Tag: Muzika

  • Ibintu byingenzi kuri Nipsey Hussle wari kub… – #rwanda #RwOT

    Yiswe n'ababyeyi be Ermias Joseph Asghedom. Yavutse kuwa 15 Kanama 1985, yamamaye nka Nipsey Hussle, akaba yari umuraperi w'umunyamerika, ijwi rya rubanda n'umushabitsi.

    Yazamukiye mu nzu y'umuziki n'agatsiko k'abaraperi bo muri West Coast. Yashyize hanze uruhurirane rw'indirimbo rwa mbere yise Slauson rwamuhesheje amahirwe yo kwinjira mu muziki by'umwuga, asinya amasezerano muri Cinematic Music Group na Epic Record.

    Hussle yakoze n'izindi ndirimbo nazo zatumye arushaho kugira igikundiro kiri hejuru zirimo 'Bullet Ain't Got No Name', 'The Mathon', 'The Marathon Continues' n'izindi.

    Nyuma y'isubikwa rikabije, yashyize hanze Album ye ya mbere mu mwaka wa 2018 yakunzwe ku kigero cyo hejuru, yandika amateka anyuranye. Mu mwaka wa 2019 ku nshuro ya 61 y'ibihembo bisumba ibindi bya Grammy Awards, yabaye imwe mu zahatanye mu cyiciro cy'injyana ya Rap.

    Indirimbo zariho nk'iyitwa 'Racks in the Middle' na 'Higher' zegukanye ibihembo mu byiciro binyuranye muri Grammy Awards. Mu mwaka wa 2020, nyuma y'uko Hussle yitabye Imana, mu birori byabaye kuwa 26 Mutarama 2020 zongeye guhabwa ibihembo na none.

    Uyu mugabo yari umushabitsi ukomeye wari ufite ibikorwa by'ishoramari binyuranye, birimo inzu ikomeye irangurizwamo ikanacururizwamo imyenda izwi nka 'Marathon Clothing Store', umushinga yatangiranye na Carless, abayobozi bakagirwa umuvandimwe we 'Samiel Asghedom' na 'Karen Civil' hari mu mwaka wa 2017. Kuwa 31 Werurwe 2019, nibwo Hussle yarasiwe imbere y'iduka rye rya Marathon Clothing mu majyepfo ya Los Angeles.

    Umusore w'imyaka 29 witwa Eric Holder wamurashe yaje gufatwa atabwa muri yombi ndetse ahamwa n'icyaha kuwa 02 Mata 2019.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO YA NIPSEY RACKS IN THE MIDDLE

    Nipsey Hussle yatangiye gukora umuziki by’umwuga mu njyana ya Rap mu mwaka wa 2005

    Nipsey Hussle n’umugore we Lauren London bari bafitanye umwana umweYari atunze amafaranga atari macye angana na Miliyari 8 FrwNipsey Hussle yavukiye muri Los Angeles muri Leta ya CaliforniaIndirimbo ze zarakunzwe by'akataraboneka zituma abona ibihembo binyuranye harimo ibyo yabonye akiriho muri Grammy Awards n'ibyashyikirijwe umuryango we yaramaze kwitaba ImanaYari afite ubucuruzi bw’imyenda bwihagazeho muri Los Angeles aranguza akanacuruzaNipsey yari afite inzu itunganya ikanita ku bahanzi ya All Money InNipsey Hussle n’umukobwa we w’imfuraNipsey n’umuhungu we yabyaranye na LondonNipsey, umukobwa we w’imfura n’umugore babyaranye bakaza gutandukanaBenshi bitabiriye umunsi wo kumuherecyeza barimo Obama, Snoop Dog n’abandi batanga ubutumwa bwo gukomeza umuryango n’abakunzi be.

     

     

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108630/ibintu-byingenzi-kuri-nipsey-hussle-wari-kuba-yizihiza-isabukuru-yimyaka-36-iyo-aba-akirih-108630.html

  • Kanyombya yahanuye abakunda gusomana byimbits… – #rwanda #RwOT


    Mu guhanura abasomana byimbitse, Kanyombya yagize ati: 'Burya mu menyo habamo ibintu byinshi, abo bantu basomana nabo bajya bantera iseseme rimwe na rimwe! Ngo 'central' ibiki n'ibiki uziko hagati y'amenyo hari udusimba? Hari udukoko tubamo ushyize muri mikorosikopi ushobora kubona tugenda ukuntu'.

    Yakomeje agira ati: 'Ugomba gusomana wabanje gukaraba mu menyo, ukoza amenyo neza, naho ubundi umaze kurya ibiryo bigagiye mu menyo hanyuma ngo urasomana!'.

    Kuri we gusomana ku musaya abona aribyo bitagize icyo bitwaye 'kuko ari nko gusoma ku ipantaro'. Uyu mugabo uvuga ko 'yahuye n'urwabagabo' agatakaza amenyo yashishuye ko kugeza ubu nta menyo agikeye kuko yigeze kuyagura akameneka.

    Kanyombya ngo nta menyo yagura, ngo ntayo agikeneye

    Yagize ati: 'Ntabwo nkeneye amenyo rwose, narayaguze nyagura rimwe, ariya menyo ameneka se ndayakeneye? Nagiye mbona n'andi yiyongeraho simbizi sinkeneye no kubara amenyo yanjye kuko njyewe ubusanzwe nta menyo nkeneye antera iseseme ntayo nagura! Amafaranga yo gupfusha ubusa ngo ndagura amenyo ni sima se nguze?'.

    Yakomeje asobanura uko yigeze kuyagura akamutera iseseme ati: 'Narabigerageje ariko nkumva anteye iseseme. Yaranamenetse ahubwo, nayateretse hasi kumeza umwana arayakinisha arameneka, ibimene se ndabigura ngo bimarire iki? ayo kumeneka rero atari 'original' [umwimerere] cyangwa se ngo afate burundu ntabwo nayagura'.

    Yakomeje avuga ko n'iyo abonye abayambaye bayakurumo bimutera iseseme. Twamubajije umuhanzi Nyarwanda abona uhagaze neza muri iyi minsi ashimangira ko ari Meddy uherutse gushyira hanze indirimbo 'My Vow' ikakirwa neza. Yagize ati: 'Uyu warongoreye muri Amerika harya yitwa nde? Ehhhh ni ntuza… ni Meddy. Meddy ari kuzamura akantu keza'.

    Yavuze ko Meddy ari umuhanzi Nyarwanda uhagaze neza muri iyi minsi

    Mu bo hanze yagarutse kuri Diamond, cyane cyane ahereye ku ndirimbo yahuriyemo na Koffi Olomide. Yavuze ko abahanzi Nyarwanda bakwiriye kubigiraho byinshi birimo kubana n'amahanga, kubaha abanyamahanga, kutagira umwiryane bagakorera hamwe, n'ibindi.

    REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NAWE GISEKEJE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108595/kanyombya-yahanuye-abakunda-gusomana-byimbitse-akomoza-kuri-meddy-no-ku-menyo-yaguze-akame-108595.html

  • Cindy Sanyu aratwite nyuma yimyaka 10 yibaru… – #rwanda #RwOT

    Ibinyamakuru byo muri Uganda birimo sqoop.co.ug byanditse ko uyu muhanzikazi atwite inda y'amezi atatu.

    Cindy Sanyu yavuze ko abafana n'abandi badakwiriye kumubaza niba atwite. Ati 'Abafana kuki mukomeza kumbaza niba ntwite aho kumbaza niba nasohoye indirimbo? Kuba natwita ni ibindeba ku giti cyanjye.'

    Mu mezi ashize, uyu muhanzikazi yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze avuga ko igihe kigeze kugira ngo abyare undi mwana.

    Icyo gihe kandi yatangaje ko yamaze kwerekana mu muryango umukunzi we mushya Joel Atiku yavugaga ko bazarushinga muri uyu mwaka.

    Mu 2020, ni bwo Joel Atiku yateye ivi yambika impeta y'urukundo Cindy Sanyu amuteguza kurushinga.

    Uyu muhanzikazi asanzwe afite umwana w'umukobwa w'imyaka 10 y'amavuko yabyaranye n'umugabo Mario Brunette batandukanye.

    Cindy yamenyekanye bwa mbere ubwo yaririmbaga mu itsinda ry'abahanzikazi rya 'Blue 3' ryakanyujijeho yari ahuriyemo n'umunyarwandakazi Lilian Mbabazi ndetse na Chandiru. Aba bombi baje gutandukana buri wese akora umuziki ku giti cye.

    Uyu mugore waje mu Rwanda mu bihe bitandukanye, azwi mu ndirimbo zirimo 'Gahunda' yakoranye na Kid Gaju, 'Hot like that', 'Ayokyakokya', 'Mukodo' n'izindi zinyuranye.

    Cindy Sanyu aravugwaho inkuru yo gutwita n'ubwo atabyemeza  Cindy Sanyu aherutse kwerekana umukunzi mushya nyuma yo gutandukana n'uwo babyaranye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108610/cindy-sanyu-aratwite-nyuma-yimyaka-10-yibarutse-imfura-108610.html

  • Abantu 26 bafatiwe mu gitaramo cy’umuziki udasakuza (Silent Disco) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bari baje bakurikiye abandi bantu 41 bari muri hoteli muri gahunda ya Tembera u Rwanda ndetse bujuje amabwiriza yo kwirinda Covid-19 nk’uko bisabwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB).

    Ngo byabaye ngombwa ko hari abavuye hanze baza muri iyo hoteli bituma baba benshi barenga ku mabwiriza y’amasaha y’ingendo kandi badafite ibyumba, bafatwa n’inzego z’umutekano.

    Ubuyobozi bwa hoteli buvuga ko abari muri hoteli bari bujuje ibisabwa, bipimishije Covid-19 ndetse bari bafite igitaramo kidasakuza (silent disco) umuntu abyina yambaye ibimufasha kumva umuziki mu matwi (écouteurs) atabangamiye mugenzi we, icyakora ngo haje kuba ikibazo cyo kurangara haza abandi bantu badapimye.

    Icyitegetse Mélissa ni umwe mu bafatiwe muri Kivu Park Hotel yarenze ku mabwiriza. Avuga ko yafatiwe mu makosa kandi ayemera, akavuga ko bitazasubira.

    Ati “Badusanze ahantu twari benshi twarenze ku mabwiriza, twari mu kirori cya silent disco kandi bari batubwiye ko byemewe, ubuyobozi bwadusanzemo batuzana muri Stade.”

    Icyitegetse avuga ko bimusigiye isomo kubera kutubahiriza amabwiriza.

    Ati “Inama ntanga ni uko abategura ibirori bareba ko byubahirije amabwiriza, naho ababyitabira na bo bagomba kugenzura ko bubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, asaba ba nyiri amahoteli n’abazijyamo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kandi amayeri akoreshwa na hoteli na resitora zirenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 nkana azwi, avuga ko atazihanganirwa.

    Uretse gucibwa amande, abafashwe bahawe n’inyandiko barahirira ko batazongera kwica amabwiriza ndetse barahirira ko nibongera gufatwa bishe amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bazahanwa nk’abigometse.

    Amabwiriza yatanzwe na RDB avuga ko hoteli na resitora zemerewe kwakira abazigana ariko babanje kwipimisha. Icyakora bamwe muri abo bajyanywe muri Stade ya Rubavu ntibari bipimishije.

    source : https://ift.tt/3jWLh7Z

  • Salome na Roberto basohoye indirimbo yo kwifa… – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 15 Kanama buri mwaka, Kiliziya Gatolika ku Isi yose yizihiza umunsi Mukuru wa Asomusiyo (Assomption), wizihizwaho ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya.

    Roberto na Salome bavuze ko bakoze indirimbo 'Umwiza ubaruta' mu gufasha Abakiristu Gatolika kwizihiza Umunsi Mukuru wa Asomusiyo wizihizwa kuri iki Cyumweru tariki 15 Kanama 2021.

    Iyi ndirimbo ikubiyemo amagambo meza ataka umubyeyi Bikira Mariya. Bayikoze nk'isengesho ryo gusaba Bikira Mariya gukomeza gusabira buri wese.

    Ni indirimbo iri tsinda ryitezeho gufasha Abakristu n'abakunzi babo kwizihiza umunsi wa Asomusiyo neza, cyane cyane abakunda Bikira Mariya.

    Bikira Mariya ni urugero rwiza rwo kwicisha bugufi no kwemera icyo Imana isaba buri wese nk'uko nawe yabikoze.

    Roberto na Salome babwiye INYARWANDA, ko iyi ndirimbo ihimbye ku buryo bw'isengesho ku buryo 'yaba ari twe cyangwa undi wese ashobora kuyifashisha mu kwiyambaza Umubyeyi Bikira Mariya, aho ku bakristu Gatolika twemera ko aduhakirwa.'

    Bati 'Umunsi wa Assomption ni umunsi twizihizaho ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya. Ni umunsi ukomeye kuri twe ndetse no ku bakristu muri rusange kuko twongera kumutura amasengesho yacu twizeye ko ayatugereza ku Mwana we Yezu.'

    Roberto yavuze ko iyi ndirimbo bayitezeho ko izafasha abakristu Gatolika ndetse n'abandi bose bemera umubyeyi Bikira Mariya kwizihiza umunsi uhimbazwaho ijyanwa mu ijuru rye.

    Kandi ikazakomeza kubaherekeza mu isengesho ryabo bakora umunsi ku wundi biyambaza uwo mubyeyi.

    Baniteze ko izafasha n'abandi baririmbyi muri korali kuko bashobora no kuyikoresha mu gitambo cya Misa.

    Roberto avuga ko umuziki wabo wakirwa neza muri rusange bigaragarira mu butumwa bakira buvuye ku bakunze ibihangano byabo bitandukanye ku mbuga bakoresha ndetse n'aho basengera umunsi ku wundi.

    Ati 'Tubona rero uri gutera imbere kubera ko ubu dufite umubare utari muke w'abadukurikira kandi tubona bizakomeza uko ibikorwa bizakomeza kwiyongera.'

    Salome yavuze ko indirimbo 'Umwiza ubaruta' ari igisigo kirata Umubyeyi Bikira Mariya

    Roberto bavuze ko indirimbo zabo zakirwa neza ashingiye ku bitekerezo bakira umunsi ku wundi

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘UMWIZA UBARUTA’ YA SALOME NA ROBERTO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108615/salome-na-roberto-basohoye-indirimbo-yo-kwifatanya-nabakristu-mu-kwizihiza-asomusiyo-video-108615.html

  • Iwacu Muzika Festival: Israel Mbonyi yakoze i… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye ziha Ikuzo Imana yabaye umuramyi wa mbere uririmbye mu bitaramo by'iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival riri kuba ku nshuro ya Gatatu hifashishijwe ikoranabuhanga kubera kwirinda Covid-19.

    Israel Mbonyi witegura gusohora indirimbo nshya yakoze igitaramo cy'ivugabutumwa yisunze indirimbo ze zinyuranye mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu tariki 14 Kanama 2021 cyabereye kuri Televiziyo y'u Rwanda.

    Yari amaze iminsi ararikiye abafana be n'abakunzi b'umuziki kuzaririmbana nawe urutonde rw'indirimbo yahisemo kuri Album ya mbere yasohoye mu 2014, Album ya kabiri yasohoye mu 2017 na Album ya Gatatu yashyize ku isoko mu 2020.

    Mu ikiganiro kibanziriza igitaramo yakoze, yasobanuye ko Gospel ari umuziki waremewe guhimbaza Imana, guha ihumure n'icyizere abantu batandukanye.

    Asobanura ko arajwe ishinga no gukora indirimbo umuntu yumva akagira icyo asigarana. Kandi agakora uko ashoboye ubutumwa atanga bukagera kure.

    Uyu muhanzi uririmba anicurangira yavuze ko uko umuziki w'u Rwanda utera imbere ari nako Gospel itera imbere.

    Avuga ko imyaka itatu yagiye icamo kugira ngo asohore Album, wari umwanya yahaga abantu kugira ngo bumve neza Album ye anategura indirimbo nshya. 

    Israel yashimangiye ko insengero zubatse izina hanze aha byagizwemo uruhare n'abahanzi b'indirimbo zihimbaza Imana, bityo ko insengero zikwiye kubazirikana mu igenamigambi ryazo.

    Ati “…Insengero ureba zateye imbere abahanzi babo bagizemo uruhare runini cyane. Rero bareke kubashyira ku ruhande ngo bahe ibindi agaciro ahubwo nabo babahe agaciro.'

    Uyu muhanzi yavuze ko umuziki uvuna kuva ku ikorwa ry’indirimbo kugeza isohotse. Bityo ko ari ah’insengero gushyigikira abahanzi babo.

    Ati '…Babashyigikire bumve ko ari abahanzi bafitiye runini urusengero noneho no mu rusengero bajye babaha agaciro nibwo n’umuziki nawo uzatera imbere.”

    Muri iki gitaramo, Mbonyi yaririmbye indirimbo nka 'Mbwira', 'Urwandiko', 'Karame', 'Mbega ubuntu' ya Appolinaire', 'Ndagushima' ya Dudu, 'Ibihe', 'Ku marembo y'ijuru' ndetse na 'Baho'.

    Israel aherutse kubwira INYARWANDA, ko mu minsi iri imbere azasohora indirimbo nshya nyuma y'amezi atanu ashize asohoye amashusho y'indirimbo yise 'Baho'.

    Uyu muhanzi yanavuze ko yamaze guhitamo abaririmbyi 50 bazavamo abazamufasha kuri Album ye nshya yise 'Cross songs'.

    Israel Mbonyi yakoze igitaramo gikomeye muri Iwacu Muzika Festival

    Israel Mbonyi yifashishije abaririmbyi basanzwe bamufasha mu bitaramo no mu ikorwa ry'indirimbo ze Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo 'Mbega ubuntu' ya Appolinaire ndetse na 'Ndagushima' ya Dudu Israel Mbonyi yavuze ko abahanzi ba Gospel bafatiye runini iterambere ry’insengero Uyu muhanzi avuga ko abahanzi ba Gospel badakwiye kwirengagizwa mu igenamigambi ry'insengero  Israel Mbonyi yasabye ko abahanzi ba Gospel bahabwa agaciro mu nsengeroNyuma yo kuririmba muri iki gitaramo, Israel Mbonyi yashimye abagikurikiye, avuga ko 'byari byiza'

    Israel Mbonyi yaririmbye indirimbo 'Baho' aherutse gusohora   

    Uyu muhanzi aherutse kubwira INYARWANDA ko agiye gusohora indirimbo nshya Israel Mbonyi afatwa nk'umunyamuziki w'indirimbo zihembura imitima ya benshi

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’IGITARAMO ISRAEL MBONYI YAKOZE

    “>

    AMAFOTO: BJC Official-EAP

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108614/iwacu-muzika-festival-israel-mbonyi-yakoze-igitaramo-gikomeye-asaba-insengero-guhindura-uk-108614.html

  • Ndimbati yiyamye abamubitse ko yapfuye ari muzima. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya Uwihoreye Jean Bosco Mustafa uzwi nka Ndimbati muri filime ya papa Sava yiyahanije abakomeje kuvuga ko yapfuye kandi ari muzima.

    Ni nyuma yaho Polisi y'u Rwanda ikorera mu karere ka Rwamagana iherutse kurasa umusore witwa Iradukunda Elissa wari warenze ku mabwiriza yo kwirinda covid, uyu musore ngo bakundaga kumwita 'Ndimbati'kubera imiterere ye.Ibi byatumye hari abakeka ko ari Ndimbati wo muri Papa Sava witabye Imana.

    Mu kumara amazimwe ,uyu munyarwenya yanyarukiye kuri instagram ye maze ashyiraho videwo ahamya ko ari muzima ndetse yiyama nabakomeje kumuvugaho amakuru mabi ko atakiriho.

    Source : https://yegob.rw/ndimbati-yiyamye-abamubitse-ko-yapfuye-ari-muzima/

  • InyaRwanda Music Top 10: ‘My Vow’ ya Meddy im… – #rwanda #RwOT

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ZIKUNZWE ZIYOBOWE NA MY VOW YA MEDDY

    Iyi ndirimbo haba mu kurebwa no gukundwa mu gihe gito yabirushije indirimbo zose zaririmbwe mu gihugu cy'u Rwanda kuva umuziki watangira kubaho ndetse no kumvwa mu Rwanda. Mu minsi itanu gusa indirimbo ‘My Vow’ yari yujuje miliyoni ebyiri z'abayirebye kuri Youtube, akaba ari agahigo kiyongera mu tundi duhigo uyu muhanzi akomeje kwesa umunsi ku wundi abikesha ‘My Vow’ n’izindi yakoze mu bihe bishize.

    Ku rutonde rwa InyaRwanda Music Top 10, indirimbo My Vow yakurikiwe n'indirimbo ‘No Cap’ y'umuraperi Ish Kevin ukomeje kwandika amateka mu muziki wo mu Rwanda dore ko ari nawe muraperi ufite indirimbo yarebwe cyane mu Rwanda yitwa 'Amakosi'

    Mu gukora uru rutonde (InyaRwanda Music Top 10), twabanje gushyira ku mbuga nkoranyambaga zacu indirimbo 15 aho buri mukunzi w'umuziki nyarwanda yasabwaga guha ijwi rimwe indirimbo ari gukunda cyane. Ni ko byagenze kuko buri umwe yerekanye indirimbo iri kumuryohera cyane. Mu ndirimbo zahawe amahirwe n’abakunzi ba muzika ku isonga hari ‘Mu Vow’ ya Meddy.

    Izi ndirimbo 10 ziri mu ndirimbo 15 zari zatoranyijwe n'abakunzi b'umuziki nyarwanda, itsinda ry'abanyamakuru ba InyaRwanda.com n'abandi banyamakuru batandukanye bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda maze zishyirwa ku mbuga nkoranyambaga za InyaRwanda kuri Facebook na Instagram maze harebwa amajwi buri ndirimbo yagize.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ZIKUNZWE ZIYOBOWE NA MY VOW YA MEDDY

    REBA HANO MY VOW YA MEDDY IKOMEE GUHIGA IZINDI ZOSE MU RWANDA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108596/inyarwanda-music-top-10-my-vow-ya-meddy-imaze-ibyumweru-3-ku-mwanya-wa-mbere-kuva-yasohoka-108596.html

  • Dj Iraa, Anita Pendo na Gitego bagaragaye mu myenda y'abakozi bo ku muhanda (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo ku munsi w'ejo tariki 13 Kanama 2021 nibwo Dj Iraa, Anita Pendo na Gitego bakoze ikiganiro Friday Flight. Muri iki kiganiro cy'imyidagaduro gica kuri RTV buri mugoroba wo ku wa Gatanu, Dj Iraa, Anita Pendo na Gitego batunguranye mu myenda y'abakozi bo ku muhanda ndetse n'abatwara ibishingwe.

    Dore uko byari bimeze mu mafoto:

    Source : https://yegob.rw/dj-iraa-anita-pendo-na-gitego-bagaragaye-mu-myenda-yabakozi-bo-ku-muhanda-amafoto/