Tag: Muzika

  • Hamisa Mobeto yavuze ko nta bujyanama akeneye mu rukundo #rwanda #RwOT

    Umunyamideli wamamaye ubwo yari mu rukundo n’umuhanzi Diamond Platnumz bakaza no kubyarana umwana w’umuhungu, Hamisa Mobeto yavuze ko nta muntu yagira inama mu rukundo kimwe n’uko na we nta muntu akeneye uyimugira.
    Uyu munyamideli yabitangaje ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Risasi cyo muri Tanzania aho yavuze ko ubundi urukundo nta nama ibamo, ngo imibanire iragora.
    Yagize ati“nta nama nkeneye mu rukundo, nta n’imwe pe. Mu rukundo nanjye sinshobora kugira uwo ngira inama yaba inshuti yanjye kabone n’iyo yaba umuvandimwe, ni ikintu gikomeye kugira ngo umuntu akumve, ni byiza ko buri muntu abyiyoboramo.”
    Muri 2018 ni bwo Hamisa Mobeto yavuzwe mu rukundo na Diamond batamaranye igihe ariko bakaba barabyaranye.

    Mobeto ngo nta nama akeneye mu rukundo
  • Intore Massamba n’Itorero ry’Igihugu basusurukije abakurikiranye igitaramo cya Iwacu Muzika Festival #rwanda #RwOT

    Iwacu Muzika Festival iri kuba ku nshuro yayo ya kabiri. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Nyakanga 2020 hari hatahiwe Intore Massamba n’Itorero ry’Igihugu Urukerereza mu gitaramo cyahuriranye n’umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 26.

    source https://igihe.com/imyidagaduro/article/intore-massamba-n-itorero-ry-igihugu-basusurukije-abakurikiranye-igitaramo-cya

  • Amani yasohoye indirimbo ya mbere, yiyemeza kuzana impinduka mu muziki

    Amani François, ni umwe mu bahanzi bashya bafite ijwi ryiza ufite intego zo kugera kure mu muziki nyarwanda.
  • Bahati Makaca yavuze ku hazaza he muri sinema n’iherezo rya Just Family #rwanda #RwOT

    By UKWEZI

    Bahati kuri ubu uri mu bahagaze neza mu ruganda rwa sinema hano mu Rwanda by’umwihariko binyuze muri filimi akinamo yitwa ‘Mbaya Series’ y’uruhererekane iri mu zikunzwe cyane muri iyi minsi.
    Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, yavuze ko kuri ubu umuziki asa n’uwawushyize ku ruhande arimo gushyira imbaraga muri filimi ari nayo mpamvu ibijyanye na Just Family yabaye abiteye umugongo kandi yumva bitazanagaruka.
    Uyu musore avuga ko urugendo rwe muri sinema rutangira mu 2012, ubwo yajyaga muri Kenya kwiga ibijyanye no kwandika no kuyobora filimi.
    Ubwo yagarukaga mu Rwanda yanditse izirimo Kaliza, Ruzagayura ndetse n’izindi zitandukanye ariko nyuma yaje kubivamo akomeza umuziki mu itsinda rye.
    Mu mpera z’umwaka ushize nibwo Bahati yatangiye umushinga wa filimi nshya y’uruhererekane itambuka kuri YouTube.
    Iyi filimi yatangiye gutambuka ku rukuta rwa YouTube rwa ‘Umuhanzi TV’ mu Ugushyingo 2019, iri mu zimaze kwigarurira imitima ya benshi, ikubiyemo ubutumwa bugaruka ku bagabo bananirwa kubaka ingo zabo kubera imico y’ubushurashuzi.
    Yagize ati “Ni inkuru y’urukundo y’uruhererekane izagenda ikura ariko muri rusange inkuru ishingiye ku mugabo wubatse ariko uca inyuma umugore we. Ibi ni ibintu bibaho cyane mu Muryango Nyarwanda ariko icyo tuba tugamije ni ugutanga ubutumwa bwigisha abantu kubaka kuko muri iyi minsi ingo zabaya ikibazo.”
    Yakomeje agira ati “Twashatse inkuru yagaragaza ni iki gituma ingo zisenyuka? Ntabwo tugamije ko umugore yahukana ahubwo ni ukwigisha icyatuma yihangana kuko kwahukana ntabwo aricyo gisubizo.
    Bahati avuga ko inzozi afite ari izo kwandika cyangwa gukora filimi ikandika amateka yo kugurwa na Netflix cyangwa ibindi bigo bikomeye bigura filimi ku Isi.
    Ni ibintu avuga ko ubushobozi bukiri imbogamizi ariko akomeje gukora cyane kugira ngo azabigereho.
    Yakomeje agira ati “Mfite intego kandi ndanabishoboye kuko nize kwandika filimi ku rwego mpuzamahanga ariko ntabwo ubushobozi mfite bunyemerera kuyikora. Mfite inzozi zo kwandika cyangwa gukora filimi ikaba iya mbere muri Afurika.”
    Uyu muhanzi yavuze ko ibijyanye n’umuziki ateganya kuwukora mu bundi buryo ariko ibijyanye na Just Family byo byarangiye ndetse idateganya kongera kubaho.
    Video:Kubananeza Willy Evode

    Source : ukwezi.rw
  • Dr Habyarimana wigisha muri Kamunuza y’u Rwanda yashyize hanze indirimbo itabariza abari mu kaga #rwanda #RwOT

    By UKWEZI

    Indirimbo ‘Mana tabara’ ya Dr Habyarimana Deogratias, yagiye hanze kuri uyu wa Kane tariki 18 Kamena 2020.
    Dr Habyarimana ubusanzwe ni umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda no mu zindi Kaminuza zo mu Rwanda no mu mahanga. Ibintu avanga no gukora umuziki cyane ko ari n’Umukristu muri Kiliziya Gatolika.
    Yavuze ko indirimbo ye ‘Mana tabara’ ayikoze muri iki gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya Korona Virusi (COVID-19), icyorezo cyateje imfu nyinshi, ibintu bikangirika, mbese ubuzima bugahagarara mu nzego zose, Isi ikeneye gutabarwa.
    Indirimbo “MANA TABARA”, ni indirimbo ifatiye kuri Zaburi 16, itanga ubutumwa bw’ihumure kandi igakangurira buri wese kwiringira, gutabaza no gutabariza abari mu kaga ku Mana kuko ariyo buhungiro bwizewe.
    Uyu muhanzi asaba abantu gutabariza abihebye nk’abarwayi, abafunze, abarengana n’abibasiwe n’ibibazo by’ubuzima bitandukanye.
    Yakomeje avuga ko “Nta wundi watabara abatuye Isi icyo cyorezo n’ingaruka za cyo, usibye Uhoraho wenyine. Niho havuye igitekerezo cyo guhimba Indirimbo itabaza Imana yitwa Mana tabara.”
    Indirimbo ‘Mana tabara’ yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Emmy Pro ndetse na Aime Pride bombi bakorera muri Universal Record,imaze kwamamara mu gutunganya indirimbo by’umwihariko izo muri Kiliziya Gatolika.
    Dr Habyarimana yize mu Iseminari Nkuru, imyaka itandatu aza kubivamo ajya muri Kaminuza yiga icyiciro cya mbere, icya kabiri n’icya gatatu.
    Yakoze mu bigo bya leta bitandukanye ndetse n’ibyigenga ariko kuri ubu ni umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda.
    Yatangiye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana akiri mu mashuri abanza, aho yayoboraga korari y’abana yaririmbaga Misa z’abanyeshuri, muri paruwasi ya Nkanka muri Diyosezi ya Cyangugu.
    Dr Habyarimana kandi yakomereje umuziki Mu mashuri yisumbuye, aho yayoboraga Korari z’abanyeshuri muri GS St Joseph Nyamasheke.
    Ni umwarimu w’umuziki aho yigishije umuziki mu Iseminari Nkuru ya Kabgayi na Nyakabanda.
    Yanigishije mu Isaminari nto ya St Aloys ya Diyosezi ya Cyangugu no mu makorari atandukanya mu maparuwasi ya Diyosezi ya Cyangugu, niho natangiye no guhimba indirimbo zitandukanye.
    Uyu muhanzi amaze guhimba indirimbo zigera ku 100, harimo 25 zasohotse Ku ma CD, n’izindi mu bitabo bya Nyakibanda, no ku mpapuro zikoreshwa mu makorari. Dr Habyarimana Deo ni umuhanzi akaba n’umwarimu w’umuziki
    Reba hano amashusho y’indirimbo ‘Mana tabara’
  • Umuhanzi MC Monday waririmbye “Inyoni yaridunze” yavuze icyatumye areka umuziki.


    By Umulisa Fillette
    The Music Stars You May Soon Forget – KT PRESS
    Assoumani Gashumba [MC Monday] wamamaye mu itangazamakuru no mu muziki mu Rwanda yongeye kugaragara asobanura iby’irengero rye ndetse n’ukuntu yakomanyirijwe mu myidagaduro agasezera umuziki n’ibindi byose biwushamikiyeho.
    Uyu mugabo ubu wiyise Saga Assou yasezeye mu ruganda rwa muziki nyarwanda ahanini kubera urusobe rw’ibibazo yawubonagamo, bitanatangaga icyizere cyo kuzakemuka kubera aho bishingiye.
    MC Monday afatwa nk’impirimbanyi yaharaniye kuzamuka k’umuziki nyarwanda guhera mu myaka ya za 2000. Mbere yo kwinjira mu itangazamakuru yabanje kuba umuraperi. Yakoreye Radio 10 kuva mu mwaka wa 2004 kugeza mu 2012.
    Yavuzwe ubudasiba aho abenshi wumva iyo bagaruye izina rye bahita barihuza n’indirimbo yakoze yitwa ‘Inyoni yaridunze’.
    Mu 2012 yahinduye izina ava kuri MC Monday yiyita Saga Assou Gashumba. Bamwe bavuga ko yaba yarahinduye izina nyuma yo gukora indirimbo yitwa “Inyoni yaridunze” yagawe cyane n’abayobozi bakuru b’igihugu.
    Hari igihe yanditse kuri Facebook avuga ko afite agahinda n’intimba ikomeye ku bw’ibibazo by’urudaca no guhezwa mu bintu byose kugeza ubwo yari asigaye asaba akazi ntihagire umureba n’irihumye.
    Kuri ubu, yongeye kugaragara mu itangazamakuru aho yatumiwe mu kiganiro Isango na Muzika gica kuri Televiziyo Isango Star, asobanura irengero rye ndetse n’ibindi byerekeye umuziki we.
    Nashatse gusibanganya izina ryajeho icyasha biranga!
    Ubwo yahinduraga izina mu 2012, MC Monday ntiyigeze yerura ngo avuge impamvu nyayo ariko ubu yemeje ko yarihinduye ashaka gusibanganya iryari rimaze kuzaho icyasha ariko bikanga.
    Ati “Ntaho nigeze njya ndahari, hari umugani baca mu Kinyarwanda ngo umuntu asiga ikimwirukankana ariko ntasiga ikimwirukamo. Umuziki nari narawuhunze, narabyanditse ko navuye mu muziki bijya no mu binyamakuru, nashatse gusiba rya zina abantu bazi rya MC Monday ariko biranga, ahantu hose nahinduye izina nitwa Saga Assou ariko wa MC Monday nashatse ko agenda byaranze.”
    Akomeza avuga ko abantu bose babizi ko yahinduye amazina ariko ubu ahura nabo bakamwita MC Monday n’ugeregeje kumwita Saga Assou akongeraho ngo ‘wa wundi witwaga MC Monday’.
    Uyu mugabo ngo akumbuye ibintu byinshi mu ruhando rw’imyidagaduro birimo kubona umuhanzi aza amusanga amusaba ubufasha nyuma yamara kubumuha akabona aramamaye.
    Atanga urugero rurimo nka Mani Martin, unafite igihembo yahawe biturutse ku kiganiro yakoraga agasaba abaturage gutora umuhanzi uhiga abandi.
    Ashushanya mu bihe bye ibiganiro by’imyidagaduro nk’ikintu cyabayeho mu gihe cy’intambara ikomeye kuko aho kuba umuhanzi ujya kumwishakira ari umunyamakuru wabikoraga.
    Ati “Yari intambara ikomeye. Uyu munsi abahanzi baza kwishakira abanyamakuru. Ku gihe cyacu twajyaga kwishakira abahanzi, ahantu hari studio, producer akampa indirimbo zarangiye nkazitwara.”
    MC Monday yaragambaniwe …
    MC Monday yazinutswe uruganda rwa muzika bitewe n’uhuri rw’ibibazo yagiye ahuriramo narwo birimo kuba mu 2012 abantu batazwi baratemaguye imodoka ye bayisanze mu rugo rwe mu gicuku.
    Uyu mugabo muri Werurwe 2014 yahisemo gukuramo akarenge ngo arebe ko yabona agahenge, asezera umuziki.
    MC Monday yahagaritse umuziki by’agateganyo, ahamya ko ashobora kuzawugarukamo Imana nibishaka. Nyuma yo gusezera muri Gicurasi 2014, nabwo imodoka ye yogongewe mu rugo iwe bamwe bakabihuza n’ibibazo uruhuri yari amazemo iminsi.
    Muri Nzeri uwo mwaka, yatangaje ko yagarutse muri muzika ariko byanga gufata bimuyobeye ahitamo kwigendera ubutareba inyuma n’ubwo avuga ko byanga bikunze azagaruka mu gihe nawe atazi.
    Yavuze ko kimwe mu byatumye azinukwa uruganda rw’umuziki ari ishyari yagiriwe n’abari baje bamusangamo cyane ko uretse kuba umunyamakuru yari afite na studio yitwaga ‘C4D’.
    Ati “Buriya abanyarwanda turi beza ku isura ariko ku mutima ntabwo turi beza. Bamwe bababazwa no kuba undi yateye imbere. Ishyari ryabaye ikibazo, murabizi cyane batema imodoka yanjye n’imipanga n’ibindi ntavuze. Baje kugira Imana njyewe ngira ibyago, nyakubahwa Perezida Paul Kagame avuga ku ndirimbo yanjye yitwa ’Inyoni yaridunze’.”
    “Ntawe yategetse ko indirimbo zanjye bazihagarika, nta nama y’abaminisitiri yateranye ngo bankomanyirize ariko abantu bamwe bo ubwabo bamfatanyije n’abandi bo mu itangazamakuru baravuga ngo tumuzimye, ahantu hose hari indirimbo zanjye barazisiba, umuturage yazisaba bakazibura.”
    Uyu mugabo afatwa nk’impirimbanyi yaharaniye kuzamuka k’umuziki nyarwanda guhera mu myaka ya za 2000. Uretse kuba umunyamakuru anazwiho kuba umuhanzi. Niwe waririmbye “Inyoni yaridunze”, “Gitanu”, “Panda Gali”, “Oh Rayon” n’izindi. Ubu asigaye yikorera ku giti cye mu bijyanye n’itumanaho.
    ‘Inyoni yaridunze’ indirimbo yakojeje agati mu ntozi Mc Monday agakomanyirizwa
  • Amagambo Beyonce, yavuze kurupfu rwa George Floyd wishwe na Polisi, yateye benshi ikiniga, yasabye amasengesho kuri Amerika

    Amazina akomeye ya muzika arimo kuvuga agahinda nyuma y’urupfu rwa George Floyd.

    Mu gihe umujinya n’imyigaragambyo byakwirakwiriye muri Amerika, Beyoncé, Rihanna, na Drake bakoresha ubwamamare bwabo kugira ngo basabe ubutabera mu izina rya George Floyd, umwirabura w’imyaka 46 utagira intwaro wishwe n’umupolisi wera muri Minneapolis.

    Beyoncé yasangiye ubutumwa bw’amarangamutima abamukurikirana barenga miliyoni 147. Uyu muhanzikazi yagize ati: “Twese twiboneye ubwicanyi bwe ku manywa y’ihangu”, avuga ku mashusho y’uwahoze ari ofisiye Derek Chauvin, wakandagiye ivi ku ijosi rya Floyd mu gihe cy’iminota icyenda ubwo yatakambaga ati: “sinshobora guhumeka!”

    Beyonce yakomeje agira Ati: “Twaravunitse turabyanze. Ntidushobora guhagarika ubu bubabare ”. Ati: “Ntabwo mvugana nabo duhuje uruhu gusa. Niba uri umuzungu, Umwirabura, cyangwa undi wese, nzi neza ko wumva udafite ibyiringiro by’ivanguramoko ribera muri Amerika muri iki gihe. Ntibizongere kwica abantu bidafite ishingiro. Ntabwo dushobora gukomeza kureba abirabura nkaho atari abantu. Ntidushobora gukomeza kurebera. ”

    Yakomeje agira ati: “George ari mu muryango wacu nk’abantu. Ni umuryango kuko yari umunyamerika mugenzi wacu. Habayeho inshuro nyinshi cyane twabonye ubwo bwicanyi bukabije kandi nta ngaruka. Yego, hari umuntu washinjwaga ariko ubutabera ntibugerwaho. ” Beyoncé yasangiye ubutumwa bw’amarangamutima abamukurikirana barenga miliyoni 147.

    Yasabye abakunzi be gushyira umukono ku cyifuzo cya Change.org kandi “bakomeje gusengera amahoro, impuhwe, no gukiza igihugu .” Iki cyifuzo gifite imikono irenga miliyoni 7, kikaba aricyo cyiyongera cyane muri Amerika mumateka ya Change.org.

     
    http://dlvr.it/RXwqY5