Tag: Muzika

  • Filime y’umunyarwanda ihatanye mu irushanwa rikomeye aho ishobora gutsindira agera kuri miliyoni 10 #rwanda #RwOT

    Filime yitwa 'Mugisha’ ya Habimana Fisca Jean Paul ihataniye igihembo mu Iserukiramuco rya Filim rizabera muri Australia.

    Ihatanye mu cyiciro cya Focus on Ability Short Film Festival no muri International Documentary.

    Hakaba hazahembwa mu buryo 2, iyagize amajwi menshi mu gutora aho batora hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga(Online Voting) ndetse na filime izaba yatoranyijwe ko ari nziza, aha buri cyiciro izahembwa ibihumbi 5 by’amadorali, ni ukuvuga miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda buri cyiciro, bishoboka ko filime imwe yakwegukana ibi bihembo byose.

    Habimana Fisca Jean Paul, akaba yasabye abanyarwanda ko bamushyigikira bakaba bamutora akareba ko yakwegukana iki gihembo.

    Ati 'izabera Sidney muri Australia, icyo nsaba abanyarwanda ni ukuntora bakoresheje link, nkareba ko nakwegukana iki gihembo. Iyo link ujyaho ugahita ubona filime yanjye yitwa Mugisha, hari n’izindi ariko iyanjye bahita bayibona kuko iri mu Kinyarwanda.'

    Gutora byatangiye ku munsi w’ejo hashize tariki ya 10 Kanama bikaba bizasozwa tariki ya 16 Kanama, ni mu gihe ibihembo byo bizatangwa nyuma y’ibyumweru 3 amatora arangiye, watora filime ya Fesca unyuze hano. Biteganyijwe ko ibihembo byose bizatangwamo bizaba bifite agaciro k’ibihumbi 100 by’Amadorali.

    Ihataniye igihembo gikomeye

    Habimana Fisca Jean Paul wakoze filime Mugisha ihataniye igihembo

    Arasaba abanyarwanda kumutora

    Source : http://isimbi.rw/sinema/article/filime-y-umunyarwanda-ihatanye-mu-irushanwa-rikomeye-aho-ishobora-gutsindira-agera-kuri-miliyoni-10

  • Urutonde rw’ibyamamare 15 byatumiwe mu birori… – #rwanda #RwOT

    Barack Obama uherutse kuzuza imyaka 60 y’amavuko yizihije ibirori by’isabukuru ye ku cyumweru muri ‘Weekend’ ishize byabereye mu gace ka Martha Vineyard ho mu mujyi wa Massachussets. Dore ibyamamare 15 byari byatumiwe:

    1.Opray Winfrey

    2.Jay Z na Beyonce

    3.John Legend n’umugore we Chrissy Teigen

    4.Larry David

    5.David Letterman

    6.Ava DuVernay

    7.Umuhanzikazi H.E.R

    8.Grabrielle Union n’umugabo we Dwyane Wade

    9.Tom Hanks

    10.Don Cheadle

    11.Alicia Keys n’umugabo we Swizz Beatz

    12.Bradley Cooper

    13.Erykah Badu

    14.Will Smith n’umugore we Jada Pinkett Smith

    15.Common

    Bamwe muri aba basitari bitabiriye ibi birori by’isabukuru ya Barack Obama babitangaje bakoresheje amwe mu mafoto bashyize ku mbuga nkoranyambaga.Muri rusange ibi birori byari byatumiwemo abantu benshi banyuranye ariko mu byamamare bizwi ni abo 15 bari batumiwe.

    Src:www.TheNewYorkTimes.com,www.USAToday.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108454/urutonde-rwibyamamare-15-byatumiwe-mu-birori-byo-kwizihiza-isabukuru-ya-barack-obama-108454.html

  • Menya umuhanzi Kayitare Gaetan waririmbye ‘Gakoni k’abakobwa’ mbere ya Mavenge #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kayitare Gaetan ari kumwe n
    Kayitare Gaetan ari kumwe n’umukobwa bakundanaga

    Nk’uko bitangazwa n’umwe wo mu muryango we, Shumbusho Michel, Kayitare yavukiye mu yahoze ari Komini Kigoma ubu ni mu Murenge wa Ruhango mu Kagari ka Rwoga mu 1957 atabaruka mu 1994 azize Jenoside yakorewe.

    Kayitare Gaetan yavutse mu bavandimwe batandatu, inganzo ye yayikuye kuri mukuru we witwa Kimenyi, yize amashuri abanza gusa kuko ataje gukomeza amashuri yisumbuye ahubwo yagiye mu myuga akaba yarakoraga umwuga w’ubudozi, indirimbo ze zikaba zitarigeze zitambuka kuri radiyo.

    Shumbusho avuga ko Kayitare Gaetan yigiye kudoda mu kigo cyafashaga abafite ubumuga cya Gatagara, akaba ngo yari umusore w’urubavu ruto wirabura gake, wari uzi kwambara neza ugira isuku.

    Shumbusho avuga ko kugira ngo ibihangano bye bigere ku bantu yifashishaga radiyo kasete za kera ari na zo yafatiragaho amajwi, noneho indirimbo akazibika kuri izo kasete ari nazo yagendaga ahereza abantu bazimusabye cyangwa b’inshuti ze.

    Agira ati “Byasabaga gushaka umuntu umukandira ku ri kasete noneho agatangira gucuranga indirimbo yose yarangira bagahagarika agatangira iyindi bityo bityo, ariko ubu twarazishatse tuzishyira mu buryo bugezweho ni yo mpamvu zumvikana neza nta makaraza arimo ariko ni uko yakoraga izo ndirimbo ze”.

    Yitabye Imana atarashinga urugo, ariko yari afite abana batanu barimo abahungu batatu n’abakobwa babiri kandi ubu baracyariho, ariko ntabwo bakora ubuhanzi bwo kuririmba.

    Kayitare Gaetan yaje gufungwa igihe cy’ibyitso ubwo urugamba rwo kubohora Igihugu rwatangizwaga n’ingabo zari iza RPF Inkotanyi, ari na bwo yaje guhurira na Mavenge Sudi aza no kuwmigisha gucuranga gitari, ari na bwo bakundanye baba inshuti kugeza amuhaye ku bihano bye.

    Shumbusho avuga ko Mavenge Sudi yakomeje gukunda ibihangano bya Kayitare maze arabisohora ariko atabanje gusaba uburenganizra cyangwa ngo amenyekanishe ko ibyo bihangano atari ibye, ibyo bikaba binyuranyije n’amabwiriza yo kwigana ibihango by’undi.

    Shumbusho asaba ko abakunzi ba muzika Nyarwanda baba bafite amakasete ariho izo ndirimbo za Kayitare ko bazegeranya bakazikora mu buryo bugezweho kugira ngo zibe zafasha abantu mu kwidagadura kandi ikivuyemo gitunge abana yasize.

    Agira ati “Ndasaba buri wese waba yarakundanye na Kayitare Gaetan n’abo yahaye ku ndirimbo ze kuzigeza ku muryango we kugira ngo zikorwe neza, zibe zavamo icyatunga abana be batanu yasize”.

    Nyuma y’uko Shumbusho amaze kugaragaza ko ibihangano bya Kayitare byaje gutwarwa na Mavenge Sudi, uyu nawe yaganiriye na KT Radio maze yemera ko ibyo bihangano ari ibya Kayitare Gaetan koko.


  • Mico The Best yafashe irembo mu muryango wum… – #rwanda #RwOT

    Turatsinze Prosper wamamaye nka Mico The Best yatangiye umuziki mu 2007, amenyekana kuva ku ndirimbo 'umuzungu' yakozwe na Producer Dj Jacques, 'Umutaka', 'Akabizu' n'izindi zakomeje izina rye mu njyana ya Afrobeat.

    Ku Cyumweru tariki 8 Kanama 2021, yatumye abamuhagarariye afata irembo mu muryango wa Clarisse bitegura kurushinga nk'uko amakuru agera kuri INYARWANDA abivuga.

    Amafoto Mico The Best n'umukunzi we Clarisse bashyize ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abo mu muryango w'uyu muhanzi barimo mushiki we ndetse n'abo ku ruhande rwa Clarisse barimo Nyina.

    Mico The Best yashyize kuri konti ye ya Instagram ifoto igaragaza umuryango Clarisse n'umuryango we, yandika agira ati 'Umuryango.' Na Clarisse yabigenje uko!

    Ku mugoroba wa tariki 4 Nyakanga 2021, ni bwo Mico The Best yambitse impeta y'urukundo umukunzi we Clarisse bamaze umwaka urenga mu munyenga w'urukundo, amuteguza kurushinga nk'umugabo n'umugore.

    Amashusho iyi nkumi yashyize kuri konti ye ya Instagram bigaragara ko yambitswe impeta ahagana saa cyenda n'iminota 54', batangira gufata amafoto n'amashusho y'urwibutso rwabo ahagana saa cyenda n'iminota 55'.

    Clarisse yanditse kuri instagram avuga ko yabwiye 'Yego' Mico The Best, kandi yiteguye kumarana iminsi yose y'ubuzima bwe na Mico The Best.

    Mico The Best aherutse kubwira INYARWANDA, ko yakuruwe n'uburanga bw'uyu mukobwa n'umutima we bituma yiyemeza kurushinga nawe.

    Yavuze ko Clarisse ari umukobwa uzi gushishoza kandi uca bugufi, byasunikiye umutima we kumugira umufasha we mu minsi ashigaje ku Isi.

    Clarisse wambitswe impeta na Mico The Best, yamuritse imideli anakina muri filime 'Cow Boy' y'umunyemari Bad Rama, ndetse amakuru avuga ko uyu mukobwa yasoje amasomo ye mu gihugu cy'u Bushinwa mu 2019.

    Ku Cyumweru Mico The Best yafashe irembo mu muryango wa Clarisse bagiye kurushingaMico The Best na Clarisse banditse bavuga bati 'umuryango' Tariki 4 Nyakanga 2021, ni bwo Mico The Best yambitse impeta y'urukundo umukunzi we Clarisse 

    Mico The Best aritegura gukora ubukwe na Clarisse, igihe cyose ingamba zo kwirinda Covid-19 zizaba zorohejwe


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108449/mico-the-best-yafashe-irembo-mu-muryango-wumukunzi-we-bagiye-kurushinga-amafoto-108449.html

  • Umuhanzi Chris Brown yazamuye amaragamutima ya benshi ubwo yerekanaga urukundo akunda abana be #rwanda #RwOT

    Christopher Maurice Brown wamamaye ku izina rya Chris Brown mu muziki, ni umwe mu bahanzi bamaze gukora amateka akomeye ndetse no kumenyekana ku rwego mpuzamahanga dore ko nta hantu na hamwe wajya ngo usange batazi izina Chris Brown cyangwa ibihangano bye. Uyu musore uretse kuba ari ikirangirire, ni umupapa w'abana babiri, umukobwa n'umuhungu.


    Bwa mbere, Chris Brown yabaye umupapa ku itariki 27/05/2014, ubwo imfura ye y'umukobwa yavukaga akamwita Royalty Brown. Uyu mwana w'umukobwa yamubyaranye n'umukobwa witwa Nia Guzman. Chris Brown kandi, yagize umwana wa kabiri w'umuhungu muri 2019, ubwo yabyaranaga n'umunyamidelikazi witwa Ammika Harris maze umwana wabo w'umuhungu bakamwita Aeko Catoi Bwown.


    Chris Brown w'imyaka 32 yagize atya yandika amagambo yuzuye amarangamutima ubwo yabwiraga abana be ibintu bikomeye cyane. Akoresheje urukuta rwa Instagram, Chris Brown yanditse amagambo akomeye munsi y'ifoto y'umukobwa we Royalty Brown agira ati: ''Umukobwa wanjye ni igitangaza cyatumye nguma kubaho neza. Ndizera gusa ko namwereka imbaraga z'imitekerereze ye, nkamwigisha ko kwizera ariryo shingiro rizatuma agera kuri byose yifuza. Mumarayika wanjye Royalty Brown''.

    Yakomeje kandi abwira umuhungu we Aeko Catori Bwown amagambo akomeye yuzuye amarangamutima agira ati: ''Catori, ndizera ko ndi kuba umupapa ukunda kandi wumva urinzwe iruhande rwanjye igihe cyose turi kumwe. Mpora mfite ubwoba ko nazagutenguha, ndashaka ko uzabera mwiza iyi si, ntuzatume ikwangiza. Ndashaka kukwereka ko urukundo aricyo kintu cyonyine cy'ingenzi mu buzima…''.

    Chris Brown akimara kwandika aya magambo akomeye abwira abana be babiri, byatumye abafana be n'abandi bamukurikira kuri Instagram batangira kumubwira ko ari umubyeyi mwiza kandi ko azi kwita ku bana be babicishije mu bitekerezo bagiye basiga munsi y'amafoto y'abana be Chris Brown yerekanye. Kugeza ubu, uyu muhanzi w'ikirangirire afite abana 2 gusa barimo imfura ye Rolyalty Brown w'imyaka 7 hamwe n'umuhungu we Aeko Catori Brown ufite umwaka umwe w'amavuko.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-chris-brown-yazamuye-amaragamutima-ya-benshi-ubwo-yerekanaga-urukundo

  • Platini P yateguje indirimbo idasanzwe iri… – #rwanda #RwOT

    Platini P yahagurutse ava mu gihugu cy'u Rwanda yerecyeza mu gihugu cya Nigeria mu minsi micye ishize. Muri iki gihugu yagiye asangayo inshuti ye 'magara ntunsige' yitwa Isimbi Alliance wamamaye mu ruhando rwa filimi nyarwanda nyuma akaza kubengukwa n'imwe muri kompanyi zikomeye mu myidagaduro, ya 'One Percent Managers'. Iyi kompanyi, ni nayo yabengutse umunyamuziki Platini P, wahoze akorera mu itsinda ryakunzwe n'abatari bacye rya Dream Boyz.

    Ubwo Platini P yerecyezaga muri Nigeria, yavuze ko agiye yo mu rugendo rw'ibyumweru bibiri, impamvu yatangaje ko ari impamvu z'akazi, byaje kurangira ari ugusinya amasezerano yo gufashwa mu muziki nk'uko yari yarabitangaje.

    Mu masaha macye, Platini abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yemeje ko kuwa 16 Kanama azashyira hanze indirimbo n'ubwo yakoresheje imvugo isa n'izimije agira ati: 'Kuwa 16 Kanama ni umunsi mpuzamahanga w'indirimbo narohamyemo  mu rukundo nayo.'

    Ariko mu by’ukuri akaba ntakindi yashakaga guhishura 'uretse kwemeza bimwe mubyo yari yavuze agenda' ko byamushobokeye akaba kuwa 16 Kanama 'azashyira hanze indirimbo yakunze' kandi yizera ko izaryohera abakunzi b’umuziki, yifashije ifoto nziza yicaye ku modoka y’umukara.Yambaye mu buryo bwe budasanzwe dore ko ahorana udushya mu bijyanye n’imyambarirePlatini P ubwo yavaga mu Rwanda mu minsi itandatu ishizeIsimbi Alliance, Ambasaderi Stanislas Kamanzi na Platini PUbutumwa bwa Platini P buteguza indirimbo yavuze ko izandika amateka mu rwego mpuzamahanga nawe yakunze bidasanzwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108414/platini-p-yateguje-indirimbo-idasanzwe-iri-ku-rwego-mpuzamahanga-yakoreye-nigeria-108414.html

  • Indirimbo ya Buravan iri mu 10 zikunzwe kuri… – #rwanda #RwOT

    Tariki 19 Nyakanga 2021, nibwo Nasibu Abdul Juma Issack [Diamond] yasohoye indirimbo 'Iyo' yakoranye n'abaraperi bo muri Afurika y'Epfo aribo Focalistic, Ntosh Gazi ndetse n'itsinda Mapara Jazz. Kuri ubu, iyi ndirimbo imaze kurebwa n'abantu barenga miliyoni 4.

    Iri imbere y'indirimbo zasohokeye rimwe, bigaragazwa n'intonde iyoboye. Irakunzwe, ndetse ibitekerezo by'abamaze kuyumva no kuyireba mu bitangazamakuru bitandukanye bavuga ko ifite umudiho ugera ku ngoma z'amatwi.

    Diamond ni umwe mu bahanzi bazwiho gukorana indirimbo n'abandi bahanzi, cyane cyane abo muri Afurika. Asohora iyi ndirimbo, yavuze ko yizerera mu bumwe n'amahoro, kandi ko umuziki ari imwe mu nkingi zihuza abantu bo mu bihugu bitandukanye bafite imico itandukanye.

    Avuga ko ariyo mpamvu yahisemo gukorana indirimbo n' 'abavandimwe' bo muri Afurika y'Epfo 'kugira ngo nshishikarize abantu gukomeza guharanira ubumwe n'amahoro'.

    Ku rutonde rwa Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, 'Iyo' iri ku mwanya wa mbere, ikurikiwe na 'Sorry' ya Lefa na Tayc, 'Chini juu' ya King 88 na Young Lunya, 'Contigo' ya Vanilla na Kiko Goldenboy, 'Balance' ya Paulo Chakal na Kadja, 'Your man' ya Dram T.

    Hari kandi 'My everything' ya Dashan a Pompis, 'Paloma' ya Mr. P, 'Belle Epoque' ndetse na 'Ye ayee' ya Buravan. 

    Iyi ndirimbo 'Ye ayee' iri kuri Album nshya Buravan yitegura gushyira hanze.

    Iyi Album iriho indirimbo enye yakoze mu muziki ugezweho uvanzemo n'umwimerere w'umuziki Nyarwanda.

    Iyi njyana yatangije izumvikana mu ndirimbo enye ziri kuri Album ye. Yiteze ko izafasha umuziki w’u Rwanda kurenga imbibi. Iyi njyana inumvikana mu ndirimbo ye 'Ye ayee' iri ku rutonde rwa RFI.

    Iyi Album ageze kure ategura, izaba ibaye iya kabiri asohoye nyuma ya 'The Love Lab' yamurikiye muri Kigali Conference & Exhibition Village, tariki 1 Ukuboza 2018.

    Indirimbo ya Buravan iri ku mwanya wa 10 ku rutonde rwa RFI ruyobowe n'iya Diamond

    Diamond yavuze ko yakoranye indirimbo 'Iyo' n'abahanzi bo muri Afurika y'Epfo kugira ngo ashishikarize abantu kuramba ku bumwe n'amahoro

     


    Indirimbo 'Iyo' Diamond yakoranye n'abaraperi bo muri Afurika y'Epfo Focalistic, Ntosh Gazi ndetse n'itsinda Mapara Jazz ikomeje guca ibintu

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'YE AYEE' YA BURAVAN

    “>

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'IYO' YA DIAMOND,FOCALISTIC, NTOSH GAZI NA MAPARA JAZ

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108415/indirimbo-ya-buravan-iri-mu-10-zikunzwe-kuri-rfi-ziyobowe-niya-diamond-108415.html

  • Juno Kizigenza afashe icyemezo nyuma yo kubona Messi arira – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu masaha make ashize nibwo Lionel Messi uherutse gutangazwa ko atazongera gukinira ikipe ya Fc Barcelone yasezeye burundu kuri iyi kipe. Nkuko byagaragaye, Messi yaturitse ararira arenzwe n'amarangamutima nyuma yo gutekereza ko atazongera gukinira iyi kipe yari amazemo imyaka isaga 10.

    Nyuma y'aya marira ya Messi, Juno Kizigenza abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yatangaje ko guhera kuri uyu wa 08 z'ukwa 8 agiye gutangira gufana ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG) birimo kuvugwa cyane ko Lionel Messi ariyo azerekezamo.

    Source : https://yegob.rw/juno-kizigenza-afashe-icyemezo-nyuma-yo-kubona-messi-arira/

  • Wa mukobwa watumye Davis D na Kevin Kade bafungwa yavuze ibyamubayeho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Shalon uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Shazz yavuze ibyamubayeho ubwo yamaraga gukora ikiganiro avuga ko ariwe watumye Davis D, Kevin Kade na Thierry bafungwa. Shazz yavuze ko akimara gukora ikiganiro yabonye abantu benshi bamwandikira ku mbuga nkoranyambaga ze bamusaba imbabazi kubera amagambo atandukanye bari baravuze ku mbuga nkoranyambaga bakimenya ko Davis D na bagenzi be bafunzwe. Ngo nawe yabonye ibyo abantu benshi bari bavuze bataramenya ko ariwe wafungishije Davis D na bagenzi be biramubabaza gusa kuko yumvaga nta kintu yishinja ntabwo yabitinzeho cyane.

    Aho akoreye ikiganiro asobanura uko byose byagenze yabonye inshuti nyinshi zimusaba imbabazi ku bw'ibyabaye byose.

    Shalon (Shazz)

    Source : https://yegob.rw/wa-mukobwa-watumye-davis-d-na-kevin-kade-bafungwa-yavuze-ibyamubayeho/

  • U Bufaransa: Producer Dieudonn yatangiye guc… – #rwanda #RwOT

    Muri Kamena 2021, ni bwo Producer Musuma Dieudonné yatangaje ko yacuze injyana (beat) ibihumbi bitatu zo kugurisha abahanzi bo mu Rwanda cyane cyane abakora injyana ya Drill iharawe n'urubyiruko muri iki gihe, Rap ndetse na Afrobeat.

    Bamwe mu baraperi bamuyobotse barimo umuraperi B-Threy bakoranye indirimbo 'Nkwibutse'. Bamwe mu batanze ibitekerezo bavuze ko bakunze iyi ndirimbo, kandi ko injyana yayo ari nziza.

    Kuva mu 2010, Musuma Dieudonné abinyujije muri studio ye y'umuziki MrHoodDream Productionz yatangiye kwiga uko yajya acura injyana z'indirimbo ubundi akazigurisha abahanzi batandukanye, ahereye kubo mu Bufaransa ari naho abarizwa.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘NKWIBUTSE’ YA PRODUCER MR HOOD DREAM NA B-THREY

    Yakuze akunda injyana ya Hip Hop akunda n'abahanzi bakora iyi njyana barimo nka 2Pac, Puff Daddy n'abandi batumye yumva ashaka kugera ikirenge mu cyabo.

    Uyu musore wavutse mu 1998, avuga ko kuva afite imyaka 17 yatangiye gukora injyana z'indirimbo akazigurisha abahanzi barimo umuraperi SLK yagurishije indirimbo ya mbere mu 2015.

    Akigera mu Bufaransa agiye gukomeza amasomo ye, yabonye n'umwanya uhagije wo kuganira na ba Producer bakomeye ku Isi barimo nka Producer Lex Luger wakoze indirimbo 'BMF' y'umuraperi w'umuherwe Rick Ross uherutse gusohora Album.

    Dieudonné kandi yahuguwe na Producer Metro Boomin wakoze indirimbo z'abaraperi barimo Drake na Future bihagazeho mu muziki ku Isi.

    Ashingiye ku masomo, umuhate no kuba akunda injyana ya Drill na Rap yiyemeje kubikora mu buryo bw'umwuga atangira gucura injyana z'indirimbo.

    Avuga ko asanzwe afite abahanzi bo mu Bufaransa, Nigeria no mu bihugu byo mu Burayi acuruzaho 'beat' ariko ko ashaka no kuzigurisha abahanzi bo mu Rwanda

    Dieudonné avuga ko yakunze uburyo Bushali, B-Threy na Slum Drip bitwara mu njyana ya Drill, ari nayo mpamvu ashaka abahanzi 20 bo guha 'beat' z'ubuntu abandi akazibagurisha mu zirenga ibihumbi bitatu yamaze gukora.

    Mu kiganiro aherutse kugirana na INYARWANDA ati 'Ndashaka gukorana n'abahanzi bakizamuka bo mu Rwanda. Nabonye mu Rwanda hari abahanga benshi, ntabwo basinziriye. Njya mbona ibiganiro kuri Televiziyo n'ahandi bigaragaza ko umuziki w'u Rwanda wateye imbere.'

    Producer Mr Hood Dream yatangiye gucuruza 'beat' yacuze ahereye ku muraperi B-Threy

    Producer Mr Hood Dream avuga ko afite 'beat' zirenga ibihumbi bitatu yacuje, harimo 20 azatanga ku buntu ku bahanzi bo mu Rwanda

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NKWIBUTSE' YA PRODUCER MR HOOD DREAM NA B-THREY

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108411/u-bufaransa-producer-dieudonne-yatangiye-gucuruza-beat-ahereye-kuri-b-threy-108411.html