Tag: Amakuru

  • Umuvugizi wa APR FC Tonny Kabanda yasabye abasiporotifu bose ibintu bikomeye muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Umuvugizi w'ikipe ya APR FC yasabye abakunzi b'iyi kipe ndetse nk'abasiporotifu bose muri rusange kwamagana byimazeyo Jenoside yakorewe Abatutsi n'ingenga bitekerezo yayo.

    Tonny Kabanda mu butumwa yatanze avuga ko ari ubugwari kubona umuntu wahuzaga imbaga y'abantu baje ku mureba ari gukina umupira yifatanya n'ababisha muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Source : https://yegob.rw/umuvugizi-wa-apr-fc-tonny-kabanda-yasabye-abasiporotifu-bose-ibintu-bikomeye-muri-ibi-bihe-byo-kwibuka-ku-nshuro-ya-29-jenoside-yakorewe-abatutsi/

  • David Bayingana yanenze bamwe mu banyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Umunyamakuru w'imikino David Bayingana ukorera @bbfmumwezi yanenze bamwe mu banyarwanda birirwa babarira iminsi ku ntoki ngo basubire mu byabo muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 .

    David Bayingana mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye avuga ko hari abanyarwanda usanga bigize ntibindeba aho kwifatanya nabandi banyarwanda muri ibi bihe turimo byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo ugasanga bari kubarira iminsi ku ntoki ngo birangire bisubirire mu byabo.

    David Bayingana asoza avuga ko abo ntaho bataniye na bamwe usanga mu gihe cy'amahoro babi biciye ariko hagira ikiba bagakizwa n'amaguru ndetse avuga ko bakwiye kwigaya.

    Source : https://yegob.rw/david-bayingana-yanenze-bamwe-mu-banyarwanda-muri-ibi-bihe-byo-kwibuka-ku-nshuro-ya-29-jenoside-yakorewe-abatutsi/

  • Arusha hitawe ku biri mu masezerano bibagirwa ibiri mu mitwe y'abayasinye, MRND na FPR #rwanda #RwOT

    Ko amasezerano ya Arusha yasaga n'atanga ikizere byagenze gute ngo ashwanyuke ndetse arangirire kuri jenoside yakorewe abatutsi?

    Ni iki abafashije impande zari zihanganye mu gushyikirana birengagije?

    Abo ku ruhande rwa FPR bemeza ko ari urwo kwa Habyalimana rwanze kuyubahiriza, ariko se, yarashobokaga? Tubane mu kiganiro

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/arusha-hitawe-ku-biri-mu-masezerano-bibagirwa-ibiri-mu-mitwe-y-abayasinye-mrnd

  • Urwitwazo rwa MINUAR yateye umugongo Abatutsi muri ETO-Kicukiro rwanyomojwe #rwanda #RwOT

    Umuryango uharanira inyungu z'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka, uvuga ko Ingabo z'Umuryango w'Abibumbye zari mu Rwanda (MINUAR) zatereranye Abatutsi bari muri ETO-Kicukiro atari uko zabuze ubushobozi nkuko bivugwa, ahubwo ko byatewe n'urusobe rw'ubushake bucye bwa politiki y'icyo gihe.

    Tariki 11 Mata 1994, ni umwe mu minsi itazibagirana mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ari bwo ingabo za MINUAR zari mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye zatereranye Abatutsi bari bahungiye muri ETO-Kicukiro, bigatuma bicwa n'Interahamwe.

    Icyo gihe Abatutsi bagera mu bihumbi bibiri, bavanywe muri ETO-Kicukiro, bajyanwa i Nyanza, ari na ho biciwe n'Interahamwe.

    Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 11 Mata 2023, Umuyobozi wa IBUKA, Dr Gakonzire Philbert yanyomoje ibisobanuro bitangwa by'icyatumye MINUAR itererana Abatutsi bari muri ETO-Kicukiro.

    Yagize ati 'Nubwo bivugwa ko izo ngabo zitari zifite ubushobozi buhagije bwo kubatabara, ikibazo kinini cyari gihari ni ubushake bucye kubera urusobe rwa politiki mpuzamahanga.'

    Yakomeje agira ati 'Biteye isoni n'agahinda kubona ingabo zitera ibitugu abo zakarengeye, zikabasiga mu menyo ya rubamba zibizi neza ko bari bwicwe. Amakuru yari yaragiye ahererekanwa yari yaragaragaje ko ubwicanyi burenze kure ubwari burimo gukorerwa Abatutsi bwari burimo gutegurwa.'

    Dr Gakwenzire avuga ko mu gihe cya Jenoside, hari hashize igihe Abanyarwanda baramaze kumenya imikorere ya Loni, igereranywa n'iy'akavumburamashyiga.

    Ati 'Mu gihe abicwaga batereranwaga, Abanyarwanda bari bamaze igihe bazi ko Umuryango w'Abibumbye ari nk'akavumburamashyiga kubera iyo mikorere ya politiki mpuzamahanga ariko ibyo ntibivuze ko tutagomba kugaya ubugwari umuryango mpuzamahanga wagize mu Rwanda.'

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene, yavuze ko kuba Umuryango Mpuzamahanga byumwihariko Igihgu cy'u Bubirigi cyarasabye kuvana Ingabo zabwo mu Rwanda, bitari bwo bwa mbere amahanga yari atereranye u Rwanda.

    Ati 'Ntabwo ari ubwa mbere ibyo bibaho, amahanga yaradutereranye iteka, …u Bubiligi bwakolonije u Rwanda bwaradutereranye kuva cyera.'

    Dr Bizimana yavuze hari uruhurirane rw'ibimenyetso byerekana ko iyicwa ry'Abatutsi kuva muri za 1959, inzego z'amahanga by'umwihariko ubukoloni bw'u Bubiligi bwari bubizi.

    Ati 'Gutererana u Rwanda cyane cyane bikozwe n'abakoloni, ni gahunda yabayeho kuva kera.'

    Yavuze ko Abanyarwanda by'umwihariko urubyiruko bakwiye kumenya ko ari bo bagomba kwitabara, bakigira, bakiyubakira Igihugu cyabo, kuko abanyamahanga ntacyo bafashije u Rwanda.

    Source : https://umuryango.rw/kwibuka/article/urwitwazo-rwa-minuar-yateye-umugongo-abatutsi-muri-eto-kicukiro-rwanyomojwe

  • Abadepite bagiye kongererwa umwaka kuri manda yabo; abeguye bizagenda bite? – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'uko abadepite barimo Dr Gamariel Mbonimana, Habiyaremye Jean Pierre Celestin ndetse na Kamanzi Ernest beguye mu bihe bitandukanye ku mpamvu bise izabo 'bwite'.

    Uretse abo badepite batatu beguye ku nshingano zabo hari na Rwigamba Fidel witabye Imana ku wa 15 Gashyantare 2023, azize uburwayi.

    Bisobanuye ko kugeza ubu Intumwa za Rubanda zisigaye ari 76, kandi Abanyarwanda bari barazitoye ngo zibahagararire ari 80.

    Ubusanzwe ingingo ya cyenda y'itegeko rigena imikorere y'abadepite ivuga ko Umudepite uvuye mu mwanya asimburwa hakurikijwe ibiteganywa n'itegeko ngenga rigenga amatora.

    Ku rundi ruhande ariko, Itegeko ngenga rigenga amatora ryo mu 2018, rigena ko uwo mwanya we uhabwa umuntu ukurikiyeho ku ilisiti yatoreweho, akarangiza igihe cya manda gisigaye iyo kirengeje umwaka umwe.

    Abadepite bariho ubu batangiye manda y'imyaka itanu ku wa 19 Nzeri 2018 kuko ari bwo barahiye, bivuze ko igihe gisigaye ngo irangire kitagera ku mwaka, bityo uyu mudepite ntashobora gusimburwa.

    Ko manda yabo ishobora kongerwaho undi mwaka?

    Ni ikibazo cyibajijwe na Depite Mukabunani Christine ubwo Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel yagezaga ku Nteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite umushinga w'Ivugururrwa ry'Itegeko Nshinga watangijwe n'Umukuru w'Igihugu.

    Ingingo nyamukuru zisabirwa kuvugururwa ni izerekeye ihuzwa ry'amatora ya Perezida wa Repubulika n'ay'Abadepite, ku mpamvu zirimo izo kurengera akayabo kayagendagamo ndetse no kugabanya igihe cyakoreshwaga mu kuyategura.

    Ubwo Itegeko Nshinga rizaba ryavuguruwe, hazaba harimo ingingo ya 174, iteganya ibijyanye n'ikomeza ry'imirimo y'Abadepite bari mu myanya. Ni ukuvuga abasanzwe mu nshingano muri iki gihe cyo kuvugurura Itegeko Nshinga.

    Ivuga ko kugira ngo amatora y'Abadepite azabere rimwe n'aya Perezida wa Repubulika ateganyijwe mu 2024 bidateje icyuho cy'Inteko Ishinga Amategeko, mu Itegeko Nshinga hongewemo ingingo nshya y'inzibacyuho.

    Ni ingingo iteganya ko 'Abadepite bari mu myanya igihe iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangiye gukurikizwa bakomeza imirimo yabo kugeza igihe cy'iseswa ry'Umutwe w'Abadepite ku mpamvu z'amatora'.

    Ibijyanye n'iseswa ry'Umutwe w'Abadepite byo biteganywa n'ingingo ya 70, ivuga ko 'ku mpamvu z'amatora, Perezida wa Repubulika asesa Umutwe w'Abadepite hasigaye nibura iminsi 30 kandi itarenga iminsi 60 ngo manda y'abawugize irangire'.

    Ibi bishatse gusobanura ko Umutwe w'Abadepite uzaseswa muri Kamena 2024, kuko amatora azaba ateganyijwe muri Nyakanga uwo mwaka.

    Ikibazo cya Depite Mukabunani cyagiraga giti 'Uyu munsi Umutwe w'Abadepite wakabaye ugizwe n'Abadepite 80, hari abatari mu myanya, nagira ngo mbaze niba ubwo manda ishobora kongerwa, hakongerwaho umwaka, niba abatakiri mu myanya basimburwa?'

    Mu kumusubiza, Minisitiri Dr Ugirashebuja yavuze ko urwego rushinzwe amatora ari rwo ruzagena ibizakurikiraho mu gihe Itegeko Nshinga rizaba ryamaze kuvugururwa.

    Ati 'Reka iki nkirekere Komisiyo y'Amatora, abe ari yo izabivuga kuko ni yo ibishinzwe. Reka simfate inshingano zayo, nyuma y'uko mutoye uyu mushinga, bizamenyekana n'urwego rubishinzwe.'

    Ku rundi ruhande, Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Odda Gasinzigwa, yabwiye IGIHE ko ubwo Itegeko Nshinga rizaba ryamaze kuvugururwa, ari bwo hazarebwa ibyo amategeko ateganya.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abadepite-bagiye-kongererwa-umwaka-kuri-manda-yabo-abeguye-bizagenda-bite

  • Minicom yashyizeho ibihano bikomeye ku bafite imikino y'amahirwe batubahiriza amabwiriza – #rwanda #RwOT

    Aya mabwiriza yasohotse mu Iteka rya Minisitiri nº 001/MINICOM/2023 ryo ku wa 31/03/2023.

    Imikino y'amahirwe mu Rwanda irimo tombola, Casino, imikino ikorerwa ku mashini, imikino yo gutega n'imikino yo kuri Internet.

    Igihano kinini ni igihabwa ufite ibikorwa by'imikino y'amahirwe udashyiraho politiki n'uburyo bukurikizwa byanditse bigaragaza ibisabwa mu rwego rwo kugira ubushishozi mu kumenya abakiliya.

    Ugaragaweho imyitwarire nk'iyo aba akoze ikosa agahanishwa ihazabu yo mu rwego rw'ubutegetsi ya miliyoni eshatu z'amafaranga y'u Rwanda.

    Ufite ibikorwa by'imikino y'amahirwe udashyira mu bikorwa ingamba zijyanye no kugira ubushishozi ku bakiliya hakorwa igenzura ku myirondoro yabo aba akoze ikosa nk'uko iri teka ribiteganya. Ahanishwa ihazabu ya miliyoni ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda.

    Ufite ibikorwa by'imikino y'amahirwe udashyiraho uburyo bw'ikoranabuhanga mu micungire y'ibikorwa by'imikino y'amahirwe bumufasha kugenzura, gutahura, gusesengura no gukora raporo ku bikorwa by'amafaranga bikemangwa, aba akoze ikosa. Na we ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw'ubutegetsi ya miliyoni ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda.

    Ni mu gihe ufite ibikorwa by'imikino y'amahirwe utabika haba ku mpapuro cyangwa mu buryo bw'ikoranabuhanga, inyandiko n'amakuru bikomotse mu gukora ubushishozi ku bakiliya no ku bikorwa by'abakiliya mu gihe cy'imyaka 10 nibura nyuma y'uko imikoranire ye ya nyuma n'umukiliya irangiye, aba akoze ikosa, agahanishwa ihazabu ya miliyoni 1,5 y'amafaranga y'u Rwanda.

    Amafaranga yishyuwe ako kanya angana cyangwa arengeje miliyoni eshatu z'amafaranga y'u Rwanda cyangwa ako gaciro mu mafaranga y'amahanga agomba gutangirwa raporo.

    Iri teka rya Minisitiri w'Ubucufuzi n'Inganda rigena ko mu gihe raporo idatanzwe ufite ibikorwa by'imikino y'amahirwe abihanirwa, agacibwa ihazabu ya miliyoni ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda.

    Ufite ibikorwa by'imikino y'amahirwe udatanga raporo yo gukumira iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba no gutera inkunga ikwirakwiza ry'intwaro za kirimbuzi ku rwego rugenzura aba akoze ikosa, kandi ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw'ubutegetsi ya miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda.

    Iki gihano kingana n'icy'udashyiraho politiki yo kurengera abakozi mu gihe batanze amakuru ku bikorwa birebana n'amafaranga biteye amakenga bagambiriye ukuri.

    Ni kimwe kandi n'icy'utamenyesha cyangwa utigisha abakozi amategeko, amabwiriza, politiki n'uburyo bw'imikorere bishya bijyanye no kurwanya iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba no gutera inkunga ikwirakwizwa ry'intwaro za kirimbuzi.

    Muri Gashyantare uyu mwaka, Minicom yatangaje ko hagiye kujyaho politiki y'imikino y'amahirwe irimo amavugurura yo kongera imisoro n'ubugenzuzi bwihariye, hagamijwe kurengera abayishoramo imari, leta n'abayikina.

    Minisitiri Ngabitsinze yavuze ko iyo politiki yamaze gushyikirizwa inama y'abaminisitiri ngo izayigeho iyemeze habone gutangira gufungurira abafite imikino ikinirwa ku mashini yamamaye cyane nk'ibiryabarezi.

    Kuva 2012 leta imaze guha ibigo 25 uburenganzira bwo gukora. Harimo Tombola imwe ya Minisiteri ya Siporo, Casino eshatu, mu mikino yo gutega hari ibigo icyenda, imikino ikorerwa ku mashini hari ibigo icyenda naho imikino yo kuri internet hari ikigo kimwe.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minicom-yashyizeho-ibihano-bikomeye-ku-bafite-imikino-y-amahirwe-batubahiriza

  • Ifuni ibagara ubucuti ni akarenge! Mu mutima w'amashyaka yatumiwe mu Isabukuru y'Imyaka 35 ya FPR Inkotanyi – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa batanze kuri iki Cyumweru mu Nama Nkuru y'Umuryango FPR Inkotanyi, yahuriranye n'isabukuru yayo y'imyaka 35 mu Intare Conference Arena.

    Ni inama yanabayemo amatora y'abayobozi bashya b'uyu muryango barangajwe imbere na Perezida Kagame, watorewe gukomeza kuwuyobora mu myaka itanu iri imbere.

    Abahagarariye imitwe ya politiki iri ku butegetsi mu bihugu bitandukanye bya Afurika yari yatumiwe, bagaragaje ko uretse kwishimira imiyoborere myiza iri mu Rwanda, bazakomeza gukorana na FPR Inkotanyi mu rugendo rwo kubaka igihugu no guteza imbere Afurika.

    Umunyamabanga Mukuru wa Prosperity Party ryo muri Ethiopia, Addisu Arega Kitessa, yavuze ko u Rwanda rurangajwe imbere n'Umuryango FPR Inkotanyi rwagaragaje ibyasaga nk'ibidashoboka, rwiyubaka ruhereye ku busa kugeza ubwo ruba igihugu gikomeye ku ruhando mpuzamahanga.

    Ati “Mu gutsinda imbogamizi, u Rwanda rwabaye ubuhamya ku Isi ko bishoboka kuva mu ivu ukubaka igihugu gikomeye, gifite abaturage bakora cyane kandi banze guheranwa n'amateka.”

    “Tugomba gushima u Rwanda kuri gahunda zitandukanye rwashyizeho nk'Inkiko Gacaca zafashije mu komora ibikomere no kongera kunga Abanyarwanda. Byose ni ibyo gushimira abaturage b'u Rwanda ndetse n'Umuryango FPR Inkotanyi.”

    Umunyamabanga Mukuru w'Ishyaka FRELIMO riri ku butegetsi muri Mozambique, Poque Silva Samuel, wabanje gutanga intashyo z'Abanya-Mozambique mu rurimi rw'Ikinyarwanda, yavuze ko ibihugu byombi bifitanye amateka.

    Yavuze ko ibyagezweho n'Umuryango FPR Inkotanyi ari urugero rw'ibishoboka kandi ko Umugabane wa Afurika wose ushobora kwigira ku Rwanda.

    Ati “Kuva FPR Inkotanyi yagaruka mu Rwanda guhagarika urwango, ivangura, kurokora ubuzima bw'Abanyarwanda no guhakarika Jenoside yakorewe Abatutsi […] mwubatse ubumwe n'ubwiyunge, ndetse n'iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza y'abaturage. Ndagushimiye Perezida Kagame.”

    “Bagenzi banjye, uyu munsi dushobora kubona ibikorwa byiza byagezweho n'Ishyaka rikomeye rya FPR Inkotanyi, kandi mwese mugomba kubyishimira, ndashimira umuhate no gukorera ku ntego byagaragajwe n'ishyaka ryanyu, kuri ubu igihugu kikaba gishimirwa ku Isi yose.”

    Poque Silva Samuel yashimiye uburyo u Rwanda rwagiye gufasha igihugu cye cya Mozambique mu rugamba rwo guhashya ibyihebe, byari byarayogoje Intara ya Cabo Delgado.

    Ati “Abanya-Mozambique n'Abanyarwanda dukomeje gufatanya guhashya iterabwoba, kugira ngo twubake iterambere ryacu n'ibikorwaremezo. Perezida Kagame yerekanye ko ibibazo bya Afurika bishobora gukemurwa n'Abanyafurika.”

    Yakomeje agira ati “Ibyo mwakoze [Perezida Kagame] bigaragaza ko imbere h'ibihugu byacu ari heza, kandi bitanga icyizere ku mubano w'ibihugu byacu by'umwihariko imitwe ya politiki yacu. FRELIMO irashaka gushimira FPR Inkotanyi.”

    Umunyamabanga Mukuru w'Ishyaka rya SPLM riri ku butegetsi muri Sudan y'Epfo, Peter Lam Both, yavuze ko yazanye ubutumwa bwa Perezida Salva Kiir ushimira mugenzi we w'u Rwanda, Paul Kagame.

    Yavuze ko hari amateka impande zombi zihuriyeho kuko ishyaka rya SPLM ryagiyeho kugira ngo ribohore Abanye-Sudani y'Epfo, ndetse no kubaka guverinoma ibereye abaturage, kandi ari nabyo FPR Inkotanyi yakoze.

    Peter Lam Both hakenewe ubufatanye hagati y'amashyaka yombi kuko usanga aho rimwe rifite ikibazo ariho irindi rifite igisubizo.

    Ati “Nshaka gutanga icyifuzo cy'uko amashyaka ari ku butegetsi mu bihugu byacu, agomba gushyira hamwe mu guharanira inyungu zacu ku ruhando mpuzamahanga. Ejo Chairman Paul Kagame yavuze ibijyanye no gushyira mu bikorwa, muri Sudan y'Epfo nakoze mu nshingano zitandukanye, ariko iki kibazo cyo gushyira mu bikorwa ni ikibazo gikomeye cyane. Ikibazo cyo kumenya ikibazo, ni nde wo kugikemura ndetse n'uburyo bwo kugikemura.”

    Umunyamabanga Mukuru w'Ishyaka NRM riri ku butegetsi muri Uganda, Richard Todwong, yavuze ko ibihugu by'u Rwanda na Uganda bifitanye amateka yihariye.

    Ati “Twaje kwifatanya namwe muri ibi birori byo kwizihiza imyaka 35 y'isabukuru ya FPR Inkotanyi, ari nako twibuka urugendo mwagenze kugira ngo mubohore iki gihugu. Uri icyitegererezo ku buryo bushya bwo kubaka Ubunyafurika.”

    Yakomeje agira ati “Ubwo nazaga hano, nagiye gusura Urwibutso rwa Jenoside, ndetse ku muntu ushaka kumenya u Rwanda urwo arirwo, azajyeyo. Ntabwo ukeneye kuvuga, uragenda ukiyumvisha impumeko y'impinduramatwara nshya.”

    Richard Todwong yavuze ko Perezida Kagame yagaragarije Isi ko Afurika ishobora gushaka ibisubizo by'ibibazo byayo, hatabayeho kujya kwigira ahandi.

    Ati “Ibyo wakoze n'abo mwafatanyije mu Rwanda, ntabwo byari byandikwa mu gitabo icyo aricyo cyose mu mateka. Ubumwe n'Ubwiyunge […] rero twaje hano kwiga, watwigishije igisobanuro cy'ubwiyunge, kubaho, kubabarira n'ibindi.”

    “Rero aya ni amasomo bamwe muri twe turajyana iwacu. Ndanakwifuriza kongera gutorwa nka Chairman wa FPR Inkotanyi. Kandi nka NRM tuzakomeza gufatanya mu kugera ku iterambere mu bihe biri imbere.”

    Umunyamabana Mukuru w'Ishyaka ZANU PF riri ku butegetsi muri Zimbabwe, Dr Obert Mpofu yashimye Umuryango FPR Inkotanyi kubw'isabukuru y'imyaka 35.

    Yavuze ko iminsi itatu amaze mu Rwanda yashimishijwe n'ibyo yabonye haba mu rugendo rw'iterambere ndetse n'aho igihugu cyavuye kikaba kigeze, ariko by'umwihariko icyo yabonye ni uko Abanyarwanda bakunda Paul Kagame.

    Ati “Icyo navuga nyakubahwa, abaturage bawe baragukunda. Baragukunda, twaraganiriye, baba ari abari hano n'abari hanze, ibyo bavuga ni uburyo bakunda igihugu cyabo n'ubuyobozi bwabo.”

    Yakomeje agira ati “Zimbabwe iragukunda kandi ndavuga ibi mu izina ry'ishyaka ryanjye na Perezida Emmerson Mnangagwa, dukunda u Rwanda.”

    Yavuze ko amateka ya FPR Inkotanyi ajya gusa n'aya ZANU PF muri Zimbabwe kandi urugendo rwo kongera kwiyubaka kw'ibihugu byombi rufitanye isano.

    Dr Obert Mpofu wavuze ko ari ubwa mbere ageze mu Rwanda, yasanze ari igihugu cyiza ndetse n'abaturage beza by'umwihariko abagore.

    Uwaje ahagarariye Umunyamabanga Mukuru w'Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, Cyriaque Nshimiyimana, waje azanye intashyo za Perezida Ndayishimiye Evariste, yavuze ko Abarundi n'Abanyarwanda basanzwe ari abavandimwe.

    Yashimye Umuryango FPR Inkotanyi uyobowe na Perezida Kagame, agaragaza ko wakoze ibikorwa by'indashyikirwa mu guteza imbere Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Ibyo wakoze biragaragara, aho ugejeje igihugu mu iterambere, turabona aho ugejeje amahoro n'umutekano mu gihugu. Ni ibyo gushima kandi turabashimiye cyane.”

    “Mu Burundi tuvuga ko ifuni ibagara ubucuti ari akarenge, uru rugendo twagize ni igikorwa gikomeye cyane cyo kunga ubucuti kandi ndetse mwatubereye urugero wowe na perezida wacu ngo dukomerezeho, dukomereze kuri iyo ntambwe kugira ngo dukomeze umubano mwiza n'ubuhahirane.”

    Nshimiyimana yavuze ko icyo baharanira ari ukugira ngo Abarundi n'Abanyarwanda bagenderanire ndetse bahahirane kuko ari abavandimwe.

    Ati “Turabamenyesha ko twifuza gutera intambwe. Natwe tuzabatumira, muzatwitabe mubone aho tugejeje duteza imbere abaturage dushinzwe. Dukeka ko Abarundi n'Abanyarwanda dukoreye hamwe, twatera imbere, tukanateza imbere Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba.”

    “Turi kumwe twese birashoboka, ibi bihugu byacu twabigeza ku iterambere rirambye ndetse n'umubano mwiza. Nk'ishyaka riri ku butegetsi twahisemo kuza hano kugira ngo tubonereho umwanya wo kwagura ubucuti no kwigiranaho ikiranga ishyaka ry'ukuri.”

    Une délégation du Parti @CnddFdd a participé hier au congrès du FPR-Inkotanyi au pouvoir au #Rwanda. Un moment privilégié d’échange d’expériences et de renforcement des liens d’amitiés entre les deux formations politiques au pouvoir, et d’autres partis présents à ce rendez-vous. pic.twitter.com/UuhuunPUdS

    — CNDD-FDD (@CnddFdd) April 3, 2023

    Umunyamabanga Mukuru Wungirije w'Ishyaka CCM riri ku butegetsi muri Tanzania, Anamringi Macha, yavuze ko nyuma y'ibihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo, Abanyarwanda babashije kongera kwiyubaka barangajwe imbere na FPR Inkotanyi.

    Ati “Intsinzi yanyu yabashije kubageza kuri uyu mutekano ndetse n'iterambere ry'imibereho n'ubukungu.”

    Anamringi Macha yavuze ko amahoro, umutekano ndetse na politiki nziza byatumye umubano w'u Rwanda na Tanzania urushaho gukura muri iyi myaka yashize.

    Ati “Iki ni ikintu cyo kwishimira. Rero ni ingenzi gukomeza uyu mutekano n'amahoro kuko nibyo bizatuma Tanzania ikomeza kugira uruhare mu kubaka ibihugu byacu.”

    Umujyanama Mukuru akaba n'Umuvugizi w'Ishyaka rya MCU riri ku butegetsi muri Centrafrique, Evariste Ngamana, yavuze ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho byivugira kandi byagizwemo uruhare na Perezida Kagame n'Umuryango FPR Inkotanyi muri rusange.

    Ati “U Rwanda rwavuye kure bigizwemo uruhare n'ubuyobozi bwanyu ndetse n'Umuryango FPR Inkotanyi. Ndabashimiye. Twaje hano kwiga gutekereza kure, kuba umwe […].”

    Ngamana yashimiye Perezida Kagame by'umwihariko avuga ko Afurika yose itewe ishema no kuba imufite.

    Umuyobozi mu Ishyaka PCT riri ku butegetsi muri Congo-Brazaville, Gabriel Ondongo we yavuze ko ibihugu byombi bifitanye umubano mwiza binyuze mu masezerano y'ubufatanye byagiranye kandi ari umubano uzakomeza kwagurwa.

    Ati “Byose ni imbuto z'ubuyobozi bukorera mu mucyo bw'abaperezida bacu. Ndashimira Perezida Kagame wahisemo kubanisha abaturage bunze ubumwe kandi baharanira iterambere ry'igihugu cyabo.'”

    “Ishyaka ryacu ryizihije imyaka 54, ryishimiye kwitabira ibi birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 35 ya FPR Inkotanyi. Twishimira impinduka mwazanye mu gihugu, Afurika yishimira ibikorwa mumaze kugeraho ndetse n'umutekano bigizwemo uruhare n'ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Kagame.”

    Gabriel Ondongo yavuze ko yizeye ko imyanzuro izafatirwa muri iyi Nama Mpuzamahanga ya FPR Inkotanyi, ariyo izagena ahazaza heza n'icyerekezo cy'umuryango ndetse n'igihugu muri rusange.

    Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun ari nawe wari uhagarariye Communist Party of China [CPC] riri ku butegetsi mu Bushinwa, yavuze ko Isi yishimira ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho.

    Ati “FPR Inkotanyi yayoboye Abanyarwanda mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kongera kubaka igihugu. Muri iyi myaka, Isi irabona u Rwanda rwunze ubumwe, rufite amahoro n'umutekano ndetse n'ubushobozi.”

    Yakomeje agira ati “Hamwe n'ubuyobozi bwa Perezida Kagame, u Rwanda ruzakomeza kugenda mu rugendo rw'iterambere, kandi CPC izakomeza gufatanya namwe mu gushyiraho amahirwe menshi ku baturage bacu.”

    Indi mitwe ya Politiki yoherereje ubutumwa bw'ishimwe kuri FPR Inkotanyi ni nka Communist Party of Cuba ndetse n'ishyaka rya Russian Conservative Political Party riri ku butegetsi mu Burusiya.

    Aba bayobozi bose bagaragagaje ko bishimiye ko Perezida Kagame yongeye gutorerwa kuyobora Umuryango FPR Inkotanyi, bamwifuriza ishya n'ihirwe.

    Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, ari nawe wari uhagarariye Communist Party of China (CPC) riri ku butegetsi mu Bushinwa, yavuze ko Isi yishimira ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho

    Umujyanama Mukuru akaba n'Umuvugizi w'Ishyaka rya MCU riri ku butegetsi muri Centrafrique, Evariste Ngamana, yavuze ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho byivugira

    Anamringi Macha yavuze ko amahoro, umutekano ndetse na politiki nziza byatumye umubano w'u Rwanda na Tanzania urushaho gukura muri iyi myaka yashize

    Dr. Obert Mpofu wa Zanu-PF ni umwe mu bitabiriye Inama Nkuru ya RPF Inkotanyi

    Cyriaque Nshimiyimana wa CNDD/FDD yashimye ko u Rwanda rwashyigikiye kandidatire y’u Burundi ku buyobozi bwa EALA

    Addisu Arega Kitessa wo muri Prosperity Party of Ethiopia yagaragaje ko u Rwanda rufite amasomo menshi ku byo rumaze kugeraho

    Roque Silva Samuel wa Frelimo yavuze ko u Rwanda na Mozambique bifitanye amateka

    Peter Lam Both wa SPLM yavuze ko iyi mitwe ya politiki yombi iharanira impinduka mu mibereho y’abaturage

    Umunyamabanga Mukuru w'Ishyaka NRM riri ku butegetsi muri Uganda, Richard Todwong, yavuze ko ibihugu by'u Rwanda na Uganda bifitanye amateka yihariye

    Gabriel Ondongo uhagarariye ishyaka PCT ryo muri Congo-Brazzaville, yashimye imiyoborere u Rwanda rufite


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ifuni-ibagaraga-ubucuti-ni-akarenge-mu-mutima-w-amashyaka-yatumiwe-mu-isabukuru

  • Ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli byongeye kugabanuka #rwanda #RwOT

    Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli byongeye kugabanuka nk'uko byagenze mu mezi abiri ashize.

    Ibiciro bishya byashyizweho bikazatangira gukurikizwa guhera kuwa Mbere tariki 03 Mata 2023 saa moya z'ijoro, byerekana ko igiciro cya mazutu cyagabanutseho amafaranga y'u Rwanda 44 kuri litiro naho icya lisansi kikagabanukaho 16Frw kuri litiro.

    Mu kiganiro kihariye yagiranye na RBA, Minisitiri w'Ibikorwa-remezo Dr. Nsabimana Ernest yavuze ko bikomeje bitya mu bihe biri imbere n'ibiciro by'ubwikorezi byazagabanuka.

    Urwego rw'Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y'inzego zimwe z'imirimo ifitiye igihugu akamaro RURA rwatangaje ko kuri ubu igiciro cya Lisansi kitagomba kurenga 1528Frw kuri Litiro, mugihe icya Mazutu nacyo kitagomba kurenga 1518 Frw kuri litiro.

    Muri rusange iri gabanuka ry'ibiciro rikaba ryatewe ahanini n'igabanuka ry'ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/ibiciro-by-ibikomoka-kuri-peteroli-byogeye-kugabanuka

  • Perezida Kagame yahishuye ko hari abagambanira u Rwanda ngo rwamburwe inkunga #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yavuze ko hari abasaba ko u Rwanda ruhagarikirwa inkunga kuko hari imyanzuro rwafashe ndetse avuga ko Abanyarwanda badakwiye gukora nk'abandi mu buryo busanzwe kuko bafite ibibazo bitandukanye n'ibyabo

    Ibi Perezida Kagame yabitangarije mu nama Nkuru y'Umuryango wa FPR Inkotanyi yahuriranye n'isabukuru yayo y'imyaka 35, kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Mata 2023.

    Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bakwiriye gukora mu buryo budasanzwe ku buryo n'ugushakamo ikibazo akibura.

    Ati “Hari abavuga ngo Abanyarwanda twumvise ko bagize gutya,bavuze batya,tugiye no kubima amafaranga twabahaga.Abandi bagenzi babo bakababwira ngo u Rwanda nicyo gihugu cyonyine dushyiramo ifaranga tukabona icyarivuyemo,tugiye kuyabima tuyahe aho dushyira amafaranga bugaca yarigise,utazi aho yagiye?.Niryo tandukaniro.

    Niyo nkeke duhoraho.Inkeke yo kuvuga ngo niba umuntu yampaye amafaranga ye,yashyize mu gihugu,turakora ku buryo amwungukira,abyare umusaruro ari ku Rwanda cyangwa uwayashyizemo.

    Iyo mikorere igaragaza ko abantu bagomba kukugirira icyizere,baba abo mu Rwanda,baba abo hanze ni ngombwa.Kuko niko duteye,niko igihugu giteye.

    Iyo utakoze utyo tuzaba ubusa,tuzarigita.Nimuhitamo kuba abasanzwe,bagira batya umuntu akavuga ngo 'ba bandi ko ari nk'abandi bose tuzi,Ok,n'amahitamo.Uzahitemo”.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwifuza gukomeza gukorana n'abandi bose ndetse abashyitsi baje muri iyi nama ya FPR Inkotanyi barimo n'abo muri CNDD FDD nibabakenera bazaboneka.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/perezida-kagame-yahishuye-ko-hari-abagambanira-u-rwanda-ngo-rwamburwe-inkunga

  • RPF Inkotanyi yatoreye bwa mbere Umugore kungiriza Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Bwambere mu mateka, RPF Inkotanyi ,yaraye itoreye umugore kungiriza Perezida Kagame ku buyobozi bw'ishyaka

    Consolee Uwimana niwe watorewe izi nshingano ku bwiganze bw'amajwi 1945 ni ukuvuga 93%.

    Abakurikiranira hafi Politiki bavuga ko gutorera Consolee kungiriza ubuyobozi bukuru bw'ishyaka ari intambwe yatewe yo gukomeza guha imbaraga Umugore no gushimangira politiki ifunguye kuri bose mu buyobozi bukuru bw'iri shyaka riri ku butegetsi.

    Madam Uwimana watorewe kuba vice chairman wa RPF Inkotanyi, n'inararibonye mu bijyanye n'amabanki n'ubucuruzi ,yanabaye umusenateri kugera muri 2019.

    Amatora rusange mu Rwanda ateganijwe mu mwaka utaha wa 2024.

    Perezida Kagame wabaye perezida w'igihugu by'Afurika y'iburasirazuba kuva mu 2000. Afite amahirwe yo kongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda nyuma y'uko referendum yo 2015 yasize ihenduye itegeko mu itegeko nshinga ryategekaga manda ebyiri gusa kuri ba Perezida b'igihugu.

    Kuri iki cyumweru twaraye dusoje, Perezida Kagame yatowe ku bwiganze bwa 99.8% , byamuhaye uburenganzira bwo kuguma ku buyobozi bw'ishyaka rya FPR Inkotanyi.

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu ku isi gifite umubare mu nini w'Abagore mu nteko ishinga amategeko na guverinoma.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/rpf-nkotanyi-yatoreye-umugore-kungiriza-perezida-kagame-ku-buyobozi-bw-ishyaka