Tag: Muzika

  • Dore ibyo Kanyombya akoreye mu Gatsata imbere y'abaturage – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe hashize iminsi mike Kanyombya asinyanye amasezerano yo kwamamariza imwe muri sosiyete ikomeye, uyu mukinnyi wa filime ukomeye cyane hano mu Rwanda yahagaze mu Gatsata maze aremera abaturage.

    Kanyombya yaremeye abaturage abaha 500Frw buri muturage nyuma yo kubabaza ibibazo bitandukanye no kubahugura ku bijyanye no kwirinda Covid-19.

    Source : https://yegob.rw/dore-ibyo-kanyombya-akoreye-mu-gatsata-imbere-yabaturage/

  • Umunyamakuru Julius Chita yasezeranye imbere… – #rwanda #RwOT

    Julius Chita na Batamuriza basezeraniye muri Kiliziya Gatolika, Paruwasi ya Regina Pacis, iherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali, ku wa 6 Kanama 2021.

    Julius washinze shene ya Youtube yise 'Chita Magic TV', yavuze ko Batamuriza ari 'umugore w'ubuzima bwanjye' kandi 'ndagukunda'. Ashima Imana yamufashije gutera iyi ntambwe mu buzima bwe.

    Imyaka itatu irashize Chita na Batamuriza bari mu munyenga w'urukundo ishibutsemo kwiyemeza kurushinga.

    Tariki 3 Kamena 2021, basezeranye imbere y'amategeko ya Leta mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo muri Kigali.

    Chita warushinze na Batamuriza, azwi na benshi ku bwo kwigana amajwi y'ibyamamare, ni umusangiza w'amagambo mu birori, ibitaramo no mu bukwe.



    Chita na Batamuriza basezeraniye muri Paruwasi ya Regina Pacis i Remera

    Chita yavuze ko Batamuriza ari umugore w'ubuzima bwe, kandi ko amukunda

    Tariki 3 Kamena 2021, Chita yasezeranye na Batamuriza imbere y'amategeko

     

    Chita na Yvette bagiye kubana akaramata nyuma y'imyaka 3 bakundana

    Batamuriza Yvette warushinze n'Umunyamakuru Chita

    Bambikanye impeta y'urudashira biyemeza kubana nk'umugabo n'umugore

     

    Muyoboke Alex umujyanama w'umuhanzi Chris Hat yashyigikiye intambwe yatewe na Chita n'umukunzi we


    AMAFOTO: Robert-Isimbi TV

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108405/umunyamakuru-julius-chita-yasezeranye-imbere-yimana-numukunzi-we-amafoto-108405.html

  • Akari ku mutima wa Rihanna utunze miliyari y'amadorali. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri iyi Si y'abazima nta muhanzikazi unganya amafaranga na Robyn Fenty wamamaye nka Rihanna, kuri ubu utunze miliyari $1,7. Yicaye ku ntebe y'abaherwe batunze Miliyari y'amadorali y'Amerika.

    Ikinyamakuru cya Forbes Magazine cyatangaje ko Rihanna ari we muhanzikazi ukize kurusha abandi bose ku Isi, akaba uwa kabiri kuri Oprah Winfrey mu baba mu ruganda rw'imyidagaduro muri rusange.

    Aka kayabo ntabwo Rihanna agakesha ibitaramo yaririmbyemo cyangwa se kopi za alubumu yagurishije, ahubwo abikesha ubushabitsi mu bucuruzi bw'ibirungu by'ubwiza bw'abagore.Daily Mail ivuga ko ubwo Rihanna yabazwaga uburyo yiyumva nyuma yo kuba umwe mu batunze Miliyari, Rihanna yasubije mu ijambo rimwe, ati' Imana ni nziza'.

    Mu 2017 nibwo yatangije kompanyi ye yise Fenty Beauty afitemo imigabane ingana na 50%, indi ikagirwa n'ikigo LVMH cy'umufaransa Bernard Arnault, umuherwe wa kabiri ku Isi.

    Hafi miliyari $1,4 by'umutungo wa Rihanna abikomora kuri Fenty Beauty, izindi miliyoni $270 azikura ku kigo cye gicuruza imyenda y'imbere cyitwa Savage X Fenty. Afitemo imigabane ya 30%.

    Kimwe mu bimufasha gucuruza cyane ni umubare munini w'abantu bamukurikira ki mbuga nkoranyambaga. Kuri Twitter akurikirwa na miliyoni 102,5 naho kuri Instagram ni miliyoni 101.

    Mu 2018, Fenty Beauty binjije Miliyoni $550, kuri ubu ifite agaciro ka miliyari $2,8. SavageX Fenty yo ifite agaciro ka miliyari imwe y'Amadorali y'Amerika.

    Source : https://yegob.rw/akari-ku-mutima-wa-rihanna-utunze-miliyari-yamadorali/

  • Miss Bahati Grace yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Miss Bahati Grace wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu 2009 witegura gukora ubukwe, mu ijoro ryo kuri uyu wa 7 Kanama 2021 yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka “Bridal Shower.”

    Ibi birori byitabiriwe n'abakobwa b'inshuti ze barimo Miss Aurore Kayibanda n'abandi banyuranye.

    Miss Bahati Grace wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu 2009, agiye kurushinga n'umusore yihebeye witwa Pacifique Murekezi, umuhungu wa Murekezi Raphaël wamenyekanye nka Fatikaramu washinze Ishuri rya Espanya ry'i Nyanza, wanakiniye Rayon Sports.

    Miss Bahati yagiye muri Amerika ku wa 22 Kamena 2011, akigerayo abanza kwisuganya ngo ashakishe uko yabaho n'uko yakwiga. Muri uko kwishakisha yatangiye gushaka ubuzima aho yabaye umwarimu mu irerero ry'abana.

    Muri Nyakanga 2012 yibarutse umwana yabyaranye na K8 Kavuyo, ubuzima burushaho kurura nyuma aza kubona imiryango ibiri imufasha.

    Pacifique Murekezi wasimbuye K8 Kavuyo mu mutima wa Bahati Grace, afite imyaka 31.



    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/miss-bahati-grace-yakorewe-ibirori-byo-gusezera-ku-bukumi-amafoto

  • Umunyamakuru akaba n’umunyarwenya Chita yakoze ubukwe(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru akaba n’umunyarwenya, Jules William wamamaye nka Chita yakoze ubukwe na Batamuriza Yvette bamaranye imyaka irenga 3 bakundana.

    Ku wa Gatanu w’iki cyumweru tariki ya 6 Kanama nibwo aba bombi basezeranye imbere y’Imana muri Kiliziya Gatolika muri Regina Pacis i Remera.

    Nk’uko amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus abiteganya, ni umuhango witabiriwe n’abantu bake cyane.

    Mu bantu bo mu myidagaduro uyu munyamakuru abarizwamo, bari bahagarariwe na Muyoboke Alex.

    Basezeranye imbere y’Imana nyuma y’uko tariki ya 3 Kamena 2021 bemeranyije kubana akaramata basezerana imbere y’amategeko mu murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

    Ubukwe bwabo buba bwarabaye tariki ya 2 Nyakanga 2021 ariko izi tariki zageze u Rwanda ruri mu bihe bidasanzwe byo kwirinda icyorezo cya Coronavirus aho imihango irimo n’ubukwe yari yarahagaritswe.

    Chita na Yvette bakoze ubukwe nyuma y’imyaka 3 bakundana. Urukundo rwabo rukaba rutaravuzwe cyane mu itangazamakuru ariko inshuti zabo za hafi zari zizi iby’uru rukundo rwabo.

    Chita akaba ari umuyobozi wa Chita Magic TV, akaba yaramenyekanye mu gisata cy’imyidagaduro cyane mu rwenya aho yigana amajwi y’abantu batandukanye.

    Nyuma y’urugendo rurerure rw’urukundo, bahisemo ko igihe basigaje ku Isi bazakimara bari kumwe

    Bahawe icyemezo cy’uko bamaze gushyingiranwa imbere y’Imana

    Bakoze ubukwe nyuma y’imyaka 3 bakundana

    Bambikanye impeta nk’isezerano ryo kuzabana akaramata

    Batamuriza Yvette, umugore wa Chita

    AMAFOTO: Robert MUTABAZI / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-akaba-n-umunyarwenya-chita-yakoze-ubukwe-amafoto

  • Uganda: ykee Benda yesheje agahigo ko gusohora Album yindirimbo 17 zose ziri muri style zitandukanye'kirabo' #rwanda #RwOT

    Wicliffe Tugume uzwi kumazina ya Ykee benda  kumunsi wejo nibwo yamurikiye album ye itangazamakuru. Iyi Album ifite indirimbo 17 ikaba yaratangiye gukorwaho umwaka washize nkuko yabitangaje gusa hakajyenda hazamo ibibazo bitandukanye. Uyumuhanzi nkuko yabitangaje agira ati iyi album nikimenyetso kigaragaza gukora cyanye mumamyaka itanu narimaze nkora umuziki. Yagize ati ' iyi album mubyukuri yarangiye cyane kuko […]

    The post Uganda: ykee Benda yesheje agahigo ko gusohora Album yindirimbo 17 zose ziri muri style zitandukanye'kirabo' appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2021/08/08/uganda-ykee-benda-yesheje-agahigo-ko-gusohora-album-yindirimbo-17-zose-ziri-muri-style-zitandukanyekirabo/

  • Iwacu Muzika Festival: Bruce Melodie wavuze k… – #rwanda #RwOT

    Ni igitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Kanama 2021. Nk’uko bisanzwe umunyamakuru Luckyman Nzeyimana akaba n'umushyushyarugamba yabanje kuganira na Bruce Melodie amubaza urugendo rwe ndetse n'icyo azaniye abanyarwanda cyane ko yari agiye kubataramira.

    Bruce Melodie yavuze ko kugeza ubu yishimira iterambere ry'umuziki nyarwanda cyane ko uri gukura ndetse ko atari umuziki we gusa uri gukura ahubwo n'iterambere ry'abandi bahanzi rimushimisha cyane kuko nawe aba abona ibye bigenda bicamo n'amafaranga akaza.

    Bruce Melodie yagaragaje ubuhanga budasanzwe mu gitaramo

    Bruce Melodie yavuze ko yinjiye muri muzika afasha abahanzi muri Guma Guma bwa mbere aza gufata miliyoni imwe Frw aza no gutwara iri rushanwa. Yagize ati'' 2012 nibwo natangiye kubafasha ni nabwo bwa mbere narimbonye abasitari bwa mbere gutya tukaganira abarimo ba Senderi, Urban Boyz, King James, Riderman ba Jay Polly nahoraga numva ari abantu bakomeye cyane”.

    Uyu muhanzi yakomeje avuga ko mu gihe yafashaga abo bahanzi yari afite indirimbo zirimo Tubivemo na Telefone, gusa abonye igishoro ahita akora iyitwa Uzandabure yanamenyekanye cyane

    Bruce Melodie yavuze ko yinjiye mu irushanwa bwa mbere abona n'umwanya wa gatatu ahembwa ibyuma bya muzika n'amafaranga byamufashije kugera ku ntego ze ndetse anasaba ababishinzwe nk’uko bakoze ibindi ko Guma Guma yagaruka.

    Bruce Moelodie kandi yavuze ikintu cyatangaje benshi aho yavuze ko agiye kujya mu muziki wa Gospel cyane ko umufasha ndetse ko hari n'indirimbo zimwe na zimwe afite muri studio yagiye yandika mu bihe bitandukanye.

    Yagize ati ''Nishimira ko buri munsi uzana ibyawo kandi byiza. Umuziki urakura nta n’ubwo hakura uwanjye gusa nishimira imiziki yose muri rusange ikura ubwo rero niyo uw' lundi muhanzi uteye imbere mba nzi neza ko igihe cyanjye nacyo cyegereje, ndakura mu buryo bwose ibitaramo ndabikora ndetse n'agafaranga kagenda kaza nk'uko bisanzwe.''

    Bruce Melodie avuga kuri Gospel yagize ati'' Gospel ni umuziki mwiza mba mbona nanjye hari igihe nzagera akaba ariwo nzajya nkora reka tureke iyobokamana tube turishize ku ruhande uziko n'abantu badakijijwe bumva indirimbo z'Imana bakumva ni byiza.

    Bivuze ngo birenze iyobokamana umuziki wa Gospel urenze kwa kubwiriza ujya ubona umuntu ari kuvuga kuko wo urinjira ntabwo babigutsindagiramo oya wumva indirimbo y'umuhanzi uri kuririmbira Imana ukumva birakuryoheye. Gospel rero ni umuziki nzakora ariko ntimuzabinyishyuze, ntabwo igihe kiragera njyewe mubimenye ko ngomba kuyikora hari n'izo mfite ziba zihari zitarasohoka ariko ntihazagire umuntu ubinyishyuza nzabikora kandi nzaba mbikoreye Imana”

    Nyuma yo kuganira n'umunyamakuru Lucky,  Bruce Melodie yinjiye ku rubyiniro aririmba indirimbo yakunzwe yakoranye n'umuhanzikazi Allion, ari nako avangamo n'indi yitwa Twongere yakoranye n'umuhanzikazi Queen Cha, yinjira mu gitaramo avangavanga indirimbo yatangiriyeho kugeza ku zo afite ubu.

    Nyuma y'izo ndirimbo yasuhuje abamukurikiye bose ababwira ko agiye kubaha umuziki mwiza ndetse anababwira ko ari kumwe na Band ya Symphony ari nako ahita akomereza mu ndirimbo isa n'iyabaye ikirango cy'umuziki we yitwa Katerina.

    Bruce Melodie nk’uko yari yabyijeje abantu batandukanye bagiye banabyandika cyane ko igitaramo cyabaga imbonankubone yataramiye abantu mu ndirimbo zitandukanye zirimo Kungora, Katapilla, Bado, Ikinyafu n’izindi nabo bamwereka ko bishimye ndetse ko yabakoreye igitaramo cyiza mu ijwi ryose nk'uko bisanzwe cyane ko uyu muhanzi adashidikanwaho ku ijwi rye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108391/iwacu-muzika-festival-bruce-melodie-wavuze-ko-azakora-gospel-yahishuye-ko-yafashe-miliyoni-108391.html

  • Iby’ingenzi wamenya kuri Shalon wafungishije… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe abahanzi Kevin Kade, Davis D n'abandi bafatwaga n'Urwego rw’Igihugu rw'Ugenzacyaha (RIB), abantu batandukanye cyane cyane abafana b'abo bahanzi bavuze ko abo bahanzi n’abo bari kumwe bafungishijwe n'uwo mukobwa witwa Kayesu Shalon, bitewe n'uko ngo afite Nyirarume ukomeye cyane muri Polisi y'u Rwanda, bityo akaba ari we watumye abo bantu bafungwa.

    Umunsi ku munsi uko aba bahanzi bamaraga igihe aho bari bacumbikiwe niko uyu mukobwa yakomezaga kotswa igitutu n'abafana b'aba bahanzi ndetse hari n'ibyavugwaga ko nawe yashakaga kubarenganura ariko akabura inzira abicishamo.

    Uyu mukobwa w'uburanga buhebuje nk'uko bigaragara mu mafoto ye yatangiye kwifashishwa mu mashusho y'indirimbo z’ibyamamare dore ko aherutse kugaragara mu ndirimbo ya Jules Sentole yitwa ‘Iyizire’, abantu benshi bakerekana ko bamushyigikiye ndetse ko yabijemo neza. 

    Ubundi ibijyanye n’uko yafungishije abahanzi twavuze haruguru abisobanura gute?

    Mu kiganiro na Yago kuri shene ye yitwa Yago Tv Show, Kayesu yavuguruje ibyo byose byavuzweho, atangaza ko hari n'abafunzwe nka Davis D atari anaziranye na we, kuko ubundi ngo yari inshuti isanzwe ya Kevin Kade. Yavuze ko kuko Kevin Kade yabanaga Davis D mu nzu, ngo rimwe Kevin Kade yarahamagaye ngo aze amurebe mu rugo, agezeyo ahasanga na Davis D yari abonye bwa mbere ariko ntibagira ibintu byinshi bavugana uretse kumubaza amakuru ye, n'aho atuye, ubundi ajya kuganira na Kevin Kade wari umuhamagaye.

    Habimana Thierry we, kuko ngo asanzwe akora umwuga wo gufotora, yajyaga afotora Kayesu mu bihe bitandukanye kandi yari anaziranye na musaza we, ku buryo ngo na we yamufataga nka musaza we. Umunsi bafatwa n'inzego zishinzwe iperereza, ngo byakozwe na nyirarume wa Kayesu, wabwiye urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ko babuze umwana.

    Kayesu Shalon yashimwe n’abatari bake uburyo yagaragaye mu mashusho ya ‘Iyizire’

    RIB, mu gukora akazi kayo, yagiye ishakisha abantu bahura n'uwo mwana w'umukobwa bahereye kuri Kevin Kade wari wamuhamagaye bwa nyuma. Abashinzwe ubugenzacyaha, ngo bamaze gufata Kevin Kade, bamusabye kubageza aho Kayesu ari kuko ngo bari bazi ko ahazi.

    Ibyo ngo byahuriranye n'uko Kayesu Shalon yari yaraye kwa Habimana Thierry bitewe n'uko ngo bari bafitanye gahunda yo kumufotora, ariko burinda bumwiriraho amasaha yo guhagarika ingendo nijoro amugereraho kubera ingamba zo kwirinda Covid-19. Thierry ngo yari afite abandi bantu yari arimo afotora, mu gihe Kayesu we yabaga arimo kuruhuka. Thierry ngo yafotoraga abo bakiriya bandi, biza kurangira abandi batashye asigarana na Kayesu bonyine.

    Nyuma yo kubona ko amasaha yo guhagarika ingendo nijoro yabafashe, Thierry ngo yabwiye Kayesu ko ibyiza ari uko batahana n'amaguru kuko we atuye hafi y'akazi ke mu Mujyi, mu Karere ka Nyarugenge, kuko bitaba bigishobotse ko Kayesu agera iwabo i Kibagabaga.  

    Nk'umukobwa, Kayesu ngo yagize impungenge zo gutaha mu rugo rw'umusore, ariko ngo Thierry amubwira ko atagomba kugira ikibazo kuko ngo abana na mubyara we w'umukobwa n'undi w'umuhungu witwa Bobo. Kayesu yaremeye batahana iwe, kandi koko asangayo abo babyara ba Thierry yari yamubwiye ko babana.

    Mu gihe bari bageze aho mu rugo kwa Thierry ngo Kayesu yicaranye n'abo babyara ba Thierry mu ruganiriro baganira, mu gihe Thierry we ngo yari mu cyumba atunganya amafoto yari yafotoye Kayesu kuko ngo yagombaga kuyatangaza (gupostinga) umunsi ukurikiyeho.

    Bibaye nka saa sita z'ijoro ngo ni bwo Kevin Kade yahamagaye Kayesu, ngo amubwira ko amukeneye mu birori bito bafite i Nyarutarama kandi ko babifitiye uburenganzira nta kibazo. Kayesu ngo yabanje kubyanga, ndetse na Thierry ngo amubuza kugenda muri iryo joro ariko Kayesu birangira yemeye.

    Muri uko kwemera Kevin Kade yahise azana n'imodoka aje kumufata, naho iyo modoka ngo yarimo n'Abapolisi baje gufata Kayesu. Nyuma yo kumenya ko uwo bari kumwe ari we Thierry, na we ngo abo bapolisi baramufashe ndetse na mubyara we Bobo n'ubwo we ngo yahise arekurwa vuba.

    Nyuma y'igihe gito na Davis D nk'umuntu wabanaga na Kevin Kade, na we yarafashwe, bose ngo bajyanwa kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo, kuko byakekwaga ko abo basore uko ari batatu bagize ubufatanyacyaha mu gusambanya uwo mwana.  Ngo bagiye gutanga ibizamini muri Laboratwari kugira ngo bimenyekane niba koko baramusambanyije. Ibyo bizamini byaje gusohoka bigaragaza ko ngo batamusambanyije, bituma abo bari bafashwe na RIB bose bafungurwa.

    Kayesu avuga ko asaba imbabazi abantu bose kuko icyo kibazo cyagize ingaruka ku mirimo yabo basanzwe bakora, ndetse akazisaba n'umuryango we n'abandi bamufashe nk'indaya cyangwa ikirara kuko ngo uko bamufashe si ko ari. Asoza agira inama abana b'abakobwa kujya bamenya kugenzura inshuti bagendana kuko hari ubwo icyitwa 'ikigare' kigukoresha ibintu bibi.

    Umuhanzi Davis D aherutse kuvuga ko uyu mukobwa yamubabariye bitewe n'uko yasanze na we atari we wifuzaga ko bafungwa ahubwo yari ameze nk’ikarita yari iri mu mukino iri gukoreshwa.

    Yagize ati: 'Abari kumuha nimero yanjye ntabwo babikoze ngo tuvugane ariko amakuru y'uko yansabye imbabazi narayumvise. Naramubabariye kuko nararebye mbona na we si we, nta mpamvu yo kumurakarira”. Akomeza ati 'Ameze nk'ikarita yari iri mu mukino iri gukoreshwa, nta mugambi mubi yari afite. Njye nk'umuntu mukuru biranyorohera kumenya uwanteje ikibazo n'utakinteje. We ni umuntu wari uri aho hagati ahubwo ibyabereye inyuma bamwitwaje ni byo byabaye ikibazo.'

    REBA HANO INDIRIMBO ‘IYIZIRE’ YA JULES SENTORE IGARAGARAMO SHALON

    REBA HANO IKIGANIRO SHALON YAGIRANYE NA YAGO TV SHOW

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108387/ibyingenzi-wamenya-kuri-shalon-wafungishije-davis-d-na-kevin-kade-unagaragara-mu-ndirimbo–108387.html

  • InyaRwanda Music Top 10: ‘My Vow’ ya Meddy ik… – #rwanda #RwOT

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ZIKUNZWE ZIYOBOWE NA ‘My VOW’

    Iyi ndirimbo haba mu kurebwa ndetse no gukundwa mu gihe gito yabirushije indirimbo zose zaririmbwe mu gihugu cy'u Rwanda kuva umuziki watangira kubaho ndetse no kumvwa mu Rwanda. Mu minsi itanu gusa indirimbo ‘My Vow’ yari yujuje miliyoni ebyiri z'abayirebye kuri Youtube, akaba ari agahigo kiyongera mu tundi duhigo uyu muhanzi akomeje kwesa umunsi ku wundi abikesha ‘My Vow’ n’izindi yakoze mu bihe bishize.

    Ku rutonde rwa InyaRwanda Music Top 10, indirimbo My Vow yakurikiwe n'indirimbo ‘Piyapursha’ y'umuhanzi Niyo Bosco uri kwerekana ubushongore n'ubukaka mu muziki w'u Rwanda kuko iyi ndirimbo nayo mu gihe imaze isohotse kugeza ubu yamaze kurenza Miliyoni y'abayirebye ku rubuga rwa Youtube mu gihe gito.

    Mu gukora uru rutonde (InyaRwanda Music Top 10), twabanje gushyira ku mbuga nkoranyambaga zacu indirimbo 15 aho buri mukunzi w'umuziki nyarwanda yasabwaga guha ijwi rimwe indirimbo ari gukunda cyane. Ni ko byagenze kuko buri umwe yerekanye indirimbo iri kumuryohera cyane.

    Izi ndirimbo 10 ziri mu ndirimbo 15 zari zatoranyijwe n'abakunzi b'umuziki nyarwanda, itsinda ry'abanyamakuru ba InyaRwanda.com n'abandi banyamakuru batandukanye bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda maze zishyirwa ku mbuga nkoranyambaga za InyaRwanda kuri Facebook na Instagram maze harebwa amajwi buri ndirimbo yagize.

    Muri izo ndirimbo zari zimaze umunsi zishyizwe kuri Instagram na Facebook bya InyaRwanda zari zifite amajwi agera ku 161 y'abatoye kuri Instagram naho kuri Facebook ho hari hariho amajwi agera kuri 67, dutangira kuzishyira ku rutonde hakurikijwe amajwi ya buri ndirimbo yose hamwe agera ku majwi 228.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ZIKUNZWE ZIYOBOWE NA ‘MY VOW’

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO MY VOW YA MEDDY IKUNZWE CYANE

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108386/inyarwanda-music-top-10-my-vow-ya-meddy-ikomeje-gukundwa-ku-kigero-cyo-hejuru-yakurikiwe-n-108386.html

  • Gihozo yavuze ibyo Bruce Melodie yamukoze araturika ararira – YEGOB #rwanda #RwOT

    Gihozo Smartgirl wakunze Bruce Melodie ndetse akanamutegurita impano yavuze agahinda yagize ubwo Bruce Melodie yangaga kumwitaba kuri telefone ndetse ntanamubwire uko yakiriye impano ye. Mu kiganiro Gihozo yagiranye na Yago Tv Show yavuze ukuntu Bruce Melodie atigeze amuha umwanya ndetse akanirengagiza urukundo yamukunze.

    Gihozo yavuze ko kuva kera yakunze Bruce Melodie ndetse anategura kuzamuha impano, igihe cyo kugura impano cyarageze uyu mukobwa impano arayigura ndetse anategura uko azayiha Bruce Melodie. Igihe cyo kuyimuha kigeze ngo yavuganye na Bruce Melodie amubwira ko atari ku kazi gusa impano ye ayisigara umunyamabanga we. Gihozo yahise ataha ageze mu rugo ngo ahamagara Bruce Melodie amubwira ko yageze mu rugo amahoro.

    Gihozo yaturitse ararira muri iki kiganiro yibutse agahinda n'amarira yose Bruce Melodie yamuteye nyuma yo kumuha urukundo undi ntabihe agaciro. Gihozo yavuganye na Bruce Melodie muri iki kiganiro maze Bruce amubwira ko impamvu batabonanye cyangwa se yamubuze kuri telefone ari uko yari ahuze ari mu kazi kenshi amubwira ko ntayindi mpamvu yatumye atamwitaba kuri telefone.

    Source : https://yegob.rw/gihozo-yavuze-ibyo-bruce-melodie-yamukoze-araturika-ararira/