Tag: Sport

  • Abarimo Byiringiro Lague, Mutsinzi Ange na Bizimana Djihad bari mu mwiherero witegura Senegal #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'umupira w'amaguru ikomeje imyitozo yitegura guhura na Senegal mu mpera z'iki cyumweru mu guhatanira itike y'igikombe cya Afurika 2023.

    Ni imyiteguro yatangiye kuwa mbere w'iki cyumweru aho abakinnyi barimo kuba kuri Hotel ya Ste Famille bagakorera imyitozo kuri Kigali Péle Stadium.

    Mu bakinnyi bakina hanze y'u Rwanda bahamagawe bamaze kuhagera harimo Byiringiro Lague ukina muri Suwede mu ikipe ya Sandvikens IF.

    Myugariro Ange Mutsinzi ukinira Jerv yo mu gihugu cya Norvege, hari kandi na Bizimana Djihad ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Kryvbas Kryvi Rih yo muri Ukraine.

    Aba bakinnyi bakina hanze y'u Rwanda baje gufatanya na bagenzi be mu mikino ya yo gushaka itike yo gukina igikombe cya Afurika cya 2023 kibaza umwaka utaha kikazabera muri Cote d'Ivoire.

    Biteganyijwe ko Amavubi azakina na Senegal kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Nzeri 2023, ni umukino uzabera kuri Kigali Pele Stadium.

    The post Abarimo Byiringiro Lague, Mutsinzi Ange na Bizimana Djihad bari mu mwiherero witegura Senegal appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abarimo-byiringiro-lague-mutsinzi-ange-na-bizimana-djihad-bari-mu-mwiherero-witegura-senegal/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abarimo-byiringiro-lague-mutsinzi-ange-na-bizimana-djihad-bari-mu-mwiherero-witegura-senegal

  • Kimenyi ni uwa 4 ! Abakinnyi 10 b’Abanyarwan… – #rwanda #RwOT

    Imbuga nkoranyambaga ni kimwe mu gipimo cyiza kerekana uko umukinnyi w’umupira w’amaguru akunzwe n’abafana ndetse n’igihe amaze awukina.

    Ku Mugabane w’u Burayi ndetse n’ahandi aho umupira w’amaguru wateye imbere yewe usanga n’izo mbuga nkoranyambaga ari umutungo ukomeye ku mukinnyi bitewe nuko zimwinjiriza binyuze mu kwamamaza gusa mu Rwanda ho ntabwo bihaba.

    InyaRwanda yabateguriye  urutonde rw’abakinnyi 10 b’Abanyarwanda bafite ababakurikira benshi kurusha abandi ku rubuga rwa Instagram 

    10. Iradukunda Bertrand

    Umukinnyi w’umunyarwanda Iradukunda Bertrand niwe uza ku mwanya wa 10 mu kugira abamukurikirana benshi ku rubuga rwe rwa Instagram aho afite abagera ku bihumbi 34 n’abantu  800. 

    Uyu mukinnyi ukina asatira anyuze ku ruhande  mu makipe arimo APR FC, Bugesera FC,Mukura VS, Gasogi United na Kiyovu Sports none ubu ari gukina muri Musanze FC.

    9.Tuyisenge Jacques 

    Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Tuyisenge Jacques uza ku mwanya wa 9 . Afite abamukurikirana bagera ku bihumbi 45 n’abantu  700. Uyu mukinnyi kuri ubu nta kipe afite nyuma y’uko atandukanye na AS Kigali, yanyuze mu makipe arimo Kiyovu Sports, Police FC, Gormahia Petro de Luanda na APR FC.

    8.Eric Rutanga

    Myugariro w’ikipe ya Police FC aza ku mwanya wa 8 aho afite abamukurikira bagera ku bihumbi 46 n’abantu 600. Eric Rutanga w’imyaka 30 mbere yo kwerekeza muri Police FC yabanje gukinira amakipe 2 akomeye mu Rwanda ariyo APR FC na Rayon Sports.

    7.Sugira Ernest 

    Uramutse ugiye gushaka Rutahizamu wagerageje guha ibyishimo Abanyarwanda mu myaka ya vuba wasanga ari Sugira Ernest. Uyu mukinnyi udafite ikipe kugeza ubu niwe uza ku mwanya wa 7 mu bakinnyi b’Abanyarwanda bafite ababakurikira benshi kuri Instagram,afite abagera ku bihumbi 49 n’abantu 900.

    Sugira Ernest yanyuze mu makipe arimo AS Muhanga APR FC,AS Kigali,AS Vita Clubs, Rayon Sports na Al-Wahda Sports Club yo muri Syrian .

    6.Rwatubyaye Abdul

    Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi na Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul niwe uri ku mwanya wa 6 mu gukurikirwa cyane kuri Instagram aho afite abagera ku bihumbi 57 n’abantu 600.

    Rwatubyaye Abdul ni umwe mu bakinnyi bakiniye APR FC ndetse na Rayon Sports, amakipe y’amakeba mu Rwanda. Andi makipe yakiniye ni Isonga ndetse n’andi yo hanze y’u Rwanda gusa.

    5.Usengimana Faustin

    Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi ndetse na Al – Hudood SC yo muri Iraq aza ku mwanya wa 5. Afite abamukurikira bagera ku bihumbi 60 n’abantu 400. 

    Usengimana Faustin yanyuze mu makipe arimo Rayon Sports , APR FC na Police FC zo mu Rwanda naho yanze yarwo yakiniye amakipe arimo Khaitan Sporting Club yo muri Kuwait ,Buildcon FC yo muri Zambia na Al-Qasim Sport Club yo muri Iraq.

    4.Kimenyi Yves

    Umunyezamu wasinyiye ya AS Kigali mu mpeshyi y’uyu mwaka nyuma yo gutandukana na Kiyovu Sports, Kimenyi Yves uri mu bakinnyi bakinnye ku rwego rwiza mu Rwanda gusa ntiyegeze ajya hanze. Yakiniye Rayon Sports na APR FC gusa.

    Kimenyi Yves afite abamukurikirana bagera ku bihumbi 117 ku rubuga rwe rwa Instagram.

    3.Mukunzi Yannick

    Umukinnyi wa Sandkven IF ikina Shampiyona y’icyiciro cya 3 muri Sued  ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi aza ku mwanya wa 3,afite abagera ku bihumbi 147 bamukurikirana. 

    Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati mu Rwanda yakiniye APR FC na Rayon Sports gusa ahava yerekeza muri iyi kipe yo muri Sued kugeza n’ubu.

    2.Haruna Niyonzima

    Uramutse ushatse umukinnyi umaze gukinira imikino myinshi ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Haruna Niyonzima niwe waza imbere.

    Uyu mukinnyi uza ku mwanya wa 2 mu kugira abamukurikirana benshi yanyuze mu makipe yo mu Rwanda arimo Etincelles , Rayon Sports,APR FC,AS Kigali. Izo hanze harimo Young Africans ,Simba na Al Ta’awon yo muri Libya arimo kugeza ubu.

    Haruna Niyonzima afite abamukurikirana bagera ku bihumbi 377.

    1.Kagere Meddie 

    Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi na Singida Fountain Gate F.C,Meddie Kagere niwe uza ku mwanya wa mbere mu bakinnyi b’Abanyarwanda bafite ababakurikira benshi kuri Instagram. Afite abagera ku bihumbi 840.

    Yanyuze mu makipe arimo Atraco  FC, Kiyovu Sports,Mukura VS, Rayon Sports na Police FC mu Rwanda. Hanze y’u Rwanda amakipe yakiniye harimo Gormahia na Simba zo muri Tanzania.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134029/kimenyi-ni-uwa-4-abakinnyi-10-babanyarwanda-bakurikirwa-cyane-kuri-instagram-134029.html

  • Rutahizamu wa Rayon Sports yavuze icyo umutoza Zelfani arimo amufasha #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukiri muto wa Rayon Sports, Rudasingwa Prince avuga ko umutoza w’iyi kipe Zelfani Yamen ahora amushyira ku gitutu kugira ngo abe yava ku rwego rumwe akajya ku rundi.

    Umunya-Tunisia, Zelfani Yamen mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2023-24 utangira nibwo yagizwe umutoza wa Rayon Spots.

    Ubwo yagirwaga umutoza bamwe mu bakinnyi abantu batekerezaga ko bashobora gusohoka muri iyi kipe, ni Rudasingwa Prince byavugwaga ko ashobora gutizwa.

    Gusa akihagera uyu mutoza yagiye agaragaza ko mu mishinga ye harimo Rudasingwa Prince yanga kumurekura aho ndetse agenda amuha amahirwe atandukanye.

    Rudasingwa Prince avuga ko uyu mutoza ikintu amufasha amushyira ku gitutu kugira ngo agire urwego avaho agire n’urwo ajyaho kandi akamubwira ko ntacyo wageraho utavunitse.

    Ati 'Ni umutoza ugerageza kunsunika, kuko ndacyari muto arabizi kandi muri Rayon Sports bakunda gukinisha ba rutahizamu b’abanyamahanga gusa aba ambwira ko byose bishoboka ntacyo wageraho udakoze cyane, agerageza kunsunika akanshyiraho igitutu kugira ngo ngire aho mva n’aho ngera.'

    Rudasingwa Prince w’imyaka 20 yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, yaje gutandukana naryo muri 2018 ari nabwo yajyaga kwiga muri LDK, niho umutoza Kayiranga Jean Baptiste yamubonye amutwara mu irerero rya Rayon Sports ari ho yavuye azamurwa mu ikipe nkuru.

    Rudasingwa Prince avuga ko umutoza wa Rayon Sports amufasha amwereka ko hari byinshi yageraho

    Yamen Zelfani yagaragaje ko Rudasingwa Prince ari umukinnyi afite mu mibare ye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-wa-rayon-sports-yavuze-icyo-umutoza-zelfani-arimo-amufasha

  • Barihe FC: Ikipe y’Abakinnyi 11 baburiwe iren… – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe umwuga wo gukina umupira w’amaguru, impuzandengo y’imyaka abakinnyi bamara mu kibuga, iba hagati y’imyaka 10 na 15. Hari abakina imyaka icumi bakaba babivuyemo, ndetse hari n’abakina imyaka 20 bakabona kubivamo, ariko bose ikita rusange cyabaye kugenda basezeye.

    Tugiye kugaruka kuri bamwe mu bakinnyi b’abanyarwanda badaheruka kumvikana ku ruhando rwo mu kibuga, ndetse bitazwi niba barasezeye ruhago

    1.Nduwayo Danny Barthez

    Danny Barthez, ni umunyezamu mwiza umenyereye shampiyona y’u Rwanda, ariko iyo urebye mu bitabo by’amakipe, usanga nta kipe afite. Danny waciye mu makipe arimo Etincelles FC yari amaze imyaka isaga ibiri mu ikipe ya Sunrise FC yafashije kuzamuka mu cyiciro cya mbere, ndetse anayigumishamo umwaka ushize. Uyu musore aherutse kugaragara mu banyeshuri bigiye icyangombwa cy’ubutoza bw’icyiciro cya ‘D’ mu mahugurwa Dream Team yari yateguye.

    2. Iradukunda Eric ‘Radu’

    Umukinnyi mwiza w’ikipe y’igihugu “Amavubi”, ariko bitazwi niba yarasezeye umupira w’amaguru, Iradukunda Eric, yamenyekanye cyane mu ikipe ya Rayon Sports, aza kuyivamo yerekeza muri Police FC, ariko nayo kuva yayivamo ntawuzi aho aherereye.

    3. Senzira Mansour

    Senzira Mansour, yabaye umukinnyi w’Isonga, akinira ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20. Ni umusore wakiniye ikipe Espoir FC. Gusa mu 2020 yari mu ikipe ya Mukura Victory Sports. Kuva yava muri iyi kipe, Senzira Mansour nta muntu uzi aho aherereye ku bijyanye no mu kibuga.

    4. Rugwiro Herve

    Yabaye Kapiteni wa APR FC na Rayon Sports kandi mu bihe bitandukanye. Rugwiro myugariro w’ikipe y’igihugu “Amavubi” wakiniye ikipe ya As Kigali, ntabwo aherutse mu kibuga nk’uko byari bisanzwe. Uyu musore w’imyaka 30 ukomoka i Huye, yarigaragaje cyane ndetse mu makipe akomeye, ariko uburyo yasubiye ku ruhande akitandukanya n’ikibuga, ni byo byatunguye benshi.

    5. Uwihoreye Jean Paul

    Umukinnyi mwiza wa Kiyovu Sports mu myaka yatambutse, ntabwo ibitabo bya FERWAFA biheruka kumwandika. Uyu musore wanyuze mu ikipe ya Mukura 2019-20, yari myugariro muremure wihuta kandi ufite ubushobozi bwo gukina nka myugariro w’iburyo ndetse no mu mutima w’ubwugarizi, ariko ntibizwi niba yaramanitse Inkweto.

    6. Ndatimana Robert

    Ni umwe mu bakinnyi abanyarwanda bakubwira ko azi umupira w’amaguru nta gushidikanya. Uyu musore uvuka i Rwamagana, yakiniye ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17, yagiye mu mikino y’igikombe cy’Isi cyabereye muri Mexico 2011. Uyu musore yaje ajya muri Rayon Sports akina umupira karahava. Yahavuye ajya muri Police FC, nyuma yo kuyivamo bitangira kwanga.

    Mu mwaka w’imikino 2019-20 uyu musore yagiye kujurira muri Sunrise FC, ndetse akina umupira mwiza ariko nyuma arongera aburirwa irengero kugera aho ubu bitazwi niba yaramanitse Inkweto.

    7. Tuyisenge Jacques

    Kapiteni w’ikipe ya APR FC ndetse n’ikipe y’igihugu “Amavubi” yabaye umwe mu bakinnyi bakomeye u Rwanda rwagize, ni umusore ugifite imbaraga zo gukina umupira w’amaguru, ariko kuri ubu ntabwo ibitabo bya FIFA bimufite nk’umuntu uri mu kazi.

    Amezi abaye abiri Tuyisenge ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bivugwa ko nyuma yo gutandukana na As Kigali, nta yindi kipe yo mu Rwanda ashaka kongera gukinira ahubwo azashaka ikipe hanze byakwanga akamanika inkweto.

    8. Mushimiyimana Mohamed

    Mohamed ari mu bakinnyi 9 basinyiye ikipe ya APR FC mu 2019, uyu musore watwaranye nayo igikombe cya shampiyona ntabwo yarengeje imyaka ibiri muri iyi kipe kuko byahise byanga. Mohamed wakiniye igihe kitari gito ikipe ya Police FC, kuri ubu nta muntu uzi ubwatsi aherereyemo, ndetse nta muntu uzi niba yaramanitse Inkweto.

    9. Sugira Ernest

    Rutahizamu w’abanyarwanda Sugira Ernest. Iyo nteruro yonyine irahagije kuyivuga abantu bagahita bakoma mu mashyi kubera ibihe byiza uyu musore yabahaye.

    Sugira Ernest waciye mu makipe arimo As Kigali, APR FC na Rayon Sports, niwe mukinnyi ufite ibitego byinshi mu ikipe y’igihugu “Amavubi” kuva mu 2015. Uyu musore, kuva yava hanze ntabwo arabona ikipe, gusa iyo muganiriye akubwira ko ari gukora imyitozo imwemerera kuguma ku rwego rw’umukinnyi w’umupira w’amaguru.

    10. Martin Fabrice Twizerimana

    Ni umwe mu bakinnyi beza ikipe ya Kiyovu Sports yagize mu myaka 10 itambutse. Uyu musore, yari mu ikipe ya CHAN ya 2021, aho yari umukinnyi ngenderwaho mu kibuga hagati. Uyu musore, yaje kwerekeza mu ikipe ya Police FC, ariko ayivamo bucece kubera uburwayi, ariko na n’ubu ku ruhande rw’umwuga we nta makuru ahari.

    11. Sekamana Maxime

    Umukinnyi mwiza uca ku mpande mu ikipe y’igihugu Amavubi. Maxime wakiniye APR FC nk’umwana w’umunyarwanda, yaje kwerekeza mu ikipe ya Rayon Sports ku ngoma ya Munyakazi Sadate. Maxime ntabwo yumvikanye na Rayon Sports yari imurimo ibiceri, gusa nyuma baje gusozanya, ariko uyu mukinnyi ntabwo twamenya aho yarengeye.

    Ni uku abakinnyi baba bahagaze mu kibuga, umutoza akaba ari Bekeni

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134025/barihe-fc-abakinnyi-11-abanyarwanda-bakeneye-kumenya-aho-bari-indamukanyo-zabo-zirakumbuwe-134025.html

  • Jimmy Mulisa yavuye mu batoza b’Amavubi bazatoza umukino wa Senegal #rwanda #RwOT

    Jimmy Mulisa ntakiri mu batoza bazatoza umukino wa Senegal usoza itsinda L uzaba mu mpera z’iki cyumweru kubera ko ubu ari Tanzania aho yagiye gukora amahugurwa yo gushaka License A.

    Jimmy Mulisa wari usanzwe ari umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu Amavubi, we na Seninga Innocent bari bahawe inshingano zo kungiriza umutoza mukuru w’agateganyo, Gerard Buschier ku mukino wa Senegal uzaba tariki ya 9 Nzeri 2023.

    Ku munota wa nyuma Jimmy Mulisa akaba yavuye muri aba batoza aho ubu arimo kubarizwa mu guihugu cya Tanzania yagiye mu mahugurwa yo gushaka License A ya CAF y’ubutoza.

    Amavubi yatangiye imyitozo ku munsi w’ejo ku wa Mbere aho irimo gukorera imyitozo kuri Kigali Pele Stadium ni mu gihe uyu mukino usoza itsinda L utanafite icyo uvuze kuko Amavubi yamaze gusezererwa, uzaba ku wa Gatandatu w’iki cyumweru.

    Muri iri tsinda Senegal ni iya mbere n’amanota 13, Mozambique ifite 7, Benin 5 mu gihe u Rwanda rwa nyuma rufite 2.

    Jimmy Mulisa ari muri Tanzania

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/jimmy-mulisa-yavuye-mu-batoza-b-amavubi-bazatoza-umukino-wa-senegal

  • CAF yitendetse kuri Rayon na APR FC ibishya ibirori #rwanda #RwOT

    Mu gihe icyizere cyari cyose ko Rayon Sports na APR FC zizakirira imikino Nyafurika kuri Kigali Pelé Stadium, Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yamaze kumenyeshya aya makipe ko bidashoboka.

    Ijonjora rya mbere rya CAF Champions League, ubwo APR FC yasezereraga Gaadiidka FC yo muri Somalia, umukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, yari yizeye ko n’ijonjora rya 2 ariko bizagenda.

    Si ibyo gusa kuko na Al Merrikh yo mu Misiri irimo yakirira imikino yayo mu Rwanda, yari yizeye ko Young Africans yo muri Tanzania bazahura mu ijonjora rya 2 rya CAF Champions League bazakinira kuri iki kibuga, ni mu gihe na Rayon Sports yateganyaga kuzahakirira Al Hilal Benghazi yo muri Libya.

    Mu mpera z’icyumweru gishize, CAF yasohoye itangazo rivuga ko imikino ya kabiri y’Amajonjora y’Imikino Nyafurika izakinirwa ku bibuga byemewe na CAF kwakira imikino mpuzamahanga.

    Ku bihugu bitabifite, bifite uburenganzira bwo kujya gutira ibibuga mu kindi gihugu.

    Ku ruhande rw’u Rwanda bagaragaje ko Stade Huye ari yo yonyine yemerewe kwakira imikino mpuzamahanga.

    Ibi bivuze ko tariki ya 16 Nzeri 2023, Al Merrikh izahakirira Yanga yo muri Tanzania, bukeye bwaho tariki ya 17 Nzeri 2023 APR FC ikahakirira Pyramids FC yo mu Misiri.

    Tariki ya 29 Nzeri Rayon izahakirira Al Hilal Benghazi mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya 2 rya CAF Confederation Cup kuko ubanza uzabera muri Libya.

    APR FC na Rayon Sports zizakirira imikino yazo i Huye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/caf-yitendetse-kuri-rayon-na-apr-fc-ibishya-ibirori

  • Umubano wa Muhadjiri na Mashami ushobora kuba utameze neza #rwanda #RwOT

    Bivugwa ko nyuma yo kutishimira imyitwarire ye ku mukino wa APR FC na Police FC, akanamusimbuza hakiri kare ari nayo mpamvu umutoza Mashami Vincent yahisemo kudakina Hakizimana Muhadjiri ku mukino baraye banganyijemo na Mukura VS.

    Byose byatangiye mu mukino w’umunsi wa 2 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2023-24 aho Police FC yatsinzwe 1-0 na APR FC tariki ya 28 Kanama 2023.

    Mu gice cya mbere cy’umukino hagaragayemo gusa no guterana amagambo hagati ya Hakizimana Muhadjiri na Rutanga Eric ba Police FC.

    Hari nyuma y’uko Muhadjiri yishe umupira Rutanga akamubwira asa n’umwereka ko yari gukora ibirenze aho kuwica, Muhadjiri byagaragaye ko yamusubije nabi ari naho Mashami na we yahise amuhamagara undi aho kumwitaba akoresha amaboko asa n’umubwira ati “hoshi genda”, Mashami yahise ahagurutsa umukinnyi ngo ajye kwishyushya, Muhadjiri abibonye ahita abwira umutoza ngo amuzane amusimbure.

    Ibi byababaje umutoza Mashami Vincent wahise umusimbuza igice cya kabiri kigitangira.

    Amakuru avuga ko bitarangiriye aho Mashami Vincent yafashe umwanzuro wo gufatira uyu musore ibihano ari nayo mpamvu ataragaye mu bakinnyi yaraye yifashishije ku mukino w’umunsi wa 3 banganyijemo na Mukura VS 1-1, ntiyari muri 18.

    Abajijwe iki kibazo cy’impamvu umukinnyi nka Muhadjiri abura muri 18, yavuze ko atari we mukinnyi wenyine Police FC ifite.

    Ati “Ko Police FC ifite abakinnyi 29 hari n’abandi badahari sinzi impamvu wumva ko ari Muhadhiri gusa, ariko wenda uri umufana we birumvikana gusa kimwe n’abandi batagaraye ni uko bimeze nta yindi mpamvu.”

    Hakizimana Muhadjiri akaba agomba kwitabira umwiherero w’Ikipe y’Igihugu Amavubi yitegura umukino wa Senegal mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika bazakina tariki ya 9 Nzeri i Huye.

    Hakizimana Muhadjiri na Mashami Vincent bishobora kuba bitameze neza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umubano-wa-muhadjiri-na-mashami-ushobora-kuba-utameze-neza

  • EPL: Arsenal yahambiriye Manchester United mu… – #rwanda #RwOT

    Uyu ni umukino wabaye kuri Iki cyumweru tariki 3 Nzeri 2023 saa kumi nimwe n’iminota 30, Arsenal niyo yari yakiriye ku kibuga cyayo Emirates Stadium.

    Uko umukino wagenze muri make

    Ikipe ya Arsenal yatangiye umukino igerageza gusatira naho abakinnyi ba Manchester United bo bafata umupira bagakinira inyuma cyane.

    Ku munota wa 12 , Arsenal yashoboraga gufungura amazamu aho Gabriel Martinelli yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu uraza Lisandro Martinez awukozaho gake usanga Kai Havertz ariko kurekura ishoti biramunanira.

    Abakinnyi ba Manchester bakomeje gukina nk’abatabishaka umupira wifitiwe naba Arsenal gusa ndetse banatsa igitutu imbere y’izamu.

    Ku munota wa 26 Manchester United yakosoye Arsenal, Christian Eriksen yazamukanye umupira yihuta mu kibuga hagati ahita ahereza Marcus Rashford aracenga yinjira mu rubuga rw’amahina ahita arekura ishoti riragenda rigana mu izamu igitego kiba cyanyoye.

    Nyuma y’umunota umwe gusa, Gabriel Martinelli yazamukanye umupira ku ruhande awuhindura imbere y’izamu usanga Martin Odegaard nawe nta gutinzamo ahita arekura ishoti riragenda rijya mu nshundura igitego cyo kwishyura kiba kirabonetse.

    Manchester United ikimara gutsindwa igitego cya 2 noneho yatangiye gutambaza umupira ubona nibura bubaka uburyo bw’igitego nkaho Antony yacenze neza ahereza umupira Martial yinjiye mu rubuga rw’mahina ariko Gabriel Maghalaes ahita atabara awumukuraho.

    Mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, Arsenal yasatiriye cyane nkaho Bukayo Saka yarekuye ishoti  ariko Victor Lendorf aratabara ashyira umupira muri koroneri, cyarangiye amakipe yombi anganya 1-1.

    Declan Rice watsinze igitego cya 2 cya Arsenal 

    Mu gice cya kabiri, Arsenal yaje ikomereza aho yari igejeje ikomeza gusatira binyuze ku bakinnyi bayo bakina imbere barimo Martin Odegaard, Bukayo Saka na Kai Havertz.

    Ku munota wa 55 kapiteni, Bruno Fernandes yahinduye umupira imbere y’izamu usanga Antony arekura ishoti adahagaritse ariko umuzamu wa Arsenal ahita atabara. 

    Arsenal yashoboraga Kubona penariti ku wa 59 ku ikosa Wan-Bissaka yarakoreye Kai Havertz mu rubuga rw’amahina ariko umusifuzi agiye kuri VAR areka kuyitanga.

    Nyuma yo gusatirwa cyane mu minota 65 Manchester United nayo yihariye umupira gusa ku bw’amahirwe macye iza kuvunikisha myugariro wayo, Lisandro Martinez ahita asimburwa na Harry Maguire ndetse na Antony Martial avamo asimburwa na Rasmus Hoejlund.

    Umukino ugiye kurangira, Alejandro Garnacho wari winjiye mu kibuga asimbuye yatsinze igitego ariko nyuma umusifuzi aracyanga avuga ko hari habanje kubamo kurarira.

    Iminota 8 niyo yongerewe ku mukino maze bigeze kuwa 90+7  Declan Rice acungura Arsenal atsinda igitego cya 2 ku mupira yarahawe na Bukayo Saka. Nyuma y’iminota 2 gusa Gabriel Jesus yahise atsinda igitego cya 3 ahawe umupira na Gabriel Vieira.

    Umukino warangiye Arsenal yegukanye amanota 3 ku kinyuranyo cy’ibitego 3-1.

    Undi mukino ukomeye wari wabaye uyu munsi ni uwo Liverpool yatsinzemo Aston villa ibitego 3-0.

    Arsenal yasubiriye Manchester United iyitsinda ibitego 3-1

    Kapiteni, Odegaard watsinze igitego cya 1 cya Arsenal 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133966/epl-arsenal-yahambiriye-manchester-united-mu-mataha-133966.html

  • Uwahoze atoza Kiyovu Sports yayiteze Iminsi… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Nzeri, nibwo Kiyovu Sports yamanutse mu kibuga ikina n’ikipe ya Bugesera FC umukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona, aho Kiyovu Sports yanyagiwe na Bugesera FC ibitego 4-0. Yari intsinzwi ya kabiri ikomeye kuva iyi shampiyona yatangira, nyuma y’umukino ufungura shampiyona, Musanze FC yatsinzemo Etoile de L’est ibitego 4-1.

    Kiyovu Sports yagiye kujya muri uyu mukino, itarinjizwa igitego, ari nabyo byatunguye abantu uburyo yinjijwe ibitego bine byiruka.

    Nyuma y’uyu mukino, uwahoze ari umutoza wa Kiyovu Sports Alain-Andre Landeut yagiye ku rukuta rwa WhatsApp ahajya ibyiyumviro bwite, agira inama umutoza Petros Koukouras uri gutoza iyi kipe, ndetse asa n’uninura ubuyobizi bwayo. Yagize Ati”Komeza wa muntu gusa Kiyovu Sports yarakubeshye. Ntabwo wigize umenya Kiyovu Sports nyayo. Wowe nabo bana uri gutoza, nugumisha Kiyovu Sports mu cyiciro cya mbere bizaba ari ibitangaza. Ibyo uri kubona, niyo mpamvu natwe twananiwe.'

    Umutoza wa Kiyovu Sports, yagiriwe inama ko abayobizi ba Kiyovu Sports ari ababeshyi cyane 

    Nyuma yaje kugaruka kuri Juvenal  ati 'Komeza wumve abo bana bawe ndetse na komite yawe iciriritse, nari narakubwiye mbere ko ari wowe uri kwisenyera. Ni wowe nyine umwanzi wawe wa mbere muri iyo kipe. Mu by’ukuri, aho wari watsinzwe ibitego 3-0, uyu munsi uhatsindiwe 4-0. Hashize umwaka uri uwa mbere umunsi nk’uyu ufite amanota 9/9, none uyu munsi ufite amanota 4/9, komeza.'

    Kiyovu Sports imaze imyaka ibiri yikurikiranya iza ku mwanya wa kabiri muri shampiyona, gusa ku kigero cya 70 ku ijana abakinnyi bakoze ibyo, ubuyobizi bwatandukanye nabo, ndetse ubu ikipe ifite abakinnyi bagera kuri 65% bashya.

    Alain Andre umwaka ushize yakoranye byahafi n’umutoza Mateso 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133958/uwahoze-atoza-kiyovu-sports-yayiteze-iminsi-yibasira-juvenal-133958.html

  • Umunyarwanda yerekeje muri Premier League, Bo… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu taliki 1 Nzeri 2023, kuva mu gitondo kugeza saa sita z’ijoro, amakipe menshi yo ku mugabane w’Iburayi yarahuze cyane ari gusinyisha abakinnyi dore ko wari wo munsi wa nyuma isoko ry’igura n’igurisha ku bakinnyi rifunguye.

    Muri ayo makipe yarahuze harimo ikipe ya Burnley iherutse kuzamuka mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza, yarimo gutegura uko isinyisha umukinnyi ufite nyina umubyara w’umunyarwanda, uwo mukinnyi akaba ari Ndayishimiye Mike Tresor.

    Nk’uko byari byavuzwe ejo mu gitondo, uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu gusatira yari yafashe rutemikirere yerekeza mu Bwongereza kugira ngo akorerwe ikizamini cy’ubuzima.

    Mu masaha ya ninjoro byaje kurangira bikunze asinyira ikipe ya Burnley itozwa na Vincent Kompany. Ndayishimiye Mike Tresor yatijwe n’ikipe yakiniraga ya Genk mu gihe kingana n’umwaka umwe 1 hakaba harimo na gahunda yuko niyitwara neza Burnley izahita imugura.

    Ndayishimiye Mike Tresor mu mwambaro wa Burnley nyuma yo kuyisinyira

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi yari ifite gahunda yo guhamagara uyu mukinnyi w’imyaka 24 gusa birangira ikipe y’igihugu y’u Bubiligi nayo imuhamagaye aba ariyo akinira.

    Undi mukinnyi nawe waraye usinye mu masaha ya nyuma ni Bimenyimana Bon-Fils Caleb waherukaga gutandukana na Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo. Uyu mukinnyi yasinyiye Al Ahli Benghazi yo muri Libya izakina na Rayon Sports mu ijonjora rya kabiri ry’imikino ya CAF Confederation Cup.

    Bimenyimana Bon-Fils Caleb wamenyekanye akina muri Rayon Sports hagati ya 2017 na 2019, yasinyiye Al Ahli Benghazi amasezerano y’igihe kingana n’imyaka 2 ayikinira.

    Bimenyimana Bon-Fils Caleb yasinyiye Al Ahli Benghazi amasezerano y’imyaka 2 

    Mike Tresor atereka umukono ku masezerano 

    Bimenyimana Bon-Fils Caleb yamenyekanye ubwo yakiniraga Rayon Sports 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133919/umunyarwanda-yerekeje-muri-premier-league-bon-fils-caleb-ahitamo-kongera-guhura-na-rayon-s-133919.html