.
Yari yarasinye amasezerano y’imyaka 4 muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru, yarangiye tariki ya 9 Ukuboza 2023.
Hakizimana Adolphe yaje muri iyi kipe ku myaka 16 akaba yari avuye mu irerero ry’Isonga aho yaguzwe n’uwari perezida w’iyi kipe, Munyakazi Sadate.
Nyuma y’imyaka 4, Hakizimana Adolphe akaba asanze ari cyo gihe cyiza cyo gusohoka muri Rayon Sports akajya gushakira ahandi.
Yamaze gusinyira AS Kigali aho agiye gusimbura Kimenyi Yves wagize ikibazo cy’imvune ikomeye mu gice kibanza cya shampiyona ya 2023-24 bikaba ngombwa ko abagwa.
Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo muri shampiyona ya Arabia Saudite hakinwaga umunsi wa 19 ikipe ya Al Taawoun yakira Al Nassr.
Umukino warangiye Al Nassr itsinze ibitego 4- 1 cya Al Taawoun. Muri iri ibi bitego 4 harimo 1 cya kizigenza Cristiano Ronaldo yatsinze umukino ugiye kurangira ku munota wa 90+2.
Iki gitego yatsinze cyatumye ahita yuzuza ibitego 54 atsinze kuva uyu mwaka wa 2023 watangira, ibintu byahise bimugira umukinnyi watsinze ibitego byinshi ku Isi muri uyu mwakaÂ
Cristiano Ronaldo w’imyaka 38 yashyizeho aka gahigo ko kuba umukinnyi watsinze ibitego byinshi ahigitse abarimo Harry Kane na Kylian Mbappé bafite ibitego 52 ndetse na rutahizamu wa Manchester City, Erling Haaland ufite ibitego 50.
Mu bandi bakinnyi baza inyuma mu gutsinda ibitego byinshi muri uyu mwaka wa 2023 harimo Romelu Lukaku ukinira Roma ufite ibitego 40, Santiago Gimenez ukinira Feyenoord ufite ibitego 39, na Lautaro Martinez ukinira Inter Milan ufite ibitego 37.
Cristiano Ronaldo ubwo yerekezaga mu ikipe ya Al Nassr muri Arabia Saudite benshi bavuze ko asa n’urangiye ariko akomeje kwerekana ko ari umukinnyi ukomeye.
Nyuma y’uyu mukino batsindagamo Al Taawoun, mukinnyi ufite Ballon d’Or 5 mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko yishimiye kuba muri uyu mwaka yaratsinze ibitego byinshi ndetse no mu mwaka utaha akazagerageza kubikora.
Cristiano Ronaldo yatsinze ibitego byinshi kurusha abandi bakinnyi bose ku Isi muri 2023
Mu mpeshyi y’umwaka utaha wa 2024 ni bwo uyu mukinnyi w’imyaka 25 azaba arangije amasezerano ye mu ikipe ya Paris Saint-Germain.Â
Ubwo bivuze ko asigaranye amasezerano y’amezi 6 kandi mu mategeko biremewe ko umukinnyi usigaranye amasezerano y’amezi 6 mu ikipe aba yemewe kuganira n’andi makipe amwifuza nta kibazo.
Kuri ubu ikipe ya Real Madrid yifuje Kylian Mbappé guhera muri 2022 ariko bikarangira itamubonye, yamubwiye ko niba afite gahunda yo kuzabasinyira mu mpeshyi y’umwaka utaha, agomba kugeza mu kwezi kwa mbere hagati yarabifasheho umwanzuro cyangwa niba bitazakunda nabyo akabivuga nk’uko ikinyamakuru The Athletic cyabyanditse.
Impamvu Real Madrid yakoze ibi ni uko yigiye ku makosa yakoze ubwo muri 2022 yizeraga ko izasinyisha uyu mukinnyi ariko bikarangira bidakunze ahubwo yongera amasezerano y’imyaka 2 mu ikipe ya Paris Saint-Germain, aza kubiseguraho nyuma bitewe nuko yari yaramaze kumvikana nabo ariko abatenguha mu minsi ya nyuma.
Ibyo Real Madrid iha Kylian Mbappé ntabwo byigeze bihinduka, ni Miliyoni 26 z’amapawundi ishaka kuzajya imuhemba ku mwaka ndetse na Miliyoni 130 z’amayero yiyongeraho yamuha imusinyisha.
Biramutse bikunze iyi kipe yo muri Espagne ikabona Kylian Mbappé mu mpeshyi y’umwaka utaha, yaba aje asanga abandi bakinnyi bakomeye iheruka gusinyisha barimo Jude Bellingham n’undi mwana ukiri muto cyane witwa Endrick uzayijyamo mu mpeshyi y’umwaka utaha.
Kylian Mbappé yahawe igihe ntarengwa cyo gufata umwanzuro niba azerekeza muri Real Madrid
Kylian Mbappé azarangiza amasezerano ye muri Paris Saint-Germain mu mpeshyi y’umwaka utahaÂ
Ibi yabivuze kuri uyu wa Gatanu mbere y’uko APR FC ifata rutemikerere i Kanombe yerekeza muri Zanzibar mu mikino ya Mapinduzi Cup iri gukinwa guhera taliki 28 Ukuboza 2023 kugeza taliki ya 13 Mutarama 2023.
Col Richard Karasira yavuze ko imwe mu ntego ibajyanye muri iyi mikino ari ukugerageza kwitwara neza ndetse ikazanabafasha kugerageza abakinnyi 4 bashya bakomoka muri Camerron bagomba gukuramo 2 gusa.
Yagize ati: 'Imwe mu ntego dufite ni ukugerageza kwitwara neza tukagera kure hashoboka byanadushobokera ko dutwara igikombe tukagitwara.
Indi ni uko kubona imikino myinshi bifasha abakinnyi bacu kugenda bamenyerana bikazanadufasha mu mikino ya shampiyona yo kwishyura tugiye gutangira vuba ndetse na nyuma y'amezi 6 bikazanadufasha mu mikino ny'Afurika kuba twagera kure.
Ikindi bizadufasha ni uko mu myanya ine dusigaje, dufitemo abo tugomba kuba twakongeramo kugira ngo ikipe yacu yuzure. Niba mwarabibonye mu mikino ibanza mu kumva n'umutoza, harimo icyo kibazo cy'abakinnyi bacye tukumva ko iyo myanya yakwiyongeramo.
Icyo iki gikombe kizadufasha ni uko dufite abakinnyi bashya uretse ab'Abanyarwanda babiri dufite n'abandi bavuye Cameroon bane tuzahitamo babiri.
Ubwo umutoza azahitamo, icyo yifuzaga ni abakinnyi basatira kuko niba munabibona mu mikino ibanza ya shampiyona twagerageje kwitwara neza mu byerekeranye no kugarira ariko gufungura izamu ngo dutsinde hari aho byagiye bitugora.
Ntabwo byoroshye mu Rwanda gukina umupira uvuga ngo uzatsinda ariko ugize amahirwe ukongeramo abasatira byafasha dore ko tugiye kugira imikino myinshi irimo Igikombe cy'amahoro n'Igikombe cy'Intwari. Â
Urumva ko bizadusaba abakinnyi bahagije, ibyo ni byo byatumye twifuza kongeramo abakinnyi ariko tugiye kubageragereza muri Mapinduzi Cup turebe ko twafata babiri muri bo”.
Ku bakinnyi batajyanye n'ikipe, Chairman wa APR FC yavuze ko hari abari mu biruhuko basabye ko babongerera iminsi, naho abandi akaba ari ukubera ko byasabye ko batwara abakinnyi 24 gusa.Â
Kuri kapiteni Fitina Ombolenga, yavuze ko nta kibazo cy'imyitwarire afite ahubwo ari ukubera ko yabasabye ikiruhuko bitewe n'ibibazo afite ku giti ke.
Muri iyi mikino ya Mapinduzi Cup, APR FC iri mu itsinda B aho iri kumwe na Simba SC, Singida Fountain Gate FC zo muri Tanzania na Jamhuri yo muri Kenya. Umukino wa mbere izawukina taliki 1 Mutarama 2024 icakirana na Jamhuri.
Chairman wa APR FC wavuze ko intego ari ukwitwara neza mu mikino ya Mapinduzi CupÂ
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu ni bwo iyi kipe y’Ingabo z’igihugu yahagurutse ku kibuga cy’indege i Kanombe. Biteganyijwe ko bari bubanze bakanyura i Nairobi muri Kenya, bakabona kwerekeza ku kibuga cy’indege cya cya Karume International Airport muri Zanzibar.
APR FC yajyanye abakinnyi 24 barimo Abakinnyi bashya 4 b’Abanyamahanga bari mu igeragezwa ndetse na Elia Kategaya baheruka gusinyisha bakuye muri Mukura VS na rutahizamu Mbonyumwami Thaiba bagaruye bari baratije muri Marine FC.
Mu bakinnyi iyi kipe itajyanye harimo Yannick Bizimana, Thadée Lwanga, Danny Ndikumana, Nshuti Innocent ugiye kujya mu igeragezwa mu ikipe yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Omborenga Fitina wasizwe kubera ibibazo by’imyitwarire idahwitse dore ko yamaze no kwamburwa igitambaro cy’ubukapiteni.
APR FC iri mu itsinda B ikaba irikumwe na Simba SC na Singida Fountain Gate zo muri Tanzania na Jahmuri yo muri Kenya. Umukino wayo wa mbere izawukina taliki ya 1 Mutarama 2024 icakirana na Jahmuri.
Myugariro wa APR FC, Ishimwe Christian asohoka mu mudoka igeze ku kibuga cy’indege i KanombeÂ
Chairman wa APR FC, Colonel Richard Karasira yajyanye n’ikipe mu irushanwa rya Mapinduzi CupÂ
Abarimo Umunyezamu wa APR FC, Pavelh Ndzira, Ynussu na RamadhanÂ
Umwe mu bakinnyi 4 bari mu igeragezwa mu ikipe ya APR FCÂ
Nshimirimama Ismael Pitchou mbere yo kwinjira mu ndege
Mugisha Gilbert mbere yo kujya mu ndege
Elia Kategaya Umukinnyi mushya APR FC iheruka gusinyisha imukuye muri Mukura VS
Rutahizamu wa APR FC Victor Mbaoma
Kwitonda Allain Baca (imbere y’abandi) mbere yo kwinjira mu ndege
Ubwo Imodoka ya APR FC yageraga ku kibuga cy’indege
Uyu musore yabigezeho nyuma yo gukina umukino w’igikombe cy’Amahoro ikipe ye yatsinzwemo na Gasogi United ibitego 3-0. Uyu mukino wo kwishyura, Ishimwe Elie yinjiye mu kibuga asimbuye Masezerano Benjamin ku munota wa 30, nyuma yaho ikipe ye yari itsinzwe igitego cya mbere.
Ishimwe Elie kandi niwe ufite agahigo mu Rwanda k’umukinnyi wabonye icyangombwa cyo gukina shampiyona y’icyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri akiri muto, aho yari afite imyaka 13 amezi 11 n’umunsi 1, icyo gihe akaba yari mu cyiciro cya gatatu.
Ishimwe Elie kandi mu cyiciro cya kabiri, asanzwe abanza mu kibuga aho mu mikino ine amaze gukina, afite uruhare rw’ibitego 5 birimo ibitego 2 n’imipira 3 ivamo ibitego.
Bimwe mu bindi bihe byiza Ishimwe Elie amaze kugira, yabaye umukinnyi mwiza muri Bayern Munich World Cup U-16 (aho yari Kapiteni w’u Rwanda), yakoze igerageza mu ikipe ya Anderlecht, kandi asanzwe ariwe Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 15.
Ishimwe Elie ni Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 15Â
Ishimwe Elie ubwo yari mu Bubiligi mu igerageza, yahuye na Ndayishimiye Mike uherutse gufata umwanzuro wo gukinira u Bubiligi Â
Ubwo Tsinda Batsinda FC ya Ishimwe Elie yegukanaga igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya gatatu idatsinzwe
Yayoboye u Rwanda mu mikino ya CECAFA U15 iheruka kubera muri UgandaÂ
Biravugwa ko Omborenga Fitina wari kapiteni wa APR FC yambuwe igitambaro cyo kuyobora abandi mu kibuga ndetse akanahagarikwa igihe kitazwi.
Ni nyuma y’uko uyu mukinnyi atitabiriye imyitozo 2 yo muri iki cyumweru agasabwa asabwa usobanuro na Team Manager wa APR FC asobanura icyatumye adakonana n’abandi bakinnyi.
Bivugwa ko Team Manager yahise abimenyesha ubuyobozi bwa APR FC, maze buhitamo kumuhagarika igihe kitazwi.
Binavugwa ko ari na yo mpamvu yakuwe mu bakinnyi bari bujye muri Mapinduzi Cup, Zanzibar uyu munsi, gusa hari n’andi makuru avuga ko atagiye kubera ko abakinnyi bakinnye imikino myinshi basigaye.
Ikirenze kuri ibyo ni uko uyu mukinnyi yanambuwe igitambaro cyo kuyobora abandi mu kibuga kubera iyi myitwarire.
Amakuru ISIMBI ikesha umwe mu nshuti z’uyu mukinnyi, ni uko yaba abikora abishaka cyane ko ari ku mpera z’amasezerano ye, yaba atifuza kongera amasezerano.
Ubwo ISIMBI yageragezaga kuvugana n’ubuyobozi bw’iyi kipe, ntabwo byakunze kuko batitabaga telefoni ya bo ngendanwa.
Muri aba bakinnyi APR FC ihagurukana kuri uyu wa Gatanu, harimo abakinnyi 18 isanganywe biganjemo abakinnyi batakinnye imikino myinshi mu gice kibanza cya shampiyona.
Harimo abakinnyi babiri b’abanyarwanda bamaze gusinya barimo Kategeya Elie wavuye muri Mukura VS ndetse na Mbonyumwami Taiba yari yaratije muri Marines FC.
Abandi bakinnyi barimo rutahizamu ukomoka muri Cameroun, Amadou Kada Moussa ndetse na mwene wa bo witwa Soulei Sanda ukina inyuma ya ba rutahizamu.
Hari kandi Abdouramane Alioum ndetse na Aboubacar Moussa na bo bakomoka muri Cameroun.
Ni abakinnyi bigoranye kuba wabona amakipe agiye banyuramo ndetse n’amafoto ya bo, ndetse n’amakuru aturuka i Shyorongi avuga ko n’urwego rwa bo ruri hasi.
Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje itabwa muri yombi ry'abantu batandatu bakekwaho uburiganya mu gushakira abana amahirwe yo kujya gutorezwa mu Irerero ry'abato rya Bayern Munich.
Abatawe muri yombi barimo Nshimiyimana David uyobora y'umupira w'Amaguru ikina mu kiciro cya 2 ikaba ibarizwa mu Karere ka Muhanga, Mukandamage Antoinette wari umutoza w'abato ba The Winners, Mberarivuze Pierre wari ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyamagabe, ndetse n'ababyeyi batatu b'abana bahinduriwe imyirondoro.
Abo bose uko ari batandatu bakurikiranyweho ibyaha birimo guhimba, guhindura, gukoresha inyandiko mpimbano no guhindura amakuru yo muri mudasobwa utabyemerewe ndetse n'ubufatanyacyaha kuri ibyo byaha byakozwe hagambiriwe kugabanya imyaka y'abana kugira ngo bemererwe kujya gutorezwa mu Irerero rya Bayern Munich.
Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.
Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B. Thierry, yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko ifatwa ry'aba bantu ryakomotse ku iperereza rimaze iminsi rikorwa rigamije gutahura ibikorwa bigize ibyaha byakozwe igihe hakorwaga ijonjora ry'abana bagombaga kujya gutorezwa gukina umupira w'amaguru muri Academy ya Bayern Munich.
Akomeza avuga ko mu ibazwa rya bamwe mu bakurikiranywe, bemeza ko guhindura imyaka y'abana byakozwe babisabwe na Nshimiyimana David akaba Umuyobozi w'ikipe, naho Mukandamage Antoinette wari Umutoza w'iyo kipe akaba ari we washishikarije ababayeyi kwemera gukora ibyo umuyobozi w'Ikipe asaba.
Amwe mu makuru yamenyekanye muri iryo perereza ni uko buri mubyeyi yasabwaga gutanga amafaranga y'u Rwanda 40,000 agahabwa Nshimiyimanabivugwa ko ari ayo gufasha abana kugira ngo bashyirwe ku rutonde.
Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.
Dr. Murangira yavuze ko ibyo byaha byakozwe bigaragaramo akagambane hagati y'abatoza, Perezida w'Ikipe, abashinzwe imyirondoro mu Murenge ndetse n'ababyeyi b'abo bana.
Akenshi ako kagambane ko guhindura imyirorndoro y'abana gatangizwa kandi kagashishikarizwa n'abatoza cyangwa Perezida w'Ikipe, kuko ari bo baba bagarangaza amahirwe abo bana bagira igihe imyirondoro yabo yahindurwa bagabanya imyaka y'amavuko.
Ibi byaha bakurikiranweho biteganywa n'ingingo ya 276 y'Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.
Baramutse babihamijwe n'Urukiko, bahanishwa igifungo kiri hagati y'imyaka 5 na 7 n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda ari hagati ya Miliyoni 3 na 5 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.
Icyaha cyo guhindura amakuru yo muri mudasobwa utabyemerewe giteganywa n'Ingingo ya 18 y'Itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.
Uhamijwe iki cyaha ahabwa igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka 2 n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda kuva kuri miliyoni 1, ariko atarenze miliyoni 3 z'amafaranga y'u Rwanda.
Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B Thierry, asaba abantu bose kwirinda gukoresha inyandiko itavugisha ukuri mu bintu ibyo ari byo byose.
By'umwihariko RIB yavuze ko itazahagarika gukurikirana ibibera muri Siporo Nyarwanda kuko bimaze kugaragara ko ari igice gikwiriye kwitabwaho mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibyaha bishobora gukorerwamo.
Yashomangiye ko guhindurira umukinnyi imyirondoro kugira ngo yuzuze ibisabwa ajye mu ikipe runaka ari icyaha gihanwa n'amategeko, kandi icyo cyaha akenshi usanga giherekejwe n'ibindi birimo no gutanga indonke.
Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.
Yemeje ko mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo ababigizemo uruhare bose babiryozwe, abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye mu gihe dosiye zabo ziri gutunganywa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Mu gitondo cyo kuri mbere tariki 4 Ukuboza 2023, Kicukiro ku biro bya Rayon Sports, nibwo habereye ikiganiro n'itangazamakuru kigaruka ku gikorwa cyo kumurika ku mugaragaro umugati wa Rayon Sports wiswe 'Gikundiro Bread'.
Uyu mugati wa Gikundiro Bread iri mu moko arindwi atandukanye aho uwa make uzagura 1000 Frw, mu gihe uwa menshi ari 2000 Frw.
Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports barimo Muhire Kevin ndetse na myugariro Mitima Isaac batangiye kurya kuri uwo mugati.